Baramagana ibitero by'u Rwanda ku Burundi |
Amakuru ya Pawulo Kagame n'u Burundi ariho arihuta cyane ku buryo kuyandikaho biriho bituvuna cyane! Shikama iherutse kubagezaho inyandiko kuri 22/12/2015 yari ifite umutwe ugira uti: "Kagame Pawulo n'Abarundi bakinnye umukino w'ibirura n'intama(reba iyo nyandiko uhano)." Muri iyi nyandiko kimwe n'izindi nyinshi twacishije kuri Shikama kuva ikibazo cy'u Burundi cyatangira, twamaganye ukuntu Kagame Pawulo akomeje kwifashisha inzirakarengane z'abaturage mu Burundi kugirango yimike umwicanyi Pawulo Buyoya. Muri iyi minsi, LONI na Leta zunze Ubumwe z'Amerika zagiye zikingira ikibababa Pawulo Kagame mu bwicanyi bwe mu Rwanda no mu karere kuva muri 1990, nabo bamaganye igikorwa kigayitse cy'umukozi wabo Kagame cyo gutoza igisirikare impunzi yahamagaje ngo zihungire mu Rwanda akaba ariho azikoresha mu kumena amaraso mu Burundi.