Pageviews all the time

IBYAHISHUWE BYA 17 (Igice cya mbere): "Murambwira ngo muranshyigikiye muriho munjomba ibikwasi mu mugongo?!"Ikinani muri Kongere ya 5 ya MRND. Soma urutonde rurerure rw'imiryango y'inkomamashyi imaze kugezwa hanze; nyamara ziyakoma cyane zikanaseka zishishura iyo Kagame avuze ko azica impunzi kugeza ku yonka!/NKUSI Yozefu

Senateri GASAMAGERA Wellars
Hari muri Kongere ya 5 ya Muvoma(MRND) imwe twajyaga turirimba tubeshya Ikinani kitananaiye abanzi n'abagambanyi tukibwira ngo izahoraho igihe cyose. Abo twagereranya n'intore ku ngoma ya Kagame Pawulo barahagurutse barataraka barisakuma bati: " Habyarimana, sugira sagamba turagushyikiye na Muvoma yacu muzahoraho igihe cyose" Habyarimana yarabarebye maze avugana agahinda ati: " Murambwira ngo muranshyigikiye muriho munjomba ibikwasi mu mugongo?"Aya magambo ntaho ataniye n'ayo Kagame aheruka kuvugira mucyo Agatsiko kita umwiherero uheruka ukaba wari uwa 12 ukaba waraberaga i Gabiro hamwe aheruka gutwikira imirambo y'Abahutu 5000 biciwe i Kibeho muri 1995. Kagame Pawulo yabwiye intore ze ko zizana utugambo twiza gusa tudaherekezwa n'ibikorwa maze niko kuzihwitura ati" Nimutege amatwi ababanenga kurusha ababasingiza babaryarya". Ngo uruvuga undi ntirugorama, kuki we atiheraho mbere yo guhwitura abandi? Urubuga rwanyu Shikama rugiye kubagezaho urutonde rurerure cyane rw'ibyegera bya hafi cyane bya Kagame Pawulo bimaze guhungisha imiryanbo yabyo kubera ko bizi ko mu Rwanda nta mutekano uhari, isaha yose rwakwambikana. Nyamara aba nibo bamuryarya bamubwira ko ari IGITANGAZA adakwiye kugirana ibiganiro n'IBIHUTU cyangwa Abatutsi bise IBIGARASHA. Uru rutonde  ntiruzahera mu kabati kuko tugomba kurugeza mu bihugu byose byo ku isi yewe no muri LONI tubereka ko abakora urutonde rwo gutsemba impunzi ku isi hose aribo bagaruka bagahungishiriza ababo mu bihugu byabo.

Icyitonderwa: Ni uburenganzira bwa buri muntu uzibona hano kutwandikira akoresheje email iri ku rubuga, akatubwira ko tumubeshyera, agatanga n'ibimeneyetso bibeshyuza. Inyandiko ye tuzayicisha ku rubuga, nituramuka kandi tubonye ko afite ukuri tuzacisha ku rubuga indi nyandiko yo kumusaba imbabazi.

1.  SENATERI GASAMAGERA WELLARS
Afite abakobwa babiri bahungiye mu gihugu cya Noruveje aribo: Simbi Axelle na Saro Ines, ibiro ntaramakuru bya SHIKAMA biratangaza ko aba baje baka ubuhungiro bavuga ko bahunze GACACA! Undi mukobwa w’uyu mugabo witwa BAZAYIRWA nanone bita NANETTE aba mu gihugu cy’Ububiligi nawe yaje aherekeje nyina aje kwivuza, umubyeyi we atashye asigara mu Bubiligi ahita yakayo ubuhungiro.

2.       MUTSINDASHYAKA THEONESTE
Yohereje umukobwa we tugishakisha amazina kwaka ubuhungiro muri Noruveje, igihe yari MEYA abica bigacika abwira abanyarwanda ko batuye mu byari by’inyoni azabibasenyeraho. Abatuye mu Gitega baramwibuka neza!

3.  DEPITE KALISA EVARISTE
Nawe afite umwana wahungiye muri Noruveje Shikama igishakisha amazina ye.

  4. GATETE akiri DEPITE
Yohereje umukobwa we kwaka ubuhungiro muri Noruveje.

     5.DEPITE MUKAMA ABAS
Uyu mugabo kera ngo bamwitaga Ntambwayumuhutu, akomoka I Cyangugu. Akaba yaragiye agira imyanya ikomeye mu butegetsi bwa FPR. Inyenzi nako Inkotanyi zitaratera yarakinjaga hariya kuri Nyabugogo. Umugore we n’abana ni impunzi mu Bubiligi.

 6. JENERALI GATSINZI MARCEL
Umugore we IRENE mwene Barnaba ubu ni impunzi mu Bubiligi.

  7. JENERALI NYAMVUMBA Patrick
Umugore we ni impunzi muri Canada

Biracyaza;-----

NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355