Richard Kandt( Kanayoge),umudage waje ashaka isoko ya Nile akaza no kuba rezida wa mbere mu Rwanda |
Umujyi wa Kigali wagiye utera imbere guhera mu ishingwa ryawo mu mwaka w’1906 ushinzwe na Dr Richard KANDT. Uyu mudage yari atuye mu Gakinjiro ahabatijwe kwa Kandt kubera uruhare rukomeye yagize mu gutuma Kigali ibaho.
Abasaza bakuze cyane kandi bazi Kigali mu myaka ya za 1945 iyo bagutekerereje uko Kigali yasaga icyo gihe wumva ugize amatsiko no kwifuza ko amateka yasubira inyuma ngo wibone muri icyo gihe ariko kuko bidashoboka kubitekereza byaba ari uguta igihe mu buzima no kwibabariza umutwe n’umutima ku busa.
Muri icyo kiganiro abo basaza bambwiye ko ku Muhima ubundi hitwaga ku Muhima w’impyisi ngo kuko habaga impyisi nyinshi ku buryo iyo wahanyuraga uri umwe zakuvuniraga umuheto. Abanyarwanda bajyaga guhaha i Bugande bagombaga kugenda mu masibo (amatsinda) kugira ngo izo nyagwa z’impyisi nizumva umurindi wabo zigire ubwoba maze zihunge.
Ubu ahitwa ku Kimisagara bavuga ko ngo habaga igiti cyitwaga umusagara cyavuraga abana inzoka maze ngo kikahagira ibihuru by’inganzamarumbo ku buryo naho hari harabaye ikoraniro ry’utunyamanswa twinshi nk’inkwavu z’igasozi, ingeragere, imbwebwe, amasiha n’ibindi. Aho ubu twita cyangwa mwita ku Kimihurura bari barahahaye akabyiniriro ko mu rw’intare ngo kuko habaga intare nyinshi ku buryo iyo wibeshyaga ukahanyura uri umwe zarakuryaga nta kabuza.
Iyo Kigali yari ibihuru mu mpande cyangwa mu mbago zayo yagiye yiyubaka buhoro buhoro ku buryo mu 1962 ku italiki ya 01 Nyakanga ku munsi mukuru w’ubwigenge hari hatangiye kugera amazu makeya adakanganye. Icyo gihe kandi birumvikana ko ikibanza cyaguraga macye cyane byaba na ngombwa ukagifatira ubusa kuko abantu bari bagihugiye mu byaro.
Inzu Richard Kandt yari atuyemo i Kigali iri mu Muhima, niyo nzu ya mbere yubatswe ku buryo bwa Kijyambere mu Rwanda. Iyi foto yafashwe muri 2013, Kigali imaze imyaka 105 itangiye nk'umujyi |
Kuva mu 1962 kugera mu 1973 nibwo Kigali umurwa mukuru w’u Rwanda yubatswemo ibikorwa-remezo by’ibanze n’uyu munsi mubona mukagira ngo ni ibyubatswe n’abavuba ahangaha. Ni muri icyo gihe hubatswe imihanda ya mbere ya kaburimbo iyi y’umukara mubona, nibwo hubatswe ikibuga cy’indege cya Kanombe mubona cyangwa mujya mwumva ku batarahagera.
nibwo hubatswe za minisiteri zimwe na zimwe mujya mubona ku Kacyiru, muri icyo gihe kandi nibwo u Rwanda rwabonye radiyo Rwanda yabaye iya mbere mu gihugu ndetse n’ibindi bikorwa byinshi. Ni muri icyo gihe kandi mu Rwanda hatangiye uburyo bwo gutwara abaturage bari hamwe mu matagisi no ku mapikipiki icyo gihe yitwaga SUZUKI nyuma hakaza kwaduka izo mu bwoko bwa YAMAHA AG100 none ubu hagezweho izitwa GIKUMI ariko ubundi izina zahawe n’umunyaruganda wazikoze ni TVS-125.
Ku ngoma ya Habyarimana 1973 – 1994 nabwo ibikorwa-remezo byakomeje kongerwa bikomeza bityo kugera mu 1994 byose bihindutse umuyonga. Nyuma y’1994, ikigo abagenzi bategeramo imodoka cyakomeje kuba mu Mujyi rwagati ariko kiza kwimurirwa Nyabugogo ahantu hari ingaruka n’ibyago byinshi birimo ko hashobora kurengerwa n’amazi.
Kuko abafashe icyo cyemezo cyo kuyimanura Nyabugogo ntawari kubaburanya kuko bashakaga kuhubaka umuturirwa KIGALI CITY TOWER wa Kagame na Kabarebe, byabaye ngombwa ko bigenda bityo ariko njyewe mbona akari cyera kiriya kigo abagenzi bategeramo imodoka cyajyanywe Nyabugogo umunsi umwe bashobora kuzasanga abakirimo barengewe n’amazi ahanini nk’uko nabisobanuye bitewe no kuba ari mu gishanga hasi cyane kandi mu mazi menshi.
Guhindura uburyo bwo gutwara abagenzi muri Kigali
Abantu baguze amatagisi ya twegerane bayatwaye muri Kigali mu myaka y’1998 bakaba baratunzwe nayo akagaburira imiryango yabo ubu bashobora kuba bicuza impamvu bayaguze kuko ubu gutunga TAXI muri Kigali birutwa no kuyijugunya.
Icyemezo cyaje cyo kubuza abaturage bamwe uburenganzira ku gihugu cyabo bwo gutwara abagenzi aho ari ku bwinshi bityo isoko rigaharirwa nako rikikubirwa n’abantu batatu byashyize abaturage mu rujijo ariko njyewe nahise mbisobanura kuko nabonaga neza ko harimo akarengane karenze urugero kandi sinasibye kukamagana, ndetse n’ubu nzakomeza kwamagana akarengane gakorerwa abakene n’abaturage mu Rwanda muri rusange.
Abo banyabubasha batatu (3) bigabanyije umujyi wa Kigali mu gutwara abagenzi ni ATRACO ya Dodo yaje guhindurwa R.F.T.C nyuma y’uko ihombye burundu bikaba byarakozwe mu rwego rwo kujijisha abo yahombeje n’abayitanzeho imisanzu yabo batajya bamenya aho irengera.
Ibyo byabaye nyuma y’uko Kagame asuye abaturage mu kibaya cya Nyabugogo maze abashoferi b’amatagisi bakamubwira agahinda utabonera imvugo. Njyewe mu busesenguzi bwanjye nahise mbona ko Kagame yakingiye ikibaba Colonel TWAHIRWA Dodo.
Byarangiye nta cyemezo cyo kubarenganura gifashwe ahubwo Col Dodo akajijisha ngo avuye muri ATRACO agahita ajya ngo kuba UMUROKORE nyuma akagaruka asenyera ATRACO muri RFTC bikaba byumvikana ko yakingiwe ikibaba kuko ubundi byari kuba byiza iyo atagarukamo cyangwa bagashyiramo undi.
Mu gihe abashoferi bari batarahumeka kuri icyo cyemezo cyaje kinjira mu kindi hahise hategekwa ko amasosiyete atatu ariyo yatsindiye isoko ryo gutwara abagenzi muri Kigali. Ayo masosiyete ni ROYAL EXPRESS, KBS EXPRESS na RFTC EXPRESS. Ikibazo rero mpisemo kwandikaho iyi nkuru ndende si ayo mazina y’izo sosoyeti n’ubwo nabyo birimo akarengane utamenya uko ukita. Ikibazo ngifite ku modoka zitwa YUTONG zo muri KBS EXPRESS.
Imodoka YUTONG za KBS ni ikibazo ku bagenzi aho kuba igisubizo
Mu mategeko y’umuhanda habamo ibintu bimwe na bimwe byo kwitondera kuko iyo bititaweho bishobora kugira ingaruka ku muyobozi w’ikinyabiziga cyangwa zikaba no ku bandi bakoresha inzira nyabagendwa. Kimwe ni umuvuduko ukabije ariko burya hari n’abatazi ko n’umuvuduko ukabije kuba mucye nawo ari ikibazo mu nzira nyabagendwa.
Ikibazo cya kabiri ni ukurenza umubare w’abagenzi ikinyabiziga cyemerewe gutwara ngo buri mugenzi agende yisanzuye naho icya gatatu ni uburyo abagenzi bagenda mu modoka niba byujuje ubuziranenge. Izi modoka za KBS EXPRESS zitwa YUTONG rero zifite ibibazo bine bikomeye : Icya mbere ni umuvuduko muke, icya kabiri ni ugutendeka abagenzi, icya gatatu ni uburyo abagenzi bagenda bicaye-bahagaze naho icya kane ni imiterere y’intebe zo muri iyi modoka.
Ubunini bw’imodoka, imbaraga za Moteri n’umuvuduko mucye cyane
Mu birebana na tekinoloji y’imodoka iyi modoka mubona ku ifoto muri iyi nkuru twayishyira mu cyiciro cy’amakamyo kuko ifite moteri nini cyane kandi ikaba nayo iremereye cyane mu rwego rw’ibiro. Nk’uko nari nabivuze hejuru mu kanya mu mijyi minini kandi igenda itera imbere nka Kigali, imodoka zifite umuvuduko mucye cyane zigomba gucika mu rwego rwo kwihutisha serivisi mu baturage.
Icya kabiri ni uko imodoka ifite umuvuduko ukabije kuba mucye ishobora gucyerereza abagenzi bayiteze kugera ku kazi mu gihe bakorera abandi cyangwa bagacyererwa kujya gukora bizinesi zabo. Uyu muvuduko mucye kandi ushobora no guteza impanuka kuko nko mu gihe haba hari icyago gitunguranye umupolisi ashobora gusaba abayobozi b’ibinyabiziga kwihuta cyane kugira ngo babererekere icyago maze ugasanga abayirimo bananiwe kwihuta uko biteganijwe n’umuyobozi w’amategeko mu muhanda.
N’abaguze YUTONG bazi neza ko zitujuje ubuziranenge
Andi makuru muri SHIKAMA dufitiye gihamya ni ayemeza ko izo modoka zikigera mu Rwanda zimwe zagombaga gukorera ku muhanda wa Kigali Musanze na Rubavu kandi koko abagenda muri izo nzira mwibuka ko zakoreshejwe iminsi mikeya. Ikibazo cyaje kuvuka ni uko abaguze izo modoka basanze umushinwa yarabahangitse kuko yazihaye moteri idashobora guterera impinga za SHYORONGI na BURANGA MU GAKENKE.
Ubuyobozi bwa KBS bukimara kubona ko ibintu byifashe nabi bwahise bufata icyemezo cyo kuvanamo izo moteri zazanye nazo buguriramo moteri za COASTERS nka zimwe mubona zo muri HORIZON Express, VOLCANO Express zifite idirishya ahagana inyuma risa n’umukara wijimye ari nazo zifite ubushobozi bw’ingufu za moteri bwa 6 CYLINDRES (Ibiziga 6).
Iki rero kikaba ari gihamya ko n’abaguze izo modoka babona neza ko ikibazo cyazo kirebana n’umuvuduko cyari kibangamiye abagenzi kuko benshi bavuga ko zabakererezaga kugera ku mirimo yabo mu gihe izindi modoka byahagurukiraga rimwe zageragayo mbere.
Icyemezo cyaje gufatwa kandi nyuma ni uko basanze bitagishoboka ko zakomeza gukorera ku muhanda muremure wa Kigali-Musanze bahitamo guhagarika ingendo muri ako gace baziharira Umujyi wa Kigali gusa. Ese ab’i Kigali nibo baremewe gutwarwa n’izizarira mu nzira kandi ahubwo ibiri amambu aribo bagira kandi bagahorana shuguri nyinshi ?????
Intebe ikomeye nk’igufwa no gutendeka abagenzi
Umunsi umwe nigeze kujya kubikuza amafaranga muri BANKI YA KIGALI mu Mujyi rwagati noneho numva nkeneye kwiherera mbaza umukozi wa B.K aho nakwihengeka ambwira ko B.K nta bwiherero yubakiye abakiriya bayo.
Mubajije impamvu yaransubije ati : «Kubera ko umuntu wese uza muri B.K ataba azanywe no kujya ku musarani ahubwo aba aje kubitsa, kwishyura cyangwa kubikuza kandi bikaba bitatwara iminota irenze icumi ku mukiliya umwe byatinze cyane twasanze atari ngombwa kubaka ubwiherero!»
Iki gisubizo cyanteye kumirwa no kubabara ni uko njya gutanga ijana mu bwiherero rusange. Ntanze uru rugero kugira ngo mbone uko ninjira neza muri iki kibazo cy’intebe zo mu modoka YUTONG za KBS zimeze mu by’ukuri nk’igufwa.
Kubera ukuntu abanyarwanda batajya bafata iya mbere mu guharanira uburenganzira bwabo ahanini bitewe n’amateka twaciyemo ubu hari abahita bambwira bati none se ko ntawe uba agiye gutura muri iyo modoka ya KBS ayitega akomeza urugendo aka wa mugani w’umukozi wo muri BK wansubije kuriya, muti ubwo ib’iyo ntebe bikurebaho iki ko abanyamakuru namwe mukabya?
Ni ikibazo kuko n’iyo byaba iminota icumi umaramo ukwiye kwicara ku ntebe nziza kandi itagira icyo ikubangamiraho. Kubera ukuntu abaturage i Kigali binubira imikorere y’iyi modoka, bisa n’uko nta mubare wemewe w’abagenzi yemerewe gutwara kuko ipakira ukagira ngo ni inka bapakira muri Fuso nka zimwe tubona zijyanywe i Cyangugu.
Nyamara aha munyumve neza bavandimwe iki kigereranyo ntanze ni ikimfasha kumvikanisha uburemere bw’ikibazo ku muryango nyarwanda ariko ubundi abantu baba bagiye mu mirimo iteza igihugu imbere mu gihe izo nka mvuze zishobora kuba zipakiwe zijyanywe i Cyangugu (Rusizi & Nyamasheke) wenda zigiye gukingirwa indwara z’amatungo, guhabwa abaturage muri gahunda ya GIRINKA,...
Ariko icyo nshaka kumvikanisha gusa ni uko izo nka zigenda mu karengane gakabije kuko nta bwinyagamburiro ziba zifite na busa. Bamwe bazigendamo bahagaze bafashe ku bintu bimeze nk’udukondo duhanamye mu gisenge abandi bakagenda bicaye kuri izo ntebe navugaga mukanya.
Ikibazo kindi nkinazamo ni uko mu buzima bwo mu Mujyi ; umuto atimukira umukuru ahanini bitewe na shugiri nyinshi kandi buri wese aba ahugiye mubye. Ubwo rero ni no kwibaza niba umukecuru aje agasanga yuzuye bakamushyira kuri uwo mwitozo wo guhagarara no gufata ako gakondo bizamugendekera bite?
Ese niba umugore utwite asanze igiye kuzura kandi muzi ukuntu umubyeyi utwite aba ananiwe kandi ahora akeneye gufatwa neza kugira ngo agahinja mu nda gakomeze kwishima azagenda ahagaze bigende bite aho ntishobora kuvamo kubera umunaniro no kugenda nabi bikaba ibindi?
Uburyo abagenzi bagenda bahagaze
Iki kibazo cyo twakomeje kugenda tukivugaho ariko ntibikwiye ko bikomeza gutya kuko hari uburenganzira bw’abagenzi buhahungabanira. Ese iyo modoka iramutse ikoze impanuka abantu bagenda bahagaze byagenda bite? Bakubitana imitwe kandi hakomereka benshi !!! Ikibazo ndakibaza nigiza nkana kuko ingaruka zaba nyinshi kandi mbi kuruta izaba ku bagenzi bakora impanuka bagenda mu modoka bicaye.
Bigende bite?
Kubera uburemere iyi nkuru ishobora kugira mu birebana no gutwara abantu muri Kigali mu nyandiko nirinze kugira aho mvuga ko aya masosiyete yahagarara kuko atariwo muti. Ikibazo mu by’ukuri ntigikomeye n’ubwo ubwinshi bw’ingaruka zikomoka ku kibazo runaka zitagombera ko ikibazo kiba kinni.
Natanga inama ebyiri : Inama ya mbere ni uko bagaragaza umubare w’abagenzi izi modoka zemerewe gutwara kandi buri wese yicaye hamwe n’ubwishingizi bwabo kuko abagenzi babishidikanyaho, umuti wa kabiri ni uguhindura intebe bakavanamo izimeze nk’amagufwa hagashyirwamo izimeze nk’izo mu zindi modoka zifiteho umusego.
Mu gusoza iyi nkuru, abagenzi mwese tubifurije urugendo ruhire. Mu kwandika iyi nkuru kandi nta nyungu n’imwe y’umuntu ku giti cye runaka yari igambiriwe cyangwa yihishe inyuma y’iyi nyandiko uretse gusa kuvuganira inyungu z’abaturage kuko abagenzi benshi bamaze iminsi binubira uko bapakirwa muri ubu buryo.
Ngiyi inzu ya KAGAME na KABAREBE yatumye ubu mu Mujyi wa Kigali ahayikikije hose hahinduka umwirare. Iyi foto yafashwe na SHIKAMA ku italiki 23 Werurwe 2014 saa 08h50min (Copyright Shikama)
Ngiyi Nyabugogo aho abagenzi bategera imodoka. Twegerane ntizikihabarizwa. Iyi Foto yafashwe na SHIKAMA ku italiki 18 Werurwe 2014 saa 08h30min (Copyright Shikama).
GATENDO A.
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355