Yezu wazutse none, zukira mu mitima y'abanyarwanda ubahindure bashya kandi ubakize ingoyi ya Sekibi.Amina |
Mu masomo matagatifu yo kuri iki Cyumweru, taliki 20 Mata 2014, Umunsi mukuru w’izuka rya Nyagasani, Kiliziya Gatolika y’isi yose uhereye i Roma ku gicumbi cyayo ukagera mu miryango-remezo turi mu byishimo bitagereranywa kandi koko hari impamvu kuko niba umuntu yirirwa asingiza uwamuhaye inka imwe nayo y’amagufwa nta cyamubuza gupfukamira uwamuhaye ubugingo bwuzuye kandi bw’iteka ryose.
Niba abantu twabashaga kugira ubushobozi bwadufasha kumva neza uko bikwiye agaciro k’amaraso yatanzwe ku musaraba rimwe rizima; ibibazo isi irimo muri iyi minsi n’u Rwanda by’umwihariko byacika abantu bakabaho mu mudendezo.
Mu ijambo Papa Faransisiko yateguye i Vaticani azabwira abakirisitu n’abemera b’isi yose kuri uyu munsi mukuru wa Pasika, natwe muri SHIKAMA tukaba turifitiye Kopi, Nyirubutungane azagaruka ku gaciro k’umusaraba wamanitsweho agakiza k’isi yose.
Papa Faransisiko kandi ntazabura gukomoza ku mucuri wa rubanda rukomeza kwinangira ntirwumve neza impamvu Yezu yitanze ku bushake ku musaraba akazanaboneraho kugira icyo avuga ku ntambara zirimo guca ibintu mu bihugu bitandukanye aho azanasaba abashyamiranye gusubiz ainkota mu nzubati bagaha abaturage amahoro kuko aribo bahababarira.
Muri iryo jambo rya Papa ryanditswe mu Kilatini nk’uko ari rwo rurimi rwa Vaicani, tukaba twarihinduye mu kinyarwanda kugira ngo abakunzi b’akadasohoka ba SHIKAMA mubashe kurisobanukirwa, azanagaruka ku ntambara z‘urudaca zirimo gusenya afurika ubutitsa, ngizo muri Centrafurika, muri Sudan yEpfo, mu bihugu by’abarabu,…
Amasomo ya liturugiya nayo kandi arasa n’aducira amarenga atwibutsa ko tutamenye igikwiye kandi cyarabonetse tukaba tumeze nk’abavugwa muri wa mugani wa ba bakobwa icumi babikijwe amatara yaka. Bamwe barayarinze akomeza kwaka abandi barayazimya bibwira ko umukoresha wabo azaza bitinze.
Mu isomo rya mbere Pawulo Mutagatifu aributsa rubanda rwose ko ya batisimu Yohani yabatije Yezu yagize umusaruro ukomeye kandi koko nibyo kuko kubatiza uwigize umuntu hanyuma akabambirwa rubanda ku musaraba nta ntsinzi iruta icyo gikorwa.
Pawulo Mutagatifu wanditse ibi byakozwe n’intumwa kandi aributsa ko burya ubwo Yezu yagendaga imihanda yose akiza abahanzweho na sekibi byari ikimenyetso ko ari kumwe na roho w’Imana. Tukaba dukwiye kuba abahamya b’ibyo kandi tukanamenya ko Imana yamuzuye ku munsi wa gatatu.
Yohani abatiza Yezu. Igishushanyo/Leonard de Vinci |
Iyo mana yazuye umwana wayo Yezu ikamuha no kwigaragaza ntiyamuhaye kwigaragariza rubanda rwose rwa giseseka ahubwo yamugaragarije abamuzi, abamukunda kandi bakamwemera. Wa muco wo kujya mu Misa ya Pasika n’iya Noheli gusa ubundi tukibera mu mirima no mu matungo yacu ukwiye gucika kuko Yezu atagendera muri kirabaye. Mushake ku giti cyawe kandi uzamubona kuko atari kure y’umutima wawe.
Uyu Yezu watuzukiye kandi ni we mucamanza w’abazima n’abapfuye. Mu mvugo yumvikana niwe ubeshaho abamwemera bagifite akabaraga mu kwemera akaba kandi ari nawe ukurikirana abanyabyaha ; mu mvugo nyobokamana twakwita intama zazimiye. Pasika rero ni iy’intama zazimiye cyane kurusha abamukunda bakibuka kuvuga agasengesho twagereanya n’intama zishishiye mu rwuri rwa shebuja Yezu.
Mu isomo rya kabiri riboneka mu ibaruwa Pawulo Mutagatifu yandikiye abanyakolinti aradusaba yeruye kwiranguzamo (kwidahamo) umusemburo ushaje kugira ngo twakire umusemburo mushya ariwo zuka rya Yezu kugira ngo tumere nk’imigati myiza mishyashya idatoye uruhumbu. Duhimbaze umunsi mukuru wa Pasika ya Yezu dukoresheje umusemburo mushya ariwo ngeso nziza muri bose uhereye ku batwegereye.
Ababimena bagakubitira imbwa zo mu bipangu byabo ko zitabirya, nyabuneka nibibuke bene ngofero baturanye barimo kurizwa n’inzara. Nimutabare imbabare aho mushobora kugera hose kandi Imana izabibahera imigisha iruta ibyo mutekereza mu ntekerezo zanyu. Nta bitaro bikwegereye birunzemo abarwayi bamazemo imyaka n’imyaniko batagira ubagemurira ??? Ngiyo Pasika Yezu agushakaho.
Mu ivanjiri ya PASIKA, Yohani umwe wari mu ntumwa 12 ya Shebuja Yezu arongera guhamya ibyo yiboneye n’amaso ye bwite ari nayo mpamvu Kiliziya yita Yohani Disciple prototemoin bisobanura INTUMWA ibara inkuru yahagazeho n’amaso yayo bwite kandi akayumvisha amatwi ye bwite.
Hahirwa abemera batabonye. Tomasi yanze kwemera kugeza ashyize intoki ze ku nkovu za Yezu Kirisitu |
Kuri iyi Pasika ya 2014, Yohani aratubwira inkuru y’uko byagenze bageze ku mva Yezu yari ahambyemo. Ubwo abigishwa bajyaga ku mva ku wa mbere wa sabato na Madalina na Salume bajyanye nabo ariko kubera ukuntu bari barabwiwe ko azazuka bamwe barushije abandi amaguru babatangayo.
Igikomeza gutangaza muri kamere n’imibereho ya rubanda ni uko bagezeyo bagasanga imva ari ikirangarirwa kuko Nyagasani umwami wanjye yari YAZUTSE naho bo kubera ubwoba bwinshi n’urukundo bamukundaga bakibwira ko bamwimuriye mu yindi mva. Uyu Yezu kandi niwe wari warabibwiriye imbona nkubone ko azazuka ku munsi wa gatatu. Kuki batabyibutse kugera n’aho havutse impaka zo kwanga kubyemera? Bitekerezeho.
Mu bagiye ku mva harimo na Petero wari wamwihakanye ubugira gatatu ubwo Yezu yari MUYABAGABO ariko nawe abwiwe ibye nyuma baza gusubiza ubwenge ku gihe bose babonekerwa nawe mu ntekerezo kubera urukundo yabakundaga maze baca bugufi baremera.
Mu gusoza iyi nyigisho SHIKAMA yabageneye twakwanzura tuvuga ko iri zuka ridasobanura kuzamura mu bitaka abo imva zamize. IZUKA ni uguhindura imibereho, ibitekerezo n’imikorere ukagira ubuzima n’imisusire bifite intego.
Abanyarwanda mwese aho muri hose, SHIKAMA tubifurije umunsi mukuru mwiza wa PASIKA 2014
Padiri Nzahoranyisingiza D.
Shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355