Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri SHIKAMA kuri 31/1/2014
Musoni James ntaho adashakira icya cumi cya FPR No muri ADEPR agerayo! |
ADEPR, idini ryageze mu
Rwanda nyuma ya Kiliziya Gatolika rikabanza za Gihundwe muri Cyangugu, idini
ryadukanye umuriro mwinshi abarisengeramo bitwaza amabibiliya matoya y’imikara,
idini risengerwamo n’abambara amajipo akorakora ku birenge n’ibitambaro bipfutse
umutwe wose abantu bakabita abarokore, idini rirangwa n’urusaku rwinshi
rw’urusobe rw’ibyuma nk’amapendo babyaza umuziki barimo gusenga; wa mwanzi
SHITANI rihora risenga ryamagana, ubu rigeze aho ashaka n’aho umwana arira
nyina ntiyumve.
Iyobokamana rikozwe neza rigirira akamaro umutima wa ba
nyir’ugusenga, iyo bishobotse n’igihugu kibyungukiramo kuko abantu bubaha Imana
babasha no kubahiriza gahunda za Leta mu buryo bworoshye.
Mu minsi yashize twigeze kubagezaho inkuru kuri uru rubuga rwanyu SHIKAMA
mukunda muri benshi ivuga kuri ADEPR. Iri dini ubundi ryitwa Impuza-mashyirahamwe
y’Amatorero agendera kuri Roho Mutagatifu cyangwa umwuka wera.
Muri iyo nyandiko twavugagamo ukuntu FPR yaryeguriye abanyamurenge
kugira ngo ikomeze ibahume amaso ibabuze gutaha iwabo kuko ari iturufu
izabashoboza gukomeza gusahura igihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Ihaanira
Demukarasi ya Kongo-Kinshasa.
Ikindi twavugaga muri iyo nkuru cyari uko uwari umuyobozi w’iryo
dini witwaga Pasiteri USABWIMANA Samuel, FPR yamukuyeho mu buryo budasobanutse
ikanategeka abakirisitu bagenzi be kumushinja ibyaha by’ibihimbano bimuhanisha
gucibwa mu itorero no guhama mu rugo nk’uhafungiye mbese ntabashe kujya mu
rusengero guhimbaza Imana no kuvuza ipendo nk’abandi barokore bose.
Muri ayo macenga n’induruburi bya Politiki bimira idini mu Rwanda,
Pasiteri USABWIMANA Samuel ubu ufungiye
iwe mu rugo nk’uko nabivuze yasimbujwe Pasiteri SIBOMANA Yohani. Uyu SIBOMANA
n’ubundi yigeze kuba umwe mu bayoboye iri dini ariko nabwo yabaye igikoresho
cyo kuzana umwuka mubi bamuvanaho kuko icyo gihe yari yagaragaje ubushobozi
bucye mu kuyobora.
Amakuru
dufite akaba yerekana ko amacakubiri arimo kugaragara muri iri dini ry’abapenekote
ahemberwa na Minisitiri James MUSONI uyobora Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu,
imiyoborere mibi, amajyanyuma rusange n’imibereho mibi y’abaturage. Ibi MUSONI
abikora ku mabwiriza ya Shebuja Kagame ku mpamvu turi busobanure mu kanya.
Nk’uko RPF na Kagame bagiye
bakongeza umuriro mu gusenya abatavuga rumwe na bo, ni nako barimo kubigenza mu
gusenya itorero rya ADEPR. Ni muri urwo rwego rero bibasiye Pasiteri USABWIMANA
Samuel, bamusebya bamwangisha abakirisitu (Abarokore) babapakiramwo ko ngo
afite ibitekerezo by’ubuhezanguni bishingiye ku moko. Nyamara umugambi ukaba
ari wa wundi wa Perezida Kagame wo kwigizayo abantu bose batagendera mu ntore
ze.
Iki kikaba ari ikinyoma kuko, Pasiteri USABWIMANA
Samuel, umututsi warokotse akarokokera mu Biryogo , Nyakabanda i Kigali ari
ikinyoma cyambaye ubusa kuko umugambi ubaye uwo kwigizayo abahezanguni Kagame
yagombye guhera ku bamwegereye cyane kandi babushabushe abaturage. Muri abo
barimo Dr Senateri Antoine MUGESERA,
Musenyeri Onesphore RWAJE wanakomye amashyi
y’urufaya ubwo Kagame yavugaga ko azarimbura imbaga nyarwanda muri za ngirwa-masengesho
zabereye muri Kigali Serena Hotel, abahezanguni kandi barimo na Musenyeri
BONYINTEGE Smaragde ubanza kukureba ku zuru iyo mugiye kuvugana cyangwa muhuye,
barimo Pasiteri Antoine RUTAYISIRE uherutse kuvuga mu nama yari yamuhuje n’abanyamakuru
ko yigeze kwifuza icyarimbura abahutu kandi akakigiramo uruhare, n’abandi
tutabona impapuro tubandikaho muri iyi nkuru.
Nyamara
ahubwo birazwi neza kandi cyane ko Pasitoro USABWIMANA Samuel ubusanzwe ari
umusaza w’imfura n’imico myiza kandi ucisha make wagaragaje ubutwari bwo
kwamagana amacakubiri yari yaramunze akamugaza ADEPR mbere y’uko atorerwa
kuyibera umuvugizi mukuru.
Ubu rero ADEPR imaze kuba ikibazo ku mitima na roho by’abayisengeramo
no ku muryango nyarwanda muri rusange kubera ko intore Kagame yoherezamo zamaze
kurihindura nk’akarima k’urusange aho buri wese akora ibyo ashaka kandi
akabikorana n’agasuzuguro. Uwo Pasiteri SIBOMANA Yohani yagiyeho kugira ngo abe
igikoresho cya Kagame na Minisitiri Musoni.
Sibomana Yohani |
Kagame na Musoni barashaka amaturo
n’inkunga bya ADEPR biva muri Suwede
Iteka mpora nibuka
ijambo ryavuzwe na Nyakubahwa Perezida
Daniel Arap Moi wigeze kuyobora Kenya, hari abantu tujya tuganira
bakambwira ko bakiri mu ishyamba Kagame yajyaga ababwira ko ahantu hose
hazaba hashobora kubyara ifaranga uko hazaba hameze kose, ayo mafaranga azaba
aya FPR ku kiguzi icyo aricyo cyose none koko niko birimo kugenda.
Gusa ikitarakozwe Kagame yari
yarabemereye nyuma akaza kubakwepa ni ukuyasaranganya ku bayoboke ba FPR
kuko ubu yikubiwe n’agatsiko gato cyane k’abantu batarenga makumyabiri barimo
na Kagame nyir’igihugu hamwe na Musoni utegeka MINALOC. Ni muri uru rwego ADEPR
ihabwa inkunga nyinshi cyane zivuye mu baterankunga bityo bakaba bashaka
kubanza kuryaho icya cumi.
Ibi rero ntibyashoboka
batiyegereje umuyobozi mukuru w’idini. Kugira ngo bamwiyegereze bagomba
gushyiraho uzabapfukamira ibyo gukorera Imana n’umukumbi wayo bikagenda nka
nyomberi. Umutungo wa ADEPR twabibutsa ko ukomoka ku maturo abarokore batura mu
nsengero hakiyongeraho inkunga ziva muri Norvege na Suwede
Pasiteri Usabwimana wahuye n'inyundo ya FPR Afungiye iwe nka Birofa wo ku ruzi rw'iwabo wa Kinani |
Mu nama yo gusoza umwiherero
yabaye ku itariki ya 08/12/2012, n’uburyarya bwinshi, Perezida KAGAME yashimiye
itorero rya ADPR n’abanyamuryango baryo kubera ibikorwa byiza bagezeho, ariko
ntibyamubujije gukomeza gucengeza amacakubiri muri aba banyamuryango ubwabo.
Ntabwo rero bitangaje kubona Pastori Samuel USABWIMANA na bagenzi be bitorewe
n’abakirisitu, beguzwa, bagasimbuzwa inkomamashyi za Kagame.
ADEPR yatumije inama ihinduka
imyigaragambyo Mutakwasuku na Musoni baza gushungera
Mu nama rusange y’abashumba
b’itorero rya ADEPR, yari yahuje abapasiteri baje bahagarariye amaparuwasi
n’indembo zoze mu mpande zose z’igihugu, tariki ya 03/02/2012, ku rusengero rwa
ADPR-Nyabisindu mu karere ka Muhanga mu mujyi wa Gitarama, habaye ukutumvikana
ndetse n’imyigaragambyo hagati y’abashumba b’iri torero.
Muri iyo nama habayemo udushya aho
haje n’abantu biyitaga abashumba cyangwa abapasitoro bavugaga ko bayobora za
paruwasi za ADEPR nyamara bari boherejwe na FPR kugira go baze kuvangira
abayoboye inama. Minisitiri Musoni na Meya wa Muhanga MUTAKWASUKU Yvone nabo
bari baje gushungera iyo myigaragambyo kugira ngo berekane ko koko iryo dini nta
kigenda ndetse rikeneye inkunga ya Leta cyangwa guseswa bibaye ngombwa.
Iyi myigaragambyo yabaye mu rwego
rwo kureba ukuntu bakwikiza Pasitori USABWIMANA Samuel utajya na rimwe
avugirwamo na Kagame cyangwa n’abambari be. Iyi mbuto y’urwango n’amacakubiri
Kagame na Minisitiri MUSONI James barimo kubiba mu bana b’abanyarwanda,
amaherezo izabagaruka.
Mu by’ukuri hatabayeho kwihenda no
kubogama, Pasiteri USABWIMANA Samuel ni intwari yo gushimwa kuko yanze
kuvugirwamo na KAGAME ushaka gusenya itorero ry’Imana ubu ryabaye iry’agatsiko
ka bamwe. Imana ikomeze kumurinda.
Ubu rero harimo kuvugwa indi
bombori bombori muri iri dini ituruka ku kutumvikana hagati y’uwashyizweho
n’ibyegera bye birimo kugerageza kubahiriza amategeko biburizamo amategeko
mahimbano ye bikaba bitumvikana ukuntu bizagenda ngo iri dini ribone ituze n’amahoro
bityo ribashe kubona ubwashorera umukumbi mu ngoma y’ijuru. Ibi byose biraterwa
n’inda nini yasumbye indagu.
Mu gusoza iyi nkuru SHIKAMA
turatanga umusanzu wacu twemeza ko amadini adashobora kuvangwa n’ibikorwa bya
politiki ngo bigire icyo bigeza ku baturage n’igihugu muri rusange. N’iyo
bishobotse ikivamo ni umwiryane no guca abantu mo ibice. Leta niharire ADEPR
uburenganzira bwayo yishyirireho abayiyobora nibibananira bazamenye n’uko
babibonera ibisubizo ariko hatajemo igitutu, igitugu, igitutu na munyangire bya
Leta.
Muri SHIKAMA twifatanije
n’abakirisitu bo muri ADEPR mu Rwanda basenga Imana batayiryarya uhereye mu
Gakinjiro i Kigali ku cyicaro gikuru, ugaca i Gihundwe, ugaca i Nyabisindu i
Gitarama, ukanyura i Bugesera mwubatseyo n’ibitaro, ugaca i Gahogo hakurya ya
Kabgayi naho muri Gitarama n’ahandi mufite za Paruwasi. Nimukomere mwihangane
kandi musenge ubutarambirwa Imana izumva gutakamba kwanyu.
Gusa mumenye kandi muzirikane ko
niba idini ryanyu ryemerwa n’Imana nta kizarisenya ariko nimucurangurira mu
mubiri Sekibi azabogeraho uburimiro musange murutwa n’abatajya mu rusengero na
busa.
BWIZA M.
Shikamaye.blogspot.no
Shikama Ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355