Iyi nyandiko yaciye bwa mbere kuri Shikama kuri 4/1/2014
URUPFU RW'IBIYAGA BIGARI BY'AFRIKA ( Nyuma ya Koloneli Karegeya na koloneli Mamadou ndakurikizaho nde?) |
Inkuru y’urupfu rwa Colonel Patrick KAREGEYA ikimara gutangazwa, abantu bahise bagwa mu kantu cyane cyane abasirikari bamukundaga kandi birumvikana kuko bamwe babanye nawe mu kazi abandi wenda yarabatoje abigisha ibya gisirikari abandi yabapangiraga mu kazi nabo bakajya kwica abandi n’ibindi mu kazi.
Muri Kigali wasangaga ndetse n’uyu munsi urasanga abantu bose bavuga (nako bahwihwisa) ko ari Kagame wivuganye Karegeya kubera amabanga akomeye yo mu kazi yari amubikiye ku buryo nta kundi byagombaga kuzagenda uretse kumwikiza ngo hato atazabwira abazungu akari imurori.
Dusubire inyuma gato mu mateka twibuke ko ubwo igikombe cy’isi cyari kirimbanije muri Afurika y’Epfo muri 2010 Kagame yohereje abicanye be bamwe batagira ubwoba kujya kwica General Faustin KAYUMBA Nyamwasa ariko kuko iyo umunsi w’umuntu utaragera ntacyo aba, baramurashe baramuhusha umunyamakuru Jean Leonard Rugambage wari umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru umuvugizi cya GASASIRA aba igitambo kuko yari yatwaye iyo nkuru akanayifatira amajwi.
Amakuru ava i Kigali mu ngabo zakundaga cyane Karegeya avuga ko ubwo inkuru y’incamugongo y’urupfu rwa Muzehe Mandela yasakaraga hose ku isi Kagame utajya agira icyo atinya yayibonyemo uburyo bukomeye bwo koroshyoshya Karegeya no kumuhitana atumye ineko ze za hatari.
Kubera ko Kagame atatumiwe mu bazajya gushyingura Mandela kubera ibibazo afitanye n’abategetsi b’Afurika y’Epfo, mu ntumwa z’u Rwanda zagiye gushyingura hagiyemo maneko nyinshi za Kagame mu gihe abandi bariraga bunamira Mandela bo bari mu kazi.
Karegeya na Kagame mu mateka
Mbere gato y’uko Papa Yohani Pawulo II aza mu Rwanda ku italiki 7 kugeza ku italiki ya 09 Nzeri 1990 abibuka amateka y’u Rwanda bibuka ko perezida wa Uganda Lt. Gen. Joweri Kaguta Museveni yasuye u Rwanda muri Werurwe 1990 ni ukuvuga amezi 6 mbere y’uko Papa ahagera.
Mu bikorwa Museveni yasuye harimo na Kaminuza nkuru y’u Rwanda. Mu ijambo Museveni yavugiye muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare yabeshyuje Perezida Habyarimana amubwira ko abavuga ko Uganda ishaka gutera u Rwanda ari ukubeshya ko Uganda itabirota.
Amakuru avuga ko Museveni yabibwiye Perezida Habyarimana atamubeshya kuko bari barashatse gutaha barwana akababuza ngo kuko yari kuzababwira igihe bazaterera nyuma babirengaho baramusuzugura batera u Rwanda batamugishije inama.
Amakuru avuga ko Colonel Patrick KAREGEYA ari mu baje kureba Papa Yohani Pawulo wa II i Mbare ya Kabgayi mu Kinini ariko byari mu rwego rw’intasi kugira ngo igihugu abanze akige neza akimetirize nibatera ntikizabagore bityo baza mu ihururu ya rubanda rwaje kureba Papa Yohani Pawulo wa kabiri.
Ku italiki ya 01 Ukwakira 1990 FPR itera u Rwanda, uwo munsi ntabwo Colonel Patrick KAREGEYA yari mu bateye kuko yakoraga mu nzego z’iperereza za Uganda. Gen. Fred Gisa Rwigyema amaze kwicwa, amakuru dufite avuga ko icyo gihe Kagame yarimo kwiga ibyo kuneka muri Amerika.
Inkuru y’uko Gen. F. Rwigyema amaze kwicwa igeze mu biro kwa Museveni ngo yararakaye cyane kubera ukuntu yamukundaga ahita ategeka murumuna we Gen. Salim Saleh gushaka umuntu wasimbura Rwigyema. Abari ku rugamba bavuga ko mu bantu batekerezwaga hatarimo Kagame na busa kuko ngo n’iyo aza gutekerezwaho yari kuza nko ku mwanya wa 500 ugana inyuma.
Ababivuga babihera ko hari abandi benshi cyane bari barize amashuri menshi kandi bize n’igisirikari nka Bitamazire, Nduguteye, Adam Waswa, Dr Bayingana, Sam Byaruhanga, Bunyenyezi n’abandi benshi cyane tutarondora. Kubera ko Museveni nawe ari inyeshyamba ya hatari yahisemo kubazanira umusirikari utagira ubwoba mbese wabushize.
Amahirwe rero yaguye kuri Kagame ubwo Museveni yari afite uko amuzi maze kugira ngo yerekane ko bose bagomba kumuyoboka akora igikorwa cyishe protocole ya gisirikari n’ubu abantu bagitangarira. Kubera ko Kagame yari afite ipeti rya Majoro, Museveni yategetse ko azanwa ku rugamba na General Salim Saleh ku maze bahageze Gen. Salim aterera isaruti Kagame.
Mu mategeko ya gisirikari ntaho byabaye ko umusirikari ukomeye cyane nka General aterera isaruti uwo arusha ipeti ariko Gen. Salim yabikoze kugira ngo hato hatagira uzibeshya ngo asuzugure Majoro Paul Kagame. Nguko uko Kagame yagabiwe ubutegetsi na Museveni.
Mu 1994, Kagame afashe ubutegetsi i Kigali, Colonel KAREGEYA yari yibereye Kampala mu kazi maze Kagame amusaba Museveni kugira ngo amubere umuyobozi w’iperereza ry’inyuma y’igihugu kuko Karegeya yari yarabyize cyane. Karegeya ageze i Kigali yabaye umugabo utinyitse cyane mu mateka y’u Rwanda ku buryo nta n’uwegeraga imodoka ye.
Andi makuru asobanutse yerekana ko Colonel KAREGEYA guhera mu Ukwakira 1982 kugeza mu Ukuboza 1985 yafungiwe muri gereza yo muri Uganda yitwa Luzira Maximum-Security Prison ariko ntagaragaza icyo yari afungiwe.
Colonel Karegeya yahangayikishije Kagame biratinda kuko nyuma y’uko afunguwe akaburanishwa agahunga igihugu, kubera ukuntu yari abitse amabanga atagira ingano mu butegetsi bwa Kagame, byageze aho biboneka neza ko Kagame afite umwanzi nimero ya mbere ariwe Karegeya.
Uko kumuhangayikisha kwiyongereyeho ubuhanga bwa Karegeya mu kuneka no kugira amafaranga menshi bikiyongeraho no kugira amacuti akomeye kandi menshi avuga rikijyana muri aka karere. Byaravuzwe kandi ko Karegeya yakoranaga amanama na FDLR ngo bagamije gutera u Rwanda.
Andi makuru avuga ko mu nshuti Colonel Karegeya yagiraga kuri iyi si uza ku mwanya wa mbere ari Nyakubahwa Jakaya Mrisho KIKWETE Perezida wa Repubulika yunze ubumwe ya Tanzania. Bikaba bivugwa ko biganye mu ishuri rya gisirikari muri Amerika bicarana ku ntebe.
Colonel Karegeya nk’umukozi wa LONI
Nyuma y’uko Perezida wa Somalia aje mu Rwanda gusaba Kagame kumuha ingabo zo kujya kubungabunga amahoro mu gihugu cye Kagame akamutsembera kubera gutinya ko Al-Shabbab yazatera ibisasu i Kigali, Karegeya yahise abibonamo ikiraka maze ubwo Loni yashakaga abadepoza bisabira icyo kiraka nawe arapigana.
Mu kizamini yakoreshejwe na Loni yari ahanganyemo n’abandi bajenerali babiri nabo b’ibikonyozi aribo : Umunyakenya Brig Gen. Peter MANYARA n’umurundi Cyrille NDAYIRUKIYE maze Karegeya arabatsinda ahabwa atyo ikiraka cya Loni cyo gutoza ingabo za Somalia kurwanya umwanzi.
Nk’uko bigaragara mu nyandiko y’amasezerano y’akazi Colonel Karegeya yagiranye na Loni amaze gutsinda ikizamini, ku kwezi kumwe gusa yahembwaga amadorali y’abanyamerika ibihumbi mirongo irindwi na birindwi (77,000 US Dollars) ahwanye n’amanyarwanda miliyoni mirongo ine n’icyenda n’ibihumbi magana abiri na mirongo inani (49, 280, 000 Rwf)
Kubera ko uyu mushahara wari mwinshi cyane kandi bikavugwa ko yari mu mugambi wo gufatanya na FDLR guhirika Kagame ku butegetsi, byahita byumvikana ko Kagame yagombaga gukora ibishoboka byose akamwikiza ngo arebe ko ingoma ye yasunika iminsi ariko mu busesenguzi bwanjye kwica Karegeya nta kibazo byakemuye ahubwo mbona byongereye ubukana inshuro zikubye gatanu ndetse binarenga.
Colonel Karegeya na Perezida Kikwete wa Tanzania
Nk’uko twabisonbanuye, Kikwete niwe nshuti ya Karegeya nimero ya mbere. Biravugwa ko mu bababajwe n’urupfu rwe harimo na perezida Kikwete kandi ku buryo bukomeye. Kubera ko ingabo za Tanzania zarwanyije ingabo za RDF / M23 muri RD Kongo byateje ibibazo hagati ya Kigali na Dar Es Salaam.
Kubera ko Kagame yari afite amakuru y’uko Karegeya ashaka gutera u Rwanda aturutse muri Tanzania ku Rusumo no ku Gisenyi, Kigali yahise yohereza ibibunda i Gisenyi hakaba hari n’andi makuru avuga ko ubu ziryamiye amajanja ku Rusumo ariko mu ibanga rikomeye ku buryo abaturage batarabukwa.
Nyirabiyoro yavuze ngo iki ?
Mu kiganiro kirekire umukecuru w’umupfumu Nyirabiyoro ukomoka i Karagwe muri Tanzania yagiranye n’umwami w’u Rwanda Kigeli III Ndabarasa yamubwiye ko mu marembera y’i ngoma ya Rukirigitangwe rwa Mudatinya (Paul Kagame) azashinga icumu i Karagwe ingabo ze zikivuga imyato hanyuma akahamburwa.
Gushinga icumu ahantu bisobanura ko uharwanira ukahatsinda ukahanyaga uwo mwaharwaniraga. Ese birashoboka ? Nibutse ko i Karagwe ari muri Tanzania. Iyi ntara ya Karagwe ifite ubutaka bwera cyane kandi ni nini cyane.
Birashoboka cyane kubera urwo rukururano nasobanuye mu kanya aho ingabo za Tanzania zakubise inshuro M23 ya Kagame bikamushegesha hakiyongeraho n’ubwo bucuti bwa Karegeya na Kikwete ariko bikaba bisaba kubitega amaso tukabireba kuko nta wamenya niba ari Kagame uzashoza intambara yihimura cyangwa niba ari Kikwete uzamubanza ngo ahorere mucuti we magara Karegeya nk’uko bivugwa cyane ko nta wundi wishe Karegeya uretse Kagame bikemezwa na Kayumba Nyamwasa mu kiganiro yaraye ahaye BBC.
Byagenda bite ?
Uko byagenda kose nta wakwifuza ko u Rwanda rurwana na Tanzania kuko bibaye byakwatsa umuriro utazima muri aka karere. Ibi ariko byanatuma inzozi z’uko Kagame yazava ku butegetsi mu mahoro ziyoyoka kuko aramuse ashotoye Tanzania amahanga yamuviraho inda imwe bakamuvanaho nabi. Ibi mbivuze kubera ko Tanzania ari igihugu kivuga rikumvwa mu muryango w’abibumbye kandi kinini kinakize birenze Urwanda.
BAZIGUKETA F.
Shikama/ Shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
BAZIGUKETA F.
Shikama/ Shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355