Tumaze kwitegereza umwangato wagiye uranga abategesi b'u Rwanda kuva
muri Repubulika ya kabiri kugeza ubu, twasohoye inyandiko muri Shikama musanga aha yerekereanye n'ihame
rigira riti:"Buri butegetsi bwose bwo mu Rwanda,
nyuma y'imyaka 10 buba bumaze kwigwizaho imitungo n'ubukire benebwo bagasigara
bashaka kwishimisha mu njyanishabitsina",mbere y'iyi nyandiko
hari izindi twagiye dusohora nyinshi zamaganaga abategetsi bo mu Gatsiko bitwaza
imyanya barimo bagasambanya abagore b'abandi cyangwa se urubyiruko; imwe muri
izo nyandiko musanga aha ikaba yarasomwe cyane yemezaga ko u Rwanda
rwarangije kuba Sodomu na Gomora.
Umudepite umwe muri ya Nteko yo ku Kimihurura Mukarugema Alphonsine
aherutse gushimangira ibyari bimaze iminsi bivuzwe na Shikama ubwo yari amaze
kumva icyegeranyo cya Transparency International Rwanda cya
2014/2015 cyagejejwe ku nteko na Ingabire Marie Immacullee; Mukarurema
yariyamairiye ati:"Hatagize
igikorwa u Rwanda rwaba rugiye kuba nka Sodomu na Gomora!"
Mu kinyarwanda duca umugani ngo umwera uturutse bukuru bucya wakwiriye
hose; Mukarugema arashaka ko hagira igikorwa, ariko se ninde uzatanga amabwiriza
ngo bibe uko mu gihe abategetsi bo hejuru aribo bayoboye aya mabi? Ni gute
hagira igikorwa mu gihe abagore bo mu Rwanda bagifatwa nk'ibikinisho cyangwa
abana b'ibitambambuga?
Mu muco nyarwanda, iyo havutse ubwumvikane buke hagati y'umugore n'umugabo
bakananirwa gushakira umuti ibibashyamiranya, bashaka umuhuza akabunga
byananirana umugore akahukana ariko ku ngoma ya Pawulo Kagame abagabo nabo ubu
ngo umenya basigaye bahukana! Iyo umugore yahukanye, umugabo ashobora kubona ko
batazabana agasaba gatanya cyangwa se akamukurikira iwabo akajya kumucyura.
Gucyura umugore wahukanye nabyo bigira uko bikorwa; ababyeyi, abavandimwe
n'inshuti z'umugore baraza bakumva ikibazo cyabo bakanzura babunze rimwe na
rimwe uwo basangaye icyaha gikomeye bakamuca icyiru!
Hasi aha muriyumvira uko Pawulo Kagame wirirwa uririmba ko abagore bo mu
Rwanda ari aba mbere ku isi bahawe agaciro, nyamara numara kumva amagambo ari
kuri iyi videwo yo hasi urasanga abagore bo mu Rwanda aribo ba mbere ku
isi bambuwe ako gaciro Agatsiko kirirwa karirimba! Wavuga ko abagore
bahawe agaciro gute mu gihe umugore yafatiye umugabo mu cyaha cy'
ubusambanyi, yakwahukana umukuru w'igihugu akamuha iminota ntarengwa ngo abe
yasubiye mu rugo rwe igitaraganya!!? Nta gitangaza kirimo ariko nkuko aba
banyamakuru babivuga, na Kagame ubwe ngo iyi njyanishabitsina y'inyibano
ntimugwa nabi!
Umuryango w'ikinywamaraso Munyuza na Kagame
None se ko tuvuga ngo umwera
uturutse ibukuru bucya wakwiriye hose, nyakuba depite aragirango bigende bite?
U Rwanda rwarangije kuba Sodomu na Gomora nkuko Shikama yabishimangiye nyuma
y'isesengura twakoze mu nyandiko twavuze hejuru. Dore ibyari mu cyegeranyo cya
TIR 2014/2015 byatumye Mukarugema yunga mu rya Shikama.
Abakobwa
cyangwa abagore bagiye gushaka akazi mu Rwanda, 50% basabwe gutanga ruswa
y'igitsina n'abakoresha!!!; 32.7% babuze akazi kuebera kwanga gutanga ruswa
y'igitsina! Icyegeranyo cy'umuvunyi 2014/205 nacyo cyemeza ko 40% by'abagore
cyangwa abakobwa bagiye kwaka akazi basabwe ruswa y'igitsina. Shikama n'izindi mbuga zinyuranye zagiye
zibagizaho amakuru ko hari amazu i Kigali arinzwe cyane, abategetsi
basambanyirizamo urubyiruko. Ikindi ni uko no muri zimwe muri kaminuza zo mu
Rwanda abanyeshurikazi benshi batakigira umuhate wo gusoma kuko batanga ruswa
y'igitsina amanota akaza umufururizo.
Ngibyo ibyiza FPR-Inkotanyi
yadukuriye muri Uganda kuri ya tariki y'umuvumo ya 2/10/1990. Mu gihe Agatsiko
kamaze kuzamura hirya hino imiturirwa yako, kakagura indege zo gutemeberezamo
abazungu, Pawulo Kagame ukayoboye akaba yibera mu ngendo zikosha; Abo mu
Gatsiko muby'ukuri barabona ko nta kindi bashigaje usibye kwishimisha mu
njyanishabitsina ku buryo bw'ubusambanyi. Ihame ryacu rero ko "Buri
butegetsi bwose bwo mu Rwanda, nyuma y'imyaka 10 buba bumaze kwigwizaho
imitungo n'ubukire benebwo bagasigara bashaka kwishimisha mu
njyanishabitsina" rikaba
ryari rifite ishingiro.
Dg Nkusi Yozefu
www.shikamaye.blogspot.no
;uzamenya Ukuri maze kubabohore