Pageviews all the time

Shikama iratumikira Abavandimwe


Muraho neza?Nejejwe no kubandikira nkamwe abanyamakuru,mperuka kujya ku rubuga rwandikirwa i Kigali,ntungurwa no kumva ko ikinyarwanda ngo kigiye guhindurwa. None nkamwe mubasha kugera ahantu hose mutubarize uwo muntu ugiye gukora ibyo ikintu yaba yishingikirijeho gushaka guhinyura ururimi rw'abasokuru na ba sogokuruza?

None se mumumbarize nanone mbese amacapiro yanditse ibitabo by'ibinyarwanda azabisubiramo?Mbese buriya yirengagije ko na Bible yanditse mukinyarwanda cy'umwimerere?Nayose azayisubiramo?

Rwose uwo muntu naho yaba afite impamyabushobozi y'ikirenga ni uwo kwamaganwa. Murakoze kuzantumikira rwose aho ndi byanyobeye ukuntu nzasubira mu ishuri kwiga ikinyarwanda kandi njyewe narize n'itegeko ry'ijyenamajwi,ese buriya azahindura Ntera?Mana yanjye navuga byishi ariko minisiteri yavuze ibyo ikwiye gufungwa.

Issa Baguma




No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355