Mu masaha ya mu gitondo cyo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, uyu muhango ku ncuro ya 20 wabereye kuri stade Amahoro k’umunsi w’ejo, ahari imbaga y’abantu baturutse ku isi yose baje kwifatanya n’abanyarwanda kunamira ababo bazize uko baremwe, habonetse udushya.
Umufasha wa Bamporiki yashimishijwe nihahamuka r’yu mugabo we.
Mu gihe hatangwaga ubuhamya bw’uwarokotse Jenoside ukomoka mucyahoze ari Gikongoro akaba yararokokeye I Nyamirambo.Abacitse ku icumu bari muri stade amahoro batangiye kugaragaza ibimenyetso by’ihungabana humvikanaga akaruru n’umuborogo by’abarokotse Jenoside muri bo habonetsemo na Nyakubahwa Depite Edouard Bamporiki wahungabanye agatwarwa igitaraganya ateruwe n’abasilikare.
Nkuko ababibonye n’ amaso yabo bari bicaye hafi n’ iyi ntumwa ya rubanda, mugihe yahungabanaga babitangarije Rushyashya.net banemeza aya makuru y’ ihungabana rya Depite Bamporiki, banavuga ko yahise aterurwa akajyanwa kwa muganga nubwo hataramenyekana ibitaro byamwakiriye cyangwa se abashinzwe ubutabazi ngo batangaze niba yaje koroherwa.
Abakurikiranira hafi ibya Depite Bamporiki bavugako amaze iminsi afitanye ibibazo n’itorero ADEPR, iyi nayo ikaba ari imwe mu mpamvu yatuma ahungabana .
Kurundi ruhande ariko hari ababwiye Rushyashya.net ko amateka ya Bamporiki, nayo yamutera ihungabana ngo kuba ababyeyi be baragize uruhare muri jenoside bikaza kumuviramo kwandika igitabo “Icyaha kuri bo, Ikimwaro kuri njye” ko ari byo byaba byamuteye ihahamuka.
Ntibisanzwe mu Rwanda kumva umuyobozi runaka byongeyeho kuba ari Intumwa ya rubanda kugira ikibazo cy’ ihungana imbere y’imbaga y’abantu bangana kuriya n’imbere y’abashyitsi, bikageza aho atwarwa mu maboko, ese depite Edouard Bamporiki udafite umutima ukomeye nk’ umuyobozi ufite umwanya mu Nteko Inshingamategeko ni gute azabasha kuvugutira umuti abafite ibibazo nyabyo by’ihungabana barokotse Jonoside ? Ese umunsi yongeye kugira ikibazo nk’ iki yicaye mu nteko bizagenda bite ? Abanyarwanda n’ abo bazaba bicaranye bazabyakira bate ?
Hon. Bamporiki yageze mu Nteko Inshingamategeko kubera impano ye yo kuvuga imivugo n’igitekerezo yazanye cyo kuzenguruka amagereza yigisha abishe gusaba imbabazi. Yaje no gutanga ubuhamya avuga uko yabonye Abahutu b’iwabo I Cyangugu bica Abatutsi.
Ibyo kuvugisha ukuri no gutanga ubuhamya nk’ umuntu wavutse mu miryango y’ abakoze jenoside, akaza gushyiraho ishyirahamwe ryitwa “Art for Peace” no kujya mu ntara z’ igihugu yigisha urubyiruko kuvuga ibyo rwabonye no gusaba imbabazi bya muhaye ticket yo kwinjira munteko ishingamategeko nk’umudepite wa RPF-Inkotanyi.
Source: Inyenyeri News via/ Rushyashya.net
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355