Padiri Nahimana Tomasi
"Turasaba umwe mu
bataripfana kugira icyo avuga ku nyandiko naciye kurihttp://shikamaye.blogspot.com/ (Agatendo mu
Dutendo 12 Ese aho padiri Tomas Nahimana ntiyaba yarakoze nka Uwizeyimana
Evode! PADIRIOUTAI?/NKUSI Yozefu). Njyewe nicyo
nkomeje gusaba.Ntitubasabye ko muduha détails zose, niba nabyo ari strategie
z’imikorere y’abataripfana, nabyo tubimenye.Ndabibutsa ko kenshi uru rubuga
rwagiraga ibibazo mukabitumenyesha mubicishije ku zindi mbuga noneho tukamenya
ko cyari ikibazo runaka bityo tugategereza. Guceceka siwo muti. Abasenye u
Rwanda bahisemo IKINYOMA, GUHISHAHISHA(aribyo abantu bitiranya no kugira
ibanga)TWAJYA KUBONA TUKABONA IBINTU BITARI BYIZA BITWITUYEHO, nko kurimbura
agasozi cyangwa URUSISIRO RWOSE kandi ababiteguye babihishahishe ariko
bitabujije ko bamenyesheje ababo tubana mu nsisiro bo bakirinda kugerwaho
cyangwa kwitiranwa n’ababaga bakatiwe urwo gupfa. Iyo mikorere yaranze abo bose
ntacyo nyivugaho kinini ariko MUMENYE KO GUHISHAHISHA BIJYANA N’UBUGOME KANDI
UBUGOME BUTURUKA KU MUBI. None mwe kuki mutakomeza guhitamo UMUCYO? UKURI?
CYANGWA MU RUFARANSA TRANSPARENCE? Ubwo se musanze guhishahisha aribyo byiza?
Mwanze umucyo ku mugaragaro rero! Muhisemo IKIBI CYARANZE INGOMA ZICA! Murakoze. Ukuri/ komanteri yo kuri www.leprophete.fr.novembre 17, 2015 at 9:17"
Tomasi yananiwe kubeshyuza inyandiko ya shikama
Mu nyandiko ya shikama iheruka, Agatendo mu dutendo (12) musanga aha, twibazaga uko byagendekeye umuvandimwe wacu Padiri Nahimana Tomasi umuyobozi w'urubuga rwabimburiye izindi zigenga, Loporofete ( Le Prophete) -Umuhanuzi. Mu gusoza inyandiko yacu twarangije dukeka ko uyu mupadiri wiyuburuyemo umunyapolitike yaba yaragiye kubohoza umwanya i Kigali mu Ngoma y'Agatsiko nkuko Uwizeyimana Evode yabikoze, tukongera tugakeka ko niba ibyo tuvuze hejuru atari byo, Nahimana Tomasi yaba ariho ategura mu ibanga urugendo rwe rumuganisha i Kigali ngo ajye guhangana na Pawulo Kagame mu ngirwamatora yo muri 2017 nkuko yabyemereye abanyarwanda ko azasesekara i Kigali muri Mutarama 2016 kubera impamvu tuvuze hejuru.