Pageviews all the time

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. Mu gihe Gasana uhagarariye Kagame muri Loni yatutse ku buryo bwa gishumba intumwa ya RDCongo muri LONI kuri 30/1/2014, uhagarariye Tanzania mu Rwanda we yiyamye cyane ibihuha n'isebanya bikomeje gukorwa na Leta ya Kagame byibasira Tanzania/NKUSI Yozefu.

Iyi nyandiko yaciye bwa mbere kuri Shikama kuri 31/1/2014


LEta ya Tanzania yasohoye itangazo uyu munsi  kuri 30/1/2014 ibinyujije ku ntumwa iyihagarariye i Kigali. Iri tangazo rikaba rivuga ko inkuru zatangajwe na News of Rwanda  ya Kagame ari ibihuha bigamije kwanduza umubano utagira amakemwa uranga U Rwanda na Tanzania.

Uru rubuga News of Rwanda rwegamiye kuri Leta ya Kagame nkuko itangazo ribivuga, rwashyize ahagaragara vuba aha inyandiko zivuga ko Kikwete yabonanye n'abarwanya ubutegetsi bw'agatsiko, barimo Rukokoma na Rudasingwa Theogene ndetse na bamwe mu bayobozi ba FDLR leta ya Kagame ifata nk'abantu bakwirakwiza iterabwoba.

Iri tangazo ririyama ryivuye inyuma ibyanditswe na ruriya rubuga, rikamenyesha ko nta nama yigeze iba hagati ya Kikwete n'abarwanya Kagame,cyangwa abanyarwanda baba barahawe ibyangombwa na Tanzania bakajya nuri Mozambike. Riravuga kandi ko nta mahugurwa ya gisoda yigeze ahabwa FDLR ibikesha Perezida Kikwete.

Mu gihe Tanzania ubu isa n'iyongeye guterana amagambo na Kagame, Gasana uhagarariye Kagame muri LONI umunsi w'ejo 30/1/2014 yatukiye mu nama ya LONI  intumwa ya RDCongo abantu bifata ku munwa. Ariko umukongomani nawe ntiyahagarariye aho kuko yatse ijambo nawe amubwira uwo ariwe kandi amwumvisha ko we n'abo ahagariye isi yamaze kubatahura: indyarya , abacabiranya, n'ababeshyi. Uyu munyekongo yaboneyeho akanya ko kwibutsa Gasana ko RDCongo yariho yandagaza ariyo yamugize icyo aricyo., yabimubwiye mu gifransa ati: " Monsieur Gasana, SOUVENEZ-VOUS QUE VOUS ETES LE PRODUIT DE LA RDCongo QUE VOUS CALOMNIEZ"

Duhereye ku nkuru duherutse kubatangariza vuba aha yerekeye Nkurunziza na Kagame, n'ibi tuvuze hejuru, ntawashidikanya ko Kagame n'Agatsiko ke bariho baganisha U Rwanda ahantu habi cyane ndetse bishobora no kurushora mu ntambara n'abaturanyi mu minsi ya vuba.

Mana Tabara abawe.

NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama Ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

_____________________________________________________

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355