kanda ku ifoto uyigire nini urusheho kubona Kagame yamwaye
Akenshi umwana w'ingeso mbi ahora akora amabi ariko ntatekereza ko umunsi umwe azafatwa! Aho umwana rero abera umwana nyine ni uko mu gukora amafuti ye ahora akoresha amayeri amwe ntamenye guhindura ngo hato ejo batamufatira mu cyuho. Uyu mwana iyo bamucakiye mu tugeso twe nko gukora mu nkono, kwiba imyaka yo mu rugo, kwiba amafranga yo mu rugo, gusambana, kurwana n'abandi bana cyangwa gutukana ahenshi bita gukoronga biramubabaza cyane.
Iyo umubyeyi afatiye umwana we muri iyi ngeso, umwana yihutira kureba hasi ngo adahuza amaso n'umubyeyi we. Ikindi gituma umwana yubika amaso, ni ugufatwa hari abana bagenzi be kuko aba azi ko bucya bamumwaza muri bagenzi be bose bakamenya ko ari inyamabi. Ikibabaza umwana kurushaho ni ugufatwa hari abana bagenzi be yari yarumvishije ko ari Ntamakemwa, ko iwabo bamukunda kuko akora cyane, cyangwa se akaba yari yarabazengereje abereka ko ari umunyangufu.Ngibyo bimwe mubyo ingenzi bituma umwana w'ikirara yubika umutwe iyo ababyeyi bamufatiye mu cyaha, utazi uko uwo mwana aba ameze arebe uko Pawulo Kagame ameze kuri iyi foto iri hejuru!