Pageviews all the time

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. Televiziyo y’u Rwanda ikwiye guhindura imikorere yayo byananirana igafungwa kuko ikabije gushinyagurira abanyarwanda no kubakina ku mubyimba ijijisha ngo amakosa y’ibikomerezwa bya FPR atajya ahagaragara bityo abaturage bakabatahura bagakorwa n’ikimwaro!!!/GATENDO A.



Iyi nyandiko yaciye bwa mbere kuri Shikama kuri 26/1/2014


Muri SHIKAMA twandika ku nzego n’ibintu byose byerekeranye n’imibereho y’abanyarwanda mu buzima bwabo bwa buri munsi tugamije ko ukuri gusimbura ikinyoma. Ntibisanzwe ko twakora inkuru cyangwa inyandiko kuri Televiziyo y’u Rwanda ariko kuko imikorere yayo ikabije kuba ikibazo aho kuba igisubizo ku bibazo abanyarwanda bafite dusanze ari ngombwa kugira icyo tuyivugaho.
Impamvu kandi si Televiziyo gusa kuko mu Rwanda inzego zose z’ubuzima bw’abaturage zahindutse izitabafitiye akamaro kandi aribo zagombye kuba zarashyiriweho. Ibi kandi tuvuga n’uwasesengura atihenze yabibona n’amaso ye.
Mu 1994 mbere gato y’uko Habyarimana yicwa, hari umusaza wari wiragiriye inka ze n’inshyimbo niko kwitegereza abantu b’urubyiruko babyinaga baririmba ngo Habyarimana gisunzu navaho impundu zizavuga. Uwo musaza niko kurembuza umwe mubikananshuraga niko kumubwira ati : 
« Mwana wa ! Muravuga ngo Habyarimana navaho impundu zizavuga !!! Mumenye ko navaho induru zizavuga !!!” Bakomeza kwibyinira !!!
Ibi mbivuze kugira ngo numvikanishe uburyo u Rwanda ari igihugu kimeze nk’igitegekwa n’abantu batageze mu ishuri na busa kandi batazi agaciro k’umuturage kandi koko niko bimeze! Hari uwambwira ati urakabije !!! Ntabwo nkabije kuko iyo uyoborwa n’abatarize, n’iyo ufite dokitora usanga mu byemezo ufata n’amagambo uvuga urutwa n’umwana w’igitambambuga.
Kuri iyi ngingo ndumva ntawampakanya ! Uwashaka kumpakanya namubwira kujya gusoma ku IGIHE.COM akareba inkuru yasohotseho ejo aho Minisitiri w’intebe za Kagame ariwe nyakuba  Nyakubahwa Dokiteri Petero Damiyani HABUMUREMYI yatangaje ko ngo Kagame ari umukozi mwiza udasanzwe mu kazi kandi ukunda abaturage ngo kuko abasanga iwabo bakaganira akabacyemurira n’ibibazo byananiranye.
Ibi Dogiteri Petero Damiyani avuga niba yari azi ko kugira ngo Perezida ajye gucyemura ibibazo by’abaturage mu Karere byerekana igitugu kirenze urugero ntiyakongera kuvuga atyo. Bishushanya ko Meya ntacyo aba avuze imbere ya perezida, ko nta bubasha agira kandi ko hari ibigomba kuba umwihariko wo gucyemurwa na Perezida wa Repubulika; ibintu bidakwiye na busa !!!  
Mu nkuru y’uyu munsi tugiye kwibanda ku mikorere ya Televiziyo y’u Rwanda maze dusesengure impamvu ifata abanyarwanda nk’abatagira icyo bazi kandi gukora neza bishoboka ndetse cyane. Muti ese ibi byo bije bite?
U Rwanda rufite ibibazo byinshi kandi nta gihugu kitagira ibibazo kuko biramutse bidahari icyo gihugu cyaba atari kizima. Mba ngira ngo abantu basoma SHIKAMA bajye bumva neza icyo tuba tugamije. Ntituvuga ko u Rwanda rushobora kuba paradizo itagira ibibazo kuko bidashoboka muri ubu buzima.
Icyo duharanira ni uburyo ibibazo byagaragaye bicyemurwa n’uburyo bishakirwa imiti ikwiye ndetse n’inzira binyuzwamo iyo niyo demukarasi duhananira. Ni nako kuri dushaka ko gusimbura ikinyoma.
Televiziyo na radiyo Rwanda ni ibigo birangwamo icyo mu itangazamakuru twita CENSURE ku rwego rwo hejuru cyane. Ibi biterwa n’uko byombi ari ibinyamakuru bya Leta y’u Rwanda bityo bikaba bigomba byanze bikunze kumvira no kubahiriza amabwiriza ya ba shebuja.
Ibi tuvuga kandi tuba tubifitiye ibisobanuro n’ingero zifatika. Icyerekana ko CENSURE muri O.R.I.N.F.O.R ubu yitwa R.B.A ikabije ni uko mutacyumva umunyamakuru witwa Anauld NKUSI NYETERA wajyaga avuga amakuru mu Gifaransa kuri TVR. Icyo yazize ni uko yateruye kuri BBC inkuru yavugaga ko M23/RDF muri KONGO yatsinzwe uruhenu agahita ayisoma n’amashusho uko yakabaye agahita yirukanwa ubu akaba arimo kuririra mu myotsi n’umugore n’abana n’imfubyi,…
Ibi ariko bishobora kumvikana kuko na kera na kare abaturage bakundaga kwita ORINFOR Ofisi y’amatangazo ya Leta nyuma biza guhindurirwa izina. Ubu kubera ukuntu abaturage bazinutswe Televiziyo y’u Rwanda basigaye barayihaye agahimbano ka TELEVIZIYO RUKUMBI abandi bayibatije TU VOIS RIEN(TVR) bisobanuye ngo nta na kimwe ubonaho kuko ntacyo ikwereka!
Imikorere y’iyi Televiziyo ni urugero nyakuri rwerekana imikorere ya FPR n’uburyo ifata abaturage nk’abatazi icyatsi n’ururo bidafite icyo bivuze. Abantu bakomeje kubivuga bigera n’aho babibaza no mu biganiro byakunze kubera mu Rugwiro ariko ubu bisa n’aho byasubiye inyuma kurushaho kuko abagatanze ibisubizo aribo nyirabayazana.
Imbarutso
Burya ikintu cyose kigira imbarutso igitera. Numvise ntabyihanganira na busa ntabisangije abasomyi ba SHIKAMA. Ku mugoroba wo kuwa Gatandatu taliki 25 Mutarama 2014 mu makuru TVR yerekanye bavuzemo inkuru irebana n’ukuntu mu Rwanda ubukene burimo kuvuza ubuhuha.
Muri iyo nkuru umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro witwa Jacqueline yasobanuye ko umwaka ushize wa 2012 mu Rwanda haguzwe imodoka 1250 none uyu mwaka wa 2013 ushize bakaba baraguze gusa imodoka 750 bisobanuye ko zagabanutseho 40%.
Ubwo umunyamakuru yahise avuga ko bahaye abaturage urubuga rwo gutanga ibitekerezo no kohereza ubutumwa ku ngingo imwe rukumbi igira iti : « Mutange ibitekerezo byanyu ku cyakorwa kugira ngo abashaka kugura imodoka mu Rwanda bazibone bitabagoye kandi ku buryo bworoshye »
Iki kibazo kikaba giteye agahinda kandi kitari gikwiye ari naho nahereye nandika umutwe w’iyi nyandiko ko ari ugufata abenegihugu nk’abana batagize icyo bazi. Muti kubera iki ? Impamvu ya mbere ni itangazamakuru ribogamiye kandi rihengamiye kuri nyir’igihugu rigahigika abaturage basanzwe kandi aribo bagenerwa-bikorwa.
Impamvu ya kabiri ni uko urebye ibibazo abanyarwanda bafite muri iki gihe hari byinshi bikwiye gutangwaho ibitekerezo kuruta gukina abaturage ku mubyimba. Mu bibazo bihangayikishije harimo ubushomeri bw’urubyiruko mu Rwanda hakaba n’imico y’iminyamahanga igenda ikegeta / imunga umuco gakondo wacu mu cyayenge ku buryo ibyo bikwiye kwitabwaho.
Hari ubuhinzi bumeze nabi kandi bwazize abategetsi baburimbuye babuza abaturage guhinga uko babyifuza bigahita byumvikana ko impamvu babahitiramo ingingo bavugaho kuri Televiziyo baba batinya ko bavuga ibifatika byahindura ubuzima bw’igihugu.
Hari ibiciro by’ibihahwa by’ibanze ku isoko biri hejuru cyane (INFLATION), hari iyo nzara ivuza ubuhuha ndetse n’ibindi byinshi cyane byatangwaho ibitekerezo abaturage bakagaragaza uko babibona ndetse n’imiti yatangwa ngo bikemuke uretse ko abategetsi b’u Rwanda batayobewe ibisubizo bikwiye kuko iyo uzi ikibazo burya uba wabonye n’igisubizo cyacyo.
Tugarutse kuri iki gitekerezo cyo kugura imodoka, ubundi abagura imidoka ni ababa baragashize nka Gashamura ku buryo baba batagifite ikibazo cy’inzara. Abo usaba gutanga ibitekerezo ni abakene, barya rimwe ku munsi cyangwa mu mins ibiri batuye mu nzu z’inkodeshanyo kandi badafite uko bigira bikaba bidakwiye gukora gutya ko bakwiye kwivugurura.
Televiziyo ikwiye urugendo shuri muri BBC
Burya abategetsi b’i Kigali banga B.B.C urunuka kubera ko ivuga kandi igakora itangazamakuru ryubahiriza amategeko mpuzamahanga y’umwuga. Iyo kuri BBC amakuru ageze, buri muturage atanga igitekerezo ku nkuru ashaka kandi yumva yamukoze ku mutima noneho BBC igasomera abaturage bayumva ibitekerezo ku nkuru yanditsweho cyane nyuma yo kuyijonjora no kuyitoranya mu zavuzwe zose mu makuru.
Ubu buryo nibwo unasanga banditse ku nkuru ari benshi maze umunyamakuru yasoma ibyanditswe ukumva ni nk’aho ariwe wiyandikiye ndetse bamuvugiye igitekerezo kuko nyine rubanda baba bahuje ibitekerezo byabo.
Iyi niyo mpamvu tugaragaza ko Televiziyo y’U Rwanda TVR( Tu Vois Rien)  ikwiye kujya gukora uruzinduko mu rwego rw’urugendo-shuri rw’akazi muri BBC kugira ngo babigishe uko bategura ikibazo kigomba guhabwa rubanda ngo igitangeho ibitekerezo.
Twe muri SHIKAMA tukaba tubona aho kugira ngo bashinyagurire abaturage bababwira gutanga ibitekerezo ku bagashize baminuje bamena ibisaguwe n’abana babo, bazagura amamodoka ahenze ahubwo bari bakwiye kubyihorera bikagira inzira kuko ibibi birutana.
Mu gusoza iyi nkuru muri SHIKAMA twamaganye itangazamakuru rya Kigali  rijijisha abaturage ribakina ku mubyimba kuko ntaho ryaba ritaniye n’iridatanga umusanzu mu kubaka igihugu kandi ubundi ariko kamaro karyo kugira ngo abaturage bajijuke bagere no ku iterambere rirambye mu buzima bwabo bwa buri munsi.  


GATENDO A.
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355