Pageviews all the time

AGATENDO MU DUTENDO: " Umuvandimwe Makoki Mugisha arava imizi ubwana n'ubucakura by'inkomamashyi Bamporiki nk'umuntu wabanye nawe!

Bamporiki ni uwo wambaye ishati wahimbawe

Aba bantu bose barasa ariko buriya hari RUCAGU mukuru muribo burya ni BAMPORIKI ati gute ? Bamporiki avuka mu muryango wabakene pe, akaba yaranabayeho nabi kuburyo Bushoboka bwose, ariko abatamuzi neza bumva ibyo abeshya bagirango ni umuntukoko, oya Siko bimeze. 


Ntarondogoye Bamporamanyanga uyu yansanze ku kigo nigagaho ubwo twari dukubutse mu buhungiro Leta Igenda idusanganya mu bigo bibonetse byose, uyu mugabo bamporiki yari avuye i Kibogora muri IJW(institut  John Wesley ) ntabwo yaje kwiga muri ESR RANGIRO kubera ko yari umuhanga oya, burya nkuko Mudidi yabivuze nta muswa ubaho. Bamporiki rero yaje muri icyo Kigo kubera Ko yari umuhanga mu gukina amakinamico, no kumenya gucunga Izamu. Uyu bamporiki yari umuswa mwiza kuko interrogation zikomeye zazaga arwaye zarangira nimugoroba akaba arakize akajya mu masengesho rwose yari azi Kurucaga gusumba Bonifasi .

Bitihi se uwo munsi akaza kuba ariwe uza kuyobora amasengesho, agakunda ibiryo cyane kwiyiriza kwe ntikwamubuzaga kumbwira ngo nyabuna wiyaranje umfatire ibiryo ndamenyana nabyo mvuye mumasengesho. Kandi ubigire ibanga nkabikora; yavaga mu masengesho agatikura iyo myumbati cg ubwo bugali akongera agasubira muri refectory akarenzaho ikindi. Bwacya rwose umusore akongera akirwarira kuko yatinyaga guhuza na mwarimu w'imibare amaso witwaga MPONGO w'umukongomani cg Andrew Baguma nawe w'umuhavu wari Prefect des etudes. Abandi batashye atagiye gukina umupira akajya kwiyandikira imivugo cg gukina Makingamico. 



Kera kabaye rero mu kigo tugira ibiro bibiri icya mbere cyari icya directeur BUVUMUHANA INNOCENT umuhutu w'umuhanga cyane nubwo FPR yagiye imubyinisha muzunga ntabyo yakubwira keretse kwerekwa n'amaso yawe. Ibiro bya kabiri byari Iby'umuroberi BAMPORIKI EDUARDO. Ubwo hari hasigaye ukwezi ngo dukore ikizamini cyo mukiciro rusange tronc commun bamporiki we yasimbukiye hakurya i Bukavu aba aguze ibiro byuzuye imiti ihanagura amanota, akoresha kashi nziza dore ko iyo minisiteri y'uburezi yari yarahaye BUVUMUHANA yari imaze gusaza, ubwo rero niko yagendaga atuma abana kujya kwaka ababyeyi amafaranga ngo kugirango nibatsindwa bizajye biborohera kubona ibigo bigaho kubera kashi nshyashya y'ikiroberi cya Bampora Iki. 


Ngo umutego mutindi ushibukana nyirawo akiwuhagaze imbere, hasigaye iminsi itageze kuri ibiri nibwo bampora iki yaje gutabwa muri yombi n'inzego z'iperereza za guverinoma ya BUVUMUHANA Innocent baba bamutaye mu mvuto, atanga abandi bari bafatanije guhirika minisiteri y'burezi, harimo uwo twari twarahimbye akazina ka RUZAGAYURA ariko muby'ukuri yitwaga Bucyana Erasto na Esdras ubwo dutangira ibizamini umuroberi nabaofisiye bari ngwantanamo ntibatinzemo ariko bahatereye ibaba. 


Nuko rero Bamporiki amaze kuva mu mpimba ntiyasubiye mu rugo iwabo usibye ko hari hafi cyane na none kandi stasiyo yo mu i TYAZO aho yarafungiye hari hafi cyane ku buryo byamworoheye gufata iyihuta ndavuga BUS KIBUYE-CYANGUGU, ubwo abatangiye ubuzima bwo gucukura imisarani yataha rero akareba ikarito yamahirwe ye rero atangira kujya abwira imivugo abahisi nabagenzi ariko agenda ababwira ko yazize ubukene naho ubundi ngo yari umuhanga, byo gatabwa, ubwo rero Ruzagayura nawe twahuriye kuri Bus abanyeshuri barafunguye arambwira ngo agiye ku ishuri ku GINSEYI ubwo yari yabeshye umusaza kumbe yerekezaga iyo kamanda yagiye Kimicanga ubwo akihagera arivuga bamuzanira Bamporiki asanga ni escort we kandi yashoboraga kumuvamo Bamporiki amuterera ticket ngo ashake uko ataha naho ubundi imbobo zamwica arangije agurira imbobo ngo zimwahuke atahe ariko icyo yangaga ni ukumuvamo Ruzagayura yimura ibirindiro ubwo SEMUHANUKA yari yamaze kwemeza minisiteri y'umuco na sport yatangiye gutondayo buri munsi ntibiteye kabiri RUZAGAYURA nawe aba abonye ububoyi. 

Nkaba nshoje mpamya neza ko nubundi nibihinduka BAMPORIKI azabigarama ababwira ko yabanekeraga kandi nemera ko nabo bazi ko ababeshya nkaba nemera ko nabo atumikiye ku KIMIHURURA babizi neza. Ushaka kumenya kubyo nagize ibanga cg aho nabeshye azabaze umusaza MUNYEMBIBI wari umukuru w'inama y'ababyeyi cg Esdras niba agikora mu Bushenge usibye ko we yavukaga ku babyeyi bareba kure bahise bamukurikirana vuba ariga ararangiza usibyeko we yari n'umuhanga yari yazize inama za M23 ya BAMPORIKI. 

Makoki Mugisha
shikamaye.blogspot.no
__________________________________________________________________________
Shikama irashimira umuvandimwe Mugisha'

Urakoze rwose muvandimwe Mugisha kutugeza ho amakuru ya Munyanya uyu. Mudidi yavuze ko nta muswa ubaho kuko iyo ubajije abarimu kuva mu mashuri abanza kugeza muri kaminuza uwatumye uburezi buhinduka uburozi mu Rwanda, bakubwira ko ari UMUSWA MUDIDI!!!! Nkuko Bamporiki arisha ikinamico, unyarukire kuri interineti urebe umwirondoro wa Mudidi, urasanga icyo ashyira imbere azi gukora kurusha ibindi ari Ukuba umunyamuryango wa FPR Inkotanyi;  Ibi bikaba aribyo bigiye gatuma apfira ku Kimihurura aho kugana izabukuru ngo abise abazi gusoma no kwandika bakore akazi!!! Naho ibyo kuvuga ko uyu Munyanya ngo azabigarama ibintu nibihinduka, ndumva ataba abeshye: hari ubwo yigeze yiyamamariza umwanya arimo ngo atorwe n'abaturage? Kagame yaramufashe amutereka hariya! Wasanga ariho amukorera inzandiko mpimbano z'amadosiye amwe n'amawe y'amaraso.Dore Abahutu batekereza nka Bamporiki ingengabitekerezo bagenderaho: "kuramba ni ukuramuka iby'ejo bibara ab'ejo, amavuta y'umugabo ni amuraye ku mubiri, icyo umupfumu ni icyo apfumukanye."

Dg Nkusi Yozefu
shikamaye.blogspot.no
shikama Uharanire ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355