Pageviews all the time

Rwanda. Twibuke abacu tuzirikana URUHARE Paul Kagame yagize muri Jenoside . Pacis Mahoro.

Ntibakwiye kujya ku nzibutso : ni ugushinyagurira abakorewe jenoside.
Ntibakwiye kujya ku nzibutso : ni ugushinyagurira abakorewe jenoside.
Guhera tariki ya 7 Mata kugeza tariki ya 13 Mata, mu Rwanda haba ibihe byo kwibuka abazize jenoside yo mu 1994. Muri icyo gihe, habaho ibikorwa byo kwibuka, gushyingura mu cyubahiro, gusura inzibutso za Jenoside, kunamira abapfuye ndetse no kubaririra.

N’ubwo Umuryango w’Abibumbye wemeje ko ubwicanyi bwabaye mu Rwanda mu 1994 ari Jenoside y’Abanyarwanda (Génocide Rwandais), Agatsiko  kishyize ku butegetsi kamaze kugarika ingogo, kabugezeho kagoreka imvugo maze gahindura inyito y’ubu bwicanyi, kabwita Jenoside yakorewe Abatutsi(Génocide Tutsi). Nta gushidikanya ko icyo abanyagatsiko bari bagamije kwari ukuyobya amahanga na Benekanyarwanda kugira ngo ibyaha byakozwe na Kagame n’Agatsiko-Sajya ke byibagirane, be kubikurikiranwaho. Agatsiko kagiraga ngo kandi kabone iturufu yo gukoresha mu guteranya Abanyarwanda kabumvisha ko bamwe ari abanzi b’abandi. Ikindi kari kagamije kwari ugushaka guhora kerekana ko ari umucunguzi w’Abatutsi, ko ndetse katariho na bo batabaho. Kashakaga kumvikanisha kandi  ko nta ruhare na ruto  kigeze kagira muri jenoside, haba mu kuyitegura no mu kuyishyira mu bikorwa. Ariko se koko ni ko bimeze? Ngiyi impamvu inteye kugaragaza imiterere y’Agatsiko, ingengabitekerezo y’abakagize n’uruhare rwako muri Jenoside.

1.Inkomoko y’Abanyagatsiko

Ahayinga mu myaka ya  1960, u Rwanda rwinjiye mu nkubiri y’amashyaka menshi. Amwe muri ayo mashyaka yaharaniraga ko u Rwanda rwaba Repubulika igendera ku matwara ya Demukarasi (MDR Parmehutu, APROSOMA,…). Ayandi yaharaniraga ko u Rwanda rwaguma kuyoborwa n’ingoma ya cyami (UNAR, MOMOR,…).

Ishyaka UNAR ryari rigizwe ahanini n’abagaragu bakuru b’ibwami. Aba bagaragu bakaba bari bazwiho kugira ingengabitekerezo yo kwanga Abahutu urunuka. Bavugaga ko Abatutsi ari ubwoko bwatoranyijwe n’Imana, ubwoko bw’Ibimanuka, bufite ubwenge busumba ubw’abandi, bukaba bwararemewe gutegeka. Naho Abahutu bakaba atari abantu nk’abandi, bakaba bararemewe kuba abagaragu b’Abatutsi, guhakwa, gukora imirimo y’uburetwa no gushahurwa, ibitsina byabo bikambikwa Karinga. Iyi ngengabitekerezo y’abagaragu bakuru b’ibwami ni yo yahembereye urwango rwaje kuvamo ubwicanyi bwo mu kwa cyenda 1959, bigeza n’aho mu kwa 11 insoresore za RUNAR zishatse kwica Mbonyumutwa, bikazinanira.

Ishyaka MDR Parmehutu rimaze gutsinda amatora, u Rwanda rumaze kuba Repubulika, abari abagaragu bakuru b’ibwami kimwe n’abandi bayoboke ba RUNAR bari bahuje ingengabitekerezo y’urwango, ntibabyemeye. Bahisemo guhunga igihugu kuko batemeraga gutegekwa n’abahutu bahoze ari abaja n’abagaragu babo. Bageze hanze y’u Rwanda, Abarunari bashinze umutwe w’inyeshyamba bawita INYENZI. Hashize igihe, Inyenzi zaje guhindura izina, maze zifata UNAR zirayicurika, ziyita RANU. Ariko mu by’ukuri byose ni bimwe, bisobanura kimwe, usibye ko UNAR ari mu gifaransa, naho RANU bikaba mu cyongereza.

Ubwo bari hafi gutera u Rwanda le 01/10/1990, RANU barayihinduye bayita FPR-Inkotanyikubera ko bashakaga guhisha Rubanda ko ari umutwe w’abahezanguni bashingiye ku ngengabitekerezo y’abagaragu b’ibwami banga Abahutu urunuka. Nyamara n’uwahera ku ijambo Inkotanyi ubwaryo ryamuhishurira byinshi kuko wari umutwe w’ingabo z’umwami Rwabugili.

Rero, birumvikana ko ntacyo bahishe, bazanye ingengabitekerezo, ingengamatwara n’ingengamikorere bya cyami, (uretse ko nta mwami witwa iryo zina bari bashyize imbere). Uyu mutwe wa FPR-Inkotanyi ni wo ubundikiye indiri y’Agatsiko-sajya. Aka gatsiko gakuriwe na Perezida Kagame ufite ububasha bwose nk'ubwo mu gihe cy'ingoma ya Cyami: umutungo w'igihugu wose yawugize uwe bwite; yica uwo yanze, agatorongeza uwo ahararutswe, agakiza uwo ashatse! Agatsiko kamukikije (Abagaragu bakuru b'ibwami) kiganjemo abasirikare bakuru baturutse i Bugande. Umurongo w’Agatsiko mu mitegekere, ntaho utaniye n’uwa RUNAR n’abagaragu bakuru b’ibwami. Kuba u Rwanda rukitwa Repubulika ni ku izina gusa, imikorere ni iya cyami; akarengane kariho icyo gihe karagarutse; amakoro,amahooro, imisoro y'urudaca....byaragarutse! Mbese u rwanda rwasubiye mbere y'umwaka w'1959 !

2.Ibitero by’Inyenzi

Revolisiyo yo mu 1959 na Leta yayiturutseho ntibyashimishije abo yavukije ubutegetsi bari biganje mu ishyaka rya UNAR. Mu nyandikoshingiro yayo, UNAR yahise yerekana ko idashaka Demukarasi mu Rwanda kuko byanze bikunze iyo Demukarasi yagombaga kugendera kuri rubanda rugufi yari igizwe ahanini n’Abahutu, UNAR yitiranyaga n’ubushyo bw’inka budashobora gutekereza no gutegeka. Abari bafite ibyo bitekerezo bibi, bicuramye, hamwe n’abandi bahunze kubera ubwoba, bageze hanze barisuganya, batangira kugaba ibitero mu Rwanda kugira ngo bongere barwigarurire ku ngufu. Ibyo bitero byahungabanyije umutekano mu Rwanda kuva mu 1961 kugera mu 1967, binatuma abaturage bahora basubiranamo bapfa amoko, aho kugira ngo biyunge baharanire Demukarasi nyayo. Ibitero by’Inyenzi biri mu byatumye Demukarasi ishingiye ku mashyaka menshi izima hagati ya 1963 na 1965 maze hagasigara ishyaka rimwe rukumbi rya MDR-Parmehutu. Nguko uko UNAR yakoreraga mu gihugu yazimye nyuma y’igitero cy’Inyenzi cyo mu Bugesera mu 1963 imaze gutakaza abayobozi bayo b’imbere mu gihugu. Ubwo hasigaye UNAR yakoreraga hanze y’igihugu, ari na yo yagiye itegura ibitero.

UNAR yo hanze yarimo amashami atatu: Irya Rukeba, iry’umwami n’irya Sebyeza.

Ishami rya Rukeba ryatangiye mu 1962 rikorera i Bujumbura ndetse no muri Zaïre (RDC).
Ishami ry’umwami ryakoreraga i Dar es Salam, i Kampala n’ i Nairobi rikaba ryarategekwaga na Kayihura, Mungarurire na Sebyeza.

Mu 1963 Sebyeza yaje gushyiraho ishami rye rikorera i Bujumbura. Mu 1964 yagiye gukorera i Kampala noneho ishami rihinduka ishyaka rya gisosiyalisiti( Parti Socialiste). Ryari rigamije kugendera kuri Repubulika inyuze mu nzira ryashakaga. Mu 1966 ryahindutse Umuryango w’Ubwiyunge bw’Abanyagihugu (Organisation pour la Réconciliation Nationale).

Amwe muri ayo mashami y’Inyenzi yaje kuvaho burundu, andi asimburwa n’andi mashyaka yageze aho abyara FPR-Inkotanyi. Amashami y’Inyenzi yagiye atera u Rwanda akomoka kuri iyo UNAR yo hanze.


Uko ibitero by’Inyenzi byakurikiranye

Igitero cyo kuri 25 Ugushyingo 1963 : Icyo giterero cyarimo Inyenzi zigera ku 1500 zari mu Burundi, ziyobowe na Rukeba. Cyahagaritswe na Jandarumori y’i Burundi kitaragera ku mupaka w’u Rwanda.

Igitero cyo kuri 21 Ukuboza 1963 cyahise gikurikiraho. Icyo gihe Inyenzi zafashe ikigo cy’abasirikare cy’i Gako mu Bugesera, ziza gukumirwa n’Ingabo z’igihugu (Garde Nationale) ku musozi wa Kanzenze, hafi y’ikiraro cya Nyabarongo. Ubwo Inyenzi zaratsinzwe, izidapfuye zikwira imishwaro, zisubira iyo zaturutse, nuko zicika mu Bugesera. Icyo gitero cyabyukije uburakari n’imvururu mu baturage cyane cyane muri Gikongoro, zihitana abantu b’inzirakarengane na Demukarasi irahazaharira.

Ibitero byo muri Mutarama 1964 mu Bugesera no mu Bugarama byombi byavuye i Burundi.

Mu Ugushyingo 1964, habaye igitero gikomeye mu Nshiri na cyo giturutse mu Burundi. Nyuma y’icyo gitero kugeza mu wa 1967 hakomeje kubaho ibiteroshuma bigeze aho birahagarara kugeza mu Ukwakira 1990.

3.Uruhare rwa Kagame muri Jenoside

N’ubwo mu bihe by’icyunamo, Kagame n’abanyagatsiko be biha kwiriza ay’ingona, ntibikuraho kuba baragize uruhare runini muri Jenoside, haba mu kuyitegura no mu kuyishyira mu bikorwa. Agatsiko kajya gutera u Rwanda mu 1990 ntikari kayobewe neza ko, uko Inyenzi zagabaga ibitero, Abanyarwanda basubiranagamo bapfa urwikekwe rushingiye ku bwoko , ibyo bigaturuka ku mpamvu y'uko Inyenzi  zirwaniraga gusubizaho Ingoma Ntutsi .  Agatsiko-Sajya kari kazi neza icyo kibazo , gashaka kukibyaza umusaruro ubwo kagabaga igitero cyo kuya 1/10/1990: kifuzaga ko Abanyarwanda basubiranamo kugira ngo noneho kabone uko kifatira ubutegetsi ! Byumvikane ko icyo kari gashyize imbere ari inyungu zako zonyine ! Nyamara Inyenzi-Inkotanyi zitera muri 1990 hariho imishyikirano yo kureba uko impunzi zatahuka mu mahoro; uwo mugambi Agatsiko kawuburijemo.

N’ubwo nyuma y’igitero cy’Inyenzi-Inkotanyi habayeho imishyikirano yagejeje Abanyarwanda ku isinywa ry’amasezerano y’amahoro ya Arusha kuwa 4 Kanama 1993, Kagame n’Agatsiko ke ntibanyuzwe kuko bahisemo kwica Perezida Yuvenali Habyarimana kandi bari bamwemeranyijweho mu mishyikirano. Perezida Habyarimana akaba yarapfanye mu ndege n’undi muperezida w’umuhutu Cyprien Ntaryamira w’u Burundi. Nta gushidikanya ko iki gikorwa cy’iterabwoba Agatsiko kakoze kagikomora ku ngengabitekerezo ya RUNAR n’abagaragu bakuru b’ibwami, yo kudashaka Demukarasi no kumva ko batayoborwa n’Umuhutu.

Agatsiko kajya kurasa indege ya Habyarimana ntikari kayobewe ibizakurikiraho kuko byari byarabaye akamenyero ko buri gitero cy’Inyenzi gikurikirwa n’isubiranamo ry’amoko.  Rero, Kagame n’Agatsiko ke babikoze babigambiriye ahubwo bagamije kubona icyanzu bameneramo ngo bigerere ku butegetsi. Ugupfa kw’Abatutsi nta cyo kubabwiye ! N’ikimenyimenyi, Umuryango w’Abibumbye washatse gutabara ngo urengere abicwaga maze Kagame aranga !

Umwanzuro

1) Mu cyunamo, Kagame n’agatsko ke ntibari bakwiriye kujya  ku nzibutso no kwiriza ay’ingona kuko aribo bateguye jenoside. Ukujya kwifatanya kwabo n’abarokotse ni ugupfobya jenoside, gukina ku mubyimba no gushinyagurira abayikorewe.

2) Mu cyunamo, ntihakagombye kubaho ivanguramoko mu kwibuka abazize jenoside. Bityo n’Abahutu bishwe n’Inyenzi-Inkotanyi bakwiye kwibukwa, gushyingurwa mu cyubahiro, kunamirwa no kuririrwa.

3) Abahutu barokotse  na bo bakwiriye kwitabwaho, gufashwa, guhozwa, guhabwa umwanya wo gutanga ubuhamya bw’ibyababayeho  n’ibindi.

4) Abanyagatsiko bishe Abahutu na bo bakwiye kugezwa imbere y’inkiko, bakabihanirwa.

5) Ntihakwiriye gukoreshwa imvugo jenoside yakorewe Abatutsi kuko atari bo bapfuye bonyine, ahubwo hagakoreshwa imvugo “Jenoside y’Abanyarwanda” kuko ari yo yemejwe n’Umuryango w’Abibumbye kandi buri bwoko bwose bwiciwe bukayiyumvamo.

Source: Le Prophete/http://leprophete.jimdo.com/2013/04/08/twibuke-abacu-tuzirikana-uruhare-paul-kagame-yagize-muri-jenoside-pacis-mahoro/

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355