Ibibazo biri mu butegetsi no gushyira ibintu mu buryo mu Rwanda ni
byinshi cyane ku buryo umunyamakuru atabyandikaho byose ngo abirangize. Ni
ugusaba nyir'imyaka akongera abakozi kuko akazi ko gukora ari kenshi cyane.
Umuco warazahaye, itangazamakuru ridakorwa kinyamwuga, umutegetsi uvuze
ukuri aricwa, agafungwa cyangwa akeguzwa, abo mu nzego z'ibanze barirukanwa
ubutitsa, abantu mu Rwanda ntibakunda Paul KAGAME ahubwo baramutinya, kubaka ubutegetsi
butonesha bamwe bukabaha uburenganzira bwo gukora n'ibidakorwa ndetse bakanahabwa
n'urubuga rwo kubitangaza, kwishongora no gukina ku mubyimba abatemerewe na mba!