Iyi nyandiko yasotse bwa mbere kuri Shikama kuri 7/2/2014
Mu
mateka y’u Rwanda ni bike cyane wakwandika cyangwa ngo ugire
ikiganiro kirekire kibyerekeye utagaragaje uruhare rwa Kiliziya
Gatulika mu mibereho y’umuryango nyarwanda. Ibi biterwa n’uko
Kiliziya Gatulika igera mu Rwanda mu 1900 yasanze abanyarwanda ari
abaturage rwimbyi bari bambaye ishabure,...
Musenyeri Ntihinyurwa Tadeyo arikiyepisikopi wa Kigali Ntiyigeze acana uwaka na Kagame. Soma hasi aha wumve icyo bapfuye |
Hari muri 1931Musinga aciriwe i Kamembe nyuma akajyanwa i Moba muri RDC, ari naho yaguye. |
Kubera
ko Musinga yakundaga u Rwanda cyane kandi akanga abazungu, bamusabye
kwigira batisimu i Kabgayi arabyanga avuga ko Imana y’abanyarwanda
azi ari Ryangombe rya Babinga mwene Nyundo na Nyabingi abanyarwanda
bajyaga gusengera mu Birunga mu Ruhengeri.
Musenyeri L. P. class muri 1922 Uyu niwe wumvishije Leta Mbiligi ko abatutsi aribo bashobora kuyobora |
Kubera
ko icyo gihe abazungu baza mu Rwanda bazanye idini rishya ryitwa
Kiliziya Gatulika, barizananye n’ibihendabana bimwe na bimwe umuntu
atatinya kwita ibirebana n’amajyambere ariko bihishe inyuma akaga
n’umwiryane.
Abo
bapadiri bera baje no kuba abasenyeri bategetse Kagayi nka Leon Paul
Class, Laurent Deprimos, Andrea Perraudin, Frere Adelphe Keiling
wubatse bazirika ya Kabgayi bajyaga baha abaturage baturiye Kabgayi
ndetse n’ahandi hatandukanye imyenda yo kwambara, bazanye isukari,
badukana inkweto abantu baragenzaga ibirenge, badukanye ibitaro
n’amavuriro, badukanye amata y’ifu n’ibikorwa byo gufasha
abakene ku buryo byageze aho abaturage bakisanga batagishobora
kwitandukanya na Kiliziya Gatulika bazanye n’amashuri.
Rudahigwa abatizwa |
Kagame
kwanga Kiliziya Gatulika yabyonse mu mashereka ???
Iteka
mpora nisegura kuko nkunda kuvuga ko nzi neza rwose ko Kagame ari
Perezida w’u Rwanda ariko akaba ari umuntu udasanzwe kuri njye kuri
ubu n’igihe nzaviramo umwuka. Mu 1959 abatutsi bamwe bahunga Kagame
niba yari afite imyaka myinshi ntiyarengaga ibiri cyangwa itatu.
Ibi
bisobanuye ko bahunga bajya mu Buganda, Kagame atari azi ibirimo kuba
kuko nyine yari uruhinja. Mu 1990 bamaze gutera, Kagame yababwiye ko
nibagera mu Rwanda bazasenya Kiliziya Gatolika ku buryo nta tafari
rizasigara rigeretse ku rindi.
Mbere
yo gusesengura iyi mvugo ngo turebe ko yaje koko kuba ingiro nk’uko
ariyo ntero yiyitiriye mu matora ya Perezida yo muri 2010, dukwiye
kubanza kwibaza ibi bibazo bikurikira : Ni
nde wabwiye Kagame ko ari abapadiri babamenesheje ? Ese ni
umubyeyi we? Ndavuga umukecuru we kuko bahunze amuhetse !!!
Ese
Kagame hari amateka yihariye yaba yarize mu mashuri arebana kandi
asesengura ubugome Kiliziya Gatulika yaba yaragiriye umuryango
nyarwanda ngo ayivune azi n’icyo ayihora mu by’ukuri? Ese koko
Kagame yaba yarihimuye kuri Kiliziya Gatulika ku buryo bwamunejeje?
Ese kagame azi
Kiliziya Gatolika icyo aricyo? Ese ubundi Kiliziya Gatolika ishobora
gusenyuka burundu ibunaka ntizongere kuhagaragara?
Ibi
bibazo byose kimwe n’ibindi nawe wakongeraho nibyo tugiye kunyuramo
dusesengura tubereke ukuntu umugambi wa Kagame wo gusenya Kiliziya
Gatulika mu Rwanda ugeze aho Shitani yishima agaseka ariko
igishimishije kikazaba ko nta muntu ushobora gusenya Kiliziya ngo
ayishobore bityo Kagame akaba arushywa n’ubusa kuko atazayirimbura.
Muri
Kamena 1994, Bazilika nto ya Kabgayi yagombaga gusenywa Imana ikinga
ukuboko
Amateka,
ibibazo n’ingorane by’u Rwanda ni byinshi cyane ku buryo
kubyandika ari ukugenda umuntu avunguraho gacye gacye. Hari kuwa kane
ku italiki ya 02 Kamena 1994. Ku isaha ya saa tanu z’amanya nibwo
Inkotanyi zasesekaye i Kabgayi zihazanye umuvumo n’umuzimu n’uyu
munsi ukihabunga.
Bakinjira
muri Eveche ni ukuvuga aho Musenyeri atuye basanze ari mu gitware.
Mbere gato ariko y’uko bahagera, Colonel Theoneste BAGOSORA yari
yabwiye Musenyeri NSENGIYUMVA Visenti wa Kigali na Musenyeri
RUZINDANA Yozefu wa Byumba kumanuka bakajya i Kabgayi.
Impamvu
ngo yari ukugira ngo begere Musenyeri NSENGIYUMVA Thadeyo wa Kabgayi
bityo bagendere hamwe muri kajugujugu BAGOSORA yagombaga kuboherereza
ikabajyana muri Zaire kwa Mobutu. Ubwo rero Inkotanyi zahasesekaye
kuwa Kane taliki 02 Kamena kajugujugu yagombaga kuhagera bucyeye ni
ukuvuga kuwa gatanu taliki 03 Kamena 1994.
Tugarutse
ku Nkotanyi na Kabgayi, Kagame yahamagaye IBINGIRA na KABANDANA
Innocent ubu yagororeye kuba ushinzwe umutekano muri ambasade y’u
Rwanda muri Amerika abasaba ko bagomba gutega ibisasu Bazilika ya
Kabgayi bakayisenya. Kagame
utagira ikintu na kimwe atinya mu buzima bwe yabivuze nta ngingimira
nta n’umutima umucira urubanza.
IBINGIRA
na KABANDANA bamusubije ko ari nini cyane ku buryo ibisasu bafite
bitayitura hasi uko yakabaye, Kagame abasubiza ko aboherereza ibindi
bibombe ngo kuko agomba kwishyura abo bazungu n’abo bahutu
b’abapadiri b’abanyarwanda babateye kumenengana bakajya mu
Bugande. Yibagiwe ko abo bari bataravuka ubwo yahungaga!
Tito
RUTAREMARA wize wari usobanukiwe ibirebana na Kiliziya ngo yabwiye
Kagame ko nasenya Bazilika ya KABGAYI atazamara kabiri ku butegetsi
niko gukunda aratuza ariko yatuje adatuje kuko na magingo aya
akiritsira. Muri iyi nkuru kandi gusa turabibutsa ko i Gakurazo
Gagame yamariye umujinya mu basenyeri yagiye kuhicira ari nabo
navugaga bahushijeho umunsi umwe indege yagombaga kubahungishiriza
muri Zaire. Umunsi
nturengwa!!!
Maneko
za FPR na Kagame muri za Paruwasi Gatolika no mu Miryango-remezo
Muri
ya mayeri ya FPR, Kagame akigera mu butegetsi yihutiye gusaba ko
abasore bo mu bwoko bw’abatutsi bavuye i Bugande bakwitabira
kwiyegurira Imana mu rwego rw’abasaseridoti ngo kugira ngo babashe
kuneka no kuyobora neza Kiliziya y’u Rwanda. Ibi kandi byagezweho
kuko abapadiri bayobora amaparuwasi hafi ya yose muri Diosezi
Gatulika ya Butare bavuye i Bugande.
Mu
nzego zose za kiliziya byagenze uko kugeza no ku bagombaga kugirwa
basenyeri ubu benshi ni abatutsi bakora ibyo Kagame ashaka naho
amadiyosezi agitegekwa n’abahutu bagikanyakanya bahindutse ibiragi
ibi bitanashobora gukopfora ngo ruve mu kanwa.
Aba ngo bariho baraburanishwa bashinjwa ngo kwaca abasenyeri i Gakurazo: ubu bose bafite imyanya ikomeye muri RDF ! Amakinamico ya Kagame turayarambiwe |
Izi
maneko za FPR kandi uzisanga hose kugera no mu miryango remezo kuko
aribwo buryo bwanatumye intwarane zimenyekana FPR ikazihindura
igikoresho cyo kugira ngo ifungire mu rugo Musenyeri NTIHINYURWA
Thadeyo utegeka arikidiyosezi ya Kigali ubu twandika iyi nkuru.
Turabigarukaho mu kanya!!!
Musenyeri
Ntihinyurwa na Kagame ntibacana uwaka !!!
Mbere
y’uko tubabwira ibyo bapfa n’ubwo bidafashije, nagira ngo SHIKAMA
ibanze ikubwire kandi igutekerereze Musenyeri Tadeyo NTIHINYURWA uwo
ariwe : Uwaje
kuba Musenyei NTIHINYURWA Tadeyo yinjiye mu Iseminari nkuru ya
Nyakibanda ku italiki 17 Nzeri 1965, akaba ari Nimero 571 ku rutonde
rw’uko bagiye bakurikirana mu kujya kwiga mu Nyakibanda uhereye
igihe yashingiwe.
Mu
mwaka w’1970, nibwo NTIHINYURWA Tadeyo yahawe ubusaseridoti. Mu
biganye nawe mu ishuri rimwe mu Nyakibanda kandi bakaba ari inshuti
zikomeye bakanaherwa ubusaseridoti mu mwaka umwe barangije mu 1970
harimo : Uwaje
kuba Musenyeri wa Byumba ariwe Serviliani NZAKAMWITA, Uwaje kuba
Musenyeri wa Gikongoro Musenyeri MISAGO Augustin, NDINDIRIYIMANA
Augustin waje kuba Minisitiri ku ngoma ya Habyarimana, n’abandi,…
Mu
1994 FPR ifata ubutegetsi, NTIHINYURWA Thadeyo yari Musenyeri wa
Diyosezi ya Cyangugu. Bakomeje kumushinja ko yagize uruhare muri
Genocide ariko andi majwi akavuga ko ari munyangire y’abavuye i
Bugande biza no kugera n’aho Vatican
ihamagara Kagame imuha gasopo
ariko n’ubu ntiyumva ndakanyagwa!
Nyuma
ya genocide, kubera ko kiliziya y’u Rwanda yari yasenyutse,
abasenyeri n’abapadiri barimburiwe i Gakurazo, abandi barahunze
abandi bari abatutsi barishwe muri genocide, Papa Yohani Pawulo II
yafashe icyemezo cyo kuvana Musenyeri NTIHINYURWA Thadeyo i Cyangugu
amugira arikiyepisikopi wa Kigali.
Kagame
mu mugambi mubisha wo gusenya Katedarali yitiriwe Mut. Mikayire i
Kigali
Mu
1994, Kagame yaje gutura mu icumbi ryagenewe guturwamo n’umukuru
w’igihugu. Akihagera ntiyigeze abaza cyangwa ngo asobanuze impamvu
bubatse Katedarali Mutagatifu Mikayire ngo iturane n’icumbi rya
Perezida ngo nibura bamuhe ibisobanuro yamaze no kumva iyo byerekera.
Kubera
ko iyo uri mu biro kwa Musenyeri NTIHINYURWA uba ureba kwa Kagame
munsi yawe uhari hejuru cyane ahanini bitewe n’uko kwa Musenyeri
hari etages 2 mu gihe kwa Kagame ari inzu isanzwe imwe kandi iri
munsi y’umukingo, Kagame yategetse ko Musenyeri agomba kwimuka
yanze akunze kandi na Katedarali Saint Michel igasenywa.
Musenyeri
NTIHINYURWA utajya aripfana yahise amusubiza ko bidashoboka ndetse ko
aho kugira ngo Cathedrale yimuke ahubwo Kagame ariwe ukwiye kwimuka.
Ubwo intambara y’ubutita iba iratangiye. Kagame yasabye ko babaha
inshumbushanyo y’amafaranga yose bashaka ariko Musenyeri
NTIHINYURWA avuga ko amategeko ya Kiliziya atabiteganya kandi ko
Kiliziya Gatulika nta mafaranga ya Kagame ikeneye kuko
atayiyarusha!!!
Amakuru
twabashije kugeraho atugoye cyane aremeza ko ikibanza Perezida Kagame
atuyemo munsi yo kwa Musenyeri mu Kiyovu atari n’icya Leta ko
ahubwo ari igice cy’ikibanza cyo kwa Musenyeri. Muti ese byagenze
bite : Kubera ko Musenyeri wa Kigali muri1994 NSENGIYUMVA
Vincent yari inshuti magara na Habyarimana,
Yamusabye
ko yaza bakegerana amuha ikibanza bahubaka inzu y’icumbi ry’umukuru
w’igihugu ariko ubundi mu mategeko bikaba byanditse ko aho perezida
atuye ari ubutaka bwa Arikidiyosezi ya Kigali bikaba byumvikanisha ko
Kagame nta mpamvu yo kuburana afite kuko umunsi umwe Kiliziya ishatse
yamuturumburamo akajya gutura mu nka ze ziri ku kiyaga cya Muhazi mu
ntara y’Iburasirazuba, aho yikebeye imisozi, ibibaya, n'igice
cy'ikiyaga cya Muhazi.
Baranapfa
ikibanza kiri imbere y’Urugwiro ku Kacyiru
Indi
dosiye yateje ibibazo hagati y’ibi bihangange bibiri ni iyubakwa
ry’ikibanza cya arikidiyosezi ya Kigali kiri ku Kacyiru imbere
y’Urugwiro arirwo biro Perezida akoreramwo. Nk’uko nabivuze,
kubera ko Kagame ahantu hose ari adashaka kumva no kubona igisa na
Kiliziya Gatolika iruhande rwe uwo mushinga waburijwemo.
Icyo
kibanza kinini cyane cyagombaga kubakwamwo Cathedrale ya Kigali
kugira ngo yunganire iya Mutagatifu Mikayire bitewe n’uko ari
ntoya. Ariko ibi byumvikane neza. Nta gahunda yo gusenya Katedarali
ya Mutagatifu Mikayile yari ihari kuko amategeko ya Kiliziya nta na
rimwe yemera ko Kiliziya yasenywa kabone n’iyo yaba ari ntoya.
Iyo
ari ntoya hubakwa iyisumbuyeho ariko nayo igahama aho kugira ngo
ikomeze kuba urwibutso rw’amateka ya Kiliziya mu bihe byahise.
Dusubiye ku Kacyiru imbere y’Urugwiro, Leta ya Kagame yanze ko naho
bahubaka ubu bikaba byarayoberanye mu mashyi no mu mudiho hagati ya
Kagame na Myr Ntihinyurwa.
Musenyeri
NTIHINYURWA wa Kigali ubu abayeho nk’imfungwa
Kubera
ukuntu Kagame yanze kandi akarwanya guturana na Arikiyepisikopi wa
Kigali kandi ariwe wahamusanze, hari amakuru avuga ko Intwarane za
Yezu zaba zaraguriwe kugira ngo zikorere imyigaragambyo hafi yo kwa
Kagame mu rugo byitwa ko zimuzaniye ubutumwa bumubwira ko intambara
ikomeye cyane igiye kuba mu Rwanda.
Musenyeri Ntihinyurwa |
Kubera
iturufu y’izo ntwarane, ubu kwa Musenyeri NTIHINYURWA hararinzwe
bikomeye kandi hose hagoswe
n’abajepe barinda Kagame ku buryo nta we ucyemerewe kujyayo
uko yiboneye. Uturutse haruguru kuri Ketadarali ugaca kuri BNR
ugatambika munsi yo kwa Kagame ahagana kwa padiri Mukuru hose hagoswe
n’abajepe kandi bafite uburakari budasanzwe.
Byakozwe
mu rwego ngo rwo gukumira no guha gasopo abantu bose biha gutinyuka
kuzana akajagari kwa Perezida bitwaje intwarane za Yezu ariko nk’uko
SHIKAMA tuba twabikurikiranye, babikoze mu rwego rwo kuburagiza
Musenyeri NTIHINYURWA kugeza ubwo azumva nta kindi cyamushobokera
uretse kwimuka akahava yanze akunze. Akaga kaba kenshi!!!
N’iki
gitera Kagame kubangamira Kiliziya Gatolika?
Mu
busesenguzi bwanjye, nk’umuntu usobanukiwe cyane ibya Kiliziya
Gatolika mu Rwanda n’imibanire yayo na Leta, nta kibi Kiliziya
Gatolika y’u Rwanda yahemukiye Paul KAGAME ahubwo niwe wayihemukiye
bikomeye akaba asanga aramutse yumvikanye nayo yaba yemeye ibyaha
yayikoreye kandi atabishaka.
Kagame
agomba kwibuka ko ise Rutagambwa yari yaraguriwe na Padiri Mukuru
kuri Paruwasi mu Byimana icyuma cyasyaga amasaka kandi bamuhaye
n’inzu icyo cyuma cyabagamo na n’uyu munsi iyo nzu iracyahari
bikaba ikimenyetso ko Kiliziya yagiriye neza se kandi mpamya ko iyo
se aba akiriho yari gushimira Kiliziya iyo neza yamugiriye.
Mbona
impamvu ya mbere ituma Kagame akomeza kwibasira Kiliziya Gatulika y’u
Rwanda ari ikimwaro n'ipfunwe by’uko yayihemukiye ku buryo ntaho
yahera ayisaba imbabazi. Iki nicyo kimutera kuburagiza Musenyeri
Ntihinyurwa. Iyi nyandiko ihise inyibutsa wa mugani uvuga ko ingwe
ikurira umwana ikakurusha uburakari.
Ibi
ariko bisa n’ibitazamushobokera kuyisenya burundu kuko urebye uko
Kiliziya yubatse byagorana kwemeza ko hari uwayisenya ngo ayishobore
ku buryo itakongera kubyuka. Ikibabaje ni uko abantu bose bakoze
amakosa menshi kugira ngo bakomeze kuyaryamaho no kwerekana ko byari
ngombwa bakomeza gukangata no guhahamura abo bayakoreye kugira ngo
batazabatinyuka.
Imbere
muri Kiliziya naho biracika nko ku Rucuncu!!!
Nyuma
y’ibyo tubabwiye hejuru ahangaha, twakongeraho ko ubu Kiliziya y’u
Rwanda yapfapfanye ku buryo burenze urugero. Ibi bikaba byerekanwa
n’uko iterwa nayo ikitera aka wa mugani ngo usenya urwe umutiza
umuhoro.
Mu
Madiyosezi icyenda ari mu Rwanda hose ni mu bibazo gusa. Ubusanzwe mu
mategeko ya Kiliziya Gatulika buri Mupadiri agenerwa amafaranga azwi
ku nyito ya INTENTION DE MESSES ni ukuvuga igihembo agenerwa cy’uko
yasomye Misa buri kwezi.
Iki
gihembo kigenwa n’Umwepiskopi ariko nta na hamwe gishobora kujya
munsi y’ibihumbi Mirongo ine by’amafaranga y’u Rwanda. Hari
Abansenyeri bamara nk’amezi atanu, atandatu bataraha abapadiri babo
aya mafaranga kandi niyo padiri akuramo ayo agura isabune, amavuta yo
kwisiga, umuti woza amenyo,…
Hejuru
y’iki gihembo hari abapadiri baba bameze nk’ibigirwamana muri
Diyosezi zabo kubera indi mirimo ikomeye bakorera Kiliziya ku buryo
bahembwa za miliyoni abandi barara ubusa muri za paruwasi bakagera
aho bajya gusangira urwagwa n’abaturage ku dusanteri. Ingero
turazifite nyinshi!!!
Ubwo
tuvuze abapadiri bakomeye cyane reka tubabwire abo ari bo mu Rwanda
munabamenye kuko nta kibi kirimo cyane ko n’iyo myanya
y’ibikomerezwa atari bo bayihaye bayikebewe na ba shebuja aribo ba
Musenyeri babo cyangwa bigeze kuba ba Musenyeri babo mu gihe baba
batakibabereye abashumba.
Duhereye
muri Diyosezi ya Butare itegekwa na Musenyeri RUKAMBA Philipo ukomoka
mu bwoko bw’abatutsi akaba avuka i Zaza i Kibungo akaba ari na
mwishywa wa Musenyeri Aloys BIGIRUMWAMI, muri iyi Diyosezi hari
Padiri Dr GAHIZI Jean Marie Vianney utegeka Universite Catholique du
Rwanda iherereye i Save. Padiri Dr GAHIZI JMV ahembwa Miliyoni ebyiri
ku kwezi (2, 000,000 Rwf).
Tuzamutse
muri Diyosezi ya Kabgayi itegekwa na Myr MBONYINTEGE Simaragidi nawe
wo mu bwoko bw’abatutsi, turahasanga Padiri Dr KAGABO Vincent
utegeka ICK uhembwa Miliyoni imwe n’ibihumbi magana inani ku kwezi
(1, 800,000 Rwf).
Tugiye
muri Diyosezi ya Ruhengeri itegewa na Musenyeri HAROLIMANA Vincent,
dusangayo Padiri Dr NIYIBIZI Deogratias utegeka INES Ruhengeri
uhembwa Miliyoni imwe n’ibihumbi magana atandatu buri kwezi.
Tugiye
muri Diyosezi ya Byumba kwa Musenyeri NZAKAMWITA Seliviriani
dusangayo Padiri Dr NYOMBAYIRE Faustin utegeka IPB – Byumba uhembwa
Miliyoni imwe n’ibihumbi magana cyenda (1, 900,000 Rwf).
Uyu
we afite n’agashya kuko ibiryo arya bidatekerwa mu Rwanda kuko
bituruka i Berilini mu Budage. Ubihakana azabaze abapadiri bajya
kumusura niko ababwira kandi nanjye naramusuye aranabingaburira
ndumirwa.
Tugiye
muri Diyosezi ya Kibungo ubu ifite Musenyeri mushya KAMBANDA Antoine,
dusangayo Padiri Dr KAREKEZI Dominiko utegeka INATEK Kibungo uhembwa
Miliyoni imwe n’ibihumbi magana atanu buri kwezi (1, 500,000 Rwf).
Maze bakarenga bakavuga ko padiri ari nk’undi ? Iyi mvugo
itariyo niyo ubu irimo gucamo ibice abapadiri mu Rwanda.
Ubwo
kandi ntituvuze abapadiri bayobora amashuri yisumbuye y’amadiyosezi
yabo kuko Padiri yigenera umushahara aho usanga hafi ya bose yahembwa
nako bigenera ibihumbi magana atanu by’igihembo buri kwezi. Ibi
bihembo by’umurengera kandi byiyongeraho n’andi mahirwe
(avantages mu kazi).
Ibi
kandi biriyongeraho ko Abasenyeri benshi ari abatutsi bityo FPR
ikabajya mu matwi ibabuza kohereza abapadiri b’abahutu kwiga mu
Burayi kandi ubundi amategeko ya Kiliziya DROIT CANONIQUE iteganya ko
Musenyeri agomba kugena abajya kwiga i Burayi ngo bongere ubumenyi mu
by’iyobokamana ashingiye ku ruhererekane n’urukurikirane rw’uko
yagiye abaha ubusaseridoti.
Umwanzuro
Ibi
bibazo byose tubasesenguriye ntawavuga ko kera bitabagaho ariko ubu
bwo byahumiye ku mirari. Ubu usanga abapadiri bikora bakandika
urwandiko rwamagana umwepisikopi wabo kandi ubundi Musenyeri yari
umubyeyi wa bose uhereye ku bapadiri be birumvikana none ku butegetsi
bwa FPR byose
byabaye isupu nta buzima bukwiye bicyifitemo.
Muri
SHIKAMA turasaba abasenyeri bayobora Kiliziya Gatolika mu Rwanda
kwipakurura igitugu cya FPR ibashukisha ibahenda ubwenge ikabatanya
n’intama n’ibyegera byabo kugira
ngo bakubite inkoni mu mukumbi utatane.
Nk’uko
twabivuze, byose bikorwa ku bw’inyungu z’agatsiko gato cyane
kagamije kwifashisha bamwe mu b’imbere muri Kiliziya kugira ngo
gakomeze kubafasha guhishira ibyaha Kagame yakoreye Kiliziya Gatolika
y’u Rwanda.
Abapadiri
kandi basuzugura ba shebuja nabo bagomba kumenya ko ubwami
busubiranyemo buba bugiye gusenyuka kandi bakamenya ko burya
abaturage baba babaseka iyo bumva no baryanye. Mukomere.
YEZU KOMEZA UREBE KILIZIYA YAWE I KABGAYI-SAVE-MIBILIZI NA KIGALI !!!
Padiri Nzahoranyisingiza
Shikamaye.blogspot.no
Shikama Ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
Shikama Ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
PS/
NKUSI Yozefu
Urakoze
muvandimwe Padiri Nzahoranyisingiza. Yewe,yewe, !!!! Sibwo
ibyari amasaka bibaye amasakaramentu, aka wa musazi.
Kugirango
njyanishe iyi nkuru n'ibyagiye bivugwa mu minsi yashize kuri cya
kibazo cy'Intwarane kugirango mwumve ko ibyo Padiri
Nzahoranyisingiza avuze ko aribyo, ndabahamagarira kwibuka ibyavuzwe
ku maradiyo ya Kagame, imbuga n'ibinyamakuru by'agatsiko.
Cyane
cyane musubize amaso inyuma mwibuke ikiganiro Musenyeri Mbonyintege
Simaragidi byitwa ko ariwe ukuriye abandi bepiskopi, yagiranye na rwa
rubuga rwa Kagame www.igihe.com
n'ibindi yaba yarasubije ku maradiyo anyuranye.
Uyu
musenyeri Mbonyintege abajijwe ibyerekeye Intwarane yaravuze
ngo : « Iby'izo Ntwarane simbizi, na Kiliziya
Gatolika ntizemera, mwabaza Musenyeri Ntihinyurwa »
Aha
rero umuntu ahita avumbura koko ko ziriya Ntwarane zari Gatumwa
kagambiriye guhitana Musenyeri Ntihinyurwa. Iki kibazo n'iki gisubizo
bihuriye hehe koko ? Ese niba Kiliziya Gatolika itazemera,
Musenyeri Mbonyintege yabwiraga abanyamakuru ngo bamubaze
we ntabwo ari umushumba wa Kiliziya Gatolika ? Aha rero
biragaragara ko Uyu Musenyeri nawe ashobora kuba ariho aboherwa cya
kiziriko cya Karegeya, ntimuzatangare bamubitse mu minsi itaha
bababwira ko yazize amanzaganya nka Musenyeri Misago wa Gikongoro.
Dore
uko Magayane yahanuye ibihe bya nyuma by'ingoma ya Rwabujindiri rurya
ntiruhage : « Igihugu kizaba cyugarijwe n'agahiri
n'agahinda, igihugu cyose kizaba cyuzuye ubugambanyi : umwana
agambanira ababyeyi, abashakanye bagambanirana » . Ese aho
nshuti za Shikama icyo gihe mwene data Magayane yahanuye si iki ?
Abasenga
nimusenge, naho ubundi harahagazwe !
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355