Nandika aka Gasoto kuri Shikama umwaka ushize wa 2014, gahunda ya Ndi Umunyarwanda yariho ivuza ubuhuha mu Rwanda no hanze yarwo. Iyi gahunda igamije kunyitsa Abahutu bari ho ubu n'abo mu bisekuru bizaza kugirango Abatutsi babe aribo bafatwa nk'abanyarwanda buzuye mu gihugu kigizwe n'Abahutu( +85% by'abaturage), Abatutsi(14%) n'Abatwa(1%). Hari hashize igihe isa n'iyahwekereye kubera kwamaganwa n'Abanyarwanda ndetse n'Abanyamahanga banyuranye, tutibagiwe n'imiryango mpuzamahanga myinshi. Ubwo Pawulo Kagame aherutse kubazwa n'abanyamakuru i Naivasha muri Kenya iby'iyi gahunda y'urukozasoni muri 2014, yivugiye ko igamije guharanira inyungu za ba Nyamuke(Abatutsi).
Nubwo umuhutu iyo ava akagera ubu adafatwa nk'umuntu mu Rwanda, umuntu yakwibaza abo Batutsi Kagame arengera inyungu zabo abo aribo mu gihe yabamaze abarogera mu mahanga nka Cpt Ruzibiza Abdul, abandi akabicisha ibiziriko nka Col. Patrick Karegeya, abandi akabarasa nka Jenerali Kayumba Nyamwasa, abandi akabaca imitwe nka Kagwa Rwisereka, abandi akabahamba babona nka Rwigara Assinapolo, abandi akabohereza muri Rweru, abandi ubu bakaba bariho baborera muri gereza nkuru ya Kigali (1930) Kagame na FPR bari barageneye Abahutu gusa! Ijambo Minisitiri wa FPR Kaboneka aherutse kuvugira muri Canada imbere y'urubyiruko rugizwe n'Abana b'indobanure mu cyumweru gishize, ryeretse Shikama ko urwishe ya nka rukiyirimo, Ndi umunyarwanda yari ihwekereye iribatuye; abanyarwanda b'umutima b'amoko yose nabo bagomba gushikama bakarwanya uru rukozasoni bivuye inyuma. Mwirinde kuba nka Minisitiri Ndamirinda uri muri aka GASOTO ahubwo mugane inzira iboneye y'umugore we MARIBORI.
- Maribori: ariko ko udasinzira wa mugabo we, bite byawe?
- Minisitiri Ndamirinda : Ariko wasinzira ute n'ibibazo bindi ku mutwe?
- Maribori: Inama y'umushyikirano se yagenze neza?
- Minisitiri Ndamirinda : Inama nyabaki se ko ari ukwifotoza wa mugani wa bamwe bayinenga! Na Kagame ubwe yeruye avuga ko bitangaje kubona ibibazo byavuzwe ko bigiye kubonerwa umuti mu nama y'ubushize byongera bikagaruka mu nama ikurikiyeho. Ibi birerekana ko abantu baba bagiye guta igihe gusa.
- Maribori: None se mwagiye muvugisha ukuri mukabwira Kagame kureka gupfusha ubusa amafaranga aba yavuye mu cyuya cya ba Ngofero, leta wenda ikayakoresha yongera kariya ka serumu iha abarimu bo mu mashuri abanza.
- Minisitiri Ndamirinda: Ariko kugeza ubu nturamenya uriya mugabo uwo ariwe? Uwahingutsa icyo kibazo yarara adaciwe umutwe nka Kagwa Rwisereka?
- Maribori: Kandi ubwo ntawigeze abaza ibya ba baturage baherutse gusenyerwaho amazu bakikiye abana!
- Minisitiri Ndamirinda: Erega burya mugore tuba turi mu ikinamico ni uko utabizi! Nta kibazo kijya Kibazwa; biriya byose ni ibiba byateguwe n'abashinzwe gucengeza amatwara y'icyama mu baturage maze bagashaka n'umuntu uzabaza icyo kibazo; Kagame kandi aba yararangije guhabwa igisubizo cyacyo kera. Icyo kibazo uvuga ngo cy'abasenyeweho amazu bakikiye impinja ngo muri iki cyumweru tuzatangira ejo baraba beretswe ahandi bubaka.
- Maribori: None se singirango Leta yabasenyeye yagombaga kureba aho hantu ikahubaka, yarangiza igahamagara abo yasenyeye bakajya mu mazu yabo, ndetse ikabaha n'indishyi y'akababaro?
- Minisitiri Ndamirinda: Kandi wa mugore we uzarinkorera. Ndumva ushaka ko Kagame na FPR ye bazadusenyera izuba riva. Niba benebyo batabajije icyo kibazo wowe urivanga mu biki?
- Maribori: None se ubutegetsi burenganya abo bushinzwe kurengera buba ari ubutegetsi nyabaki?
- Minisitiri Ndamirinda: Ndeka undorere wa mugorewe. Ni uko utaje muri iyo nama yabo ngo urebe akavuyo kari gahari. Ni gute umuntu w'umunyarwanda bamuha ijambo akarivuga mu cyongereza yitwa ngo ni umuyobozi bikubitiyeho w'idini!
- Maribori: uravuga wa mu pasitoro------, skyi we----- wa wundi woma mu nyuma ya Kagame aho agiye hose mu mahanga. Ese ni nde ra,..........?
- Minisitiri Ndamirinda: Umenya ngo yitwa Rucyahana ra!
- Maribori: Ntukanyagwe, iyo nkuru nayisomye ku rubuga igihe.com ndumirwa! U Rwanda ubu rumeze nk'urwabohojwe n'abacanshuro koko. Ese ntiwambwira ururimi mugenzi wawe Lwakabamba wiyitaga umutanzaniiya yavuzemo.
- Minisitiri Ndamirinda: Reka wa mugore we gukomeza kumbaza ubusa nihangayikiye.
- Maribori: ariko uhangayikishijwe n'iki wa mugabo we. Minisitiri muzima koko !! Ko uhembwa umushahara utubutse, amasambu ukaba ufite, ejobundi Kagame akaba yarabemereye namwe gucuruza ubu tukaba tugiye gushinga butike i Dubai, uhangayikishijwe n'iki?
Igira hino ngupfumbate!
- Minisitiri Ndamirinda: Mbisa ariko mvaho. Ngo agasozi gashira inshuti ntigashira abashinyaguzi koko; uzi ko ubu nashatse ibyo ngomba kuzirega nabibuze.
- Maribori( aseke cyane): wirega? Wirega se wakoze iki? Ariko Abahutu mwabaye mute koko?
- Minisitiri Ndamirinda: Erega urakina mu bikomeye. Izo za Dubai uvuga nintabona ibyo nirega imbehe ikubikwa uzajyanayo iki?
- Maribori: Askyi we, ariko mujye mumenya kwihagararaho koko! Niba ari ukwishinja ibinyoma ngo ukomeze ube Minisitiri utampaye agaciro, uzabireke dufate isuka duhinge. None se igihe bene wanyu bazagarukira ku butegetsi bakakubaza ibyo wahomboye uzabikizwa n'iki?Ariko Gacaca ntacyo zikwibutsa?
- Minisitiri Ndamirinda: Reka dushake akantu koroshye katazagira ingaruka Abahutu nibagaruka ku butegetsi. Ariko se ubundi bazabugarukaho nkiriho?
- Maribori: Nuzaba utakiriho ariko Prince azaba ahari! Ntureba ibyo abana b'Abahutu bariho bariha ngo ba se na ba sekuru bangije bari bataranavuka icyo gihe? Iby'isi ni zunguruka mugabo mwiza, kandi ngo agasozi kamanutse inka kazamuka indi!
- Minisitiri Ndamirinda: Reka iyo migani ye, ndebera icyaha cyoroshye.
- Maribori :Nk'ikihe? Shwi da! Ndi umusingakazi, kishakire ejo utazanyitakana, uzabage wifashe. Mbabajwe na Prince wanjye. Ndabona Kagame wahanuye iriya ndege ariwe ugomba gusaba imbabazi abanyarwanda. Ikindi kandi Abatutsi benshi bakoranye nawe baramushinje uruhare rwe mu mahano yagwiriye U Rwanda; kuki mutashyira hamwe n'abo bose ngo mushake uko ashyikirizwa inkiko mpuzamahanga aho gukomeza kuryanisha Abahutu n'Abatutsi? Ikindi kandi ni uko iriya Nkoramaraso ye Rucagu, nayo yagombaga gusaba imbabazi ku giti cyayo kubera irondakoko rimuri mu mutwe. Uribuka ibintu yanditse muri Rutwitsi Kangura, none ngo niwe Ntore nkuru ihamagarira Abahutu n'Abatutsi kwiyunga! Genda Rwanda warababajwe koko!
- Minisitiri Ndamirinda: Ubu se uwavuga ko hari igihe nari ngiye kugukata tukiri abafiyanse ngo ndongore umuhutukazi hari icyo byaba bitwaye? Ibi se nabyo hari uwazabimbaza?
- Maribori : Ese burya ni uko byari bimeze! Nkuraho ayo mahomvu yawe .
Reka nisinzirire, ijoro ryiza!
- Minisitiri Ndamirinda: ngo umugore ni umwana w'undi koko, ubwo se ugiye ute? Kandi ngo inshuti y'umwezi ntibura habura iy'umwijima koko!
Dg NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355