Inzogera yo kwa Padiri ari nayo ivuzwa inshuro 3 buri munsi mu gihe cy'indamutso ya Malayika |
Ibintu bibera mu
Rwanda kuva FPR yafata ubutegetsi taliki 19 Nyakanga 1994 bitera abantu
bashyira mu gaciro kwibaza ibibazo uruhuri. Maze gusoma amateka atandukanye mu
bitabo binyuranye nasanze umuturage w’Ubudage ashobora kuba ariwe muntu
wababaye kurusha abandi kuri iyi si hagakurikiraho umunyarwanda.
Nyamara ariko
ubisesenguye mu mizi y’ubutegetsi wabona neza ko Paul Kagame ategetse nabi
cyane abaturage kurusha uko Adolf HITLER yategetse abaturage b’Ubudage. Kubera
kubana n’abapadiri cyane twitsiritana imibiri kandi tugahura kenshi mu gihe
kingana n’imyaka 10 nakoze muri Radiyo Mariya Rwanda i Kabgayi nabashije
kwinjira henshi mu hantu ho kwa Padiri no kwa musenyeri hatinjirwa n’ubonetse
wese.
Muri aho nageze
henshi cyane harimo mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda yaragijwe Mutagatifu
Karoli BORROMEO, Iseminari Nkuru ya Filozofiya y’i Kabgayi yaragijwe Mutagatifu
Tomasi wa Aquino, mu rugo kwa Musenyeri i Kabgayi inshuro ntabara n’ahandi
henshi, kwa Musenyeri NTIHINYURWA Tadeyo i Kigali, yewe nageze no mu RUGUNGA mu
rugo no mu biro by’Intumwa ya Papa mu Rwanda inshuro ebyiri ku bwa Nonce
Apostolique IVO SCAPOLLO.