Bagenzi banjye basubije ko bidashoboka ngo kubera ko Abarabu baba mu mijyi kandi mu karere mvuze hejuru abantu baba mu byaro kandi ku buryo butatanye. Njye nasubije ko bishoboka kandi atari cyera, kuko icyatumye bishoboka muri kariya gace atari imiturire ahubwo ari iterambere ryasakaye hose mu gutumanaho, ibyo mu Rwanda bita ikoranabuhanga. Impamvu ya kabiri natangaga ni ubushomeri bwariho bwiyongera mu rwanda ku buryo bukabije cyane cyane mu rubyiruko rurangije amashuri makuru. Ibi bintu bibiri bikaba byari ingenzi mu gutuma habaho revolisiyo y'abaturage muri Maghreb.
Mu gihe hashize imyaka 20 abanyarwanda baka demukarasi Kagame akaba yarayibimye, agahitamo kwica umuntu wese uhingukije iryo jambo; hakiyongeraho ko n'amashyaka ari hanze y'igihugu yananiwe kumvikana ku buryo bwakoreshwa mu guhirika ingoma y'Agatsiko ngo kubera ingengabitekerezo zabo zinyuranye, muri Shikama tubona nta yindi nzira yo gukiza u Rwanda isigaye atari uko buri muturage wese agomba kwiyumvisha ko bimureba maze akayoboka Revolisiyo itamena amaraso yiswe "IKALAMU".
Nshingiye ku byari bimaze kubera muri Maghreb n'uko ibintu bigenda birushaho kuzamba mu Rwanda buri munsi, numvise ko igihe kigeze ngo abanyarwanda bakore nk'ibyabaye muri kariya gace niba bifuza kubaho nk'abantu. Nguko uko iriya revolisiyo y'ikalamu yavutse kuri 8/1/2013. Inzira z'iyi revolisiyo zikaba zisobanutse ku buryo zoroheye buri wese kuzumva akaziyoboka ku bushake bwe kubw'agakiza k'igihugu cye.
Tureke kuba ba NTIBINDEBA na ba BABIMBEREYEMO tugane iyi Revolisiyo vuba na bwangu kuko igihe ari iki banyarwanda. Urubuga rwa SKUD rukaba rutazahwema kubakangurira kwibohora runabereka imishinga ishoboka yateza imbere urubyiruko Agatsiko katereranye.
Twese hamwe tuzatsinda
NKUSI Yozefu(PhD)
YUmunyamabanga mukuru wa SKUD
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355