Pageviews all the time

UBUHANUZI: Mu gihe bigaragara ko ubuhanuzi ku Rwanda bugeze ku musozo, Pawulo Kagame we aracyabupinga ngo arashaka ko Imana iza bakavugana imbona nkubone!/NKUSI Yozefu

Kagame ngo arashaka ko Imana iza bakivuganira nk'abareshya!

Kuri iyi videwo iri aha hejuru, Pawulo Kagame ariyemerera ko akiri mu bundi butegetsi mu Rwanda ataraba na perezida wa Repubulika, abiyitaga abahanuzi bamuzaniye ubutumwa bwinshi bahawe n'Imana ariko ngo arabapinga avuga ko ashaka kwivuganira n'Imana imbona nkubone.Nyamara ngo nyamwanga kumva ntiyanze no kubona, biragaragara ko Kagame Pawulo n'Agatsiko ke bari mu bihe bya nyuma kandi nabo barabizi neza kuko bose barangije guhungishiriza imiryango yabo mu mahanga bamwe babeshya ko abana bagiye mu mashuri, abandi bakavuga ko batandukanye nayo!


Ejo twabagejejeho ubuhanuzi bwa Damaseni ibyo yavuze muri videwo shikama yabashyiriyeho, hafi ya byose mwabonye ko bimaze gusohora. Ubu mu Rwanda naho hamaze iminsi 3 hafashwe abahanuzi ku Kibuye bagera kuri 9 ibyo bahanuraga bikaba bisa n'ibyo Damaseni kimwe n'abandi benshi bahanuye. Hari Magayane nawe wabimburiye aba bose ibyo yavuze bikaba byarasohoye igiheruka kikaba ari urupfu rw'umuntu w'inshuti magara ya Kagame, uwo akaba ari uumukecuru we witahiye ejo, Imana imuhe iruhuko ridashira.

Ikimenyetso aba bahanuzi bose bahurizaho, ni intambara Pawulo Kagame azagaba ku Burundi ikazaba ariyo nyirabayazana w'ihirima ry'ingoma ye. Shikama irabibutsa ko iyi ntambara Pawulo Kagame yarangije kuyigaba kuko yahereye ku basirikare yohereje mu Cibitoke bagatsindwa n'ingabo z'u Burundi, ubu abafashwe mpiri ntawe uzi aho bari wasanga aribo bivugwa ko bazagaruka kurwanya Kagame; ubu kandi ibitero biriho bigabwa ku mujyi wa Bujumbura, umurwa mukuru w'i Burundi, bikabab bitegurirwa i Kigali!Ikindi kimenyetso bahurizaho ni inzara izatera mu Rwanda, iyo nzara ikaba ubu ivuza ubuhuha mu gihugu. Ikindi kimenyetso bahurizaho, ni intambara izahera i Burundi ikarangirira mu Rwanda, ikazatuma habaho impunzi z'Abarundi zizaza gukambika mu Rwanda, izo mpunzi turazibona zirahari. 

Ikindi kimenyetso aba bahanuzi bahurizaho ni igitero cya FDLR ku Rwanda; iki gitero Agatsiko ka Kagame nako kariyemerera ko gishoboka kuko kemeza ko FDLR yambutse RDCongo ikaba iri i Burundi! Niba FDLR iri i Burundi, Kagame akaba yarateye u Burundi, Nkurunziza nawe usibye na FDLR ashobora no kwitabaza Satani kugirango arinde ubusugire bw'igihugu cye; tukaba rero twemeza ko ubuhanuzi ku Rwanda bugeze ku musozo.

Abihana nibihane, abezwa bezwe, kuko ijambo ry'Uwiteka nitirihera.

Ejo tuzabagezaho ubundi buhanuzi bukomeye nabwo bushimangira ibyo ababubanjirije batumwe.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355