Pageviews all the time

UBUHANUZI: Ubuhanuzi Imana yahaye Hakizimana Bosiko:" IMANA IGIYE KOHEREZA KORALI YITWA IKOSORA:Imana izavuga cyane muri 2015 ku buryo ntawe izasigaramo ideni. Iyi korali izaza gucurangira mu Rwanda igihe Umupapa uzaba ari mu ruzundiko muri Uganda amaze gukura ikirenge muri iki gihugu atashye." ./NKUSI Yozefu




Ejo nabashyiriyeho videwo Pawulo Kagame ubwe yivugiye mo ko ataraba na Perezida, abantu benshi bamuzaniye ubuhanuzi bw'Imana. Aya magambo ya Kagame rero Shikama yagerageje kuyashungura isanga ko nta wapfa guhakana ukuri kuvugwa n'aba bahanuzi. Rudahigwa, Kayibanda cyangwa Kinani bari abakirisitu kandi batinyaga Imana. Niba Imana itarigeze ituma abahanuzi kuri aba bayobozi 3 mvuze hejuru ikaba yarahisemo Pawulo Kagame ni uko hari impamvu! Kuva muri 1994 kugeza kuri uyu munsi wa none, mu Rwanda hagiye habamo amabi menshi na n'ubu bigikomeje ku buryo Imana isumba byose harimo USA na UK bashyize Kagame mu Rugwiro idashobora gukomeza kubyihanganira, kandi igomba gukosora ba Sekibi ku buryo bw'intangarugero kugirango hatazagira umuntu kuri iyi si uzongera gukora nkabo ukundi.Mu gihe Kagame Pawulo agipinga ubu buhanuzi, twebwe ho abanyarwanda tugarukire Imana, dukundane, dutabarane ariko hejuru ya byose dusezerere irondakoko n'irondakarere.  Ubuhanuzi buri hasi aha uwabuhawe yabugejeje ku turere twose tw'u Rwanda, iby'uyu muntu avuga hafi ya byose bikaba bimaze gusohora. 
Hasi aha shikama yagerageje gushyiraho incamake y'ubu buhanuzi kubera ko hari abantu bashobora kugira ikibazo cyo gufungura VIDEWO kubera amikoro make.

          Hakizimana ararangiza aririmba ati:"  
 NGWINO winjire mu rugo rw'Imana , Inyuma  ni habi, ngwino winjire"


                                                    
Umunota
Ubuhanuzi
4:00
Imana igiye kohereza korali icuranga yitwa IKOSORA
5:21
Buri muntu azabyina uwe muziki, umwana azabyina uwe, umugore abyine uwe n’umugabo abyine uwe.
6:31
Abantu bose bazaririmba ngo “ Aheza mu ijuru, tuzahurirayo bagenzi”
7: 35
Imodoka zizajya zijyana abantu hamwe ho kuruhukira hari amahumbezi kandi abazagera  aho hantu hakonje bazajya baririmba: “ Aheza mu ijuru, tuzahurirayo bagenzi. ”; nimwicare muruhuke mugubwe neza.”
8:00
Inyoni 4  zizaba ziri mu kirere cy’u Rwanda. Imwe izaturuka iburasirazuba ihure n’iy’iburengerazuba. Indi ituruke mu majyepfo ihure n’iturutse mu majyaruguru. Umukameramani uzaba akurikirana iby’izo nyoni azaba ari I Kigali.
9:26
Inyoni izatera igi, ubone imileti iguye ku bantu irabashwanyaguje.Abantu bazahaga imileti, yewe n’imbwa zashonje zizahaga imileti.
10:09
Imana izavuga mu Rwanda  muri uyu mwaka wa 2015, izavuga ku buryo ntawe izasigaramo umwenda.
10:36
Umwaka wa 2016 ugeze, Imana izahita iceceka.
12:16
Korali igiye gucurangira igihugu cy’u Burundi ku buryo izasiga ikiringanije. Nimwumva Korali iriho icurangira I Burundi, muzamenye ko mu Rwanda bibura amezi make gusa.
12:48
Korali izacurangira u Burundi igihe cy’amezi atatu, nirangiza ize mu Rwanda maze izahacurangire igihe kingana n’ukwezi n’igice.
13:25
Korali izasimbuka Uganda ijye gucuaranga muri RDCongo, izahacurangira ku buryo Abakongomani bazavuga ikinyarwanda batakizi. Iyi Korali izamara muri RDCongo igihe kingana n’amezi ane n’igice.
13:49
Iyi korali kandi izajya gucurangira muri Tanzania igihe kingana n’amezi atatu n’igice.
14:15-16:00

IBIMENYETSO  Bya KORALI MU RWANDA
Ikimenyetso cya 1: kizababwira ko Korali igiye kugera mu Rwanda:
Imana izahagurutsa Umupapa aze gusura igihugu cya Uganda . Namara gukura ikirenge muri Uganda, Korali izahita iza gucuranga mu Rwanda.
Ikimenyetso2: Ishya ry’amazu
·         I Kirehe hazashya inzu ku buryo za kizimyamwoto zizananirwa kuyizimya. Izahera sa saba z’amanywa ishya igeze saa kumi n’imwe.
·         I Kayonza hazashya inzu
·         I Kigali hazashya inzu ndende( Etaje)
Ikimenyetso3: Uyu mwaka wa 2015 ugiye kubamo impfu zidasanzwe.
17:49
Imana izongera kuvuga muri 2019
18: 23  
Nibigera muri 2016 babonye ibyo nagutumye ntabisohoje, uzatange ibyifuzo nk’abandi bose maze upfukame bagusengere, sinzongera kugutuma.
18:48
Uko utazi  uko ivoka ihubuka mu giti ikagwa itunguranye, ninako umuziki wa korali uzaza giturumbuka.
21: 25
Nyiri ubu buhanuzi yeretswe inyanja irimo abasare bariho bavugama(bagashya) kandi iyo nyanja yarimo ishuheri. Bagiriwe inama yo kuva muri iyo nyanja ntibayikurikiza, haje icyuka giturutse mu ijuru kiraza gikonjakonja bwa bwato n’ababurimo bose.  Aba basare bavugwa hano ngo bakaba ari abayobozi b’amadini( amatorero)
23:00
Nyuma hazaza itorero rishya rihesha icyubahiro Imana ritandukanye n’ariya yajanjaguwe.
23: 25
Abadayimoni 3 bari mu Rwanda:
·         Ndabishoboye
·         Nyirabarikunda: uteza indwara zitandukanye
·         Wirira: wirirwa ubeshya abantu ko nta bibazo biriho mu Rwanda


Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.no
Muzamenya ukuri maze kubabohore.

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355