Sheikh Saleh Habimana |
Muri za mirongo irindwi mu kinyejana gishize, hari akaririmbo kagacishijeho kuri Radiyo Rwanda kitwaga ngo "Iby'isi ni amabanga". Burya ko umugani ngo ugana akariho, iby'isi ni amabanga ariko ibyo mu Rwanda byo bikagerekaho akarusho ko kuba amayobera aruta amwe Padiri atubwira mu kiliziya ku cyumweru Ko Patiri ari Imana, Mwana akaba Imana na Roho Itunganye ikaba Imana bose bakaba Imana imwe!
Ntabwo nzinduwe no kubigisha amayobera kuko nta mpamyabumenyi nyafitemo ahubwo nzinduwe no gusiganuza ngo uwandusha kugira icyo ayamenyaho andye akara arinyibire!Dore muvandimwe ibyanyobeye: Kagame Pawulo atubwira ko aza mu Rwanda ntacyo yahasanze, nta majyambere yahabaga, nta mwana w'umututsi wigaga. Yarakugendeye agushakira abazungu b'intiti mu kinyoma aribo Rick Warren na Tonny Blair bemeza koko ko ubukungu bwo mu Rwanda bwiyongera buri munsi ku muvuduko w'icyogajuru iyi ikaba ari nayo mpamvu bavuga ko kuba yaragize uruhare muri jenoside akaba akomeje no gutera umutekano mucye mu karere ntacyo bitwaye kuko ubukungu bumeze neza! Nanone Kagame arakugendeye agushakiye abavantara bo hirya no hino bashinga za kaminuza zigiye kurusha ubwinshi amashuri yisumbuye ari mu Rwanda!