Mu byahishuwe bya 17 igice cya 2 urubuga rwanyu Shikama rwabagejejeho ejo ku itariki ya 20 Werurwe 2015, harimo amazina y'ibikomerezwa 2 by'ingoma ya FPR na Pawulo Kagame bimaze guhungishiriza imiryango yabyo i Burayi; muri ibyo harimo Shehi Saleh HABIMANA wari umwe mu bakozi bakuru ba Komisiyo y'igihugu yiswe ngo Ubumwe n'Ubwiyunge. Twababwiye ko uyu mugabo werekana byasanze ko yitangiye Kagame Pawulo na FPR yamaze guhungishiriza umuryango we mu gihugu cy'Ububiligi ariko akaba abeshya ko yatandukanye n'umugore we; umuntu akaba yakwibaza ko iyo utandukanye n'umugore n'abana muhita mutandukana ku buryo bajyana na nyina aho agiye! Ikindi umuntu yakwibaza ni uko abakegesi bose mu gihe batandukanye n'abagore babo bazajya bahita baka ubuhungiro mu Buraya, ese ibi byonyine ntibyaba gihamya ko mu gihugu cya Kagame Pawulo nta mutekano ubamo?!
Pageviews all the time
IBYAHISHUWE BYA 17 (Igice cya kabiri): "Murambwira ngo muranshyigikiye muriho munjomba ibikwasi mu mugongo?!"Ikinani muri Kongere ya 5 ya MRND. Soma urutonde rurerure rw'imiryango y'inkomamashyi imaze guhungishirizwa hanze; nyamara ziyakoma cyane zikanaseka zishishura iyo Kagame avuze ko azica impunzi kugeza ku yonka!/NKUSI Yozefu
Hari muri Kongere ya 5 ya
Muvoma(MRND) imwe twajyaga turirimba tubeshya Ikinani kitananaiye abanzi
n'abagambanyi tukibwira ngo izahoraho igihe cyose. Abo twagereranya n'intore ku
ngoma ya Kagame Pawulo barahagurutse barataraka barisakuma bati: " Habyarimana, sugira
sagamba turagushyikiye na Muvoma yacu muzahoraho igihe cyose" Habyarimana
yarabarebye maze avugana agahinda ati: " Murambwira ngo
muranshyigikiye muriho munjomba ibikwasi mu mugongo?"Aya magambo ntaho
ataniye n'ayo Kagame aheruka kuvugira mucyo Agatsiko kita umwiherero uheruka
ukaba wari uwa 12 ukaba waraberaga i Gabiro hamwe aheruka gutwikira imirambo
y'Abahutu 5000 biciwe i Kibeho muri 1995. Kagame Pawulo yabwiye intore ze ko
zizana utugambo twiza gusa tudaherekezwa n'ibikorwa maze niko kuzihwitura ati:"Nimutege amatwi ababanenga aho kumva ababashimagiza babaryarya" Ngo uruvuga undi
ntirugorama, kuki we atiheraho mbere yo guhwitura abandi? Urubuga rwanyu
Shikama rugiye kubagezaho urutonde rurerure cyane rw'ibyegera bya hafi cyane
bya Kagame Pawulo bimaze guhungisha imiryanbo yabyo kubera ko bizi ko mu Rwanda
nta mutekano uhari, isaha yose rwakwambikana. Nyamara aba nibo bamuryarya
bamubwira ko ari IGITANGAZA adakwiye
kugirana ibiganiro n'IBIHUTU cyangwa
Abatutsi bise IBIGARASHA. Uru
rutonde ntiruzahera mu kabati kuko tugomba kurugeza mu bihugu byose byo
ku isi yewe no muri LONI tubereka ko abakora urutonde rwo gutsemba impunzi ku
isi hose aribo bagaruka bagahungishiriza ababo mu bihugu byabo.
Icyitonderwa: Ni uburenganzira
bwa buri muntu uzibona hano kutwandikira akoresheje email iri ku rubuga,
akatubwira ko tumubeshyera, agatangumua n'ibimeneyetso bibeshyuza. Inyandiko ye
tuzayicisha ku rubuga, nituramuka kandi tubonye ko afite ukuri tuzacisha ku
rubuga indi nyandiko yo kumusaba imbabazi.
Mu kinyejana cya 11 ngo haba harabayeho ubuhanuzi bwavugaga ko isenyuka burundu rya Kiliziya Gatulika ya Roma rizabanzirizwa no kwegura(kwicwa) kwa Papa Faransisiko ari nawe uzaba uwa nyuma uyitegetse ubundi abakaridinari, abasenyeri n'abapadiri bakishakira abagore!!!/ UDAHEMUKA Eric
Kiliziya Gatulika ni idini rifite ingufu zaba izo mu
mutwe(abayitekerereza), izo mu mufuka(amafaranga) hamwe n'ibikorwaremezo.
Nyamara icyo ifite kiruta ibi byose ni amategeko akoze neza, atavangiye kandi
amaze igihe kirekire cyane. Hari ubuhanuzi bwo mu kinyejana cya 11 buvuga ko
uyu Papa Fransisiko ari we wanyuma uyoboye Kiliziya Gatolika ubundi Roma
igahita isenyuka kandi rero bisa n'aho biri guca amarenga.
Ifatanye natwe kuzirikana ijambo ry'Imana kuri iki cyumweru cya gatanu cy'igisibo, taliki 22 Werurwe 2015: Isomo rya mbere. Yeremiya: 31,31-34 Isomo rya kabiri: Abahebureyi : 5, 7-9. Ivanjili: Yohani: 12,20-33: «IGIHE CYO GUCIRA ISI URUBANZA NI IKI UMUTWARE WAYO AGASUKWA HANZE»/ Padiri Tabaro
Ku cyumweru gitaha tuzasasa amashami mu nzira mu rwego rwo kwitegura kwakiza izuka ry'umucunguzi wacu. Mu kwitegura kuhagera, amasomo liturujiya yaduteguriye kuri icyi cyumweru arabidufashamo.
ITEGEKO NSHINGA NA MANDA ZA perezida Paul KAGAME:«Abanyarwanda barabeshya cyane ku buryo bukabije, banyurwa no kubeshywa, ni ba bashimira mu irira(ibiryo) ariko igiteye agahinda kuruta ibi byose ntibafata igihe ngo batekereze kuri ejo hazaza h'igihugu ngo bateganirize ibisekuru bizaza!»/ UDAHEMUKA Eric
Kagame atekereza kuri manda ya 3, 4,.-----50! |
Mu Rwanda rw'umwimerere no mu mibereho yo ku misozi tuvukaho, iyo witegereje
ibirori bihabera ukabyumva witonze uhita ubona ko abanyarwanda babeshya kandi
banyurwa no kubeshywa cyane. Aho nkomoka i GAKURAZO mu BYIMANA hari umugabo
twari duturanye rwose hafi cyane muri metero 15 uvuye iwacu mu rugo wari
umukene cyane kandi n'ubu usoma iyi nyandiko aracyariho ni muzima.
UMWEPISIKOPI UJIJISHA RUBANDA:«Musenyeri MBONYINTEGE Smaragde aho kugira icyo avuga kuri manda ya gatatu ya Kagame, izuba ririmo guca ibintu mu Rwanda, imfu za hato na hato zijyanye n'ishimuta, abarimo gushinjwa ibinyoma bagafungwa(...), ahubwo arimo gusobanura iby'amagini yo mu GITEGA(KIGALI) bidafite icyo byunguye umuryango nyarwanda ubu uri mu kaga gakomeye»/ UDAHEMUKA Eric
ISESENGURA-BUKUNGU: Leta y'u Rwanda iravuga ko ibiciro by'ibiribwa byazamutseho 2,4% hagati ya Mutarama na Gashyantare 2015. Iyi Leta niyo imaze guhanantura igiciro cya LISANSI kiva ku mafaranga 1,030 Frw kigera kuri 845 Frw/L, sobanukirwa inkomoko y'iri busanya n'ingaruka zaryo ku muryango nyarwanda/ UDAHEMUKA Eric
Ikigo cya Leta y'u Rwanda gishinzwe ibarurishamibare(NISR) gikunze
gukora ubushakashatsi bwa hato na hato kikagera mu myanzuro yerekana ukuri ku
mibereho y'umunyarwanda ariko ntihagire ingamba zihamye zifatwa mu rwego rwo gushaka
ibisubizo birambye.
Ingero ni nyinshi haba mu birebana n'imiturire mu kajagari, baha mu
buhinzi bwicisha abaturage inzara nyamara bwabavunnye, haba mu biciro
by'ibiribwa ku isoko ry'imbere mu gihugu bizamuka ubutitsa, ibiciro by'ibikomoka
kuri peteroli n'ibindi. Muri iyi nyandiko ndibanda ku ibusanya riri hagati yo
kuzamuka bw'ibiciro by'ibiribwa n'igabanuka ry'igiciro cya litiro ya Peteroli,
lisansi na mazutu.
KIGALI CITY TOWER:«Ya nzu y'umuvumo ya perezida Paul KAGAME na Gen. James KABAREBE isumba zose zabayeho mu Rwanda yubatswe muri Diyama na Zahabu z'amaraso zasahuwe muri RD-Kongo zigahitana abanyarwanda n'abakongomani batabarika ngo igiye kujya ikorerwamo ibitaramo byo guhimbaza imana!!!»/ UDAHEMUKA Eric
Ntibigukange, mu myaka mike aha niho za Minisiteri zose za Republika ya 4 zizaba zikorera! |
Abateretse Kagame mu Rugwiro bakomeje kumwereka ko azirengera wenyine amarorerwa akorera Abanyarwanda: Abongereza baramagana amabi ye bivuye inyuma/Nkusi Yozefu
Mperutse gusohora inyandiko kuri Shikama nerekanagamo itandukaniro riri hagati ya ba Mpatsibihugu babiri: Ubufransa n'Ubwongereza. Muri iyi nyandiko nerekanye ukuntu Abafransa mu bihugu bagize ubukonde bwabo (PRECARRE) usanga bita ku nyungu zabo n'iz'agatsiko kari ku butegetsi naho Ubwongereza bukareba inyungu zabwo ariko bukanyaruka bukanaterera akajisho ku nyungu za Rubanda ruyoborwa n'Agatsiko ubwongereza buba bwateretse ku butegetsi akesnhi bufatanyije na Leta Zunze Ubumwe z'Amerika nkuko bimeze mu Rwanda. Iyi ikaba ariyo mpamvu usanga mu bihugu bivuga Icyongereza harimo Demukarasi kurusha ibivuga Igifransa! Nyuma y'imyaka 20 bakama u Rwanda batitangiriye itama ndetse bakanafasha Pawulo Kagame kwimakaza ikinyoma cye hirya no hino ku isi, Abongereza bibutse ko bagomba kumuha gasopo ku bwicanyi n'ubundi bugome akorera Abanyarwanda n'Abaturage b'akarere duherereyemo.
ISESENGURAMVUGO-NYABARONGO: Nyuma y'uko abuze aho arigitira i Gabiro, dore uko MUTAKWASUKU Yvonne uyobora akarere ka Muhanga yabwiye perezida Paul Kagame i Mushishiro yemera icyaha atakoze:«Aya mazi(Nyabarongo) ibara ryayo abantu batabasha gusobanura kuri uyu munsi, ndangira ngo nsezeranye ko ubwo muzagaruka, rizaba ari ibara ry’amazi Nyakubahwa Perezida wa Repubulika!!!»/ UDAHEMUKA Eric
Nyuma yo kubuzwa gushyingura umubyeyi we utabye mu muringoti, Noneho Kagame na FPR Mutakwasuku guhindura amazi divayi, ni ukwitabaza Yezu naho ubundi aririwe ntaraye ! |
Perezida Paul KAGAME akiva mu mwiherero i Gabiro wahahamuye abari
bamuri imbere bakabura aho barigitira nk'uko byemejwe na Minisitiri Cheikh
Moussa Fazil HARELIMANA, yahise ajya mu Karere ka Muhanga gutaha uruganda
rw'amashanyarazi rwiswe NYABARONGO I.
Uru ruganda rukaba rwubatswe mu Murenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga
ku mugezi wa Nyabarongo ku birometero 15 uvuye mu mujyi wa Gitarama ari naho hubatse
ibiro by'akarere ka Muhanga bikorera mu nyubako yahoze ikorerwamwo na
Perefegitura ya Gitarama.
ITEMWA RY'INSINA KU KIBUYE: «Gahunda na politiki zahindaguwe huti-huti na FPR nizo nkomoko y'inzara igiye guhotora abanyarwanda ku buryo ubu abatuye akarere ka RUTSIRO ku KIBUYE barimo kuvumira ku gahera Perezida Paul KAGAME kubera kwararika insina hasi ku gahato bagategekwa guhinga INDABO N'IBITUNGURU»/ UDAHEMUKA Eric
Amakuru SHIKAMA ifitiye gihamya aturuka ku Mugonero mu karere ka
Rutsiro ahahoze hitwa ku Kibuye aravuga ko umuyobozi w'ako karere witwa goronomu
Gaspard BYUKUSENGE afatanije n'abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge n'abagoronomu
mu mirenge bamariye hasi insina z'abaturage ku ngufu bakabategeka kuzisimbuza
indabo n'ibitunguru.
KILIZIYA GATOLIKA NITUBWIRE UKO IBONA IBIBAZO BIRI MU RWANDA/ Mag. Rwamapfa Jean Baptiste
maze gusoma inkuru zasohotse muri „Inyenyeri news“( The Untold Stories: Rwanda Catholic Church Silent on the Third Term of Kagame? Umurungi) na Shikama(RWANDA-BURUNDI:« Musenyeri Évariste NGOYAGOYE yihanangirije kandi yamagana Petero NKURUNZIZA kuri manda ya gatatu. Musenyeri Smaragde MBONYINTEGE utegeka KABGAYI se nawe yaba yiteguye kwamagana no kwihanangiriza Paul KAGAME ushaka gutegeka u Rwanda ubuziraherezo??? Udahemuka)
BURUNDI: Mu gutsimbarara ku muco w'abanyagitugu b'Afurika bava ku butegetsi ukuboko bagutemye, akingira ikibaba perezida Petero NKURUNZIZA; minisitiri Laurent KAVAKURE aravuga ko ibyanditswe mu masezerano ya Arusha bitakubahirizwa uko byakabaye ngo kuko atari BIBILIYA/ UDAHEMUKA Eric
Mu makuru ya radiyo mpuzamahanga y'abafaransa yitwa RFI yatambutse mu gitondo
cyo kuwa gatanu, taliki 06 Werurwe 2015 saa kumi n'ebyiri n'igice ku isaha ya
Bujumbura(04h30 GMT) minisitiri muri guverinoma ya Perezida NKURUNZIZA Petero witwa
KAVAKURE Laurent yatanze ikiganiro.
RUCUNSHU YA 2 IKOMEJE GUCANA IBINYOTERI NA KIZUNGUZUNGU I KIGALI:«Kapiteni David KABUYE urangije igihano cy'amezi 6 arafunzwe bundi bushya; ubu noneho ngo aracyekwaho guteza umutekano mucye mu banyururu yari afunganywe nabo muri 1930-Muhima»/ UDAHEMUKA Eric
Mu rwego rwo kwirinda kugora abasomyi ba SHIKAMA, iyo tuvuze Rucunshu ujye
wumva intambara yashyamiranyije ABEGA n'ABANYIGINYA. Paul KAGAME utegeka u
Rwanda ubu ni UMWEGA naho abasirikari bakuru yirirwa agaraguza agati ariko nabo
bakaba bamugeze aharenga ni ABANYIGINYA.
RWANDA-BURUNDI:«Musenyeri Évariste NGOYAGOYE yihanangirije kandi yamagana Petero NKURUNZIZA kuri manda ya gatatu. Musenyeri Smaragde MBONYINTEGE utegeka KABGAYI se nawe yaba yiteguye kwamagana no kwihanangiriza Paul KAGAME ushaka gutegeka u Rwanda ubuziraherezo???»
Imitegekere yo mu Rwanda itandukanye cyane n'iy'i Burundi no muri RDC.
Iri tandukaniro ntabwo riri muri politiki gusa kuko no mu iyobokamana niko
bimeze. Mu myigaragambyo imaze iminsi Kinshassa, Cardinal Laurent MONSENGO
PASINYA yavugiye ahirengeye yerekana ko
bidakwiye kongera gutora Kabila ku mwanya wa perezida wa repubulika.
Mu gihe Umuryango w'Afrika yiyunze(AU) witeguye gukora amaperereza ku mirambo yo muri Rweru, turanasaba ko hakorwa n'irindi perereza ku mirambo y'impunzi z'abahutu ziciwe i Kibeho muri 1995 igatwikirwa i Gabiro muri 2013/NKUSI Yozefu
Hashize hafi ibyumweru bibiri PETISIYO yanyu yaka ko habaho amatohoza ku mirambo yabonetse mu kiyaga cya Rweru mu mwaka wa 2014 ishyikirijwe Umunyamabanga mukuru w'umuryango w'abibumbye n'abahagarariye ibihugu byabo bose mu Rwanda. Shikama imaze kubona amakuru ashimishije avuga ko Umuryango w'Afrika Yiyunze (AU) uri hafi kohereza mu Bururndi no mu Rwanda inzobere gukora ibyo mwasabaga.
INTAMBARA YO KWIMIKA PEREZIDA Paul KAGAME MU RWANDA-2017:«Icyo mvuga ku nyandiko ya Kapiteni NDAHIRO Logan yanyujijwe mu IMVAHO NSHYA na IMIRASIRE.COM aho yemeza ko biyemeje gukuraho inzitizi zose zatuma Paul KAGAME atongera kuyobora u Rwanda nyuma ya 2017!»/UDAHEMUKA Eric
Kagame Pawulo |
Kuba Kikwete yaraje i Kigali ntibivuga ko umubano we na Kagame umeze neza!/NKUSI Yozefu
Basekanimbereka! |
Mu kinyarwanda duca umugani ngo «ifuni
ibagara ubucuti ni akarenge » ariko Kikwete ntabwo yaje mu Rwanda muby’ukuri azanywe no kubagara
ubwo bucuti kuko ikibazo cyabyajije amahari hagati y’aba bagabo bombi ntaho
cyagiye. Umwe arashaka kwica impunzi z’abahutu b’abanyarwanda ziri mu mashyamba
ya RDCongo, undi akaba ashaka ko habaho imishyikirano hagati y’ushaka kwica n’abo
ashaka kwica! None se niba ibintu bimeze gutyo perezida wa Tanzaniya Jakaya Mrisho Kikwete kuki yaje i Kigali?
Minisitiri w'umutekano Cheikh Mussa Fazil HARELIMANA aravuga ko mu mwiherero i Gabiro perezida Paul Kagame yamwegeraga akabura aho arigitira yagira imana abonye amuvuye iruhande akumva arahumetse; mu gihe ataratanga ibisobanuro ku inyerezwa rya za miriyari zagombaga kubaka gereza ya MAGERAGERE zigakoreshwa ibyo zitagenewe/ UDAHEMUKA Eric
«I Gabiro Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yarabitubazaga (Gukorakora ku bibero by'abagore n'abakobwa
mu matagisi i Kigali) tukareba hasi, njye yanyegera nkabura aho ndigitira
gato ngacungacunga gutya, yamara gutambuka nkavuga nti ndahumetseho gatoya” Cheikh
Ministre Moussa Fazil HARELIMANA.
Iyi ni imvugo yasohotse mu kanwa bwite ka Nyakubahwa Minisitiri Cheikh
Moussa Fazil HARELIMANA ushinzwe umutekano mu gihugu ngo wiyemeje kuzagwa
imbere ya Paul KAGAME ngo kuko abavuga ko bazamugwa inyuma batamukunda(disikuru-umushyikirano
2010). Ibi akaba yarabibwiye abapolisi bari mu nama yo kurwanya ihohoterwa
rikorerwa abari n'abategarugori yabaye umwiherero waraye urangiye.
ITANGAZO:TUREKE UMUCO WO KWIKUNDA NO GUSARURA AHO TUTABIBYE: Turongera kwibutsa abashaka gutanga amatangazo yabo kuri Shikama ko bose babanza kuriha ahabigenewe( reba link iri ku rubuga) keretse abavandimwe bacu bari mu mashyamba muri RDCongo n'abari mu Rwanda/NKUSI Yozefu
Iyangire nk'ingagi |
Nkuko LINK ihoraho iri aha hejuru ku rubuga ibisobanura, abashaka gutanga itangazo ryabo bagomba kubanza kuriha ahabigenewe ku rubuga. Uwo ariwe wese: yaba abiyita abanyepolitike, abanyamadini, abafite imiryango iharanira n'idaharanira inyungu.
Ni kenshi twagiye duhamagarira abanyarwanda aho bari hose gutanga umuganda wabo kugirango twubake itangazamakuru ritajegajega rigamije kujegeza ingoma y'Ibinywamaraso by'i Kigali. Nta n'umwe wigeze yigaragaza yaba abize za dogitora mu ndimi( igifransa, ikinyarwanda, n'icyongereza, basabwaga kohereza inyandiko) cyangwa se abaherwe batunze ibya Mirenge ku Ntenyo akenshi bakesha UMUBABARO w'abanyarwanda.
Ifatanye natwe kuzirikana ijambo ry'Imana kuri iki cyumweru cya gatatu cy'igisibo, taliki 08 Werurwe 2015: Isomo rya mbere. Iyimukamisiri: 20,1-17 Isomo rya kabiri: 1 Abanyakorinti : 1, 22-25. Ivanjili: Yohani: 2,13-25: «INGORO YEZU YAVUGAGA KO BAYISENYE YAYUBAKA MU MINSI 3 NTABWO IGIZWE N'AMATAFARI, SIMA, IGISENGE, INKUTA, IMFURUKA, AMATEGURA,... AHUBWO YAVUGAGA UMUBIRI WE WAGOMBAGA GUPFA AKAZUKA KU MUNSI WA GATATU»/ Padiri Tabaro
Sinagoge( Urusengero rw'Abayahudi) |
Perezida Paul KAGAME yanze kwakira impapuro zihesha ambasaderi ALI IDI SIWA wa Tanzaniya uburenganzira bwo guhagararira igihugu cye mu Rwanda azishyira Minisitiri Luwiza MUSHIKIWABO/ UDAHEMUKA Eric
Louise MUSHIKIWABO |
IBYAHISHUWE BYA 17 (Igice cya mbere): "Murambwira ngo muranshyigikiye muriho munjomba ibikwasi mu mugongo?!"Ikinani muri Kongere ya 5 ya MRND. Soma urutonde rurerure rw'imiryango y'inkomamashyi imaze kugezwa hanze; nyamara ziyakoma cyane zikanaseka zishishura iyo Kagame avuze ko azica impunzi kugeza ku yonka!/NKUSI Yozefu
Senateri GASAMAGERA Wellars |
Icyitonderwa: Ni uburenganzira bwa buri muntu uzibona hano kutwandikira akoresheje email iri ku rubuga, akatubwira ko tumubeshyera, agatanga n'ibimeneyetso bibeshyuza. Inyandiko ye tuzayicisha ku rubuga, nituramuka kandi tubonye ko afite ukuri tuzacisha ku rubuga indi nyandiko yo kumusaba imbabazi.
POLITIKI N'UBUHINZI: Minisitiri Tony NSANGANIRA umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi(MINAGRI-KIGALI) aririwe ntaraye kuko ashobora kweguzwa akanafungwa umunsi uwo ariwo wose/ UDAHEMUKA Eric
Mu mwiherero uyobowe na Perezida Paul Kagame i Gabiro nta kindi kirimo
kuhabera uretse iterabwoba Kagame arimo gushyira ku bategetsi 300 bamugaragiye.
Amwe mu magambo yakoresheje abahahamura twafatamo abiri gusa: Mushobora
kumbwira icyo mwaganiriyeho ejo, na ibyo gutekereza gutaha mubyibagirwe.
Tanzaniya nayo irarangiza gutanga indangamuntu nshya ikoranye ikoranabuhanga muri uyu mwaka wa 2015/NKUSI Yozefu
Nyuma y'aho umuryango w'Afrika y'Iburasirazuba( EAC) wemereje ko abaturage bagize uwo muryango bagiye kujya bagenderana hakoreshejwe indangamuntu gusa, ibihugu bigize uyu muryango bikomeje kwitabira itangwa ry'indangamuntu ikoreshejwe Ikoranabuhanga izajya ikoreshwa muri ibi bihugu byose nkuko pasiporo yakoraga. Igihugu cyatangiye bwa mbere gutanga iyi ndangamuntu ni u Rwanda mu mwaka wa 2008, hakurikiraho igihugu cya Uganda umwaka ushize wa 2014, Tanzaniya nayo ikaba yemeza ko uyu mwaka wa 2015 uzarangira abaturage bayo bose babonye iriya ndangamuntu.
ISESENGURAMVUGO NA POLITIKI: «Perezida w'u Rwanda Paul KAGAME yiyubakiye umunara muremure cyane w'agahinda ukoza agasongero kawo mu bicu none ugiye kuzamuturitsa umutima»/ UDAHEMUKA Eric
Bagiye kwiherera ngo babare abo bamaze kwisasira n'abari bukurikireho |
Umunyarwanda wapfuye atabonye ubutegetsi bw'inkotanyi i Kigali ntiyabonye
iryo azabara. Ku italiki 19 Nyakanga 1994 guverinoma y'inzibacyuho irahirira
gutangira akazi nari mfite imyaka 16 nicaye mu ihema munsi y'igiti cy'umunyinya
ku Ruhuha rwa Ngenda na Bugesera kuko twari impunzi imbere mu gihugu.
Uwo mugoroba bamaze kurahira, aho mu Bugesera haje abasirikari ba
Kagame batwikira mu mazu abahutu bari batuye aho hafi yacu aba akaba ari nabo
Faustin Twagiramungu yazize aho yabazaga Paul Kagame niba izo ngabo zishyira
abenegihugu ku ngoyi ari iz'igihugu cyangwa niba ari abacanshuro.
Urubuga rw'abasomyi: Umuvandimwe wacu wiyita Mark Muhire aramagana SHIKAMA!
from:
|
Mark Muhire <muhiremark07@gmail.com>
|
|||||||||||
to:
|
"ijwiryarubanda@ijwiryarubanda.com"
<ijwiryarubanda@ijwiryarubanda.com>,
tubehotwese <infotubeho@yahoo.fr> |
|||||||||||
bcc:
|
mahoriwacu@gmail.com
|
|||||||||||
date:
|
Thu, Mar 5, 2015 at 9:01 AM
|
|||||||||||
subject:
|
Mumenye ukuri kose
|
|||||||||||
mailed-by:
|
gmail.com
|
|||||||||||
signed-by:
|
gmail.com
Mumenye ukuri kose
Banyarwanda
banyarwanda kazi, musome izinkuru zombie mwitonze, ahasigaye Mumbwire
itandukaniro riri hagati ya: Wilson, Mupenzi na Nkusi; dore ko abavugira
impunzi twabaye
benshi, tel yanjye ngiyo nayitanze uzashaka amakuru
azampamagare, ariko mumenyeko
umugambanyi wese azapfa vuba
Mfitanye igihango
na FDLR kandi « Amakoma ava ahakomeye
|
INTWARI ZA KABGAYI : «Umuhutukazi MUKANDANGA Dorothée wayoboraga E.S.I-Kabgayi mu 1994 yanze gutererana abatutsi bari bamuhungiyeho ahitamo ku bushake bwe kwicanwa nabo ku italiki 12 Gicurasi 1994 ku itegeko rya Dr. Oswald DUSABEMUNGU na minisitiri Eliezer NIYITEGEKA wari wahungiye i Kabgayi»/ UDAHEMUKA Eric
Mu 1994 u Rwanda rwahuye n'ishyano ritabonerwa izina. Anatutsi barishwe, sbahutu barabishe, abahutu nabo barishwe, inkotanyi za Kagame zari zambaye amakoma zivanze n'inyerahamwe zica abatutsi n'sbahutu basa n'abatutsi. Muri aka kaga kose, ntabwo abahutu bose babaye ibigwari, muri SHIKAMA dukomeje gushengurwa n'uko Kagame n'agatsiko ke bita abahutu ibikoko kandi abatutsi barokotse kuko bshishwe n'abaturanyi babo b'abahutu.
ITANGAZO RIKOMEYE:Abafite imbuga mwitondere ibinyoma biriho bitambutswa n'UMUHUTU W'IGISAHIRANDA wiyita Marc Muhire Kandi ari umwe ufite amazina nkay'ihururu " Jenerali Pasiteri Dogiteri Profeseri n'ayandi"/ NKUSI Yozefu
Hari inyandiko y'igihuha y'umuntu wiyita Marc Muhire ivuga ibibera mu mashyamba ya RDCongo kandi nyiri ukuyandika atariho ari. Ikigamijwe rero nta kindi atari uguharabikana. Impamvu nsohoye iri tangazo ni uko nabonye ko kuva aho atangiye iyo nyandiko ye ntituyisohore, hakaba hashize hafi icyumweru, ubu noneho yayohereje kuri BBC n'ahandi henshi, aba bose rero ndabasaba kutagwa mu mutego w'ibisahiranda. Iperereza twakoze kandi dufitiye za gihamya ni uko uyu wiyita Marc MUHIRE ari wa muhutu wiyita Jenerali Pasiteri Dogiteri Profeseri n'andi mazina nk'ay'ihururu! Gahoro gahoro abakorera Agatsiko bazajya bagenda bivamo. Uyu ni nawe kandi wanditse za nyandiko duheruka kwamagana zavugaga ko ashaka gushinga imitwe y'ingabo ikorera mu bwihisho ikaba igamije kurwanya Kigali.!!!
NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
UMWIHERERO WA 12-GABIRO: U Rwanda rutegekwa na FPR rwabuze abahanga barutekerereza:«Mu gihe umutungo urushaho kugabanuka kubera ubujura bw'agatsiko, kuwupfusha ubusa ubu niyo ntego ya FPR na Paul KAGAME kuko umwiherero, umushyikirano, Rwanda day,... byose ntacyo byunguye umuturage w'u Rwanda»/ UDAHEMUKA Eric
«Rwanda mubyeyi wanjye reka nkwihoreze,
ndetse nicyo wambyariye nicyo wandereye. None ubwo maze gukura ngatora agatege,
ubwo naciye akenge reka ngukorere, nkoreshe ibyiza wampaye maze nkwihoreze» Kizito
MIHIGO. Ngaruye iki gitero cy'iyi ndirimbo ya Kizito MIHIGO kuko numva kiri
bumfashe gusobanura neza ukuntu igihugu cyanjye u Rwanda kiyobowe nabi ndetse
ko umutungo wacyo ucunzwe nabi ibi birenze kwihanganirwa.
Mu gihe bamwe bishimira kwica abaturage babo bakarenza za miliyoni, muri Tanzaniya ho Perezida wabo yarijijwe n'umuturage umwe wapfuye!/NKUSI Yozefu
Mu muhango wo gusezera ku murambo wa Kapiteni John Komba wabaye umuririmbyi ukomeye muri Tanzaniya ubu akaba yari n'umudepite mu Nteko Ishinga amategeko ya Tanzania, Perezida Kikwete n'abandi banyacyubahiro bari baje muri uyu muhango bose bararize igihe haririmbwaga indirimbo uyu mudepite akaba n'umusirikare yaririmbye muri 1999 igihe Tanzaniya yasezeraga k'uwo bita BABA WA TAIFA Mwalimu Kambarage Julius Nyerere. Iyi ndirimbo bayikuyemo amwe mu magambo yavugaga Perezida Nyerere maze bashyiramo avuga nyakwigendera John Komba.
Nyuma yo gutanga ingirwa mpamyabumenyi nk'inzoga ibishye, ABACURUZI bungukira umurengera muri kaminuza bashinze mu RWANDA ubu noneho bariho barahamagarira Bene Ngofero kuroha amafranga yabo mu ngirwa cyiciro cya gatatu MASTERS!!!/ NKUSI Yozefu
Iby'indangare Rwabugiri yarabitanze!
Uyu ni umugani sogokuru yakundaga kuncira kuva mfite imyaka ine; nta kindi yari agamije atari ukumpwitura ngo ntazigera ndangara mu buzima kuko hari ababa barekereje ngo baguce mu rihumye bisahurire dukeya wifitiye wabonye kandi wiyushye akuya. Akenshi aba bantu basahura iby'indangare usanga ari abakire batunze ibya Mirenge ku Ntenyo. Ibi kandi YEZU KRISTO nawe yarabishimangiye avuga ko abafite bazongererwa maze abadafite bamburwe na duke bari bafite! Ingero z'ubu buriganya ni nyinshi mu Rwanda rwacu ariko reka dufate uburezi: amashuri makuru gusa, abanyemari bashoye imari muri za kaminuza abana ba Ngofero bavomamo ibirohwa ubu nanone bariho barabahamagarira kwiyandikisha mu cyiciro cya gatatu MASTERS!( reba itangazo rya ULK ryaciye ku rubuga gihe.com none tariki ya 2/3/2015).
ISESENGURAMPAMVU NA POLITIKI: Imitegekere ya Paul KAGAME na FPR imaze imyaka 20 izengereza abanyarwanda irafutamye mu buryo bwose: «Kujya mu Bufaransa akajya kwihugikana n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwaho ariko mu Rwanda abatavuga rumwe nawe akabica urw'agashinyaguro biteye agahinda!!!»/ UDAHEMUKA Eric
Mu nkuru yatangajwe na RFI, JEUNE AFRIQUE na IGIHE yavugaga ko Perezida
Paul Kagame yatumiwe mu nama ya UNESCO(Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku
bumenyi, uburezi n'umuco) i Parisi mu murwa mukuru w'Ubufaransa. RFI yavuze ko
muri urwo ruzinduko, Paul Kagame nta mutegetsi n'umwe mu bayobora Ubufaransa
bazabonana kuko azaba agiye mu nama ya UNESCO gusa.
Imitegekere ya FPR
na Paul KAGAME mu Rwanda irafutamye mu buryo bwose
Iteka iyo ngiye kwandika inkuru iremereye, mbanza kwisegura ku banyarwanda
kuko nzi neza ko mu muco wacu kuvugisha ukuri ari ikintu cyabananiye, kibagora cyane.
Paul KAGAME yanga abafaransa urunuka kandi nta kintu na kimwe ashobora
kubakoraho.
ITANGAZO: Ikaze Iwacu
Turamenyesha abasomyi n'abakunzi b'IKAZE IWACU ko ba bicanyi ba paul kagame bongeye kutugabaho ibitero ngo barebe ko badufunga umunwa. Turacyari kureba uko twabivuna. Mwihangane rero. Ukuri kuzatsinda.
Ubwanditsi
Iri tangazo Shikama yarikuye kuri :
FACEBOOK/
Iri tangazo Shikama yarikuye kuri :
FACEBOOK/
IKAZEIWACU
Ifatanye natwe mu kuzirikana ijambo ry'Imana kuri iki cyumweru cya kabiri cy'igisibo, taliki 01 Werurwe 2015: Isomo rya mbere. Intangiriro:22, 1-2.9-13.15-18 Isomo rya kabiri: Abanyaroma : 8 31b-34. Ivanjili: Mariko: 9, 2-10: «UWAGIRA AMAHIRWE AKAMENYA KUZUKA MU BAPFUYE ICYO ARICYO, YABA ABONYE IGISUBIZO NYAKURI KU BIBAZO BY'UBU BUZIMA»/ Padiri Tabaro
Tugeze ku cyumweru cya kabiri cy'igisibo. Mu isomo rya mbere, turabonamo Abrahamu yemera gutamba Izaki ho igitambo. Imana yamusabye gufata umwana we w'ikinege akunda kuruta byose akajya kumutangaho igitambo. Ibyo Imana yamutegetse byose Abrahamu yarabyubahirije.
Iperereza rirambuye ku ishimutwa rya Madamu UWAMAHORO Modeste waburiwe irengero mu karere ka Musanze mu ntara y'Amajyaruguru ku italiki 26 Kamena 2014/ UDAHEMUKA Eric
Taliki 26 Kamena 2014 ni umunso utazibagirana mu muryango n'abavandimwe
bw Modeste ubwo Madamu UWAMAHORO Modeste yaburirwaga irengero. Uyu mubyey UWAMAHORO
Modeste uwatwoherereje iyi nkuru avuga ko amuzi cyane kuko biganye amashuri yisumbuye
muri G.S.N.D.A-Rwaza aho bavuye bagakomezanya muri section ya Normal primaire
muri G.S.Sainte Bernadette-Save.
Urubuga rw'abasomyi:Banyarwanda barwanashyaka muharanira amahoro nta maraso emenetse,ndabasuhuje, ni mugire amahoro. Nasomye byinshi ku Rwanda kandi nkurikirana byinshi/Rwakabamba J.
.
Hangana nk'inzovu Hangana n'Agatsiko ka FPR nkuko inzovu yahanganye na ba Rushimusi bashakaga kuyizimiza. Anga nawe kuzimizwa n'Agatsiko |
Intambara igeze mumahina, ibintu birakomeye kurenza uko bamwe babyibwira cyangwa se babitekereza. INGOMA Y'IKINYOMA MPOTOZI IRI MUGUHIRIMA.
Agatsiko ka fpr n'umuyobozi wako bari mumyiteguro yanyuma ( kunonosora) uko
bazarimbura abanyarwanda:abari mubuyobozi fpr yikanga cyangwa itemera ( bamwe barimo nk'udukingirizo cyangwa yashyizemo kugirango ijijishe. ..), abacuruzi, abajijutse, abo fpr ikeke ko bashyigikiye opposition; ingoma ntiyifuza
guhirima itabahitanye.......
Icyo mbasaba: Ni mumenyeshe abanyarwanda bose mushora kugeraho.
Nimumfashe mumbonere email addresses cyane cyane iz'abayobozi: abaministiri, abadepite ndetse
n'abasirikare bakuru muzi batijandika mukumena amaraso.
JYE UBWANJYE NDOHEREREZA UMWE UMWE KUGITI CYE BABASHE KWITANDUKANYA VUBA NA BWANGU N'AGATSIKO KAMAZE ABANYARWANDA.
emails z'abo bantu ndazikeneye. "Nta cyiza nko kuzitira utaronerwa"
Birihutirwa:
1. Mwibuke ko kagame yabyivugiye n'akanwa ke.
2. Ibyo avuze arabikora (ubu bameze nk'ibyihebe)
3. Mwibuke millions mu Rwanda no muri Congo
4. Mwibuke abayobozi, abacuruzi, abanyamakuru n' abandi banyabwenge beshi
fpr yahitanye. ....
Iyangire nk'ingagi Anga ko FPR ikumzimiza nkuko Ingagi yabyangiye ba Rushimusi kugeza amahanga ayitabaye |
Ari mu myiteguro yo gusubiza igihugu aho yagisanze, (nako yagishyize)
Kwari ukuburira!!!!!
Murakoze
Rwakabamba J.
Itangazo: PETISIYO Yanyu yaka ko hakorwa amatohoza ku mirambo iboneka mu kiyaga cya Rweru iri mu mifuka, yageze ku barebwa n'iki kibazo/NKUSI Yozefu
Iyangire nk'Ingagi |
Turashimira bene data bose UMUSONGA W'ABANDI UBUZA GUSINZIRA, bakaba baritabiriye gusinya Petisiyo twagiye tubagezaho. Ndakeka ko aho ibintu biriho bigana mukwiye kwirya icyara kuko mutavomera mu rutete, bityo ejo n'ejobundi mukarushaho kwitabira gusinya petisiyo nk'izi aho zaba ziri hose n'uzitanze wese.
RWIGARA Assinapol ntabwo yagongewe mu Kabuga nk'uko byakwijwe n'itangazamakuru ry'agatsiko ahubwo yishwe ku itegeko rya Paul KAGAME umurambo we bawujyana aho bashyize imodoka ye bategeka igikamyo kuyigonga»/ UDAHEMUKA Eric
Hashize iminsi mike umutunzi RWIGARA Assinapol bitangajwe ko yagonzwe ari
mu modoka ye ya Mercedes Benz akitaba Imana. Abantu bakimara kumva iby'urwo
rupfu bamwe bahise bibuka uko Depite Nyiramutarambirwa Ferikura mwene Mubirigi uvuka
mu KINYORO-BYIMANA yishwe.
Subscribe to:
Posts (Atom)