Pages

KWAMAMAZA

Revolisiyo "IKALAMU" niyo nzira yonyine isigaye yo guhambiriza agatsiko ka Perezida Kagame Paul

Muri 2011 mu majyaruguru ya Afrika aho bita muri Maghreb ibintu byariho bicika abaturage bigabiza imihanda bikarangira bakuyeho ingoma y'uwari Perezida wa Tuniziya Zen Al Abdin Ben Ali , hagakurikiraho uwari Perezida wa Misri Hosni Moubarak, hagaherukirwa uwiyitaga umuyobozi wa Revolisiyo ya Libya Mouamar Kadaffi. Mu kiganiro gitambutswa n'umunyamakuru MUGENZI Ali Yussef cyitwa Imvo n'Imvano, cyo muri 2011 mu kwezi kwa Werurwe nari natumiwemo n'abandi bantu babiri umwe akaba ari umwarimu muri Kaminuza nkuru y'u Rwanda undi ari umupadri i Burundi, kimwe mu bibazo twabajijwe na Mugenzi ni iki: " Ese ibibera mu majayaruguru y'Afrika birashoboka mu karere k'ibiyaga bigari by'Afrika?"

Bagenzi banjye basubije ko bidashoboka ngo kubera ko Abarabu baba mu mijyi kandi mu karere mvuze hejuru abantu baba mu byaro kandi ku buryo butatanye. Njye nasubije ko bishoboka kandi atari cyera, kuko icyatumye bishoboka muri kariya gace atari imiturire ahubwo ari iterambere ryasakaye hose mu gutumanaho, ibyo mu Rwanda bita ikoranabuhanga. Impamvu ya kabiri natangaga ni ubushomeri bwariho bwiyongera mu rwanda ku buryo bukabije cyane cyane mu rubyiruko rurangije amashuri makuru. Ibi bintu bibiri bikaba byari ingenzi mu gutuma habaho revolisiyo y'abaturage muri Maghreb.

Mu gihe hashize imyaka 20 abanyarwanda baka demukarasi Kagame akaba yarayibimye, agahitamo kwica umuntu wese uhingukije iryo jambo; hakiyongeraho ko n'amashyaka ari hanze y'igihugu yananiwe kumvikana ku buryo bwakoreshwa mu guhirika ingoma y'Agatsiko ngo kubera ingengabitekerezo zabo zinyuranye, muri Shikama tubona  nta yindi nzira yo gukiza u Rwanda isigaye atari uko buri muturage wese agomba kwiyumvisha ko bimureba maze akayoboka Revolisiyo itamena amaraso yiswe "IKALAMU"

Nshingiye ku byari bimaze kubera muri Maghreb n'uko ibintu bigenda birushaho kuzamba mu Rwanda buri munsi, numvise ko igihe kigeze ngo abanyarwanda bakore nk'ibyabaye muri kariya gace niba bifuza kubaho nk'abantu. Nguko uko iriya revolisiyo y'ikalamu yavutse kuri 8/1/2013. Inzira z'iyi revolisiyo zikaba zisobanutse ku buryo zoroheye buri wese kuzumva akaziyoboka ku bushake bwe kubw'agakiza k'igihugu cye. 

Tureke kuba ba NTIBINDEBA na ba BABIMBEREYEMO tugane iyi Revolisiyo vuba na bwangu kuko igihe ari iki banyarwanda. Urubuga rwa SKUD rukaba rutazahwema kubakangurira kwibohora runabereka imishinga ishoboka yateza imbere urubyiruko  Agatsiko katereranye.

                                                                 Twese hamwe tuzatsinda

NKUSI Yozefu(PhD)
YUmunyamabanga mukuru wa SKUD






No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355