Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 12/6/2014 |
Uyu ni umujenosideri Ruharwa , Brig. Gen. KABANDANA Innocent wishe abasenyeri, abaturage, abategetsi n'impinja. Kagame yamubwiye ko kubera icyo gikorwa cyiza amukoreye azamugororera ikintu gikomeye, none ubu ari mu bamuhagarariye muri USA. Biteye isoni n'agahinda kubona leta ya USA itanga miliyoni 5 z'amadolari ku muntu uzabona Kabuga ngo kuko yashinze RTLM igakingira ikibaba umuntu ushinjwa ubwicanyi n'abahutu n'abatutsi kandi akaba ari ku butaka bwayo! SHAME upon you USA!! |
Mu minsi ishize twabagejejeho igice cya mbere n’igice cya kabiri byabasobanuriraga inzira y’umusaraba intore za Kiliziya y’u Rwanda zanyujijwemo n’icyiihebe Paul Kagame waje kubica abaziza ubusa. Muri iyi nkuru tugiye gukomeza kubabwira ibyabereye i Kabgayi n’ibyabereye ku tundi dusozi dutandukanye.
Utu dusozi mvuga ni ku mirenge hose aho inkotanyi zanyuze zimaze kuboha Kabgayi ngo zirayibohoza uhereye muri Rugeramigozi na Kamazuru, Karama ka Shyogwe hakurya ya Kabgayi, Bukomero, Byimana, Gakurazo, Ntenyo, Ruhango, Kizibere, Kinazi, Rwabusoro, Kamabuye, Kamabare, mu Irango na Ruhuha ari naho nagarukiye.
Abanyarwanda bafite intimba itazapfa kubona ikiyomora kubera ubutegetsi bwa FPR bwageze mu gihugu abantu bamwe bari babwitezeho kubahoza amarira ahubwo bajya kureba bagasanga burutwa n’ubwa Habyarimana utazagaruka ukundi.
Nk’uko twabibabwiye ubushize muri izo nkuru ebyiri ntiwavuga iby’abatutsi bahungiye mu Marangara utavuze Kabgayi ntibishoboka. Inkotanyi zikimara kugera i Kabgayi zihutiye kubwira abantu zahasanze b’abatutsi n’abahutu batavugaga rumwe na MRND bari barahahungiye kumanuka vuba na bwangu bakajya mu Byimana.
Mu Byimana Brig. Gen. KABANDANA Innocent yahiciye inzirakarengane zitabarika.
Iyo uvuye i Kabgayi kugira ngo ugere mu Byimana ni urugendo rugufi cyane kuko nta kilometero zigera ku icumi zihari. Nk’uko twabibabwiye ubushize ako gasozi ka Byimana ni nako kubatseho Gakurazo yarimburiweho Abasenyeri n’abapadiri ba Kiliziya Gatulika y’u Rwanda ku itegeko rya Kagame.
Iyo nzira yose iva i Kabgayi, icyatangaje abantu bamwe bagifite agatima ka kimuntu ni ukuntu abatutsi barokorewe i Kabgayi bamanukaga Inkotanyi zibashoreye zikabahagarikira ngo bice uwo bahuye nawe wese yaba umwana kugera no ku ruhunja ruhetswe mu mugongo.
Bageze mu Byimana mu mujyi mutoya uhari bahise bakambika aho ngaho maze uwaje kuba Brig. Gen. KABANDANA Innocent wakundaga kugendera ku ipikipiki ya HONDA XL ahita afata ibiro byari ibya Burugumesitiri wa Komini Mukingi ubu yaje kuba Umurenge wa Byimana ari nayo iri muri uwo Mujyi wa Byimana. Muri ibyo biro ndibuka neza KABANDANA Innocent wari wambaye udushoka tubiri dutyaye cyane ku matako yombi (ku mukandara) na Masotera (Pistolet) ku meza imbere ye.
Kubera ko bakigera mu Byimana bahasanze abaturage b’abahutu bari mu ngo zabo no mu maduka yabo, Kabandana yategetse ko abantu bose b’abagabo bo mu Byimana batavuye i Kabgayi bashyira amasuka ku bitugu bakajya gushaka ibyo kurya. Muri uko kugenda bashorewe n’inkotanyi.
Izabamanukanye zimaze kubageza aho bakuraga ibijumba n’imyumbati zabasizeyo zibabwira ko nta kibazo bari bugire zirizamukira zisubirira i Gakurazo. Mu kanya nk’ako guhumbya ba bahutu b’ibikomerezwa byo mu Byimana barimo abarimu n’abaporofeseri, abacuruzi n’abandi baguwe gitumo n’abandi basirikare b’inkotanyi bari batungukiye hepfo y’aho bari baherereye.
Bababwiye ko barimo kwiba ibihingwa babasubiza ko bahazanywe n’inkotanyi barabazamukana babagejejeyo babashyira KABANDANA Innocent wari wicaye mu biro bya Komini maze akabaza buri wese indangamuntu. Amaze kuzibabaza, Kabandana yahise abatwara inyuma y’inzu ya Kandida ufite farumasi mu Cyakabiri i Gitarama babakubitirayo udufuni barangije babajugunya mu kinogo kinini gihari. Iyi nzu iri inyuma y’ibiro bya Komini Mukingi kandi ibi byose bikaba byarabaye ku Cyumweru, taliki 05 Kamena 1994 mu masaha ya saa tanu n’igice kugera saa saba mbere gato y’uko abasenyeri bicwa.
Mu kubatwarayo nanjye twari kumwe kuko nanjye najyanye nabo gukura ibyo guteka mu mirima. Kugira ngo mwebwe basomyi ba SHIKAMA musoma iyi nkuru mwemere ko ibyo mvuga atari inkuru nabwiwe ahubwo ari ukuri niboneye n’amaso yanjye kandi nahagazeho ngiye kubabwira amazina y’inzirakarengane zishwe kuri uwo munsi :
Mu bakubiswe udufuni harimo Pawulini GIPFUNDA wari umucuruzi mu Byimana ukomoka mu mpinga ya Saruheshyi, harimo NSENGIYUMVA Fidele wari Konsiye wa Segiteri Kamusenyi aho mu Byimana uyu akaba yari na mukuru wa Padiri MULIGO Faransisiko Saveri wari Padiri Mukuru wa Bazilika ntoya ya Kabgayi nawe wicanywe n’abasenyeri i Gakurazo kuri uwo munsi.
Mu bandi bahiciwe harimo NISHYIREMBERE Yohani wari umucuruzi mu Byimana kandi ubwo yari asize abatutsi mu rugo yari yaranambyeho ngo interahamwe zitabamara, harimo SIBOMANA Andereya wari umuyobozi w’ishuri ribanza rya Byimana na Bukomero, harimo Innosenti wari umukozi mu kigo cy’abafurere i Gakurazo n’abandi benshi ntarondora muri aka kanya.
Iyo mubona ni inzu ya Kandida iri inyuma y’ibiro by’Umurenge wa Byimana, inyuma y’iyo nzu hari ikinogo kirekire cyane KABANDANA Innocent yajugunyemo inzirakarengane z’abaturage bo mu Byimana amaze kubakubita udufuni ku italiki 05 Kamena 1994 mu gitondo.(Foto Shikama / Kamena 2014)
Ibiro by’Umurenge wa Byimana. Nzi ko Brig. Gen. KABANDANA Innocent aho yihishe muri Amerika asoma SHIKAMA. KABANDANA ibuka iyi nzu uyicayemo mu cyumba gifite ayo madirishya 2 akwitegeye; tuguhagaze imbere uvuga ngo nta muhutu n’umwe wakugera imbere ngo arusimbuke. Roho z’abo wahatsinze ziragusabira ngo wihane ibyaha(Foto Shikama / Kamena 2014)
Ngaka agasozi ka Byimana KABANDANA Innocent yatsembyeho abaturage b’inzirakarengane mbere yo kwirenza Abasenyeri i Gakurazo binaturanye cyane nk’umunwa n’amenyo (Foto Shikama / Kamena 2014)
Abageze Gakurazo hafi ya bose biciwe i Kinazi na Ruhuha mu Bugesera
Igikorwa kigayitse cyo kwica abasenyeri i Gakurazo kirangiye, Kagame yabwiye Kabandana ko nta n’imbeba igomba kuva aho kuko bashobora kuzabivuga kubera iyo mpamvu yamuhaye amabwiriza yo kubica urusorongo ari naho twabatekerereje urupfu bishe Furere NTIBADENDEREZA Barithazar w’Umurundi wategekaga ikigo cy’Abafurere b’Abayozefiti i Gakurazo ubwo yagwirwaga n'ishyano ryo kwicirwa abashumba ba Kiliziya mu maso ye abyibonera amabandi ya kagame akamutsinda i Kinazi ari kumwe na Vivens murumuna wa Myr KARIBUSHI watwaraga imodoka i Kabgayi.
Mu nzira duhunga byabaye ngombwa ko bajya banyufura umwe umwe bakamushyira inyuma y’inzira nko ku mukingo cyangwa mu rutoki bakamwica abandi bagakomeza urugendo. Ibi kandi byakorewe abahutu n’abatutsi nta n’umwe uvuyemo batitaye ku kababaro n’intimba hamwe n’ibikomere bakuye i Kabgayi muri CND.
Uvuye Gakurazo na Byimana, inzira inyura ku Ntenyo, mu Rukiriza, i Gahengeri, i Kangoma na Mayunzwe, ku Kabebya, i Gakoni na Gafumba, Kinazi, Rwabusoro, Busoro, Kamabuye, Kamabare na Ruhuha ari naho nageze utu dusozi twose mvuze nta na kamwe kavuyemo tubitse imibiri y’inzirakarengane z’abatutsi n’abahutu bari i Gakurazo cyangwa bari hafi yaho bishwe ku itegeko rya Kagame ngo batazamushinja.
Benshi muri aba bavandimwe mvuze kandi bagiye bicwa mu gihe batatekerezaga : Tugeze ku Ruhuha kubera ko hari ikibazo gikomeye cyo kubona amazi, hari imodoka ya SCANIA nibuka neza yayavomaga ikayatuzanira iyavanye i Kanzenze ku nkunga y’umushinga witwa ZOE REFUGEE TRUST nawo nibuka neza cyane.
Umunsi umwe inkotanyi zaje mu ihema twari turyamyemo ziravuga ngo hari abantu b’injiji batazi akamaro k’amazi barimo kuyamena bayapfusha ubusa. Bungamo bati:" muri ba bandi twavanye i Gakurazo turashakamo abo tujyana kuvoma i Kanzenze nitugaruka baze gukoresha inama abaturage babaganirize ku kamaro k’amazi."
Nibuka neza rwose abagabo n’abasore barokokeye i Kabgayi bari i Gakurazo bahise bihutira kurira Imodoka bajya kuvoma bagenda ubutagaruka. Imodoka ya SCANIA ihindukiye ababyeyi n’abagore b’abo bavandimwe bari bajyanye nabo babajije umusirikari witwa MUSONI wari kumwe na Kabandana aho bashyize abantu babo babasubiza bagira bati :
«Twageze i Kanzeze tugiye kuvoma tubohereza gutwara igitembo mu mugezi barohamamo turababura twoherejeyo umusirikari umwe kubareba nawe agiye ntiyagaruka none mubyihanganire. » Aya magambo narayiyumviye kuko nanjye nari mpahagaze iruhande nshukamirije n’akadobo ntegereje guhabwa uburenganzira bwo kuvoma nk’abandi kuko buri muryango bawugeneraga indobo imwe y’amazi ku munsi yo gutekesha ibindi ukirwariza.
Abandi basigaye babishe bakoresheje abatutsi bene wabo twasanze mu Bugesera. Ku Ruhuha hari umugore mwiza cyane ku isura witwaga Charlotte wari wararokotse hamwe na Dr BUREGEYA Assiel bombi bari abaganga bavurira hafi y’igiti cy’umunyinya kiba ku Ruhuha kizwi na buri wese wahageze.
Inkotanyi zabwiye Dr BUREGEYA Assiel ko hari abantu zishaka kuza kuvuza ariko zinamusaba ko yabatera umuti ziri buzane kuko ariwo wabavura bitewe n’uko barembye cyane. Zamutegetse kuwubatera ku ngufu bahita bapfa kandi ibi mvuga n’imiryango yabo yabihamya kuko twari kumwe.
Bake basigaye inkotanyi za Kagame zabatwikiye mu mazu y’ibigonyi (amazu y’ibyatsi) i Bugesera aho babaga batwohereje gusagata (Gushaka ibiryo) ku nkombe z’ikiyaga cya Cyohoha maze bakikundishwa ku bavuye i Gakurazo na Byimana mwagera mu murima bagahita bagukubita agafuni bikaba birarangiye bahindukira bakavuga ko wishwe n’interahamwe z’i Burundi mu Kirundo bazibeshyera. Harokotse umunyabugingo!!!
Amerika (USA) ikwiye gutanga Brig. Gen. KABANDANA Innocent agashyikirizwa ubutabera
Nigeze kubona kopi y’ibaruwa MUKASHEMA Esperance nyina wa SHEJA Richard warasanywe n’abasenyeri i Gakurazo. Muri iyo baruwa yari yandikiye Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga amusaba guta muri yombi Brig. Gen. KABANDANA Innocent.
MUKASHEMA Espérance ndamuzi neza rwose kuko twari kumwe i Gakurazo ku munsi wa mbuze uko ngira kandi ndamushimira ubutwari yagize bwo kugaragaza umwicanyi ruharwa KABANDANA Innocent, nyamara nanjye hari icyo mwongereraho.
Nk’uko nabivuze mu nyandiko ebyiri ziheruka ku birebana na Gakurazo, Kagame yahamagaye Kabandana turi kumwe amubwira ko amukoreye igikorwa gikomeye cyo kumukiza umwanzi we nimero ya mbere kiliziya Gatolika ndetse ko azamuhemba ikintu gikomeye kandi kizamushimisha.
Icyo gihembo Kagame yamuhembye nta kindi kitari ukujya kumuhisha muri Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika i Washington aho yamubujije kuzarota akandagiza ikirenge cye ku butaka bw’u Rwanda.
Nk’uko nabivuze ubushize, MUKASHEMA Esperance yahishwe na Furere Barthazar i Gakurazo ariko mu by’ukuri atari asanzwe azi aho hantu (Ndavuga Byimana na Gakurazo). MUKASHEMA rero ibyaha ashinja KABANDANA Innocent ni ibyo yakoreye i Gakurazo gusa imbere mu rugo rw’Abafurere b’abayozefiti.
Icyo rero nashakaga kumwongereraho ni uko nanjye nsaba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gukora ibishoboka byose zigata muri yombi Brig. Gen. KABANDANA Innocent kuko ibyaha yakoze ari byinshi cyane harimo n’ibyo njyewe nababwiye niboneye n’amaso yanjye.
Ndagira ngo menyeshe «Leta Zunze Ubumwe z’Amerika» (USA) ko umunsi bamutaye muri yombi niteguye kuzajya kumushinja mu rukiko mpuzamahanga kandi nzi neza ko KABANDANA Innocent nambona azanyibuka. Hari ijambo rimwe nzamwibutsa n’ikimenyetso kimwe nzamwereka agahita anyibuka.
Tuzi ko Amerika iharanira ubutabera ku isi hose siyo rero ikwiye kubika umwicanyi ruharwa kandi twizeye ko na Kagame bazamuduha mu rukiko bombi bagacirwa urubanza abo barenganije bakabona ubutabera bubakwiye. Nimukomeze musome SHIKAMA mumenye ukuri nyako ku butegetsi na politiki mu Rwanda.
UDAHEMUKA Eric
Shikamaye.blogspot.no
shikama ku kuri na demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355