Pageviews all the time

«Ko ubu mu Rwanda dufite abami batatu bazwi, Kapiteni KABUYE David ushinjwa na Leta ya FPR gukorana n'umwami ariko ntisobanure uwo mwami uwo ariwe ubwo si uguheza abanyarwanda mu cyeragati no kumuhimbira ibinyoma?»/ UDAHEMUKA Eric


Kapiteni David Kabuye
 Ni ubwa kabiri mu minsi yegeranye cyane nanditse kuri Kapiteni David KABUYE ari nawe mugabo wa Madamu Lt. Col. Rose KANYANGE KABUYE. Impamvu ni uko uko mbibona ibyago uyu mugabo arimo n'abandi babiciyemo, ndetse n'abasigaye bataragerwaho nabo ejo cyangwa ejobundi bashobora kwisanga aho ubu ari.

Mu Rwanda dufite abami batatu(3) bazwi na buri wese

Mu miterere na kamere by'abanyarwanda twumva umwami ari umuntu w'igitangaza ndetse w'ikirenga kandi nibyo koko. Nanjye nemera kandi nkemeza ko umwami nyamwami ari ikirenga. Ariko ikibazo mfite ni ibisobanuro biherekeza iryo jambo umwami kuko kuvuga umwami gusa bidahagije.

Mvuze ko mu Rwanda dufite abami batatu kugira ngo nkure mu rujijo abasomyi ba SHIKAMA bityo leta ya Kigali ibone nayo uko isobanura uwo muri aba bami 3 ishinja Kapiteni David KABUYE gukorana nawe.

UMWAMI NIMERO 1: Mu Rwanda dufite umwami KIGELI V NDAHINDURWA. Mu mvugo inoze twagombye kumwita UMWAMI W'U RWANDA; KIGELI V NDAHINDURWA. Uyu yibera mu buhungiro kandi ni umunyamahoro ntajya ateza intugunda mu Rwanda ngo aryanishe abana barwo ahubwo uko umwaka utashye mbona atanga indamukanyo ya kibyeyi ku banyarwanda twese n'aho turi hose ku isi.

UMWAMI NIMERO 2: Ku banyarwanda bemera ibirebana n'iyobokamana ryazanywe n'abanyaburayi badukanye uwitwa YEZU / YESU bakadutegeka kumusimbuza ku gahato RYANGOMBE RYA BABINGA MWENE NYUNDO, YEZU bamwita umwami. Impamvu mvuze ko badutegetse kumwemera ku gahato ni uko iyo tugiye kubatirisha umwana, mu Misa ya Batisimu Padiri aratubaza ati:

«(...)Muhakanye kutazakorera kuri uyu mwana wanyu imihango ya gipagani nko KUBANDWA, GUTEREKERA, KURAGUZA N'IBINDI BIBUSANIJE N'UKWEMERA GATULIKA?», Ikoraniro ryose rigasubiza riti TURABIHAKANYE kandi tukabihakana tuzamuye ibiganza by'iburyo n'ubwo bamwe bagera mu ngo zabo bakavanga!

UMWAMI WA GATATU W'ICYADUKA MU RWANDA: Ubusanzwe njyewe nari nzi aba BAMI babiri maze gusobanura hejuru aha. Ku mugoroba wo kuwa Gatanu, italiki 20 Werurwe 2015 mu rugendo rwerekezaga abahanzi 10 bari muri PGGSS i Rusizi, bakihagera NZARAMBA SENDERI Eric yahise atangaza ko ARI UMWAMI W'UDUSHYA MU RWANDA. Ku batabyumva neza yashakaga kuvuga ko ari UMWAMI W'IBINTU BY'INZADUKA MU RWANDA.

Nkimara gusoma ibyo SENDERI NZARAMBA Eric yitangarije nahise numirwa kuko izina yihaye ridahuye na busa n'imyitwarire afite kuko urebye neza ubona ameze nk'utagenzura imikorere n'imivugire bye. Umunsi umwe nyuma yo gutora NYAMPINGA uheruka, SENDERI yahise atangaza ko asa n'uwo nyampinga kandi badasa nta n'icyo bapfana kuko Senderi avuka i Nyarubuye(KIBUNGO) naho nyampinga agakomoka i Gitarama nk'uko byemezwa n'umuntu mukuru kandi wiyubashye uzi neza ababyeyi be!

Ubwo rero bavandimwe banyarwanda, murabona ko abami babaye 3 kandi ntibizabatangaze inkundarubyino zihamagaye Senderi umwami kuri sitadi Amahoro i Remera n'ubwo nzi neza ko atari umwami mu by'ukuri. Ikibazo cyanjye ni cya kindi kigaruka: Iyo Kigali ishinja Capt. Kabuye gukorana n'umwami ariko ntivuge uwo mwami uwo ariwe, ubwo interuro yabo ntiba ari igicagate? Kuki batavuga uwo mwami uwo ariwe?

Leta ya Juvenal HABYARIMANA yarushaga iya Paul KAGAME gusobanura gukorana n'umwami icyo bivuze n'uwo mwami uwo ariwe

Ku italiki 01 Ukwakira 1990 umunsi FPR itera u Rwanda iturutse muri Uganda, abantu barasaze barasizora ngo ni KIGELI V NDAHINDURWA wateye. Ibi ariko simbitindaho kuko iyo aza kuba ariwe wateye ataba akiri mu buhungiro.

Leta ya Habyarimana yahise yitirira abatutsi bamwe bari ibikomerezwa ku ngoma ye ya MRND gukorana n'umwami w'u Rwanda KIGELI V NDAHINDURWA. Icyo nari ngamije hano ni ukwerekana ko nibura Leta ya Habyarimana, n'ubwo ntazi niba koko barakoranaga nawe, ariko nibura yo yaratoboraga ikavuga ikarangiza interuro.

Mu mvugo bahinduye igikangisho, leta ya FPR na Paul KAGAME ubanza itinya umwami nk'uko umuriro utinya amazi

Kuva Kagame yafata ubutegetsi ku italiki 19 Nyakanga 1994 kugeza kuri uyu munota urimo gusoma iyi nyandiko, nta munsi w'ubusa batashinje abantu batandukanye gukorana n'umwami ariko ntibavuge uwo mwami uwo ariwe. Bikaba ari ikibazo gikwiye kurangira kikava mu nzira kuko benshi babirenganiyemo abandi bakaba bakomeje kubirenganiramo kandi batazi n'iyo byerekera.

Iyi mvugo nkaba mbona nayigereranya n'igikangisho cy'iterabwoba gikoreshwa na Leta ya Kagame na FPR bagamije kwigizayo abo bumva badashaka cyangwa abo batavuga rumwe. Iyo mvugo ngo KANAKA AKORANA N'UMWAMI nayo ntisobanutse kuko nk'uko nabivuze, umwami nyabami aba ari IKIRENGA kuvuga ko kanaka na nyirakanaka bakorana nawe ntabwo bifututse ahubwo nibura bavuga bati KANAKA NA NYIRAKANAKA(..
.) BAKORERA UMWAMI WITWA GUTYA(amazina ye) naho ubundi ndabona uko imvugo ikoreshwa n'urukiko ishinja Kapiteni KABUYE David imushyira mu rungabangabo kuko batamusobanurira uwo mwami bamushinja gukorana nawe uwo ariwe!

UDAHEMUKA Eric
shikanaye.blogspot.no

Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355