Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri
16/4/2014
Mu kiganiro umuhanzi Kizito Mihigo yagiranye n'urubuga rwa Kagame igihe.com mbere y'uko bamujyana kumufungira ahantu hatazwi ngo ubu akaba amaze kurekurwa nk'uko tubikesha inyenyeri.net, Kizito yahaswe ibibazo kuri ibi bintu bikurikira akaba arinabyo ariho azira:
1. Kuki mu ndirimbo ye igisobanuro cy'urupfu avuga ko n'abandi bazize ikitariswe jenoside bagomba kwibukwa?.Ibi, inzobere za FPR mu kinyoma n'ubutiriganya zikaba zaramubwiye ko ari ugupfobya jenoside;ibi mukaba mwarabyisomeye ubwanyu.
2. Ikindi kibazo cya kabiri yabajijwe ni iki: " ese waba ufite umukunzi?", mbere yo kugira icyo mvuga kuri iyi ngingo, ndibaza niba iki kibazo hari aho gihuriye n'indirimbo ye yari yahamagariwe kwisobanuraho! Koko rero Kikizito uyu arazira byinshi, ngo yaba ashaka gukora icyaha nka kimwe itangazamakuru rya Kagame ryatangazaga ko Kikwete yarongoye mubyara wa Habyarimana, umuhutukazi!!!! Ku Gatsiko rero kokamwe n'irondakoko akaba arinaryo rigahenuye, Kizito nk'umututsi wiyubaha, ntiyagombye kugerageza gukundana n'umuhutukazi abana bazima bahari!Nguko uko Kagame yabwiye itangazamakuru muri Kenya ko ya gahunda ye y'urukozasoni Ndi Umunyarwanda igamije kurinda inyungu za ba Nyamuke, ni ukuvuga abatutsi. Ariko mubyo ukuri naberetse mu nyandiko y'ubushize ko abatutsi Kagame aba avuga atari abo tuzi, ahubwo ari ba Rucagu, Bamporiki, Habumuremyi, Gatsinzi, Bazivamo, n'abandi. Muri iri kinamico rirangiye rero, Kagame akaba yumvishije Kizito Mihigo n'abameze nkawe uko bagomba kwifata kuri izi ngingo 2 tuvuze hejuru.