Pageviews all the time

Umuvandimwe wacu Mbazenabo yatanze komanteri itagira uko isa ivuga iti:"Imbaraga watanze ku gikorwa kibi zizakugarukira incuro ndwi mu mubabaro" kuri iyi nyandiko yacu y'ubushize : "Akamasa kazaca inka kazivukamo"

Diyane Rwigara
Biteye agahinda kuba n'uyu munsi abantu batarahumuka kuko isi iri kuyoborwa n'ibifi binini byoga bigaramye ,cg birambitse inda ku mazi ,bikibira mu mazi bikontorora utundi dufi gushaka gukura bene utwo ntitwoga kabiri turibwa bunguri none se muribaza ko barinze bagera kuri abo bose murondora abantu batarashize?

Umunsi umwe muri za 98 nibwo abantu bo mu gace nabayemo bari kuririra abantu bari bishwe n'inkotanyi mu ishyamba rya Nyungwe ubwo bababeshyaga ngo bajye gukura igiti cyaguye mu muhanda, barangije kugikuramo babishe urupfu rubabaje nabuzemo abanjye si ngombwa ngo mbarondore nibwo nahamagawe n'umusirikari wari akiri muto arampamagara arambaza ati aha habaye iki ndamubwira nti dufite ikiriyo twabuze abantu ku buryo navuze hejuru yarambwiye ngo ntacyo muzi ati nimwihangane ubwo Inkotanyi zahise zihimba ikinyoma ko bishwe n'Interahamwe ndetse zimwe bazivuga amazina kandi nta nimwe bafashe cg bayirase; byanteye agahinda n'uyu munsi ntazibagirwa .

Nabonye aho captain SEMVARU yarashe abantu mu nama izuba riva mu cyahoze ari komine Karengera nabonye aho yurije abagabo ibiti by'inturusi bakabitema bakisenya nabonye aho uwo mwicanyi nababwiye yahagaritse abandi bagabo mu mazamu y'ikibuga cy'umupira akabambika udutambaro mu maso akarasa yabikoraga yahamagaje inama kabuhariwe akabeshyera abo bagabo b’abahutu ko bamaze kumenya ko bakorana ALIR ndavuga FDLR y’ubu .

Nzi neza urupfu rwa nyakwigendera MUKANDORI MARIYANA wari burugumesitiri wa komini Karengera uko babyise Abacengezi sinarondora ibyago abahutu bagiye bahura nabyo niyo mpamvu nkunda kuvuga ko ntawe uzapfa atarishyura ibyo yakoze; nemera ndashidikanya ko abatutsi bishwe ku kagambane ka FPR kandi no mu barokotse hari abahishwe n'abahutu ni ukuvuga ngo rero wa mututsi we wa muhutu we wagize uruhare mu kugambanira no kumena amaraso ; shikama uwote kuberako Uhoraho si Simoni ngo uramuhongera.

 Kandi nawe wagize ibyishimo bidasanzwe kubera ko abantu bari gupfa barengana ntuzava kuri iyi si utarabyishyura inshuro ndwi; mperutse kubona DIANNE RWIGARA avugana ikiniga n'ihahamuka ridasanzwe kubera kuburabuzwa n'ingwe bugururiye ibaririye umubyeyi ikaba igeze naho ibasenyera ho,  mbabazwa n’uko we abona ko hari abagombye gupfa hadakozwe ku mubyeyi we ndatangara aho kugirango yicuze asabe Nyagasani imbabazi ahubwo abona ko hari abagapfuye bandi!

Imbaraga watanze ku gikorwa kibi zizakugarukira incuro ndwi mu mubabaro; uko umuntu agenda arushaho gupfukirana ukuri ushaka impunzi ngo uzice niko uba ukorera ubuvugizi abarengana; tubabarane n’abababara niba atari ibyo aho imbwa zarigatiye amaraso y’inzirakarengane niho zigomba kurigatira n’ayo inzizakarengane.Biteye agahinda kuba n'uyu munsi abantu batarahumuka kuko isi iri kuyoborwa n'ibifi binini byoga bigaramye ,cg birambitse inda ku mazi ,bikibira mu mazi bikontorora utundi dufi gushaka gukura bene utwo ntitwoga kabiri turibwa bunguri none se muribaza ko barinze bagera kuri abo bose murondora abantu batarashize?

Umunsi umwe muri za 98 nibwo abantu bo mu gace nabayemo bari kuririra abantu bari bishwe n'inkotanyi mu ishyamba rya Nyungwe ubwo bababeshyaga ngo bajye gukura igiti cyaguye mu muhanda, barangije kugikuramo babishe urupfu rubabaje nabuzemo abanjye si ngombwa ngo mbarondore nibwo nahamagawe n'umusirikari wari akiri muto arampamagara arambaza ati aha habaye iki ndamubwira nti dufite ikiriyo twabuze abantu ku buryo navuze hejuru yarambwiye ngo ntacyo muzi ati nimwihangane ubwo Inkotanyi zahise zihimba ikinyoma ko bishwe n'Interahamwe ndetse zimwe bazivuga amazina kandi nta nimwe bafashe cg bayirase; byanteye agahinda n'uyu munsi ntazibagirwa .

Nabonye aho captain SEMVARU yarashe abantu mu nama izuba riva mu cyahoze ari komine Karengera nabonye aho yurije abagabo ibiti by'inturusi bakabitema bakisenya nabonye aho uwo mwicanyi nababwiye yahagaritse abandi bagabo mu mazamu y'ikibuga cy'umupira akabambika udutambaro mu maso akarasa yabikoraga yahamagaje inama kabuhariwe akabeshyera abo bagabo b’abahutu ko bamaze kumenya ko bakorana ALIR ndavuga FDLR y’ubu .

Nzi neza urupfu rwa nyakwigendera MUKANDORI MARIYANA wari burugumesitiri wa komini Karengera uko babyise Abacengezi sinarondora ibyago abahutu bagiye bahura nabyo niyo mpamvu nkunda kuvuga ko ntawe uzapfa atarishyura ibyo yakoze; nemera ndashidikanya ko abatutsi bishwe ku kagambane ka FPR kandi no mu barokotse hari abahishwe n'abahutu ni ukuvuga ngo rero wa mututsi we wa muhutu we wagize uruhare mu kugambanira no kumena amaraso ; shikama uwote kuberako Uhoraho si Simoni ngo uramuhongera.

 Kandi nawe wagize ibyishimo bidasanzwe kubera ko abantu bari gupfa barengana ntuzava kuri iyi si utarabyishyura inshuro ndwi; mperutse kubona DIANNE RWIGARA avugana ikiniga n'ihahamuka ridasanzwe kubera kuburabuzwa n'ingwe bugururiye ibaririye umubyeyi ikaba igeze naho ibasenyera ho,  mbabazwa n’uko we abona ko hari abagombye gupfa hadakozwe ku mubyeyi we ndatangara aho kugirango yicuze asabe Nyagasani imbabazi ahubwo abona ko hari abagapfuye bandi!

Imbaraga watanze ku gikorwa kibi zizakugarukira incuro ndwi mu mubabaro; uko umuntu agenda arushaho gupfukirana ukuri ushaka impunzi ngo uzice niko uba ukorera ubuvugizi abarengana; tubabarane n’abababara niba atari ibyo aho imbwa zarigatiye amaraso y’inzirakarengane niho zigomba kurigatira n’ayo inzizakarengane.

Komanteri ya Mbazenabo

Umugereka:
Muvandimwe Mbazenabo, Shikama iragushimira kuri iyi nyandiko yawe kuko nta mbaraga twabona zo kuyita komanteri! Iyi nyandiko yuzuyemo ubuhamya bwinshi n'inyigisho zitari nke ku bantu bazima n'ibinywamaraso(vampires). Komereza aho rero muvandimwe, kuko u Rwanda ruzubakwa n'amaboko y'abana barwo nkuko Ikinani cyahoraga kibitubwira.

shikamaye.blogspot.no
Shikama uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355