Pageviews all the time

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. Mu gihe Gasana uhagarariye Kagame muri Loni yatutse ku buryo bwa gishumba intumwa ya RDCongo muri LONI kuri 30/1/2014, uhagarariye Tanzania mu Rwanda we yiyamye cyane ibihuha n'isebanya bikomeje gukorwa na Leta ya Kagame byibasira Tanzania/NKUSI Yozefu.

Iyi nyandiko yaciye bwa mbere kuri Shikama kuri 31/1/2014


LEta ya Tanzania yasohoye itangazo uyu munsi  kuri 30/1/2014 ibinyujije ku ntumwa iyihagarariye i Kigali. Iri tangazo rikaba rivuga ko inkuru zatangajwe na News of Rwanda  ya Kagame ari ibihuha bigamije kwanduza umubano utagira amakemwa uranga U Rwanda na Tanzania.

Uru rubuga News of Rwanda rwegamiye kuri Leta ya Kagame nkuko itangazo ribivuga, rwashyize ahagaragara vuba aha inyandiko zivuga ko Kikwete yabonanye n'abarwanya ubutegetsi bw'agatsiko, barimo Rukokoma na Rudasingwa Theogene ndetse na bamwe mu bayobozi ba FDLR leta ya Kagame ifata nk'abantu bakwirakwiza iterabwoba.

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. Jishoryarubanda yatwibutse! URUGENDO MU BYAHISE: BYUMBA WE!! WAGUSHIJE ISHYANO UMUNSI INYAMASWA ICURA INKUMBI YAKANDAGIZAGA IJANJA KU BUTAKA BWAWE!!!

                                       Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 31/1/2014



Muraho nshuti z’ abasomyi b’inkuru tubagezaho? Amahoro y’Imana abe muri mwe! Ni ubwo hari hashize igihe kitari kirekire cyane ntabwo nabahebye,mba ndi mu isesengura ndetse n’ishungura byimbitse mu rwego  rwo gutangaza ibifite ukuri.

Umutwe w’iyi nyandiko uraterura ugira uti<urugendo mu byahise: Byumba we! Wagushije ishyano umunsi inyamaswa icura inkumbi yakandagizaga ijanja ku butaka bwawe >

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. Televiziyo y’u Rwanda ikwiye guhindura imikorere yayo byananirana igafungwa kuko ikabije gushinyagurira abanyarwanda no kubakina ku mubyimba ijijisha ngo amakosa y’ibikomerezwa bya FPR atajya ahagaragara bityo abaturage bakabatahura bagakorwa n’ikimwaro!!!/GATENDO A.



Iyi nyandiko yaciye bwa mbere kuri Shikama kuri 26/1/2014


Muri SHIKAMA twandika ku nzego n’ibintu byose byerekeranye n’imibereho y’abanyarwanda mu buzima bwabo bwa buri munsi tugamije ko ukuri gusimbura ikinyoma. Ntibisanzwe ko twakora inkuru cyangwa inyandiko kuri Televiziyo y’u Rwanda ariko kuko imikorere yayo ikabije kuba ikibazo aho kuba igisubizo ku bibazo abanyarwanda bafite dusanze ari ngombwa kugira icyo tuyivugaho.
Impamvu kandi si Televiziyo gusa kuko mu Rwanda inzego zose z’ubuzima bw’abaturage zahindutse izitabafitiye akamaro kandi aribo zagombye kuba zarashyiriweho. Ibi kandi tuvuga n’uwasesengura atihenze yabibona n’amaso ye.

Inyandiko zo mu bubiko.MAGAYANE na NYIRABIYORO babonye Perezida Barack Obama mu ndagu zabo !!! U.S.A zimaze kwerekana ko cya gihugu zahaye Paul Kagame zizakimwirukanamo ku bufindo kandi ko azafatanya n’amahanga ngo atsimbure F.D.L.R bikaba iby’ubusa!!

                                   Iyi nyandiko yaciye bwa mbere kuri Shikama kuri 18/1/2014

Jen Psaki du Département d'état américain
Jen Psaki





Uko byagenda kose uko abantu babitekereza kose, uko abantu batandukanye kandi bumva ku buryo butandukanye babica amazi aka ya mvugo isigaye igezweho muri iyi minsi, byanze bikunze u Rwanda rurimo ruragana mu nzira mbi cyane kandi ishobora kuzabyara intambara ariko izaba iruganisha kuri paradizo mu baruvuka bose.
Mu kiganiro cya radiyo BBC y’abongereza cyumvikaniye mu Rwanda kuri uyu wa gatanu taliki 17 Mutarama 2014, Leta zunze Ubumwe z’Amerika zitunguye abanyarwanda maze barumirwa. Nkaba nizera ntashidikanya ko kubera ukuntu BBC ikunzwe mu Rwanda , benshi babashije kumva iyo nkuru.

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. Kudeta i Burundi , guterwa kwa Tanzania n'amatati mu ngabo za Kagame/ MBANGURUUKA



                                   Iyi nyandiko yaciye bwa mbere kuri SHIKAMA kuri 13/4/2014


Nshuti za Shikama, mutubabarire kuko tubagejejeho iyi nyandiko y'umuvandimwe wacu Mbangurunuka dutinze, twariho tunononsora indi nyandiko iyi yaje isanga dutegura kugirango tuzijyanishe kuko zifite aho zihurira iyo bigeze ku kibazo cya Tanzania na Kagame
Iyo nyandiko ikaba yiswe " ese amakuru avuga ko kagame yitegura gutera Tanzania yaba ari ukuri?"

Nkusi Yozefu

Shikama Ye 
SKUD

Ese manda Kagame yahawe yo guhonyora abanyarwanda irarangirana n’intambara agiye kugaba ku Burundi ikazamwirukana mu Rugwiro muri uyu mwaka wa 2015 nkuko byahanuwe koko?( Igice cya Kabiri)/ Nkusi yozefu

Mu igice cya mbere cy'iyi nyandiko twarebye videwo y'uwiyita umuhanuzi GAKWAYA Damaseni maze dufatamo ingingo cumi z'ingenzi ziyigize dusezerana ko tuzarebera hamwe muri iki gice cya kabiri niba koko ubuhanuzi buvugwa muri iriya videwo bushoboka nkuko ibikubiye mu buhanuzi bwa Nyirabiyoro na Magayane byasohoye tukaba tubirebesha amaso yacu nkuko byahanuwe, ndetse umuntu akaba yavuga ko hafi ya byose bimaze gusohora.Reka turebere hamwe buri ngingo twifashishije ibimenyetso bifatika bidufasha kwemeza cyangwa guhakana iby'ubu buhanuzi.
Reba inyandiko yose kuri www.ki.shikamaye.net
Nkusi Yozefu


Ese manda Kagame yahawe yo guhonyora abanyarwanda irarangirana n'intambara agiye kugaba ku Burundi ikazamwirukana mu Rugwiro muri uyu mwaka wa 2015 nkuko byahanuwe koko?/NKUSI Yozefu



Kanda hano ugere kuri iyo nyandiko iri ku rubuga rushya rwa Shikama  www.ki.shikamaye.net
Urakoze
NKUSI Yozefu

INYANDIKO ZO MU BUBIKO.Agatendo mu dutendo! Kizito Mihigo arekuwe yemejwe gukora iki? Igikomangoma Cyomoro ngo cyaba kidacana uwaka n'umwami w'abidishyi!

Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 
16/4/2014
Mu kiganiro umuhanzi Kizito Mihigo yagiranye n'urubuga rwa Kagame igihe.com mbere y'uko bamujyana kumufungira ahantu hatazwi ngo ubu akaba amaze kurekurwa nk'uko tubikesha inyenyeri.net, Kizito yahaswe ibibazo kuri ibi bintu bikurikira akaba arinabyo ariho azira:

1. Kuki mu ndirimbo ye igisobanuro cy'urupfu avuga ko n'abandi bazize ikitariswe jenoside bagomba kwibukwa?.Ibi, inzobere za FPR mu kinyoma n'ubutiriganya zikaba zaramubwiye ko ari ugupfobya jenoside;ibi mukaba mwarabyisomeye ubwanyu.
2. Ikindi kibazo cya kabiri yabajijwe ni iki: " ese waba ufite umukunzi?", mbere yo kugira icyo mvuga kuri iyi ngingo, ndibaza niba iki kibazo hari aho gihuriye n'indirimbo ye yari yahamagariwe kwisobanuraho! Koko rero Kikizito uyu arazira byinshi, ngo yaba ashaka gukora icyaha nka kimwe itangazamakuru rya Kagame ryatangazaga ko Kikwete yarongoye mubyara wa Habyarimana, umuhutukazi!!!! Ku Gatsiko rero kokamwe n'irondakoko akaba arinaryo rigahenuye, Kizito nk'umututsi wiyubaha, ntiyagombye kugerageza gukundana n'umuhutukazi abana bazima bahari!Nguko uko Kagame yabwiye itangazamakuru muri Kenya ko ya gahunda ye y'urukozasoni  Ndi Umunyarwanda  igamije kurinda inyungu za ba Nyamuke, ni ukuvuga abatutsi. Ariko mubyo ukuri naberetse mu nyandiko y'ubushize ko abatutsi Kagame aba avuga atari abo tuzi, ahubwo ari ba Rucagu, Bamporiki, Habumuremyi, Gatsinzi, Bazivamo, n'abandi. Muri iri kinamico rirangiye rero, Kagame akaba yumvishije Kizito Mihigo n'abameze nkawe uko bagomba kwifata kuri izi ngingo 2 tuvuze hejuru.

Igitabo cya Patrick Mbeko:"Le Canada et le pouvoir tutsi du Rwanda (deux décennies de complicité criminelle en Afrique centrale) " kirahishura ukuntu Mafia igizwe na USA, Ubwongereza na Canada yifashishije ikinywamaraso Kagame igatsemba imbaga y'abatutsi, abahutu bo mu Rwanda n'abakongomani miliyoni eshanu, igamije gusahura umutungo kamere wa RDCongo/NKUSI Yozefu.



Patrick Mbeko
 Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri SHIKAMA kuri  22/4/2014 


Patrick Mbeko, Umukongomani ufite ubwenegihugu bwa Canada, yanditse iki gitabo Le Canada et le pouvoir tutsi du Rwanda (deux décennies de complicité criminelle en Afrique centrale) gikubiyemo ubuhamya n'ibimenyetso bicukumbuye ku ruhare USA, Ubwongereza na Canada byagize muri Jenoside yo mu Rwanda n'ubwicanyi bwayikurikiye na n'ubu bugikomeje mu karere k'ibiyaga bigari by'Afrika avuga ko bumaze guhitana 5,000,000 z'abakongomani. Uyu mwanditsi akaba n'umunyamakuru avuga ko ibi bihugu byose uko ari 3 tuvuze hejuru icyo bigamije ari ugutarutsa Ubufransa mu karere, maze bigasigara bisahura byonyine nta nkomyi.

INYANDIKO ZO MU BUBIKO.Mbagurunuka.Ifungwa rya Kizito nk'indi ntwaro Kagame yifashisha Abatutsi kugirango akomeze kwica no kwiba nk'uko yayikoresheje muri Jenoside zombi hamwe n'intamabara ya Congo ya 2.

  Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri SHIKAMA kuri 23/4/2014

Amakuru?

Reka mbanze nifatanye mukababaro hamwe n’umuryango wa Kizito Mihigo hamwe n'abo bafunganwe bazira amaherere. Nifatanyije kandi hamwe n’Abanyarwanda bose muri rusange bababajwe n’ir ifungwa ry’izinzirakarengane riturutse ku mahano yagwiriye u Rwanda aho rwaguye mu maboko y’amabandi y’ibyihebe kuva imyaka 20 ishize. Nubwo ari akababaro kenshi mu banyarwanda bose ukuyemo Agatsiko Sajya k’ibyihebe, naho ubundi iri fungwa rije ridatunguranye kuko umuyobozi w’ibyihebe Paul Kagame ari umuterabwoba w’umunyabwoba bivuze ko  igihe icyo aricyo cyose yikanze baringa agwira cyangwa ahitana icyo agezeho cyose nk’uko mubizi umunyabwoba yiruka yitega. Kuba rero mu ihungabana rye yaragwiriye Kizito Mihigo umuntu w’umukirisitu utangaje, ntabwo umuntu yabitindaho ahubwo icyo umuntu yatindaho n’uburyo uwahungabanyijwe yabohorwa.
Intambara ya 1 n’iya 2 ya Congo

TWIBUKE GAKURAZO: igice cya kabiri cy'ikiganiro umubyeyi w'ikibondo SHEJA Rishari cyarasanywe n'abihaye Imana i Gakurazo kuri 5/6/1994, yagiranye na SHIKAMA/NKUSI Yozefu

Mu rwego rwo kwibuka amarorerwa yakozwe na FPR igihe Kagame Pawulo yatangaga amabwiriza yo kurasa abasenyeri ba Kiliziya Gatulika, abandi bihaye Imana  bari kumwe nabo n'igitambabuga Sheja Rishari wari imfura ya madamu  Esiperansiya Mukashema, Shikama yishimiye kubageza ho uyu munsi igice cya kabiri cy'ikiganiro twagiranye n'umubyeyi wa Sheja.


Urakoze.

Nkusi Yozefu
Shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. "Kuva FPR yubura imirwano muri Gashyantare 1993, ni Nyirabayazana w’ inkomere zitabarika, abakuwe mu byabo bagera kuri miliyoni imwe b’abasivile, ubwicanyi bwateguwe kandi bwibasira abantu bari ku rutonde rwateguwe na FPR, gushimuta abasivile bajyanwa muri Uganda, birashoboka ko ikora n’ibikorwa by’ubusahuzi. Ntabwo dushobora kwemeza ubwicanyi buvugwa ko FPR yica abasivile benshi yakoranyije mu manama." Ambasade ya USA i Kigali kuri 25/3/1993. Menya byinshi birenze ibyo umaze gusoma Ambasade ya USA i Kigali yandikiye minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'icyo gihugu i Washington DC imubwira uko ibintu byifashe mu Rwanda muri icyo gihe cy'intambara /NKUSI Yozefu.


 Iyi nyandiko yaciye kuri Shikama bwa mbere kuri 9/05/2014


Warren Minor Christopher, 63rd Secretary of State
Warren Christopher

Muri iyi myaka irenga 20 FPR imaze ku ntebe y’ikinyoma yakoresheje uburyo bwose bushoboka kugirango ikinyoma yubakiyeho politike yayo gihinduke ukuri. Ngizo za filimu zatwaye akayabo  zagiye zitegurwa na Leta zigashyirwamo n’abakinnyi mpuzamahanga, abanyamahanga bahawe akayabo k’amafranga ngo bandike ibitabo ku murongo bahawe na FPR, ibinyamakuru mpuzamahanga byagiye bihabwa akayabo ngo bitangaze amakuru abogamye, ingendo z’abategetsi  zo kujya gusinziriza amahanga, n’ibindi bikorwa  by’urukozasoni ntakwandika hano.

Akaririmbo katagira uko gasa : Kagame Polo we zinga akarago turambiwe ubwo bwicanyi bwawe!/ Sankara Callixte

Akaririmbo ka Sankara Kalisiti kaciye bwa mbere kuri Shikama kuri 30/6/2014





shikamaye.blogspot.no

shikama ku kuri na Demukarasi(SKUD)

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. Iterambere Kagame yirirwa abeshya Amahanga n'Abanyarwanda yahumye, ryari kuba ari nka Paradizo igihe cya mbere ya 1990, ureke ubu rimeze nk'ikiriyo!/BAKIZIMBWA Pawulo

Inyandiko yahise bwaa mbere kuri Shikama kuri 28/6/2014
Nkaba mboneyeho no kubashyikiriza intashyo y'umugabo BAKIZIMBWA Pawulo Kizito mukunda cyane; nahuguka azongera kubagezaho inyandiko ze mukunda kandi si kera!


Muri aka karuri uyu mukecuru araranamo n'amatungo ye. Imfashanyo zo kumwubakira zigiriye kwubaka imiturirwa y'abanyagatsiko/Foto Kigali Today.Foto Kigali Today.                                            
http://www.kigalitoday.com/spip.php?article9632
Abatagera Ibwami babeshywa byinshi koko! Agatsiko kayobowe na Kagame kamaze kubona ko Amahanga yatahuye inkota kabagishaga abantu ariyo Jenoside yakorewe Abatutsi, kahise gahimba indi mitwe yo kuba karangaje amahanga ho gato ngo kabanze gategure neza inzira kazacikiramo ubwo biza bigakomeranye gatangiye kwishyuzwa inka ya Nyangara.

TWIBUKE GAKURAZO: Abihaye Imana ba Kiliziya gatulika biciwe i Gakurazo kuri 5/6/1994 hamwe n'igitambambuga SHEJA Rishari Cyari ku bibero bya Musenyeri Gasabwoya. Kagame Pawulo yatanze amabwiriza ko batayo 157 y'Inkotanyi ibarasa. Esiperansiya Mukashima Umubyeyi w'umuziranenge Sheja yaganiriye na Shikama none 5/6/2015mu gihe abanyarwanda bibuka aya mahano / Nkusi Yozefu


( Igice cya mbere)
Abafite ikibazo cyo gukurikira iki kiganiro  aha kuri iyi videwo bajya kuri:
Youtube, shyiramo NKUSI Joseph , kanda (search) urahita uyigeraho kandi iragaragara neza kurusha hano



Byateguwe na NKUSI Yozefu
Shikamaye.net
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

INYANDIKO ZO MU BUBIKO.Igice cya 3 cy’ubuhamya kw’iyicwa ry’Abasenyeri i Gakurazo, taliki 05 Kamena 1994 SHIKAMA usobanukirwe ukuntu abatutsi n’abahutu bari barokotse inkota y’interahamwe i Kabgayi bagakandagiza ikirenge cyabo i Gakurazo no mu nkengero zaho, Kagame yategetse ishumi ye KABANDANA Innocent kubica umugenda kugera ku Ruhuha mu Bugesera bazira ko babonye cyangwa bumvise ishyano ryabereye i Gakurazo. Nk'umutangabuhamya wahagaze ku bwicanyi bwa Brig. Gen. KABANDANA Innocent, ndasaba leta ya USA kumushyikiriza urukiko rwaba urwo muri icyo gihugu cyangwa Mpuzamahanga rwa La Haye, kandi niteguye kumushinja imbona nkubone/ UDAHEMUKA Eric

Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 12/6/2014

Uyu ni umujenosideri Ruharwa , Brig. Gen. KABANDANA Innocent wishe abasenyeri, abaturage, abategetsi n'impinja. Kagame yamubwiye ko kubera icyo gikorwa cyiza amukoreye azamugororera ikintu gikomeye, none ubu ari mu bamuhagarariye muri USA. Biteye isoni n'agahinda kubona leta ya USA itanga miliyoni 5 z'amadolari ku muntu uzabona Kabuga ngo kuko yashinze RTLM igakingira ikibaba umuntu ushinjwa ubwicanyi n'abahutu n'abatutsi kandi akaba ari ku butaka bwayo! SHAME upon you USA!!


Mu minsi ishize twabagejejeho igice cya mbere n’igice cya kabiri byabasobanuriraga inzira y’umusaraba intore za Kiliziya y’u Rwanda zanyujijwemo n’icyiihebe Paul Kagame waje kubica abaziza ubusa. Muri iyi nkuru tugiye gukomeza kubabwira ibyabereye i Kabgayi n’ibyabereye ku tundi dusozi dutandukanye.