Imyaka 19 irashize abahutu bari bahungiye i Kibeho FPR ibagose n'ibitwaro bya rutura, amabombe , gerenade byose byari byatanzwe n'Abanyamerika, Abongereza n'ibindi bihugu byishakiraga uko byakwigerea ku mabuye y'agaciro ya RDCongo bititaye ku maraso y'abana b'u Rwanda n'abanyekongo.Umunyamateka akaba n'inzobere mu mibanire y'abantu Claudine Vidal, yakoze inyandiko isobanura uko ubwo bwicanyi bwagenze n'ababugizemo uruhare, mukaba muyisanga kuri shikamawa.blogspot.com.Mu gihe cy'iminsi 4 abantu barenga 100,000 bagoswe, batarya batananywa, bituma aho bari, bakirirwa bakanarara mu mwanda wabo niho ku itariki ya 22/4/1995, ingabo za Kagame zahawe amabwiriza yo gukoresha biriya bitwaro tuvuze hejuru bakica impunzi nk'ibimonyo.
bwicanyi bwa FPR ku mpunzi z'abahut i Kibeho
18-22/4/1995 |
Pageviews all the time
Shikama mu gifransa : 18-22/4/1995: FPR yatsembye impunzi z'abahutu zirenga 8000 i Kibeho. Twibuke abahaguye tunazirikana abana Paul Kagame, Rick Warren na Barack Obama bashaka gukoraho Kibeho ya 2 mu mashyamba ya RDcongo
SHIKAMA mu Gifransa: Ubwicanyi FPR yakoreye impunzi z'abahutu i KIBEHO kuri 18 -22/4/1995
Mbangurunuka.Maze iminsi ntekereza ku gituma Abanyarwanda dushyamirana, tukicana tukageza n'aho tugirirana urwango rukabaije, maze nsanga uwadukururiye ibi byose ari bwana Kaguta Museveni, Perezida wa Uganda. Iyo uyu mugabo atigisha Kagame Paul ubugome burenze kamere ntabwo u Rwanda ruba rufite ibibazo bigeze aho umwana arira nyina ntiyumve.
Mukomere cyane.
Uturutse ibumoso: Fred Rwigema na Paul Kagame |
Kubw'ibyo umuntu yakwibaza ibibazo byinshi akabihimbira n’ibisubizo abisanishanya n’ibindi byago byagiye bigwira amahanga, hanyuma tukaboneraho kumenya iyo byavaga n’iyo byajyaga.
Ntucikwe na Shikama mu cyongereza:Ibyo utari uzi ku bwicanyi bwa Kagame: sobanukirwa uko kagame yica n'uko akoresha inkiko mu bwicanyi bwe, sobanukirwa impfu zinyuranye z'abasirikare bakuru b'igisoda cye uko zapanzwe n'impamvu yazo.
Mu nyandiko yo mu bubiko yasohowe na free Uganda critical Media urahishurirwa ibintu bigufasha gusobanukirwa ibiriho biba mu Rwanda ku munsi wa none cyane cyane ku rubanza rwa Kizito Mihigo n'impfu z'abantu banyuranye ziriho ziba hirya no hino mu gihugu nk'urupfu rwa Padiri Nambaje wa Cyangugu, abarimu banyuranye ba kaminuza nkuru y'u Rwanda, ibura ry'abantu nka Koloneli Cyiza wakomokaga i Cyangugu, irigiswa n'ifatwa ry'abasore b'Imberakuri, n'ubundi bwicanyi. Numara gusoma iyi nkuru, urahita usobanukirwa n'ibyo byose tuvuze hejuru byari byarakubereye urujijo!Dore iby'ingenzi birimo:
1. Kayumba Nyamwasa wahushijwe n'abicanyi ba Kagame muri 2010 na 2014, yagombaga kwicwa kuri 8/3/2008 akiri ambasaderi mu Buhinde. Uko urubanza rw'urupfu rwe rwagombaga kugenda nkuko byari byarateguwe ni nka rwa rundi rwo ku rupfu rwa nyakwigendera Leonard Rugambage Sherif wo mu Muvugizi
Inyandiko zo mu bubiko: Ibyo FPR-Inkotanyi ikwiriye gukosora cyangwa gukosorwa ???/ Kwitonda Charles
sam.
mai
2012
Iyi nkuru iri hasi yanditswe igihe nk'iki muri Mata 2012, ni ukuvuga ko imaze imyaka ibiri yanditswe. Iyi nyandiko ikaba yaranditswe hashize iminsi mike gusa Kagame agiranye ikiganiro n'umunyamakuru w'ikinyamakuru cyandikirwa mu Bufransa cyitwa Jeune Afrique. Muri icyo kiganiro, Kagame yatangarije umunyamakuru ko nta muntu wamukorera kudeta ( Coup d'Etat ) mu Rwanda. Nubwo atakomoje kuri icyo kiganiro, umwanditsi arerekana neza ko azi ibyo Kagame yatangaje, kuko ahereye k'ukuntu Kagame ayoboye igihugu n'uburyo adakozwa icyitwa demukarasi, aribaza niba Kagame atazava ku butegetsi ibyo avuga ko bidashoboka bishobotse bikanamuhitana; niko kwibaza inshuro nyinshi muri iyi nyandiko ati buri Perezida w'u Rwanda azajya avaho ari uko yishwe? Iyi nyandiko rero iziye igihe kandi mu kinyarwanda turavuga ngo urwanze gushira( urugamba) ruhinyuza intwari. Kagame wavugaga ko nta musirikare wamukorera kudeta ubu arikanga baringa amanywa n'ijoro ku buryo atikanga abasoda gusa ahubwo asigaye abona mikoro y'umuririmbyi nka Kizito Mihigo akabona ari bombe cyangwa gerenade!Niba rero arara adasinziriye kubera mikoro z'abaririmbyi sinumva ko niyongera gutumiza Jeune Afrique mu Rugwiro azongera kwihandagaza akavuga ko kudeta idashoboka!Mbe nka nyiri iyi nyandiko, Kagame nahindure intero yemere ko ibintu bihinduka mu mahoro mu maguru mashya naho ubundi aratera iyahararutswe ku buryo ibye bishobora kurangira agiye aho yohereje abamubanjirije.
Icyitonderwa: twahisemo kubashyirira ku rubuga inyandiko n'ibitekerezo byayitanzweho uko byakabaye, ngo mwumve uko abantu babonaga politike ya Kagame icyo gihe.
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
________________________________________________________________________
Urukiko rwa Kacyiru rwemeje ko Kizito na Bagenzi be bafungwa.
Kizito Mihigo na Cassien Ntamuhanga |
Umunyamakuru wa Shikama uri i Kigali amaze kutugezaho inkuru ibabaje ko umunyamahoro Kizito urukiko rwa Kacyiru rwemeje ko afungwa by'agateganyo we na bagenzi be ngo badatoroka.
Uburanira Kizito yari yasabye ko yahita arekurwa kuko ntabwo yabonaga impamvu yakomeza gufungwa nta cyaha afite.
Ntucikwe n'inkuru zishyushye za Shikama zo kuri uyu wa mbere mu rurimi rw'icyongereza!!
. |
Atwijukire apfukamye imbere ya Museveni.
_________________________________________________
|
1. Inkuru iri mu binyamakuru byo mu karere k'ibiyaga bigari by'Afrika kuri uyu wa mbere ni iya ka kana k'agakobwa k'imyaka 14 kitwa Bridget Atwijukire gaherutse gukubita abarinze Museveni kugeza kamugejejeho ibaruwa ikubiyemo agahinda k'umuryango wako.
Amaze kuva muri kasho, Atwijukire yagiranye ikiganiro na Sunday Monitor. Soma wumve uko yabigenje, n'ubuzima bwo muri kasho za Uganda yasogongeyeho. icyitonderwa: ugomba kuba ufite umutima ukomeye kugirango usome iyi nkuru.
Papa Francis aramutsa Robert Mugabe, Perezida
wa Zimbabwe, ku rubuga rwa Mutagatifu Petero |
3. soma n'izindi nkuru zishimishije.
Muryoherwe.
Nkusi Yozefu
shikamadi.blogspot.com( iyi ni aderesi ya Shikama mu cyongereza)
Shikama ku kuri na Demukarasi(SKUD)
Shikama mu Gifransa kuri uyu wa mbere. Ntucikwe n'inkuru zishyushye ku karere.
1. Kizito Mihigo na bagenzi be baritaba urukiko kuri uyu wa mbere.
2. Umupoilisi w'isi ( USA) arashaka kubwira iki u Burundi na RDCongo kw' itegekoshinga mu ruzinduko agiye gukorera mu karere ?
3. Ingingo za 57,58, na 185 z'itegekoshinga rya Congo Brazzaville zibuza Sassou Nguesso kwiyamamariza manda ya 3. Azabigenza ate iyi ya kabiri arimo nirangira?
4. Kabila n'abamushyigikiye barakora ibishoboka byose ngo bahindure itegekoshinga, noneho ngo nyirabayazana yo kurihindura yaba ari ugushaka uko abagore banganya umubare n'abagabo mu butegetsi! Umenya Kagame yaramwiciye akajisho ku byerekeye itekinika ukinnye ikarita y'igitsina. !
5. Abanyarwanda 4000 bari muri Zambiya barahatirwa gufata pasiporo za Kagame ngo bahabwe gutura nk'abenegihugu nabo bakazigarama!
Muryoherwe.
Nkusi Yozefu
Shikamawa.blogspot.com( iyi niyo aderesi ya Shikama mu gifransa) naho Shikama mu cyongereza aderesi yayo ni shikamadi.blogspot.com
UBUHINZI N'UBWOROZI. Soma SHIKAMA umenye itohoza nyaryo k’ukuntu ukuboko kurekure kw’agatsiko ka FPR-Inkotanyi kayobowe na Perezida Paul KAGAME itifuriza abanyarwanda iterambere n’amajyambere asangiwe ariko gatumye Sendika Ingabo y’abahinzi borozi i Gahogo mu Mujyi wa Gitarama isenyuka burundu ubutazanzamuka!!!
Muri ya mayeri ya FPR yo gukomeza kujujubya abaturage, dore umushinga w’izina rishya Sendika INGABO ishobora kuzahabwa mu minsi iri imbere. Iki cyapa mu minsi mikeya kizaba kimanitse mu muhanda nyabagendwa mu gihe inka yariwe cyera!!! (Copyright : Photo SHIKAMA / Avril 2014) |
Muri SHIKAMA ntabwo twandika kuri politiki gusa kuko dufata igihe gihagije tugakora n’amaperereza n’ubusesenguzi ku bibazo bikomeye cyane kandi bibangamiye abaturage batandukanye barimo abahinzi n’aborozi ubu bayobewe uko bifata n’aho berekeza ku butegetsi bwa Paul KAGAME na FPR arangaje imbere.
Mu nkuru nyinhsi twagiye tubagezaho, twagarutse ku karengane abahinzi bakorerwa mu Rwanda ku ngoma ya FPR kandi tukanabashingira ibiti nk’ibimenyetso simusiga byemeza ko koko ibyo twandika ari ukuri kwambaye ubusa. Ibi bituma abarenganya abaturage babona ko bavumbuwe bagahindura imikorere kandi n’iyo batayihindura bajye bamenya ko impera n’imperuka amateka azababaza ibyo bakora bahemukira rubanda.
Muri iyi nkuru SHIKAMA twahisemo kubagezaho akarengane abahinzi bishingiye umuryango i Gitarama barimo guhura nako guhera mu 1994 ubu bakaba baririra mu myotsi batazi aho ibintu bizagarukira kuko abakabikemuye aribo barimo kubisubiza irudubi bashorewe n’akaboko karekare ka FPR itagira impuhwe ku mukene.
Iyobokamana.Tuzirikane ijambo ry’Imana ry’iki Cyumweru cya kabiri cya Pasika taliki 27 Mata 2014. Isomo rya mbere : Ibyakozwe n’Intumwa : 2,42-47. Isomo rya kabiri : 1 Petero : 1,3-9. Ivanjiri : Yohani : 20,19-31 Abatagatifu : Petero, Kaniziyo, Tewofili na Zita
Kristu yazutse, turacyari kumwe. Aleluya! |
Kuri iki Cyumweru, isi yose yifashishije Bibiliya Ntagatifu irakomeza kwishimira intsinzi yakomotse ku gakiza k’isi kamanitswe ku giti ahantu hasuzuguritse bitavugwa ku buryo umuntu utamurikiwe na Roho Mutagatifu adashobora kubyumva no kubyakira uko bikwiye.
Mu isomo rya mbere : Turasoma mu gitabo cy’Ibyakozwe n’intumwa. Muri iki gitabo kibitse ubukungu ntagereranywa ku mibereho y’intumwa za mbere za Yezu natwe tukaboneraho uko dukwiye kwitwara muri ubu buzima, baradutekerereza ibirebana n’imibereho y’abakirisitu ba mbere.
Umwanditsi w’iki gitabo aravuga ko bahoraga bashishikariye kumva inyigisho z’intumwa, gushyira hamwe kivandimwe, kumanyurira hamwe umugati no gusenga. Tubanze twibutse ko iki gitabo cy’ibyakozwe n’intumwa cyanditswe na Mutagatifu Luka wananditse ivanjiri ya gatatu muri enye zabayeho muri Bibiliya.
PROSPER BAMARA: MA LETTRE AUX COMPATRIOTES.
[Du fond du cœur d'un tutsi survivant du génocide, en ces moments de la 20ème commémoration du génocide perpétré contre les tutsi au Rwanda]
Chers compatriotes, Soyons forts et vigilants.
Que nous tous, Hutus et Tutsis, continuions à nous dépasser, à dépasser notre haine historique et consacrions nos prières à ce que le ciel nous aide à recouvrer le respect mutuel et les bonnes relations entre nos deux communautés. Le comportement d’un Dictateur têtu au Pouvoir au pays risque de radicaliser les cœurs des rwandais, hutus et tusi confondus. Alors que le retour à la normale des relations entre nos deux ethnies est encore un rêve au Rwanda, la radicalisation des cœurs et l’incitation à la haine ethnique entretenue par le régime de Kagame risquent de replonger le pays dans un bain de sang d’un degré de violence sans précédent dans l’histoire du continent africain.
KIZITO – Ndifuza ko nahabwa amahirwe
Kuri uyu wa kane, tariki 28 Mata, Urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru ruherereye i Kibagabaga rwakomeje urubanza ubushinjacyaha buregamo umuhanzi Kizito Mihigo, na bagenzi be Cassien Ntamuhanga, Dukuzumuremyi Jean Paul na Niyibizi Agnes ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo. Kizito akaba yakomeje gusaba imbabazi ndetse arifuza gufungurwa agakosora amakosa yakoze. Umwanzuro ukaba uzafatwa kuwa mbere w’icyumweru gitaha.
Uru rubanza rwatangiye kuwa mbere ariko ruza gusubikwa kuko Kizito na Ntamuhanga bari basabye umwanya wo gushaka abunganizi mu mategeko.
Kuri uyu wa kane, Kizito Mihigo niwe wenyine wazanye abamwunganira babiri, aribo Bigaraba Rwaka John na Nsengabiro Felix, mu gihe mugenzi we Ntamuhanga atamubonye kuko ngo uwo yari yabonye yananiwe kumvikana n’umuryango we ku bihembo azahabwa.
Nyuma yo kubasomera ibyaha bashinjwa birimo Icyaha cyo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa Perezida wa Repubulika, Ubugambanyi bwo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa Perezida wa repubulika, Ubufatanyacyaha ku cyaha cy’iterabwoba, n’Ubugambanyi. N’icyaha gucura umugambi w’ubwicanyi Mihigo Kizito yihariye wenyine.
Abunganira Kizito Mihigo basabye ko urubanza rwabera mu muhezo kuko ari urubanza rukomeye kandi ruvuga ku bijyanye n’umutekano w’igihugu.
Ibi ariko ntiyabyumvikanaho n’umushinjacyaha kuko we ahubwo yavuze ko kuba bijyanye n’umutekano w’igihugu aribyo byatuma rujya ku karubanda kuko abaturage bakeneye kubimenya.
Urukiko rufata umwanzuro ko rukomeza kubera ku karubanda kuko nta mpamvu zifatika abunganira kizito bagaragaje.
Ubushinjacyaha bwasobanuye icyo Kizito na bagenzi be bashinjwa
Umushinjacyaha, Budengeri Boniface yavuze ko Kizito yari azi neza umugambi w’ibitero bitegurwa ku Rwanda, umugambi wo kwivugana Perezida Paul Kagame n’abandi bayobozi bakuru, umugambi wo guhungabanya umutekano, umugambi wo guhirika ubutegetsi buriho n’ibindi.
Ibi akabishimangira yifashishije ibiganiro Kizito yagiranye n’umuntu ngo wo mu ishyaka rya RNC witwa Sankara nk’uko wabisanga muri izi nkuru : Uko Kizito Mihigo yagambaniye Perezida Kagame na Niba Kizito yashukwa ni inde utashukwa?
Naho Umunyamakuru Ntamuhanga Cassien we wari warashinzwe gukora ubuvugizi, gutera inkunga abantu bagiye mu bikorwa byo guhungabanya umutekano, n’ibindi.
Ibi ubushinjacyaha bukabigaragariza mu biganiro na we yagiranye n’abantu bo muri RNC, ndetse akaba yaranatanze amakuru kuri bamwe mu bayobozi b’igihugu ndetse n’amafaranga yahembwe uwari gutera garinade ahantu hatandukanye Mujyi wa Kigali, by’umwihariko ku nyubako ndende mu Mujyi wa Kigali izwi nka “Kigali City Tower”, kuri Station ya lisansi y’imbere ya gare i Remera n’iy’imbere ya gare ya Kimironko, no ku isoko rya Kijyambere rya Nakumaat n’ibindi.
Umushinjacyaha kandi yagaragaje ibihamya ko Dukuzumuremyi Jean Paul ariwe wagombaga gutera izo izo garinade.
Gusa anagaragaza ko bose bari bazi umugambi w’intambara n’ibitero byategurwaga ku Rwanda, igurwa n’imyiteguro yo gutera za garinade, iyubakwa ry’urubyiruko rujya mu itsinda ry’impinduramatwara “New Generation for revolution” ryangombaga gukorera muri Tanzania rikayoborwa na Kizito n’ibindi.
Umushinjacyaha asaba ko abaregwa baba bafunzwe by’agateganyo iminsi 30 kuko ibyaha bashinjwa bikomeye cyane bityo bakaba bashobora gutoroka bageze hanze kugira ngo bacike ubutabera cyangwa ibihano bashobora guhabwa kandi ngo bashobora no kwica iperereza rigikomeje.
Umucamanza Gasana Jean Damascene yahise aha abaregwa kugira ibyo biregura mbere y’uko hafatwa umwanzuro.
Kwiregura kwa Kizito
Kizito Mihigo n’abamwunganira, ari nabo bigaragara ko bazafata umwanya munini muri uru rubanza, yavuze ko yemera amagambo yose ubushinjacyaha bumushinja ko yavuganye n’abayobozi ba RNC.
Kizito ariko yongera gushimangira ko amagambo yavuze ari amagambo nyine, nta mugambi mubisha yari afite dore ko ngo yamye arangwa n’ibikorwa by’amahoro.
Kizito avuga ko nta bushake yari afite bwo kugirira nabi Perezida uretse ko n’amagambo yemeza ko yuzuyemo ubugome, akaba abyicuza.
Kizito avuga ko yumvise iby’intambara akomeza gukurikirana kugira ngo yimenyere amakuru, hashize ibyumweru bibiri ahagarika ibiganiro yagiranaga n’umuntu wo muri RNC, ndetse anamubuza kuzongera kumuvugisha.
Kizito yabwiye urukiko ko yaguye mu ikosa ry’abantu bashakaga gukoresha isura ye mu bikorwa byabo, ariko nta gikorwa na kimwe cyabo yigeze ajyamo dore ko ngo banamusabye kenshi guhunga akabyanga.
Kizito yasabye ko amagambo ye atafatwa nk’ay’umuntu washakaga kugambanira ubutegetsi buriho kandi bizwi ko yamye ashyigikira gahunda zose za Leta, yaba mu buhanzi bwe n’ibikorwa bye by’umuryango uharanira amahoro yari yarashinze.
Uku guharanira amahoro yagushimangiye, asobanura uburyo mu biganiro yagiranye n’umuntu wo muri RNC, yamubwira ko bashaka gukora intambara ngo bakureho Perezida Kagame, akamusaba ko baza bakica Perezida gusa aho kugira ngo igihugu cyongere kubamo intambara.
Ati “Nasebeje Abanyarwanda, n’icyizere bari bamfitiye ndasaba imbabazi ku Mana n’abantu.”
Kizito Mihigo yavuze ko amaze iminsi yitekerezaho asanga yarahemutse, by’umwihariko agahemukira Perezida wa Repubulika n’ukuntu yamufashije.
Kubw’ibyo ngo arasaba imbabazi buri wese ndetse ngo arifuza umwanya agakosora amakosa yakoze kandi akerekana ko amakosa yakoze ataruta ibyiza yakoze, kandi ngo abonye uwo mwanya yakwikosora ntiyapfusha ubusa.
Me Bigaraba, umwunganira kimwe na mugenzi we bafatanyije babanje gusaba ko dosiye y’umukiliya wabo Kizito yatandukanywa ba bagenzi kuko we ashinjwa amagambo, kandi bo bashinjwa gutegura guhungabanya umutekano w’igihugu, bakaba bamwe baratanze amafaranga(Ntamuhanga), abandi bakajya gutozwa na FDLR uko bazazitera (Dukuzumuremyi) n’abayatanze bakajya no gusura ibirindiro bya FDLR (Niyibizi).
Bityo ngo ibyo bashinjwa ntibihuye n’ibyo we ashinjwa, basaba ko batandukanywa.
Ikindi abamwunganira bavuze ko kuba nta kigaragaza ko Kizito ari umurwanashyaka wa RNC cyangwa FDLR uretse amagambo yavuze gusa, ngo bitanshingirwaho mu kumushinja ibyaha ubushinjacyaha burimo kumushinja.
Abunganira Kizito banenze ubushinjacyaha kuba bwarafashe ibiganiro Kizito yagiranye n’umuntu wo muri RNC kuri Whatsap na Skype bakabiha inyito y’ibyaha itariyo, basaba urukiko gushakira ibyo Kizito yakoze inyito itari iyo ubushinjacyaha bwatanze.
Kubwabo ngo byari bikwiye kwitwa gusebanya no gutuka ubuyobozi buriho, kandi nabyo kuko atabikoreye mu ruhame nk’uko itegeko ribivuga, ngo uru rubanza rw’ibanze rukwiye guhita ruhuzwa n’urubanza mu mizi, umukiliya wabo akarekurwa kuko ari umwere.
Kwiregura kwa Ntamuhanga
Kuri Ntamuhanga Cassien wasobanuye ko aziranye n’umuyobozi muri RNC, uzwi nka Sankara kuva kera mu mashuri yisumbuye.
Gusa ngo yaje kumwinjiza mu bikorwa by’iryo shyaka mu mwaka ushize, anasobanura uburyo we yagiye amenyeshwa umugambi RNC yari afite wo kwihorera kuri Leta y’u Rwanda bakica umusirikare mu ngaboz z’u Rwanda Jacques Nziza, umupolisi Dan Munyuza, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Louis Mushikiwabo kuko ariyo ngo yishe umuntu wabo Patrick Karegeya.
Ntamuhanga yaje kubabwira ko abo bose bigoye, bafata umugambi wo kwica Depite Bamporiki Eduard kuko ngo ariwe wazanye gahunda ya Ndi Umunyarwanda, ariko ngo urupfu rwe rwakongera rukanagumura abahutu mu gihugu bagahunga cyangwa hakaba imyivumbagatanyo.
Akaba ari nawe watanze amafaranga ibihumbi 200 byo guhemba Dukuzumuremyi Jean Paul nk’umushahara w’ibanze (avance) kugira ngo atere garinade mu bice twavuze haruguru nk’uko yari yabyumvikanyeho na bamwe mu bantu bo muri FDLR bahuriye muri Uganda.
Ntamuhanga yabwiye urukiko ko byose yabikoraga nta mugambi, asaba ko atafungwa by’agateganyo kuko adashobora gucika ubutabera kuko n’ubundi amakuru ubushinjacyaha burimo kwifashisha bumushinja ariwe wayatanze kandi ngo akaba afite n’umuryango, n’abana icyenda (9) b’imfubyi arere.
Ati “Ahubwo ubu bagiye gusubira ku ishuri, mundekuye n’iyo mwanshyiraho amabwiriza y’uko najya nitaba urukiko buri munsi mwaba mumfashije.”
Kwiregura kwa Dukuzumuremyi
Dukuzumuremyi Jean Paul, wagombaga gutera garinade, ndetse akaza no kubihererwa amahugurwa n’umusirikare ba FDLR bahuriye muri DRC, ndetse nyuma akajya no mu Burundi kugura garinade azakoresha mu bitero ahantu havuzwe haruguru.
Dukuzumuremyi wahoze ari umusirikare akaza kukivamo muri 2005, Yasabye imbabazi, Abanyarwanda na Perezida wa Repubulika kuko ngo atatekereza kugirira nabi umuntu wamugiriye neza (Perezida), ahubwo ngo yishakiraga igihembo cy’amafaranga miliyoni eshatu (3 000 000 Frw) yari yemerewe gusa.
Niyibizi we yavuze ko yabigiyemo atabizi
Naho Niyibizi Agnes, we wakoraga nk’umubitsi w’amafaranga akoreshwa mu bikorwa byo guhungabanya umutekano, yemeye ko yabigiyemo abijyanywemo na Iyakaremye Jean Damascene babyaranye mbere y’uko yinjira muri FDLR mu mwaka wa 2011.
Niyibizi ariko yisobanuye avuga ko umugabo we yabimujyanyemo azi ko ari umucuruzi muri Uganda. Nawe asaba imbabazi Abanyarwanda na Perezida wa Repubulika, ari nayo bose basa n’abahuriyeho.
Nyuma yo kumva ibitekerezo byo ku ruhande rw’abaregwa bose n’ubushinjacyaha, urukiko rwafashe umwanzuro ko rugiye kwicara rukabisesengura, hanyuma rukazatangaza umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa, kuwa mbere w’icyumweru gitaha tariki 28 Mata, aho urubanza rwabere Kibagabaga.
Kamanzi Vénuste
UMUSEKE.RW
umva uko www.igihe.com ivuga uko ibintu byari bimeze ku buryo butandukanye n'ubwo hejuru!
Kizito Mihigo na bagenzi be basabiwe gufungwa by’agateganyo iminsi 30
Umuhanzi Kizito Mihigo n’abo baregwa hamwe, Ubushinjacyaha bwabasabiye ko bafungwa iminsi 30 kuko baregwa ibyaha bikomeye ndetse bakaba bashobora no gutoroka ubutabera.
Ubwo urubanza ruregwamo Kizito Mihigo, Umunyamakuru Ntamuhanga Cassien, Umunyeshuri akaba n’umukozi muri Edition Bakame Niyibizi Agnes na Dukuzumuremyi Jean Paul bageraga imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa, Umushinjachaha Budengeri Boniface yasabye ko baba bafunzwe iminsi 30 iperereza rigakomeza gukorwa neza bakirinda ko batoroka ubutabera kubera ibyaha bose bakurikiranweho, ibyaha bikomeye birimo no gushaka kwica Perezida Paul Kagame.
Ubushize urubanza rwari rwimuriwe kuri uyu munsi kuko Kizito yari yasabye ko yabona umwunganira mu mategeko nyuma yo gutenguhwa n’uwa mbere yari yashatse. Ubu yagaragaye mu rukiko afite abamwunganira babiri, ariko abandi baregwa hamwe bavuze ko baziburanira.
Urukiko rwahaye umwanya uruhande rw’Ubushinjacyaha, n’uruhande rw’abaregwa.
Urw’abaregwa rwo, cyane cyane Kizito Mihigo yongeye kwemra ko ubutumwa bwagaragajwe ko yandikiranye n’abo mu mutwe urwanya Leta y’u Rwanda, RNC, ari byo, ariko avuga ko hari ibitaragaragajwe birimo ubutumwa bugaragaza ko atari afite umugambi wo guteza intambara ndetse no kwica bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu, barimo na Perezida Kagame.
Kizito yavuze ko yahatiwe inshuro nyinshi guhunga igihugu ariko ngo aranga, ari nacyo cyaje gutuma uwo bita Sankara muri RNC babipfa, Kizito amusaba ko atazongera kumwandikira kuko ngo amutesha umutwe. Abunganira Kizito basabye ko barekurwa, bakajya hanze bemye.
Umushinjacyaha Budengeri yagaragaje uruhare rwa buri muntu mu mugambi wo gushaka kugambanira u Rwanda no gushaka guhitana bamwe mu bayobozi b’igihugu barimo Perezida Pau Kagame, abasirikare bakuru barimo Gen. Jacques Nziza, Col Dan Munyuza n’abandi banyapolitike barimo Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo ndetse na Depite Bamporiki Edouard.
Umushinjacyaha yavuze ko ibi byose bikubiye mu butumwa umuhanzi Kizito Mihigo yagiranye na Sankara abinyujije mu kuri WhatsApp no kuri Skype.
Umunyamakuru Ntamuhanga Cassien wakoreraga Radiyo Amazing Grace nawe ngo yakoranaga n’abayoboke ba RNC nabo bafite umugambi wo kubafasha mu Rwanda hakaba impinduka mu buyobozi, Abanyarwanda ngo bakarenganurwa.
Umushinjacyaha yakomeje avuga ko umusore bita Nganji Alipe na Niyomugabo Gerald aribo bahuje Ntamuhanga na Sankara batangira kuvugana uburyo Ntamuhanga yabafasha bakabohora u Rwanda.
Sankara yasabye Ntamuhanga ibintu bitatu birimo kuzajya akora uko ashoboye nk’umunyamakuru akavuganira abasore ba RNC na FDRL kugira ngo nibafatwa bazajye bajyanwa mu butabera aho kwicwa, yamusabye na none kuzajya afasha abari i Kigali mu kubaha amafaranga, kujya aho bajya gutera gerenade no kumushakira abasore bo gukoma imbarutso ahereye mu basirikare b’Ingabo z’u Rwanda RDF, kuko bamubwiraga ko 70% byabo ari ababo.
Ntamuhanga yasabwe kandi gushaka uburyo babona impozamarira ( kwihorera) ku rupfu rwa Patrick Karegeya, nabo bakica Gen. Jacques Nziza, byakwanga akabafasha uburyo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Mushikiwabo yakwicwa cyangwa Depite Bamporiki akaba yakwicwa.
Bavugaga ko Bamporiki yishwe byagira ingaruka za Politike kuko Abahutu babona ko byakomeye bagahunga.
Dukuzumuremyi Jean Paul, we ngo yari ashinzwe kuzajya atera gerenade nyuma akishyurwa amafaranga, mu gihe Niyibizi Agnes we ari we watangaga amafaranga yo kugura ibikoresho.
Bisobanura ku byo baregwaga, Kizito Mihigo yavuze ko ibyo bavuga byose ari ukuri, ariko ko byose byari mu magambo akaba nta bitekerezo yigeze agira byo kwica Perezida Kagame, akaba ari nayo mpamvu yasabaga Sankara ko niba bashaka gukora impinduka bayikora ariko bakirinda ikintu cyakongera guteza intambara ngo abaturage bapfe.
Kizito Mihigo yavuganaga agahinda yageze n'aho arira mu rukiko
Umwunganizi wa Kizito Mihigo Me Bigaraba Rwaka John yasabye urukiko ko rwarekura Kizito agataha kuko ari umwere ati “Ibintu byose yakoze yabikoze mu magambo kandi ntaho amategeko ahana y’u Rwanda agaragaza ibihano bihabwa umuntu uhana n’undi ibitekerezo. Ibikorwa nibyo byari kugaragazwa hano Kizito akabihanirwa .”
Me. Bigaraba Rwaka John yakomeje avuga ko abantu bose barebye ibitekerezo byabo nta muntu wazongera gusuhuza undi ati ; “ Abantu dutekereza nabi”.
Umunyamakuru Ntamuhanga nawe yavuze ko ibintu yavuze byose atigeze atekereza kugirira nabi igihugu, ndetse asaba ko yarekurwa agakurikiranwa ari hanze, ngo akabona uko akomeza kurera barumuna be icyenda, akanabashakira uburyo basubira ku ishuri. Ibyo yabivugaga yizeaza ko atatoroka.
Dukuzumuremyi Jean Paul we yasabye urukiko ko arirwo rwafata umwanzuro rukurikije ibyo aregwa.
Niyibizi Agnes yasabye ko atafungwa iminsi 30 kuko ari umunyeshuri bikaba byamubangamira mu masomo ye. Urubanza ruzasomwa kuwa Mbere w’icyumweru gitaha saa munani z’amanywa.
Nk’uko bisanzwe uru rubanza ruri guhuruza imbaga, icyumba cy’Urukiko cyari cyuzuye no hanze hari hashyizwe indangururamajwi mu gufasha abatabonye uko binjira.
Subscribe to:
Posts (Atom)