![]() |
Twe abagize Rubanda tumaze kubona, ibiri gukorwa mu gihugu cyacu cy’u Rwanda ku b’ucuruzi bw’ikiremwamuntu hagati ya Israel na Paul Kagame ndetse na Yoweli Museveni, duhangayikishijwe bidasubirwaho, n’ingamba zafashwe n’inzego z’abinjira n’abasohoka zirangajwe imbere na Nyakubahwa Paul Kagame, umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, ugamije kuzana no gutuza mu Rwanda abaturage ibihumbi 47.000 bakomoka mu b’Ibihugu bya ERITREA na SOUDANI. Nkuko Kagame abisobanura aba baturage b’abimukira babarizwaga muri Israêl ariko ubu bakaba bazoherezwa mu Rwanda abandi bakaba barahageze baturutse muri icyo gihugu cy’uburayi bw’uburasirazuba bwo hagati aricyo kitwa ubu”Israel”. Ibi akaba ari inkuru y’impamo yemejwe na Nyirubwite Kagame Paul mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa 2 Mata 2015, ubwo yahamyaga ko uwo mushinga inyigwo yawo yarangiye, ukaba urimo ushyirwa mu ngiro.





















