Pageviews all the time

INTWARI ZA NONE KU BANYARWANDA (IGICE CYA KABIRI)/KAYITARE James

Mu nyandiko yabanje nabagejejeho abanyapolitiki u Rwanda rufite none bitanga kugirango bene kanyarwanda bishyire bizane mu gihugu cyabo nta rwikekwe ; kugirango iterambere ry’igihugu n’ibyiza birikomokaho bigere kuri bose nta guheza uwariwe wese. Muri iyo nyandiko nabagejejeho uko  mbabona mu matsinda abiri ya mbere.
Muri iyi nyandiko, ndavuga ku bantu batari abanyapolitiki bari mu matsinda abiri yasigaye, ariko ibikorwa byabo bikaba indashyikirwa mu kurengera abanyarwanda.

Itsinda rya gatatu : Abari mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu
Mu by’ukuri, aba bantu kuba badaharanira inyungu za politiki bituma umuntu uwo ari we wese abagirira ikizere kuko nyine ntaho bashobora kubogamira. N’ubwo uwacukumbura ashobora kubona bamwe bagiye bateshuka kuri izo ntego zo kurengera uburenganzira bwa muntu bagatwarwa na politiki cyangwa bagakorera mu kwaha kw’abanyapolitiki (aha ndavuga ku miryango ikorera mu rwanda), hari abandi b’indakemwa rwose bahangayikishwa n’imibereho mibi ya buri munsi abanyarwanda turimo. Muri iri tsinda  jye nzimo abantu babiri aribo Joseph MATATA na Réné Mugenzi.


  1. MATATA Joseph n’abo bakorana muri CLIR
Uyu mugabo yatashye ku mitima y’abanyarwanda benshi baba muri kino gihugu, ndetse nanahamya ko n’abari hanze yacyo kimwe natwe bamufata nk’ intwari idashidikanywaho. Hari umugani w’ikinyarwanda uvuga ngo « aho kuryamira ukuri naryamira ubugi bw’intorezo » unyibutsa buri gihe Joseph Matata. Kubera ukuntu yitangiye kurwana ku burenganzira bwa muntu mu ri rusange ariko bw’umunyarwanda by’umwihariko guhera ku butegetsi bwa Leta ya Habyarimana, agakomereza no kuri Leta ya FPR muri ibyo byose yashyiraga ubuzima bwe mu kaga, dore ko FPR itajya yihanganira uvugira abanyantege nke bahohoterwa nayo ; jye uwampa uburenganzira bwo gutanga umudari ku muntu witangiye/ witangira abanyarwanda nawuha Joseph Matata. Uyu mugabo ari mu ba mbere bashyize ahagaragara ubwicanyi FPR yakoze mu gihugu imbere ikimara gufata ubutegetsi ku ngufu. Ari mu bantu batabarije mbere abanyarwanda bari bibasiwe, agaragaza uburyo atari mu Ruhengeri na Gisenyi inkotanyi zishe abantu gusa, kuko mu makomini yose agize  yari agize urwanda inkotanyi zahishe abantu batabarika. Matata we rero yabivuze hakiri kare ngo arebe ko byahagarara, bimuviramo guhigwa no kumeneshwa.

Itsinda rya Kane : Abanyamakuru bakorera hanze
Uwavuga ko abanyamakuru bakorera hanze (dore ko mu Rwanda abahakorera babaye ingaruzwamuheto bakaba birirwa bashagirira ubutegetsi gusa) ari aba mbere mu kuvuza inzogera itabariza abaturage ba kino gihugu bari mu kaga ntaho yaba yibeshye na gato. Ndetse sinshidikanya ko uwareba kuri rwa rutonde rw’abo baba bifuza guhitana Kagame na Nziza baba barakoze, wasangaho abanyamakuru cyangwa abayobozi b’ibitangazamakuru benshi.
Abari muri iri tsinda ni benshi, ariko ndagerageza kuvuga kuri bamwe muri bo dore ko umusanzu batanga mu kureberera twebwe ab’intamenyekana ubwawo urivugira.

  1. Dr.NKUSI Yozefu n’abo bakorana mu rubuga SHIKAMAYE
N’ubwo kurusoma bisaba kubanza ugashaka ubwihisho, inyandiko zisohorwa na Dr. NKUSI Yozefu n’abanyamakuru b’urubuga shikamaye ziri mu biturindira umutekano hano mu gihugu imbere. Kubera ukuntu batugezaho inkuru zicukumbuye kandi zifite ibimenyetso bifatika ku bibera hano mu rwa Gasabo, hari imigambi mibisha yagiye iburiramo kubera ko yatangajwe namwe kandi ibimenyetso mutanze bikaba akabonabose. hari amakuru mutugezaho akatubera imbuuzi y’ibyari kuzaba kuri bamwe muri twe, ariko kubera ko mwiyemeje kutwitangira mutsinda ikinyoma, mukatuburira hakiri kare bityo tukabasha gucuma iminsi n’abari bapanze kutugirira nabi bakabisubika kuko muba mwabashyize ku karubanda. N’ubwo abanyarwanda bafite ikoranabuhanga ribafasha gusoma urubuga rwanyu ari bacye, mwizere ko ubutumwa mucisha ku rubuga rwanyu budahera muri abo bacye babasha kurusoma ; n’abandi turabubasangiza kandi turabashimira byimazeyo. Gusa muzadushakire uburyo bufite umutekano wizewe bwatuma tubagezaho inkunga yo gushyigikira urubuga ntitujye mu kaga ngo bya bisumizi byiyemeje kutugumisha mu icuraburindi ryo kubura amakuru y’impamo ku bibera mu Rwanda bitazadutahura bikatujugunya muri Rweru.

Turagushimira Nyakubahwa Dr. NKUSI Yozefu ukuntu ufata iya mbere mu gutegura za « Petisiyo » zitabariza abanyarwanda mu kaga barimo, ariko ikidutera agahinda ni ukuntu zititabirwa mu kuzisinya. Abari mu gihugu bashobora kwitwaza ko bataba bazimenye cyangwa ko baba batinya ko batahurwa (n’ubwo atari impamvu yumvikana kubera aho ikoranabuhanga rigeze) ; abari hanze yacyo bo bakwitwaza iki ? ni uko se ikiba kigenderewe kitabareba ? Cyangwa ni wa musonga w’undi utakubuza gusinzira! Nyakubahwa Yozefu ibikorwa byiza ukorera abanyarwanda tuzabizirikana iteka ryose. Uruhare mwagize mu gutabariza abanyarwanda bagiye bashimutwa bakaburirwa irengero, batwikirwa, bahohoterwa, bafungirwa ubusa ntituzarwibagirwa.

  1. Ikinyamakuru ikazeiwacu
N’ubwo hari abagishinja ko rimwe na rimwe gitangaza inkuru zitarimo ukuri, jye kino kinyamakuru n’ubwo ntazi ukiyobora reka mushimire kimwe n’abanyamakuru bacyo. Iki kinyamakuru gitangaza amakuru abenshi bashobora gusoma bakumva atari yo, ariko ndababwiza ukuri 98% aba ari ukuri. N’ubwo ntabasha kubika inyandiko zinyura ku mbuga zitandukanye, reka mbahe urugero rw’inkuru ikazeiwacu yatangaje abantu benshi bakayisuzugura ariko ikaba yaragize ingaruka ku bayisuzuguye. Ndibuka ko hari umutwe w’inkuru witwa « the untold story » cyangwa se « byaturutse i Bwotamasimbi » sinibuka neza, aho umunyamakuru w’ikazeiwacu yaburiraga abanyarwanda agira ati hari ibyuma byaguzwe na leta y’u Rwanda byo kumviriza amatelephone y’abantu, za camera zo kuneka abantu zihishwa mu mazu n’abiyita abakozi b’amasosiyete asakaza amashusho n’amajwi. Nonese hari ubwo byateye kabiri amakuru ntiyasohotse avuga Ko Dr. NTAWUKURIRYAYO Jean Damascene yegujwe ku ntebe  yo kuyobora sena azira ko yafotowe akanumvikana arimo anenga « ndi umunyarwanda » ? N’ubwo ntawatwemereye ku mugaragaro ko aribyo yazize jye rwose sinshidikanya ko nacyo kiri mu byamwubikiye imbehe.

Abakozi b’iki kinyamakuru rwose mukomereze aho dore ko mugera ku nkuru nkatwe twibera mu rutumvingoma tutabasha kwigereraho cyangwa kumenya kandi bibera mu gihugu turimo. Umuganda mwatanze  mu gushakisha abacu banyerezwaga, batwikirwaga, bafungirwaga akamama tuzahora tuwuzirikana Reka nsoze kuvuga kuri icyo kinyamakuru nshimira n’abantu babiri bagitangarizamo inyandiko nziza cyane, benshi bazisoma bari hano mu Rwanda barazishima. Abo ni Samuel LYARAHOZE na Jean Paul Romeo RUGERO. N’ubwo hari ababona inyandiko z’aba bagabo bakarakara rimwe na rimwe bakanabatuka, ariko nkeka ko abo zibabaza ari bamwe banga kumva ukuri cyangwa bakumva bakakwirengagiza, kandi ukuri guca mu ziko ntigushya. Mwa bagabo mwe isesengura riba riri mu nyandiko zanyu turaribashimira aho turi hano mu Rwanda, kandi ntimuzacike intege.

  1. Abanyamakuru batandukanye
Hari abandi banyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye nifuje gushyira hamwe kuko kubavugaho buri wese ku giti cye byatuma ndambira abasoma iyi nyandiko. Abo banyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye n’ubwo abanyarwanda bari mu gihugu batabasha kubigeraho ari benshi. Ariko jye wabashije kujyera ku nkuru ncye bakoze nasanze nabo nabashyira mu bakorera abanyarwanda ibikorwa bya gitwari. Ni muri urwo rwego nshimira abanyamakuru nka Serge NDAYIZEYE wa radio itahuka, Agnès ukorera ikondera Info, Ali Yussouf MUGENZI ukorera BBC Gahuzamiryango, urubuga veritasinfo, n’abandi bitangira abanyarwanda mu bitangazamakuru binyuranye nta nyungu bakurikiye kandi nta vangura iryo ari ryo ryose ribaranga.

Umwanzuro
Hari umwarimu watwigishije mu mashuri yisumbuye mu myaka ya za 2000 wigeze kutubaza niba dushishikajwe na politiki. Abenshi kuko twari tukiri abana twashubije ko itadushishikaje na busa. Yaradusetse cyane aza kutubwira ijambo ryansigaye mu mutwe nkaba ntangiye kumva uburemere n’ubusobanuro bwaryo muri ino myaka ya vuba aho FPR itangiye kwerekana yeruye  ko ititaye ku banyarwanda. Uwo mwarimu nakunze cyane yaratubwiye ati « iyo udakoze politiki iragukora ».
Birababaje kubona hari abanyapolitiki biha gukora politiki irimbura imbaga cyangwa igatanya abantu bishingikirije ko babona abenshi ibya politiki batabishishikarira cyangwa batabona ubwinyagamburiro bwo kuyikora. Aha ndavuga cyane cyane ku banyapolitiki b’abanyarwanda. Birababaje kubona hari abahereye kera biyita  inzobere muri politiki ariko wareba ugasanga politiki yabo isenya aho kubaka ejo hazaza heza h’abanyarwanda bose. Reka ntange urugero ku wiyise Rukokoma wifata nk’aho akunzwe n’abanyarwanda benshi ngo azi politiki byahe byo kajya! Ntiyishuke kuko abari muri kino gihugu turamukurikira kuva cyera ntabwo gukundwa na benshi yiyitirira ariko bimeze. 

Niba agirango ndamubeshya azasabe Nyakubahwa Dr. NKUSI Yozefu azategure igipimo (Sondage) cy’uko dukunda abanyapolitiki bacu maze azarebe umwanya azazaho. Birashimisha bikanatera ishema iyo ukora politiki ihumuriza abantu, igashakira ineza n’amahoro abo musangiye gupfa no gukira (musangiye igihugu). Hari umunyapolitiki n’umwanditsi w’umuromani witwa Salluste wavuze ngo ni ngombwa gusiga ibyo uzajya wibukirwaho ku isi (il faut mettre les traces sur la terre). Hari abasize cyangwa bazasiga ibyo bazibukirwaho bibi, hari n’abasize cyangwa bazasiga ibyiza bazibukirwaho ari nabyo buri wese yagombye guharanira.Ni muri urwo rwego twe abanyarwanda turi mu gihugu imbere, wenda n’abari hanze yacyo tuzirikana, tuzahora tuzirikana ibikorwa abavandimwe bacu (jye nise intwari) bari mu matsinda navuzeho mu nyandiko zanjye zombi bakora kandi bagikomeza gukora kugirango bene kanyarwanda babone amahoro, babane amahoro basangira byose nta gucuranwa cyangwa kwikubira, nta gusuzugurana ngo bamwe bumve ko baruta abandi. 
Bavandimwe bacu ntimuzacike intege turabashyigikiye kandi burya ngo intwari igaragarira aho rukomeye ! Abo tutavuze si uko tutabazi, kandi mwese turabazirikana!
Banyarwanda mugire amahoro aho muri hose!

KAYITARE James
INTARA Y’AMAJYEPFO

RWANDA

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355