ibendera rya FDLR |
Iri tangazo ry'uyu munyapolitiki ryaje rikurikira andi makuru yasakaye ku isi hose mu kwezi kwa Nyakanga ko FDLR yatumijwe ikanakirwa nk'amata y'abashyitsi i Burayi, mu gihugu cy'Ubutariyani.
Shikama hamwe n'ibindi binyamakuru bari bamaze igihe gito na none batangaje inkuru
y'uko Abaminisitiri bashinzwe ububanyi n’amahanga bo mu bihugu bigize umuryango w’ubumwe bw’Uburayi batangaje ko bashyigikiye igikorwa cya FDLR cyo gushyira intwaro hasi.
Ayo makuru yose yagiye atanganzwa yaje akurikira andi arebana n'igikorwa cyo gushyira intwaro hasi cyakozwe na FDLR taliki ya 30 Gicurasi 2014, amahanga n'imiryango mpuzamahanga bitabiriye icyo gikorwa bagikomera amashyi.
Ibyo byose birebana n'ikibazo cya FDLR na Leta y'u Rwanda nk'uko Shikama itahwemye kubibakurikiranira hafi, byaje bisanga ikibazo gikomeye aho Monusco yatangarije isi yose ko kurasa FDLR bidashoboka kuko ingabo zayo zivanze n'abaturage bikaba bitoroshye ndetse bitanashoboka kubavangura. Monusco iba yikuye mu mukino ityo.
Ikibazo cy'ingutu. Amerika izarasa ingabo za FDLR ite nta muturage ubigendeyemo?
Mu isesengura ry'iki kibazo, Shikama yanyu irabamenyesha ko Amerika idashobora kurasa ingabo za FDLR ngo ntihagire umuturage wayo udahutazwa n'ibyo bimbombe ku mpamvu zikurikira :
1. Taliki ya 20 Mutarama 2009, ingabo za RDF/Kagame zirenga ibihumbi zinjiye muri Congo zisangayo izindi zisa nk'izahatuye hamwe n'ingabo za Congo ngo bafatanye guhiga FDLR no kuyishwanyaguza mu kiswe Umoja wetu(Ubufatanye)
Iyo operation yabanjirije indi yiswe Kimya II(gucecekesha) yabaye mu kwezi kwa Gicurasi 2009 ikozwe n'ingabo za Congo bafatanyije na L'ONU ngo batsimbure FDLR burundu.
Uko guhiga bukware(Operations) kose kwakozwe muri Umoja Wetu na Kimia II kwaje gukurikira igihe u Rwanda rwigaruriye Congo(aho FDLR ibarizwa) mu myaka ya 1996 kugeza 2003, ingabo zarwo zikoresheje inzira ica mu ntanzi z'urugo no mu mbere h'aho FDLR ibarizwa.
"Ibyo byose Shikama irabamenyesha ko byafashe ubusa FDLR ikomeza yemye".
2. FDLR nk'uko Shikama ibibibutsa imaze imyaka irenga makumyabiri mu mashyamba ya Congo. Abayigize bagezeyo baratura barahinga barabyara bagura(kwagura) umuryango wari umaze kumarwa n'ingabo za RDF/Kagame igihe cy'intambara ebyiri zabaye muri Congo.
Abaturage n'abasirikare bo muri FDLR babana nk'ifi n'amazi nk'uko Monusco yabitangaje ko ntawashobora kubavangura.
Ikindi cyongera umunyu mu gisebe Amerika na Kagame barwaye umuntu yakwita "Igisebe FDLR", ni uko FDLR yarambitse intwaro hasi ku mugaragaro noneho abasirikare bayo bahita bihwanira n'abaturage biba mahwi.
Amerika na Kagame bazarasa bate abantu badafite intwaro kandi bitwa ko ari abaturage. Kubarasa byo byashoboka kuko n'ubundi bahereye kera (1996) babarasa ariko rwihishwa atari nk'ubu babitangaje ku mugaragaro.
Inzitizi z'Uburayi
Isesengura Shikama yabashije gukora kandi imyanzuro yaryo ikaba igaragarira buri wese, n'uko Amerika n'Uburayi babana baryaryana. Ubaye nk'utanga urugero wavuga ko umubano wabo usa nk'umubano hagati ya Kagame na Bazivamo Christophe.
Muri Shikama twifashishije uru rugero kubera impamvu ebyiri:
A. Igihe kimwe Barack Obama wa USA yari mu nama na Sarkoz w'Ubufaransa(igihugu cy'Uburayi), abashinzwe tekinike y'ibyuma bisakaza amajwi muri White House kwa Obama bibagiwe kubicomokora hanyuma Sarkoz yumvikana abwira Obama ko Benjamin Netanyahu Minisitiri w'intebe wa Israel ari indyarya mbi umuntu atamwizera.
Shikama ibibutse ko Amerika na Israel ari nk' ipata n'urugi, abahanga mu isesengura banemeza ko Israel ariyo itegeka isi, ko nta cyemezo Israel ifata ngo Amerika ikirwanye. Ubihakana anyarukiye muri Gaza nahindukira atere akajisho ku ntambara y'ubutita hagati y'Amerika n'Uburusiya kubera Crimea.
Sarkoz amaze kwita Netanyahu indyarya, Obama yahise amukurira agahu ku nnyo amubwira ko n'ubwo Netanyahu yaba indyarya akajana Amerika itareka gukorana nawe. Obama ntiyatinye kubwira Sarkozi ko ahubwo yahagarika gukorana nawe aho kugirango atandukane na Netanyahu.
Shikama tuvuye hakurya muri White House tukaza hakuno muri Village Rugwiro, urahasanga naho abagabo bibanira bacengana bakagigagurana ariko ntihagire utaka ngo undi yumve. Bose bababarira mu mutima, umujinya bakawutura amenyo(guhekenya amenyo).
Nk'uko Obama na Netanyahu bacenze Umunyaburayi Sarkozy bakamugigura mucyayenge, ni nako Kagame adasiba kugigura Bazivamo mu mukino biberamo utarangira, akamujonyora amubwira ko abahutu azabarasa ku mugaragaro, ko bagomba kwishinja icyaha cya Jenoside ku ngufu.
Bazivamo nawe akagigura Kagame amubwira uburyo ari Imana y'u Rwanda akwiriye gusengwa ndetse nta n'undi washobora kuyobora u Rwanda atari we. Ariko akanyuzamo akamugigura agakubita igikumwe agitsindagiye kuri Twagiramungu Rukokoma, ku mutima agira ati uyu mututsi Kagame yibagiwe ko ndi umuhutu ngomba gutora mwene wacu.
Iyi mikino yo kugigurana mu cyayenge niyo ishobora kuzabera ikibazo Amerika igihe izaba yihaye kurasa FDLR n'abaturage bayo kuko Ubufaransa n'Ububirigi ntibyibagiwe ko byirukanwe muri Congo n' u Rwanda kubera Amerika.
Shikama irabamenyesha ko Amerika nayo itayobewe ko Ubufaransa n'Ububirigi bayifitiye inzika, bisa nk'uko Kagame atayobewe ko Bazivamo ari umuhutu imbere n'inyuma. Bazivamo nawe akaba abizi neza ko Kagame yanga byasaze Abahutu kuko n'ibimenyetso by'ibyo abakorera atihishe bibitangira gihamya.
Niba Amerika na Kagame bagize batya bati reka turangize FDLR tuyishwanyaguje, Uburayi nabwo buti FDLR urigufata ibyemezo by'abagabo(nk'uko iyi nkuru yangiye ibigaragaza) bugahita bunayitumira kuyishimira no gusangira ku meza i Roma ahantu hubashywe kwa Papa, bigaragaza amacenga ahanitse.
Ikindi muri Shikama n'undi wese yakwibaza:
"Ni gute Amerika yaba yaratanze ibifaranga umurundo ngo Kabuga Feresiyani afatwe kubera gukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ngo atanga ubufasha bw'intwaro ziganjemo imihoro, hanyuma abazikoresheje bitwa ko aribo bayobora FDLR, Amerika ikabareka bakogagira ikirere cy'Iburayi n'amaviza umurundo(Schengen Visa) nta nkomyi?!"
Muri Shikama ntitwarangiza iyi nkuru tutabwiye abakunzi n'abasomyi bacu hamwe n' Abanyarwanda muri rusange ko dukurikije isesengura ry' umukino uri kuba hagati y'Amerika, Kagame, Tanzania, SADC n'Uburayi, ubera muri Congo bakina umupira FDLR, ifirimbi ari isasu, niba koko Amerika itaravuze yikinira, niramuka irashe FDLR n'abaturage bayo igihuru gishobora kubyara igihunyira nk'uko byavuzwe.
Bakizimbwa Paul Kizito
Umwanditsi Mukuru wungirije kuri Shikama
Shikama ku Kuri na Demukarasi
PS/Nkusi Yozefu
Urakoze muvandimwe Baziguketa kuri iyi nkuru. Ariko hari icyo ngirango nongereho:
1. Kuva muri 1990, Amerika yiyemeje gushyigikira FPR ngo imene amaraso y'abanyarwanda, biragaragarira buri wese ko iki gihugu gifata Abahutu nk'ibyontazi.Twese tuzi umubare w'abahutu biciwe i Kibeho, ababishe biridegembya i Kigali(Ibingira na Kagame). Ubwicanyi bwakorewe Byumba, Nyungwe n'ahandi mu gihugu na n'ubu bugikorwa, ababikoze barazwi, bakaba bidegembya i Kigali. Umwicanyi mukuru wishe abasenyeri i Gakurazo Jenerali Kabandana ahagarariye Kagame muri USA ntacyo bamuvugaho nubwo abanyarwanda batahwemye gusakuza ngo uwo mwicanyi ashyikirizwe inkiko ariko USA ntacyo yakoze, ahubwo ikomeje kumukingira ikibaba. Dosiye y'impunzi z'abahutu zatsembewe muri RDCongo bikozwe na FPR ya Kagame ubu USA yakoze uko ishoboye ngo bayihambe mu kabati ka LONI, kugirango bitavugwa ko abahutu bakorewe Jenoside.
2. Aya marorerwa yose USA ikaba iyakora mu nyungu zayo: Abanyarwanda barayirindira umutekano hirya no hino ku isi yari yarananiwe kurinda. Tuzi ibyabaye kuri USA muri Somalia aho Jenerali Farah Aidid yabirukanyeyo kibuno mpa amaguru. Muri Dar Fur, Mali, RCA, na za Haiti hose umupolisi wabo Kagame arahababereye. Kuba uyu mupolisi agiye kumarira abanyarwanda ku icumu akoresheje amarozi, imiririo, ibiziriko n'amasasu, natcyo bibabwiye. Icya ngombwa ni inyungu zabo.
3. Abanyarwanda bakwiye guhagaruka bakarwanya aka gasuzuguro, bakereka USA ko u Rwanda ari igihugu cyigenga kandi ko abanyarwanda ari abantu nk'abandi. Si ngombwa gukora nka Boko Haram cyangwa Al Shabab ngo wumvikanishe ukuri kwawe, Mahatma Gandi na Nelson Mandela barabikoze batamennye amaraso babigeraho. Shikama mu minsi itarambiranye iratangira kubagezaho urugamba igiyemo mu Rwanda bitarenze mu Kwezi kwa kabiri 2015.
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355