Pageviews all the time

Intambara ya rurangiza izambika ubusa abayiteguye bakayishoza ikazasiga ihinduye abakinnyi mu karere k’ibiyaga bigari by 'Afrika( Igice cya Gatatu):IGITERO KU BURUNDI MURI UKU KWEZI K'UGUSHYINGO!/NKUSI Yozefu

Kagame Pawulo agura ibi bisasu, abibazaga icyo azabikoresha bagiye kukibona
muri uku kwezi k'Ugushyingo 2015

Mutwihanganire kuba twaratinze kubagezaho iyi nyandiko abenshi muri mwe badutangarije kenshi ko bayitegerezanye amatsiko menshi. Impamvu yo gutinda nta yindi rero ni uko mu gahugu k’ikinamico buri gihe bucya bucyana ayandi; ni ukuvuga ko igihe cyose twabaga tugiye kubageza ho iyi  nyandiko, hari andi makuru mashya twungukaga bikaba ngombwa ko nayo tuyashyiramo.


Mbere yo kubatangariza icyo  amatohoza yacu yagezeho, tunejejwe no kubagezaho bumwe mu buryo bwakoreshejwe kugirango tubone aya makuru musoma hasi aha. Mu rwego rwo kugirango tumenye niba koko hari ingabo ziteguye gutera u Burundi ziturutse mu Rwanda cyangwa niba hari FDLR ibarizwa i Burundi, twaganiriye n’abatutsi 5 n’abahutu 5 muri buri gihugu muri ibi byombi tuvuze hejuru. Twasuye kandi Kisoro muri Uganda aho Radio Kisoro ikorera, iyi radiyo ikaba ariyo Inkotanyi zakoreshaga mu ntambara zagabyeho u Rwanda kuva muri 1990 kugeza muri 1994, muramenya impamvu twasuye aha hantu. Ahandi twasuye ndetse tukaganira n’abaturage baho ni muri Uvira mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, muramenya impamvu y’uru ruzinduko. Twagerageje kandi no gutemberera umujyi wa Kigoma uherereye ku kiyaga cya Tanganyika , ni ukuvuga mu Burengerazuba bwa Tanzania. Hari andi makuru twagiye dukura mu nzego z’iperereza za bimwe mu bihugu biri buvugwe muri iyi nyandiko, ariko yo ntitubabwira uko twayabonye kubera umutekano w’abayatanze. Hasi aha rero turabagezaho ibyo twagezeho mu magambo  avunaguye.

Intambara ya rurangiza yateguriwe mu Rwanda kuva muri 2013 iragabwa ku Burundi muri uku kwezi k’Ugushyingo 2015.
Amakuru twakuye mu nzego z’ubutasi za Pawulo Kagame ni avuga ko imyiteguro yo kugaba igitero ku Burundi yarangiye; ubwo twahabwaga aya makuru, hari mu cyumweru cya mbere cy’ukwezi gushize kwa cumi. Nyuma y’ibyumweru bitatu duhawe aya makuru, Pawulo Kagame yahinduye ubuyobozi bw’ingabo ze ku buryo butunguranye, hari kuri 28/10/2015; ibi bikaba bishimangira koko ko amakuru twari twahawe yari yo kuko  buri gihe uyu mugabo iyo agiye kugaba ibitero hanze y’u Rwanda ahindagura ubuyobozi bw’igisoda cye ku buryo butunguranye.

Ikindi twabashije kumenya kijyanye n’iyi ntambara ni uko hari abatutsi bahoze muri UPRONA no mu ngabo z’u Burundi bari muri uyu mugambi nkuko inyandiko ya Mbangurunuka Paul yabibagejejeho muri 2013, bakaba barafatanyije na Kagame n’igisoda cye kwirenza Lt Jenerali Adolufe (Adolphe) Nshimirimana kuri 2/8/2015  bagahusha Umugaba mukuru w’ingabo z’i Burundi Pirime ( Prime) Niyongabo kuri 11/9/2015. Amakuru twashoboye gukura mu nzego z’ubutasi z’u Burundi yemeza koko ko abarashe kuri aba bagabo bombi tuvuze hejuru bari Abatutsi bari mu gisirikare cy’u Burundi ku bufatanye bw’ubutasi bw’u Rwanda n’ubugambanyi bw’abarundi bari i Kigali.

Mu Burundi baryamiye amajanja
Amatohoza kandi twakomereje i Burundi yatweretse ko mu Burundi bazi iby’iki gitero cyo muri uku kwezi k’Ugushyingo 2015. Umwe mu bategetsi bo hejuru wavuganye na Shikama ariko tukaba tudatangaza amazina ye cyangwa urwego rwe mu buyobozi kubera umutekano we, yadutangarije ko iby’iyi ntambara babizi kandi bakaba babikurikirana amanywa n’ijoro. Uyu mutegetsi kandi yashimangiye ko iyi ntambara Abarundi bazayitsinda nta kabuza kuko abaturage babari inyuma.
« Hewe mushingantahe, iyi ntambara tuzoyirwana kandi tuzoyitsinda kuko dushigikiwe n’abene gihugu, abo bamenja bareke baze, tuzi ko ata mwene gihugu ubari inyuma yaba kuri bo canke ababashigikiye»

Nkuko uyu  muyobozi yabitangarije Shikama, twamenye koko ko hageragejwe kenshi kwigarurira ibice bimwe bihana imbibe n’u Rwanda ariko abaturage babera ibamba bene kugerageza ubwo bubisha. Ibi byatumye higwa andi mayeri yo kwibanda ku bice bimwe by’umujyi wa Bujumbura bituwe n’Abatutsi. Ariko twamenye ko hari n’undi mupango wo kwigarurira Bujumbura y’icyaro mu Burundi bita Bujumbura Rirale( Rurale)

Imbeba irya umuhini yototera isuka: ikigamijwe si ukwigarurira u Burundi, ni ukwigarura Uburengerazuba bwa Tanzania no gutsemba burundu FDLR n'impunzi z'Abahutu irinze, Bujumbura ikaba ishakwaho iteme ( base arrière)
Bamwe mu baturage baganiriye na Shikama mu mujyi wa Uvira uherereye mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yemeza ko  muri aka kavuyo kose Kagame ariho ateza i Burundi, ikigamijwe atari ugukuraho Petero Nkurunziza gusa kuko ngo niyo Nkurunziza aba adahari Kagame yagombaga gukora uko ashoboye ngo atere RDCongo aciye Uvira yigarurire n’uburengerazuba bwa Tanzania aciye Bujumbura akambukira Kigoma muri Tanzania.
Twababajije impamvu bakeka zituma uyu mugabo yatera muri Tanzania na RDCongo baratubwira bati:
Ikarita yerekana RDCongo na bimwe mu bihugu byo mu karere iherereyemo
( Kanda ku ikarita uyigire nini)

-      Muri Tanzania
o    Tanzania niyo yahumuye amahanga ku migambi mibisha ya FPR yo kwigarurira akarere n’Afrika y’ubumanuko ngo hakorwe icyo bise ubwami-nyabami Hima-Tutsi.
o    Tanzania yahise ibona ibindi bihugu by’Afrika biyifasha kuburizamo uyu mugambi, aha twavuga nka Afrika y’Epfo na  Malawi bohereje ingabo, ariko hari n’ibindi bihugu bitohereje ingabo ariko biri inyuma ya Tanzania aha tukaba twavuga nka Angola, Zimbabwe na Zambia.
o    Tanzania yasabye ko Pawulo Kagame agirana ibiganiro na FDLR  nkuko Habyarimana Yuvenali yabigiranye na FPR muri 1993, Kagame abifata nk’icyaha cya Sakirilego!
o    Tanzania niyo yatumye ingabo za Kagame Pawulo zari zihishe mucyo bitaga M23 zitsindwa.
o    Tanzania niyo yumvishije amahanga kutarasa ku mpunzi 350,000 z’Abahutu ziri mu mashyamba ya RDCongo Kagame Pawulo yita FDLR

-      Muri RDCongo
o    Ku ikubitiro, ibitero bya Kagame amaze kwigarurira Bujumbura, azambuka aze Uvira, maze akomeze mpaka ageze i Kinshasa ashyireho Leta ashaka nkuko yabikoze muri 1996. Ibi byo gutera RDCongo bizitwa ko ariho ahashya burundu FDLR amahanga yananiwe, ariko muby’ukuri ikizaba kigamijwe ni ukongera kwifatira RDCongo agasahura amabuye y’agaciro naho FDLR azi ko atayishobora kuko ni inshuro nyinshi yagerageje kuyitsemba kuva muri 1996 afatanyije n’imitwe y’inyeshyemba irenga 52, ingabo za RDCongo cyangwa iza LONI bikamunanira.
o    Kagame Pawulo azi ko iki ari igihe cyiza kuko akavuyo Kabange Kanambe wiyise Joseph Kabila ariho atera muri RDCongo muri ibi bihe amatora yegereje, abakongomani benshi barangariye aya matora, bikaba byoroshye ko umwanzi wese yabacengera akabagwa gitumo.

Muri Tanzania, abaturage ntibazi ko bazagabwaho ibitero ariko abategetsi bararikanuye
Mu gihe Shikama yari mu mujyi wa Kigoma uherereye ku kiyaga cya Tanganyika mu burengerazuba bwa Tanzania, twasanze abaturage nta yindi mbyino batera atari « Uchaguzi » ni ukuvuga amatora mu kinyarwanda. Bamwe twaganiriye ku bibazo biri mu karere, batubwiye ko ikibazo cy’i Burundi gihangayikishije cyane. Twabajije abaturage impamvu bakeka zaba zikurura iki kibazo, bamwe batubwiye ko ari Nkurunziza Petero ushaka kugundira ubutegetsi, abandi bagasubiza ko byose biterwa na Pawulo Kagame w’u Rwanda.

Umunyamakuru wacu uri muri aka gace ka Tanzania kandi yatubwiye ko hari amakuru yahawe na bamwe bakorera inzego z’ubutasi za Tanzania yamubwiraga ko hari abakozi bo mu iperereza rya Amerika, CIA( soma Seyiya) bageze muri iki gihugu kuva hakwaduka iturika ry’amagerenade muri 2013 yahitanye abantu benshi; aba bakozi ngo bakaba bagerageza kumenya isoko y’aya mabi. Umunyamakuru wacu yadutangarije ko nubwo abaturage ntacyo bazi ku migambi ya Pawulo Kagame yo gutera mu Kagera, abategetsi bo baryamiye amajanja. Uku kutirara kukaba guterwa n’amagambo ngo Kagame yavuze muri 2013 ubwo Perezida Jakaya Kikwete yamusabaga kuganira na FDLR; nanone kandi ngo mu matora ya Perezida aheruka muri iki gihugu yatsinzwe na Perezida John Pombe Magufuri ubu uyobora Tanzania, Kagame ngo yari yashyize ibifranga byinshi muri aya matora kugirango umukandida we Edward Lowasa atorwe ariko ntibyamuhiriye.

Abategetsi ba Tanzania bakaba bazi ko ngo Kagame Pawulo ashobora kwifashisha abari bashyigikiye Lowasa batishimiye itsindwa rye,  maze bagafatanya guhungabanya umutekano w’iki gihugu. Ibi kandi birashoboka kuko Edward Lowasa yatangaje ko ariwe watsinze amatora akaba ariwe Perezida wemewe w’igihugu cya Tanzania. Ikindi cyerekana ko hari umugambi mubisha wo gushinga umutwe w’inyeshyamba muri aka gace, ni amagambo itangazamakuru rya Kagame ryavuze ko Lowasa yavuze atandukanye n’ayo uyu Lowasa ubwe yari yibwiriye BBC. Iyi radiyo mpuzamahanga y’Abongereza imubajije icyo azakora natsindwa amatora, Lowasa yatangaje ko azajya kuragira inka ze; ariko ikinyamakuru cya Kagame www.igihe.com cyavuze ko ngo Lowasa yavuze ko azaba Perezida babishaka batabishaka ku buryo azakora n'ibidashoboka.

«Mu gihe hataramenyekana icyo Edouard Lowassa azakora nyuma yo gutsindwa akabigarama, haribazwa ikizakurikiraho, niba azashyira akabyakira, cyangwa se niba atazava ku izima nk’uko mu gihe cyo kwiyamamaza yatangaje ubugira kenshi ko nta kizamubuza kuba Perezida wa Tanzania, kabone ngo n’iyo yakwinjira anyuze mu kadirishya gato Reba iyi nyandiko hano

Amagambo asa n’aya bavuga ko Lowasa yavuze si ayo gufata runono, kuko ariyo Yoweri Kaguta Museveni yavuze amaze gutsindwa amatora muri 1981 agahita ashinga umutwe w’inyeshyamba NRM ugizwe ahanini n’impunzi z’Abatutsi b’Abanyarwanda babaga mu nkambi muri Uganda.Museveni wanyuze mu kadirishya gato Lowasa avuga azacamo, ubu ni perezida wa Uganda kuva muri 1986 kugeza apfuye. Turibuka kandi ko mu ndagu za Nyirabiyoro, bivugwa ko Rukirigitangwe rwa Mudatinya (Kagame) azashinga icumu rye i Karagwe!

Abaturage bo mu Rwanda no mu Buurundi baravuga iki ku ngabo za FDLR n’impunzi z’Abarundi zitozwa igisirikare mu Rwanda?
Ku kibazo twabajije Abarundi 10 ( Abahutu 5 n’Abatutsi 5)cyerekeranye na FDLR kuba yaba iri i Burundi koko, bose barabihakanye cyane cyane bagashingira ko iyi nkuru ya FDLR n’Imbonerakure byavuzwe kera, ariko kuba nyuma y’ibi bihuha harabaye imigumuko y’Abatutsi muri bimwe bu bisagara bigize Bujumbura, hakongera hakaba igeregezwa ryo guhirika ubutegetsi iyo FDLR ntigaragare, ni uko idahari! Twarongeye tubaza niba koko bumva u Rwanda ruriho rufasha impunzi z'abarundi ziriyo mu guhungabanya umutekano mu Burundi ruziha imyitozo ya gisoda, bose bahurije kuri yego.

Twarongeye tubaza ibi bibazo abantu 10 bo mu Rwanda( Abahutu 5 n’Abatutsi 5), bose bemeje ko nta FDLR iri mu Burundi ndetse batatu muri bo bavuga ko FDLR itabaho kuko ngo iyaba yabagaho iba yaraje kubafasha kwikiza Pawulo Kagame kera. Ku kibazo niba hari ubufasha U Rwanda ruha impunzi z’Abarundi ngo zitere iwazo, barindwi basubije yego, babiri bavuga ko batabizi, naho umwe asubiza oya.

Itambara izambika ubusa abayiteguye ikazahindura abakinnyi mu karere k’ibiyaga bigari by’Afrika.
Iyi ntambara yateguriwe mu Rwanda na Kagame afatanyije n’abarundi bamwe kuva muri 2013 tutibagiwe ko n’abanyamahanga benshi bafitemo uruhare nkuko Shikama yabibagejejeho mu gice cya mbere n’icya kabiri by’iyi nyandiko. Nkuko rero uriya muyobozi  wo mu Burundi yabidutangarije, iyi ntambara igiye guhuza ingabo z’ibihugu 2 , u Burundi n’u Rwanda, zombi zikaba zaravutse ku nyeshyamba, kandi zikaba zikora bunyeshyamba; ni ukuvuga ko iyi ntambara izaba karundura .

Izambika ubusa abayiteguye kuko Pawulo Kagame ni we mutegetsi wanzwe n’abaturage be kurusha ahandi mu gihugu icyo aricyo cyose ku isi kubera amaraso yabo yamennye, intambara z’urudaca agaba ku baturanyi buri munsi, guhohotera abaturage abambura utwabo, kubabuza epfo na ruguru mu tuzu bigondagondeye, kubicisha inzara no kubabeshyera ko bamukunda. Ibi byose bitandukanye n’ibibera kwa Nkurunziza, kuko uyu mugabo afite imbaga y’Abahutu imuri inyuma 100% kuko bazi aho yabakuye n’aho abaganisha. Hari kandi n’Abatutsi benshi badashyigikiye ingoma-nyabami Hima –Tutsi bari inyuma ya Nkurunziza. Izi zikaba ari ingufu zishobora gutuma Abarundi n’ abanyamahanga bari inyuma ya Kagame bakubitwa n’ingabo za Nkurunziza nkuko byagenze mu myaka yashize igihe  CNDD-FDD yakubitaga ingabo za Buyoya zifatanyije n’iza Kagame Pawulo mbere y’uko bajya mu masezerano ya Arusha.

Kagame ashobora kuba yibeshya ko akiri mu kinyoma cyo muri 1990-1994 aho yakoraga amabi ye yose Amerika ikabiha umugisha ndetse ikanamufasha kumuha intwaro za rutura tutibagiwe no kumunekera hakoreshejwe ibyogajuru byabo( Satelite) n’indege zitagira umupilote( Drones).  Muri uru rugamba rwo gushaka intwaro zihambaye n’ubutasi, Nkurunziza ashobora kuzabona inkunga nta shiti y’Uburusiya ubu bumaze kwereka isi ko bwavuye muri Glassnost, mu Kinyarwanda twabyita GUHONDOBERA. Uburusiya bwarabyerekanye  vuba aha muri Syria aho USA n’Uburayi bwiyunze byasazije imigeri ngo Perezida wa Syria Dg Bashar Al Asad  aveho nkuko Kadafi wa Libya yavuyeho, Uburusiya bukabatera utwatsi, kugeza ubwo bujya kurwana ku ngufu muri Syria, ubu Bashar akaba ariho yigarurira uduce ibyihebe bishyigikiwe n’Amerika n’Uburaya byari byarafashe.

Ikindi gihugu gishobora kuzinjira muri iyi ntambara ku mugaragaro ni Afrika y’epfo, nkuko Minisitiri Mushikiwabo aherutse kubitangariza abanyamakuru ariko ntavuge izina ry’icyo gihugu ku buryo bweruye. Twe na RDCongo tuba twararangije ikibazo cya FDLR kera, ni ikibazo cyoroshye rwose. Ariko hari igihugu gikomeye kitari icyo mu karere cyabaye kidobya. Ibi bihugu bishobora kubona inkunga kandi ya Angola, igihangange mu bya gisirikare n’ubukungu mu karere, Zambia, Tanzania na Zimbabwe.

Kuki Uburusiya na Afrika y’Epfo bizinjira muri iyi ntambara?
Abadakurikira amakuru yo mu karere turabibutsa ko igihe habaga amatora ya CNDD-FDD ku muntu uzahagararira iri shyaka ku matora ya Perezida wa repubulika, abahagarariye ibihugu byabo banze kwitabira ubutumire bahawe na Guverinema y’u Burundi usibye Uburusiya bwari buhagarariwe n’uhagarariye iki gihugu I Bujumbura(Ambasaderi) naho ibindi byahisemo kohereza uwo nakwita umuvugizi wabyo bihuriyeho byose. Nanone igihe Nkurunziza Petero yarahiraga, nta kindi gihugu cyamenyeshejwe iby’iri rahira mbere usibye Afrika y’Epfo yanohereje ushinzwe umutekano muri uyu muhango, ndetse wagiye guhobera Nkurunziza amaze kurahira.

Dore rero impamvu zinyuranye zigiye gutuma ibi bihugu byinjira muri iyi ntambara y’ubwiko:

          Uburusiya
Kuva aho Leta Zunze ubumwe z’Abasoviyete(URSS) zisenyukiye zikaba zari zirangajwe imbere n’u Burusiya mu mpera ya za 1980s, abantu bahise batekereza ko Igisirikare cy’iki gihugu kizahungabana ndetse bikaba byatera no kwiyongera kw’iterabwoba ku isi kubera intiti zakoraga ibitwaro zizajyana ubuhanga bwazo mu bihugu byashinjwaga iterabwoba nka Libya na Iran; ibi ntibyabaye. Ikindi cyari gihangayikishije ni ubukungu bwari kuba nabi bigatuma abantu besnhi basuhuka: ibi nabyo ntibyabaye. Turabibutsa rero ko kuba ibi byose bitarabaye ari uko abategetsi bashya bashoboye gucunga neza ibya rubanda cyane cyane amafranga aturuka muri Gaz iki gihugu gikizeho ikaba inagiha umwanya wa mbere ku isi mu kuyikungahara ho. Uburusiya bukaba bumaze imyaka 20 buhwekereye, USA yarabaye ntavuguruzwa, zikubita uwo zishaka zigakiza uwo zishaka.

Uburusiya rero bumaze imyaka hafi 20 budasekuranira na USA mu bihugu hirya no hino ku isi nkuko byagenze muri Vietnam, Corea, Cuba, Afghanisatan, Angola, Ethiopia n’ahandi, ubu bwongeye kubyutsa umutwe kandi bukaba busanga kugirango bukomeze ingufu zabwo za gisirikare n’ubukungu bugomba gukora nk’abandi banyaburaya, ni ukuvuga kujya gushaka amabuye y’agaciro yo gukoresha mu nganda zabwo. Aya mabuye Afrika ikaba iyakizeho kurusha indi migabane yo ku isi, bikongeraho ko aboneka ku buryo bworoshye kubera ruswa yamaze ibisahiranda n’ibinywamaraso bitegeka Afrika.

Ni muri uru rwego rero Uburusiya bugiye guhangana na USA, Ububiligi , Ubufransa, Ubwongereza, Ubudage, Israel n’Ubuhinde kugirango nabwo bubone kuri aya mabuye. Uburundi bukaba bukize ku mabuye menshi akenerwa muri izi nganda, iryo twavuga rizwi cyane ni iryitwa NIKELI ( Nickel). Afrika y’Epfo nayo ikaba iyi ari imwe mu mpamvu nyinshi zituma yinjira muri iyi ntambara, usibye ko turi bubone n’izindi. Ushaka kumenya intambara ibi bihangange bigiye kurwana hirya no hino muri Afrika kubera aya mabuye, wasoma igitabo cy’impapuro 435 cyanditswe na Roger Southhall na Henning Melber cyitwa  A New scramble for Africa?(#)

    Afrika y’Epfo
Iki gihugu kihariye hafi ya 75% by’ubukungu bw’Afrika kikaba ari n’icya mbere mu bya  gisirikare cyarazwe n’ubutegetsi bw’ivangura-rukoba, Apartheid .                                                    Kugirango abaturage b’abirabura bagize igice kinini cy’iki gihugu bagere ku bwigenge, habaye gushyira hamwe kw’abandi birabura b’Afrika barwanya ba Gashakabuhake, n’abazungu bariho bakora ivanguraruhu rya Apartheid. Iki gihugu kikaba cyumva buri gihe cyafata iya mbere mu gushaka amahoro aho atari muri afrika mu rwego rwo gushimira abavandimwe b’abirabura babafashije kwibohora ba gashakabuhake na ba mpatsibihugu.Ni muri urwo rwego Afrika y’Epfo yagize uruhare runini mu masezerano ya Arusha yabaye mu Burundi hagati y’Abatutsi barangajwe imbere na major Buyoya n’Abahutu barangajwe imbere n’imitwe y’inyeshyamba  yarwanyaga igisoda cy’abatutsi muri 2003, muri iyo twavuga CNDD-FDD ya Nkurunziza Petero.

Ikindi, ni uko nkuko twabivuze hejuru, iki gihugu gifite nacyo ubunararibonye mu gucukura amabuye y’agaciro, ku buryo cyumva ko abanyaburaya na USA batagomba kwiharira amasoko mu bintu nacyo gishoboye. Iyi mpamvu n’iriya tubonye hejuru, zikaba ziri mu zatumye Afrika y’Epfo ifata iya mbere mu guhagarika ingabo za Pawulo Kagame muri 2013 ziyitaga M23 zashakaga kwigarurira RDCongo, n’ubu zikaba zikihakambitse, bikaba bizwi ko M23 yafashwaga n'abacanshuro bo muri Canada, USA, Ubudage, u Rwanda na Israel mu gusahura umutungo-kamere wa RDCongo  .  Afrika y’Epfo rero nayo ibonye umurwi ku mabuye y’agaciro y’u Burundi, ntibyayigwa nabi!

Indi mpamvu ituma Afrika y’Epfo igomba gutabara mu Burundi ni ubushotoranyi bumaze kuba kibona bose bukorwa na Kagame Pawulo n’ingabo ze mu karere k’ibiyaga bigari by’Afrika; muri uru rukozasoni uyu mwicanyi akaba atanatinya kujya kwicira muri Afrika y’Epfo abamuhunze.  Urugero ni Koloneli Patirike Karegeya wiciwe  muri iki gihugu kuri 31/12/2013 naho jenerali Kayumba Nyamwasa yahushijwe n’ibinywamaraso bya Pawulo Kagame inshuro eshatu zose mu gihe kitarenze imyaka ibiri, ibi nabyo bikaba byarabereye muri afrika y’Epfo. Gukuraho Kagame ntibyatanga rero gusa amahoro asesuye mu karere k’ibiyaga bigari by’Afrika, ahubwo na Afrika y’Epfo yarushaho gutekana.

Hari abibaza niba za ngabo zo mu karere ziyobowe na Jenarali Kabarebe Jyemusi zirimo ibihugu nka Somaliya, Kenya, Uganda ,Sudani y’Epfo, Comores, Uburundi n’ibindi bitazatabara Kagame.
Mu Kinyarwanda turavuga ngo “ iyo amagara atewe hejuru buri wese asama aye”. Ibi bihugu tuvuze hejuru byose birimo umutekano muke ku buryo bitazata iwabyo zita imitemeri ngo bijye gupfundikira iz’abandi. Igihugu cyashoboraga gufata iya mbere mu gutabara Pawulo Kagame kubera igihango cy’ubwami-nyabami Hima-Tutsi ni Uganda ariko Museveni usibye ko yifitiye n’ibibazo by’Amatora  y’umukuru w’igihugu azaba muri 2016 afite n’ikindi cyo kuba Perezida Salva Kiir utegeka Sudani y’Epfo nkuko Museveni ategeka Uganda cyangwa Kagame ategeka u Rwanda, ariho atsindwa intambara; igihe icyo aricyo cyose rero Dg Riek Machar uyoboye umutwe w’ inyeshyamba zirwanya leta muri Sudani y’Epfo, akaba yaruhukira i Kampala gukubita Museveni nkuko yabisezeranyije Museveni umwaka ushize. Museveni kandi akaba aryamiye amajanja yiteguye ko hari imitwe y'inyeshyamba mishya imurwanya yavuka hirya no hino muri Uganda kubera ko Abagande barambiwe ubutegetsi bwe buzaba bwujuje imyaka 30 muri 2016 kandi akaba agishaka gukomeza kubategeka kugeza apfiriye ku ntebe y’ubuperezida yirirwa asinziriraho!

Ikindi nkuko twabibabwiye dutangira, ni uko FPR ya Pawulo Kagame ifite gahunda yo gusenya Radiyo Kisoro FM yafashije FPR gufata ubutegetsi, ikaba yaritwaga Radiyo Muhabura. Iyi radiyo yahabwaga inkunga na BBC y’Abongereza mu gusakaza amajwi mu Rwanda hagati ya 1990 na 1994. Nyuma y’aho Kagame ahagarikiye ibiganiro bya BBC Gahuza mu Rwanda, ubu BBC Gahuza ikoresha Radiyo Kisoro FM mu kugeza ibiganiro byayo mu Rwanda nkuko yabikoraga igihe cy’Inkotanyi. Isenywa ry’iyi radiyo rero naryo rishobora gutuma umwidishyi mukuru Museveni adatabara abo yicaje mu Rugwiro ngo bagure ubwami-nyabami bwabo.

Muri make
Kagame mu gutera u Burundi niho hari amaherezo ye nkuko byahanuwe na Magayane aho avuga ko Abasirikare azohereza kurwana i Burundi aribo bazamugarukana bakamwivugana; abenshi mu basirikare be barambiwe kunywa amaraso imyaka irenga 20 yose. Hagati aho ntawe uzi icyo ba Kayumba Nyamwasa bamaze igihe bacecetse bahugiyeho. Ikindi ni uko bizamera kose, FDLR itazifata mapfubyi mu gihe Kagame azaba yamaze kugaba ibitero bye i Burundi, kuko nkuko twabivuze hejuru, igishakwa gutsembwa ari impunzi z'Abahutu ziri mu mashyamba ya RDCongo hejuru ya byose. Abarundi rero bafashe Kagame ho umukiza, bazakorwa n’isoni babonye uwababeshye akabanywesha amaraso y’abandimwe babo arangirije iminsi ye mu gisambu nka Jonas Savimbi wa Angola cyangwa yihishe mu ruhombo rujyana imyanda, abaturage bakamusangamo, bakamukura mo bakamujomba ibisongo mu kibuno kugeza apfuye nka Kadafi wa Libya! 

U Rwanda rutashoboye gufata u Burundi mu gihe cya KaringaI, ntiruzabishobora mu kinyejana cya 21 aho abaturage aribo bishyiriraho abategetsi bakanabakuraho usibye mu Rwanda Agatsiko k’Abasajya kagize ingaruzwamuheto. Nkuko twabibonye hejuru kandi, ba Mpatsibihugu bamaze imyaka hafi 100 bategekera muri USA n'Uburaya ibihugu byo mu karere ariko banabisahura, bashobora kuzacuka Uburusiya n'Afrika y'Epfo bigashinga amajanja burundu mu karere bigafasha abaturage bo mu karere k'ibiyaga bigari by'Afrika kwishyira, bakizana, bakarya bakaryama mu mahoro nk'abandi baturage b'isi kandi bagasangira umutungo kamere bakizeho aho gusangira imivu y'amaraso nkuko bimeze ubu, byose bikaba bituruka kuri FPR na Kagame uyiyoboye.

Nkurunziza Petero nakomeze anywanishe Abarundi, arikanure amanywa n’ijoro ku buryo nta Mututsi cyangwa Umuhutu uhohoterwa kubera ubwoko bwe. Ibi bikaba bisaba ko aya moko yombi afatanyiriza hamwe n’inzego z’umutekano kurinda imbibe z’igihugu n’imbere yacyo. Mwibuke mwese Abahutu, Abatutsi n’Abatwa amagambo ari muri rwa ruririmbo ruhayagiza igihugu cyanyu “ BURUNDI BWACU”.

Dg NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Muzamenya Ukuri maze kubabohore
 #Roger Southhall and Henning Melber. A New Scramble For Africa?  University of KwaZulu- Natal Press, 2009.

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355