Pasitoro Byiringiro Esron |
Ku italiki 15 Mata 2014, nibwo Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ifunze abantu batandukanye barimo Kizito Mihigo, Umunyamakuru Ntamuhanga Kasiyani n’abandi. Ibi bikaba byarabayeho nyuma y’iminsi mike aba bose bashimuswe bakaburirwa irengero muri Kigali.
Mu nkuru urubuga rwanyu SHIKAMA twabagejejeho icyo gihe bakimara gufungwa ku mugaragaro twababwiye ko dufiye amakuru yuzuye avuga ko ifungwa rya Ntamuhanga Kasiyani nta sano na ntoya rifiyante n’ibyo bamukekaho ko ahubwo yagambaniwe n’idini ry’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi.
Ishyari ryanga urunuka abiteza imbere
Mu mibereho n’imitekerereze y’abanyarwanda bo mu myaka y’1900 ukagaruka hino ukagera 1975 abaturage bose bari baziko Padiri adakora icyaha, ko pasiteri adakora icyaha, ndetse nta muntu wari gutinyuka gutuka Padiri cyangwa pasiteri. Uko iminsi yagiye yicuma, abanyarwanda bagiye bamenya ko burya SEKIBI bahoraga bavuma mu Misa i Kabgayi, i Save, i Kilinda,… burya ibatuyemo batabizi.
Bigeze mu 1994, abanyarwanda babashije kwisohokamo bose bava mucyo twakwita ubuvumo buri munsi y’urutare maze bakora ibyangwa n’uwiteka. Wa mu Padiri na Musenyeri twavugaga mu kanya barabishe bicwa n’interahamwe n’inkotanyi zirarimbura maze abantu babona ko byose bishoboka ku burya hari cyera.
pasitoro Byiringiro Esron |
Muri iyi nkundura yo guhindura agakiza amaronko n’amaramuko bijyana na mpemuke ndamuke, ntibyasoneye n’idini ry’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi. Iri dini ubu mu Rwanda ryacitsemo ibce bibiri. Igice cya mbere ni ikiyoborwa n’abari basanzwe bayobora umwimerere w’iri dini hambere ubu riyobowe na Pasitoro BYIRINGIRO Esron wungirijwe na Pasitoro HABIYAMBERE Abel ushinzwe gucunga umutungo w’iri dini.
Ikimenyesto ndakuka cyo gucikamo kabiri kw’iri dini cyabaye ishingwa rya RADIYO UBUNTU BUTANGAJE yashinzwe n’umunyamakuru Ntamuhanga Kasiyani wari ushyigikiwe na Pasiteri Ezira Mpyisi nawe usa n’uwashwanye n’abayobozi b’iri dini akigumura ageze ku myaka 92 y’amavuko.
Uyu munyamakuru amaze gutangiza iyi radiyo yahuye n’intambara zikomeye cyane zashoboraga no guhitana ubuzima bwe ariko Imana ikomeza gukinga ukuboko bigera aho abadivantisiti bamuhigisha uruhindu bashirwa bamugambaniye mu butegetsi bwite bwa Leta.
Icyabibateraga ni uko bamubonagamo umntu uzi kuvuga neza ku buryo azabatwara abayoboke benshi cyane maze bagasigara bayobora amazu y’ibirangarirwa bitagira abantu babisengeramo. Ubu uyu munyamakuru Nyamuhanga afunzwe ku idosiye yo gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu rwose muri SHIKAMA twemeza ko atazi n’iyo byerekera kuko yari ahangayikishijwe no kubona igitunga imfubyi uruhuri zabaga mu rugo rwe.
Umuriro urimo kwaka muri ERMS ku Kacyiru
Icyicaro cy’idini ry’abadivantisiti kiri ku Kacyiru inyuma na Ninzi Hill ujya kwegera kuri Hotel Merdien Umubano umanuka ujya ku bitaro byitiriwe umwami Faycal aho inzu bakoreramo izwi ku izina rya ERMS ariko bakagira n’ibindi bikorwa remezo birimo inyubako ibangikanye n’ibitaro bya Kigali CHK ndetse na Nyamirambo.
Amakuru agera kuri SHIKAMA aratubwira ko babiri babambishije umunyamakuru Ntamuhanga Kasiyani aribo Pasiteri Byiringiro Esron umuyobozi mukuru wungirijwe na Pasitoro Habiyambere Abel ushinzwe gucunga umutungo w’iri dini baherutse gufatana mu mashati bagakizwa n’ababoyi babatekeraga ibyayi baje bahuruye bakabatesha mu biro.
SHIKAMA twamenye ko icyo bapfa ari uko umuyobozi mukuru w’idini arya wenyine umutungo ntaheho ushinzwe kuwucunga ahubwo akamutegeka uko asohora amafaranga ku nyungu ze bwite. Mu bindi bapfa harimo ikibanza umuyobozi w’iri dini yahaye umuntu acyita icye kandi cyari mu mutungo w’idini. Icya gatatu bapfa ni inyubako ihenze y’umuyobozi w’iri dini yubatswe i Nyarutarama muri ya karitiye y’abagashize yubatswe mu mutungo w’idini.
Kubera kunanirwa kumvikana umunyakigega yarwanye na shebuja bakizwa n’ababoyi nk’uko twabivugaga mu kanya maze ahitamo kujya kwishinganisha muri CID kwa Afande Theos BADEGE ari naho bagiye kubambira umunyamakuru NTAMUHANGA Kasiyani ngo atazatera imbere.
Bagiye mu nama i Nairobi insigane bagezeyo nabwo bararwana
Amakuru SHIKAMA twasesenguye neza kandi tukayakurikirana aremeza ko ku italiki 03 Ukwakira 2014 i Nairobi muri Kenya hatangiye inama yahuje diviziyo ya 10 igizwe n’amadini y’abadivantisiti bo mu bihugu by’aka karere harimo n’u Rwanda.
Nk’uko byumvikana bombi bagombaga kuyijyamo kandi bakajyana ariko barabyanze umwe agenda ukwe undi atega indege ye kandi bari bagiye mu butumwa bw’idini. Bagezeyo ngo bakomeje kurebana ay’ingwe bakajya bagenda baterana sentire mu birongozi umwe yiyenza ku wundi biza kuba ngombwa ko Pasiteri Abel Habiyambere iby’inama abishingukamo ataha itarangiye ahitamo gusubira i Kigali ageze ku muryango w’ibiro bye asanga bashyizeho ingufuri adafitiye imfunguzo.
Iyi myitwarire yo guhangana no kutita ku nyungu z’idini n’abarigize hanyuma bakajya no kwishinganisha aho bagiye kubambira abandi nibyo biduteye agahinda muri SHIKAMA tukabona ko iyobokamana mu Rwanda rikwiye kuvugururwa akazi kagahabwa abantu b’inyangamugayo abashaka inyungu zabo bakigizwayo kuko abazima batabuze.
Muri SHIKAMA ntabwo tugira ngo awa!
Mu gusoza iyi nyandiko, muri SHIKAMA ntabwo tugira ngo awa kuko tudashimishwa n’ikibi kiba ku bandi, ahubwo turabanza kwifatanya n’umudamu wa Ntamuhanga Kasiyani umunyamakuru mugenzi wacu, twifatanye n’abakirisitu b’idini y’abadivantisiti ubu bayobowe na ba Dema bavugwa muri Bibiliya kubera gukunda impiya bakibagirwa ubuzima bw’umukumbi bashinzwe.
Turasoza dusaba abakirisitu bo muri iri dini gushirika ubwoba bakishakamo imbaraga zatuma bitorera abayobozi bazima bazabageza ku byiza kuko aho bigeze abantu twamaze guhumuka nta mpamvu yo gukomeza kubaha umuntu ngo ni pasiteri, ngo ni padiri ngo ni Cheikh,… mu gihe atakujyana mu nzira ikugeza ku mukiro kandi ukaba ufite ubushobozi bwo kumuha no kumwambura ubwo bubasha akoresha mu kukubangamira ni ngombwa kubavanaho mukimika abazima kuko bahari. Ibi kandi n’inzego z’ubutegetsi bwite bwa Leta zikwiye kubyumva zikabashyigikira muri iyo nzira ya Demukarasi n’imiyoborere myiza.
UDAHEMUKA Eric
www.shikamaye.blogspot.com/
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355