Nkurunziza mu nzozi |
Icyitonderwa: Politiball itegurwa na Dg Nkusi Yozefu. Umuntu akaba yayigereranya n’ikinamico. Hatoranywa abakinnyi, bakambikwa imyenda, bagatsindirirwa interuro zinyuranye. Bityo, Politiball ni igitekerezo, ntigomba gufatwa nk’ibintu byabayeho, bigakorwa n’uyu, bikabera i Bunaka! Ariko turavuga mu kinyarwanda ngo ukuri gushirira mu biganiro!
Mu gice cya mbere cy'iyi nyandiko musanga aha, Nkurunziza Petero yarose Pawulo Kagame yamuteye mu nzozi maze amusaba ko bagirana IMIMARO nk'imwe y'umwami Mutaga Nyamubi umwami w'Uburundi yagiranye n'umwami w'u Rwanda Mutara I Semugeshi hariya mu Twicarabami twa Nyaruteja i Butare mu Rwanda. Muri iyi Mimaro, abategetsi bombi bumvikanye ko ibihugu byabo byabana neza mu mahoro nkuko bariya bategetsi ba mbere banzuye, ariko bo banagereka ho ko Petero Nkurunziza yaha inzira Kagame yo kujya kuzimya impunzi z'abahutu zamuhungiye muri RDCongo maze Kagame nawe amwizeza ko azamufasha akaza kwigira ku Rwanda itekinika ryazamufasha gupfira ku butegetsi nka Pawulo Kagame. Iyi mimaro yamaganywe cyane na Wili Nyamitwe ugomba kujyana na Nkurunziza mu Rugwiro akaba yarabonaga ko Kagame ari andi macenga azanye ngo abone uko yirenza ubutegetsi bwa Nkurunziza! Nyuma y'impaka ndende, Nyamitwe na Nkurunziza bemeye kujya kwiga ariko basezerana ko nta kintu bazarya cyangwa bazanywa cyo mu Rwanda kubera gutinya utuzi twa Munyuza, kandi bakazajya biga bataha i Bushingantahe. Isomo rya mbere Nkurunziza ashaka guheraho ni iryerekeranye n'ukuntu yahashya urugomo n'ubwicanyi bukorwa n'urubyiruko rukoreshwa n'abamurwanya mu guhungabanya umutekano.