Imyigaragambyo i Kibungo yategetswe na FPR yo kwamagana BBC/ Foto Shikama 8/11/2014 |
Filimu yatambukijwe na BBC taliki 01 Ukwakira 2014 igashegesha Perezida Kagame ikomeje guca ibintu mu gatsiko i Kigali kugeza ubwo babona neza ko ibyabo byarangiye hakaba hasigaye gusa kubirukana ku butegetsi bagatorongera ariko umuntu akaba yibaza aho bazerekeza kuko isi yose nta kabuza izaba ibaha induru aho bazanyura hose.
Nyuma yo kuyireba, guhagarika ibiganiro bya BBC mu Kinyarwanda n’Ikirundi, guterana amagambo hagati y’urwego rw’abanyamakuru bigenzura rwitwa RMC (Rwanda Media Commission) ruyoborwa na MUVUNYI Fred ubu abo mu gatsiko bageze aharenga, hakuriiyeho gushyiraho komisiyo iyobowe na NGOGA Martin wigeze kuba umushinjacyaha mukuru wa Repubulika, n’ibindi tugitegereje biri mu nzira.
Kuryanisha abo mu gatsiko imbere no gusaba abo kimye
Ibimenyetso byerekana ko iyi filimu ya BBC yarangije ingoma ya FPR ya Paul Kagame ni uruhuri ariko SHIKAMA tugiye kubabwiramo bibiri: Icya mbere ni ukuyoberwa n’uko ikibazo cyakemurwa bagahitamo gusaba abo bimye, icya kabiri ni ugutangira nako gukomeza kuryana kw’abiyicaje ku ntebe y’ubutegetsi.
Kubera iyi Filimu Kagame arimo gusaba abo yimye n’abo yagomwe imibereho: Vuba aha cyane abanyarwanda muribuka umushinjacyaha mukuru wa Repubulika Martin NGOGA yubashywe cyane i Kigali ariko ntekereza ko mutamenye uko bamushyize ku gatebe bakamusimbuza MUTANGANA Jean Bosco.
Uko byagenze ni uko Kagame yatumije inama yo kureba icyakorwa ngo agume ku butegetsi, maze mu bayitumiwemo hazamo na Martin NGONGA hamwe na Minisitiri KARUGARAMA Tharcisse, aba bombi nk’abantu baminuje mu mategeko bamubwiye ko niba ashaka kuzasaza neza yareka guhindura itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.
Kagame byaramurakaje ahita bombi abirukana ku mirimo yabo. Filimu ya BBC imaze gusohoka ibintu byayobeye Kagame niko gutegeka ko ifungwa nyuma asanga nawe yarakoze nka BINAGWAHO Agnes ukora agatekereza nyuma niko kwiyambaza ngo komisiyo yo kureba ibiganiro byose BBC yakoze kuva yabaho (mu Kinyarwanda) babishinga Martin NGOGA bari barubikiye imbehe bamuziza ko yavuze ukuri.
Gukomeza kuryana kw’abiyicaje ku ntebe y’ubutegetsi: Kubera ko BBC iri mu bigo bikurikiranwa na RMC mu rwego rw’igenzura, kandi RMC ikaba igomba kungurana ibitekerezo na RURA, RURA yaciye inyuma ihagarika amajwi y’iki gitangazamakuru itabajije RMC.
Iyo tuvuze ko u Rwanda ku bwa Paul KAGAME rutegekwa n’a abantu bameze nk’abataye umutwe ntabwo tuba dukabya ahubwo tuba tuvuga ibintu dufitiye za gihamya uruhuri. Fred MUVUNYI ukuriye RMC yavuze ko RURA ibyo yakoze atari byo kuko itigeze ibagisha inama kandi koko nibyo rwose na SHIKAMA turamushyigikiye mu byo avuga.
Uyu MUVUNYI Fred nawe ni uwo mu gatsiko kuko nawe ari mu bavuye i Bugande baca ibintu mu Rwanda kandi bakumva byose ari ibyabo uko byakabaye. Mu gihe MUVUNYI yari akivuga atyo, undi nawe wo mu gatsiko wavuye i Bugande witwa ASSIIMWE Arthur ari nawe uyobora RBA wanabaye muri MHC aba ahurudutse nk’iya Gatera ati MUVUNYI yararengereye mu kuvuga ko RURA yahubutse mu gufunga BBC.
Muri ibi igiteye agahinda ni ukuntu uyu Arthur ASSIIMWE ari umunyamakuru kimwe na MUVUNYI Fred kandi mu itangazamakuru tukaba dusabwa iteka gukundana no kugirana inama mu kazi kacu ka buri munsi ariko akaba yaramuvuguruje kandi yaragombaga kumwuzuza cyangwa se atabishobora akicecekera kuko nta wazizwa kutavuga. Ikinababaje kurushaho ni uko uyu Arthur Assiimwe yavuze ko ngo yabivuze ku giti cye nta rwego yari ahagarariye.
Ibi rero birerekana ko abo mu gatsiko barimo gushwana no kutumva ibintu kimwe ndetse amakuru SHIKAMA dufite ubu yanemejwe n’umuryango w’abanyamakuru batagira umupaka witwa REPORTERS SANS FRONTIERES cyangwa REPORTERS WITHOUT BORDERS aravuga ko ubu MUVUNYI Fred uyobora abanyamakuru atamerewe neza i Kigali ndetse ko yaba arimo guterwa ubwoba cyane ariko turakomeza gukurikirana uko ubuzima bwe bwitwaye i Kigali hagize igihinduka twakibamenyesha.
Abaturage mu mujyi wa Kibungo baratabaza
Muri demukarasi, igihugu kizima ni igiha umuturage uburenganzira bwo kubaho uko abyumva apfa kuba ntawe ahutaje cyangwa ngo agire uwo abangamira. SHIKAMA dufite amakuru akomeye cyane kandi twemeza 100% hamwe n’amafoto twakuye mu Mujyi wa Kibungo ko kuwa Gatandatu, taliki 08 Ugushyingo 2014 abatuye umujyi wa Kibungo bategetswe kujya mu muhanda ku gahato kwamagana Filimu ya BBC.
Imyigaragambyo i Kibungo yategetswe na FPR yo kwamagana BBC/ Foto Shikama 8/11/2014 |
Mu gitondo cya kare abaturage babaga bigiriye mu mirimo yabo ya buri munsi bahagarikwaga na polisi mu mpande zose z’umujyi wa Kibungo ngo bajye kwamagana filimu ya BBC. Ikibabaje rero ni ukuntu umubare munini bajyanwaga ku ngufu kandi abenshi bagiye kwishakira amaronko dore ko n'inzara iri guca ibintu.
Abanyonzi i Kibungo bahawe na FPR ibyapa ku gahato byamagana BBC
Aya makuru SHIKAMA twabonye ateye agahinda kuko atsikamiye umunyarwanda ku buryo bukomeye aravuga ko abayobozi bazanaga ibyapa byanditseho amagambo biyandikiye bigahabwa abafashwe harimo Abanyonzi bagenzi babo, abamotari, abaturage babaga bigiriye mu isoko kugurisha imyaka yabo cyangwa babaga bagiye kwihahira,...
Aya makuru SHIKAMA twabonye aremeza ko abaturage bari mu muhanda bamagana ku gahato ibyo batanabonye kuko muri bose ngo nta n’umwe wigeze anabona iyo Filimu nibura bavugaga ko ngo barambiwe aho bijujutaga naho abamotari bamwe bahitamo kubacika bajya kwiryamira amapikipiki barayabika.
Abigaragambyaga bamagana BBC n’umunyamakuru batanigeze babona ngo bavugaga babwirana aho i Kibungo ko n’ubwo barimo kwamagana BBC ngo bazi neza ko ari ibinyoma bya FPR kuko ngo icya mbere iyo Filimu batarayibona kandi ko ibyo kwamagana ari inyito isigirije ngo barindagize abaturage.
Umupolisi yagiriye abantu inama yo kutabijyamo kuko nta kamaro
Aho SHIKAMA twakuye aya makuru haraduhamiriza neza ko abapolisi bari batangatanze umuhanda wose w’imirambi ikoze umujyi wa Kibungo ngo byageze aho babonye abaturage bamwe babyinubira n’abahari bagenda biguru-ntege niko kugira inama abandi ko bakwiye kureka kwiteza abantu ahubwo ko bakwiye kwikomereza bakigira muri gahunda zabo ngo kuko ibya FPR na Kagame byarangiye ari uguta igihe.
Ku baba muzi cyangwa mwibuka imiterere y’umujyi wa Kibungo, urwo rugendo rwo kwamagana BBC n’umunyamakuru wayo wakoze Filimu yazengereje Kagame n’agatsiko ke, uko rwateguwe ni uko abanyeshuri n’abakozi ba INATEK Kaminuza ya Diyosezi Gatulika ya Kibungo iyoborwa na Padiri Dr KAREKEZI Dominiko bamanutse bagasanganira abo ku Iposita bose bagahurira munsi ya Radiyo Izuba maze bakerekeza mu Mujyi rwagati ariko ngo bari mbarwa.
SHIKAMA iratanga inama ku baturage no ku bategetsi
Tuzi neza ko ikinyotera cy’ubutegetsi, uburyohe n’umunyenga bibamo bicumuza benshi abandi bikabakoresha ibidakorwa, ariko rero, aho kugira ngo ukomeze gutegeka abantu batagushaka imyaka irenga 20 kandi ukabategesha agahato n’igitugu ku bitagize n’icyo binabunguye ibyiza ni ugusubiza abaturage ubutegegsti bwabo wabambuye bakabuha uwo bibonamo kandi uzi uko yabayobora.
Icyerekana ibi tuvuga ni uko iyo witegereje imitambukire y’abanyakibungo na Mutenderi kwa Kayinamura ukareba uko bagendaga bajya kwamagana ibyo batanazi batanabonye uhita ubonamo igitugu n’agahato n’ikimwaro bya Leta ya Paul Kagame birimo guhatira abaturage ibyo badashaka.
Abaturage nabo SHIKAMA turabagira inama, niba mwumva mu by’ukuri mutemera kujya kwigaragambiriza ibyo mutemera cyangwa mutanabonye, intambwe ya mbere ni ugusaba ko babereka iyo Filimu mukajya kwamagana ibyo mwanabonye. Nimumara kuyibona, buri muturage azaca urubanza ashingiye kubyo abonyemo n’ukuri asanzwe azi. Ariko se Kagame uzi ibyo yakoze n’agatsiko ke bakwemera ko abanyarwanda berekwa iyo Filimu mu ruhame cyangwa uwasaba ko bayimwereka bamujyana muri Rweru?
UDAHEMUKA Eric
www.shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355