Pageviews all the time

POLITIKI Y’AGATSIKO YO GUSISIBIRANYA NO GUTESHA AGACIRO UMUCO GAKONDO N’IKINYARWANDA NIBYO BIMENYETSO RURANGIZA BIBANZIRIZA IHIRIMA BURUNDU RYAKO N’INTANGO Y’IMPINDURAMATWARA YERUYE YA RUBANDA HIFASHISHIJWE IKARAMU/ UDAHEMUKA Eric













Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda riteganya ko indimi zemewe mu Rwanda kandi zigakoreshwa mu nzego z’ubutegetsi ari IKINYARWANDA, Igifaransa n’Icyongereza. Hejuru y’iri tegeko nyababyeyi rihetse kandi ribumbatiye andi yose rigaruka ku KINYARWANDA, hari n’uburyo umunyarwanda usanzwe yumva kandi yibona muri iyi ngingo iri mu itegeko nshinga.
Umunyarwanda wo ku rwego rusanzwe utaragize amahirwe yo kwiga ngo aminuze, Icyongereza n’Igifaransa bisa n’aho ntacyo bimubwiye ndetse nta n’icyo bivuze imbere ye kuko adashobora kubyandika, adashobora kubivuga nta makaraza kimwe n’uko adashobora kumvikana n’uwamuganiriza azikoresha.
Ikinyarwanda : Ingobyi ihetse umuco n’ubuzima
N’ubwo bimeze bitya kuri izi ndimi zombi mvuze hejuru(Igifaransa n’Icyongereza) siko biri ku KINYARWANDA. Umunyarwanda ukomoka ku babyeyi bombi b’abanyarwanda iyo akivuka, ageze mu gihe cyo kwiga ururimi avuga IKINYARWANDA kandi akakivuga neza kuko ururimi rw’ababyeyi bakubyara nta masomo ahambaye uba ukeneye kugira ngo uruvuge uko bikwiye.
Uko umwana agenda akura, ajyana n’abandi bana kuvoma, gutashya, kwahirira amatungo, kwiga, ururimi rurushaho kumuryohera no kumubera ubuzima iyo abo bahura baruvuga kimwe nawe kandi bitanga umunezero muri rubanda iyo imvugo ari imwe ku bantu benshi mu bihe bitandukanye.
Iyo umwenegihugu ageze mu myaka yisumbuyeho agenda akomeza kubona ubukungu bw’ururimi rwe kandi ariko ntabiteho igihe cye kinini mu kubitekerezaho. Urugero : Iyo uhora ujya mu Misa ukumva Padiri ayisoma mu KINYARWANDA cyiza cyiza, ntushobora gutekereza ko aramutse ayisomye mu Cyongereza utakumvamo na busa kuko buri gihe bayisoma mu rurimi rwawe.
Iyo ku murenge habaye ibirori nko gusaba umugeni, kwita umwana, guhana inka, habaye ibyago nko gushyingura uwitabye Imana ukumva barakoresha IKINYARWANDA nta buzima n’umunezero biruta ibi byombi. Izi ngero zose n’izindi SHIKAMA itabahaye ariko dutekereza ko muzizi, nibyo byose tubumbira hamwe tukabyita ingobyi ihetse umuco n’ubuzima by’umwenegihugu.
Kuva mu 1994 agatsiko ka FPR kagaragaje ibimenyetso byo gusenya umuco w’u Rwanda
SHIKAMA tumaze iminsi dukurikirira hafi icyo abanyarwanda batandukanye bavuga kuri iyi politiki y’amanjwe n’urukozasoni ya FPR yo gusisibiranya IKINYARWANDA. Iyo wumvise ibyo abanyarwanda batandukanye bavuga, uhita ubona bose bahurije ku kintu kimwe : «NIMUREKE KUDUKORERA KU RURIMI NTA WABIBASABYE».
Muri uku gutsembera abashaka gusisibiranya IKINYARWANDA hari n’abo ubona cyangwa ukumva batabyumva nyamara muri SHIKAMA ntitwahwemye kubereka amahano atabarika yagiye akorwa na FPR guhera yafata ubutegetsi mu Rwanda mu 1994 ku buryo byashobokaga ko n’IKINYARWANDA bagishwanyaguza none birashyize birabaye.
IYANGIRE NK'INGAGI
Iyi nyamaswa yahanganye na ba Rushimusi imyaka amagana kugeza igihe amahanga
ayitabariye.Iyangire nawe ko FPR n'Agatsiko kayo bashimuta umuco wawe
 bagutobera ingobyi yaguhetse= ikinyarwanda
Muri izo ngero z’ibikorwa bakoze twavugamo : Guhindura ibirango bya repubulika : Hano ni ukuvuga ibendera, indirimbo yubahiriza igihugu n’ikirangantego cya repubulika : Uretse ko abantu baryumyeho ntihagire ukopfora, ariko abakuru kandi basobanukiwe babibonye nk’akumiro. Kuva mwabaho mwigeze mwumva abenegihugu batemera ubwigenge igihugu cyabo cyahawe ???
Nta munyarwanda n’umwe ufitanye ikibazo n’IKINYARWANDA   
Ikindi kintu cyashobeye abanyarwanda hafi ya bose ni ukuntu u Rwanda rufite ibibazo akangari ariko abanyapolitiki bakabirengaho bakajya gucyemura ikibazo kidahari kitanigeze kizamurwa n’umuturage n’umwe. Kuva mu Bweyeye ugaca i Nyagatare, ukanyura Rubavu ukuburukira ku Rusumo rwa Kirehe abanyarwanda bose barumvikana hadakenewe umusemuzi.
Ntabwo rero byumvikana ukuntu iki kibazo kidahari cyibarutswe n’abanyapolitiki batazi ibyo bakora baniha inshingano batatumwe kandi hari ibindi byinshi bakorera abanyarwanda bakanezerwa. Ese byari ngombwa gufata icyemezo ukabona gusaba abaturage inama nyuma, cyangwa mu miyoborere myiza ibyiza ni ukubanza kubaza rubanda ikamara impaka?
Abategetsi bo mu gatsiko ka FPR nabo ntibabyumva kimwe!!!
Abayobozi b’inteko nyarwanda ishinzwe kubumbatira ururimi n’umuco baravuga ko badashobora kwisubiraho kuko ibyo bakoze byose ari byo kandi bikwiye. Minisitiri w’umuco na siporo HABINEZA Yozefu we arabusanya nabo cyane kandi ariwe ubakuriye akavuga ko bibaye ngombwa bashobora no gusinyura ngo kuko usinya ari nawe usinyura.
Iyi mvugo ya Nyakubahwa Minisitiri HABINEZA Yozefu irerekana kandi igasobanura ko ibyo batangaje ashobora kuba yarabigizeho ingingimira, atabisobanuriwe uko bikwiye cyangwa ndetse ashobora kuba ataranabimeneshejwe kimwe n’uko uru rwego rushobora kuba rufite urundi rwego rurukoresha(ruruvugiramo) MINISPOC ya minisitiri HABINEZA Yozefu cyangwa itatinyuka kuvuguruza.
Impamvu za politiki zishobora kuba zibyihishe inyuma
Ubundi amategeko y’igenamajwi yigishwa mu mashuri abanza, ayisumbuye na Kaminuza kuri bamwe agena uburyo inyuguti zimwe na zimwe ziburizwamo imbere cyangwa inyuma y’izindi bitewe n’uko ijwi risohoka mu kanwa k’uvuga kandi bigakorwa kugira ngo hanozwe imvugo bityo ubwirwa abashe kumva ubutumwa neza aribyo twita INGAMBO.
Ibi ndatekereza ko abakoze iri sisibiranya bari babizi neza ndetse cyane kuko baminuje mu rurimi rw’IKINYARWANDA. Ariko politiki ni ikindi, urebye amagambo amwe bahinduye ururimi rurahita ruvugika nk’IKINYAMURENGE cyangwa IKINYANKORE.
HANGANA NK'INZOVU
Inzovu nayo ba Rushimusi ntibayirebeye izuba. Kubaho kwayo igukesha guhangana
buri munsi na ba Rushimusi. Hangana nawe n'Agatsiko ka FPR  gashaka kuzimya umuco wawe gaciye mu kugoreka   ikinyarwanda nkuko kagoreka amateka
Kubera ukuntu abanyamurenge bahemukiwe na FPR ubu bakaba barabihiwe baba abafashwe bugwate mu Rwanda ndetse n’abahungiye ahandi FPR ishobora guhindura IKINYARWANDA ikakigira IKINYAMURENGE kugira ngo ibereke ko yabeguriye u Rwanda bityo kwagura imipaka ikagera i Mulenge bizaborohere kuko ururimi ruzaba ari rumwe muri gahunda ya empire Hima-Tutsi Kagame akomeyeho.
Impamvu ya kabiri ni uko agatsiko ka FPR kaba gashaka gukama no kunyunyuza abanyarwanda udufaranga bari basigaranye(nako badafite).  Bibaye itegeko bazahita bategeka ko ibitabo byigirwamo ikibonezamvugo n’ibihekane byahindurwa maze icapiro rya FPR rikabona isoko ryo kwandika ibyo bitabo byinshi cyane.
Impamvu ya gatatu ni uko mu guhindura amazina Urugero Kanyamibwa →Kanyamibga aho W ihindaka G / a   
FPR itagira isoni ishobora gusaba ko abaturage bose bafite amazi yahinduwemo ibihekane bakongera gukorerwa INDANGAMUNTU n’INZANDIKO Z’INZIRA bityo hakongera kwinjiza izindi noti nyinshi mu mufuka wa FPR. Ibi byose ni ibyo SHIKAMA dukeka ko bishoboka kandi twibwira ko bitazatinda kwigaragaza.
Ikindi ni uko habayeho no gusuzugura no kwirengagiza amasezerano Kiliziya Gatulika yagiranye na Leta y’u Rwanda ku gihekane cya BG mu masezerano yo kugura i Kabgayi (agasozi KA-BGAYI). Ayo masezerano ateganya ko abantu bose, ahantu hose n’ibintu byose byumvikanamo igihekane cya BW byandikwa bityo uretse agasozi KA-BWAYI kihariye kwandikwa mu ijambo KABGAYI. Ese ibi byose abo muri iyi nteko barabyibutse cyangwa barabyibagiwe? Ese Vaticani ibareze batsinda uru rubanza?
Impera y’ingoma mpotozi n’intangiriro y’impinduramatwara IKARAMU   
Urebye akarengane abanyarwanda bakomeje gukorerwa, ukareba n’ukuntu uru rurimi rwacu turukomeyeho nta n’umwe uvuyemo, biragaragara ko impinduramatwara ya rubanda ishoboka cyane biciye mu IKARAMU kuko buri wese iyo wumvise uburyo abyumva bisa n’aho yiteguye kugaragaza ukuntu atsimbaraye ku rurimi rw’abakurambere be.
Niba abo mu nteko y’ururimi n’umuco batisubiyeho ngo barekere IKINYARWANDA uko gisanzwe cyane ko nta wigeze ababwira ko kirwaye, kimugaye cyangwa kiri mu nzira yo gucika, birashoboka cyane ko abanyarwanda bashobora kwitabaza ububasha bifitemo bagaharanira uburenganzira bw’umwenegihugu ku rurimi gakondo rwe kuko kuvangira ururimi ni intangiriro yo kwica umuco kandi kwica umuco w’abenegihugu bibanziriza kurimbura iyo mbaga ibeshejweho n’uwo muco gakondo.
UDAHEMUKA Eric
www.shikamaye.blogspot.com/
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355