Pageviews all the time

SHIKAMA DUTANGARIJE ABANYARWANDA BOSE KO UMUGAMBI MUBISHA WA F.P.R WO GUSENYA BURUNDU IDINI RYA ADEPR Y’ABAROKORE UMAZE KUBURIZWAMO NA PASITERI MUTAGANZWA VIATEUR WEMEYE KUBA IGITAMBO CY’ABAKIRISITU BITYO AKABA AKWIYE ICYUBAHIRO KIGENERWA INTWARI UREKE ABABYIYITIRIRA BATAZI IYO BIVA N’IYO BIGANA/ UDAHEMUKA Eric

Pasiteri MUTAGANZWA Viateur : Dore umushumba ukwiye kwegurirwa intama 






















Iyo umuntu yiyemeje kuba umunyamakuru unenga ibikorwa na Leta bidahwitse agamije gucyebura abayobozi, kubakangara no kurengera rubanda burya aba yishyize ku karubanda kandi aba ari mu bashobora kwicwa umunota ku munota bitewe n’uko abanyamafuti n’ibisambo byose bidatana no kwikiza abavugira rubanda.

Ikintu gikomeje kumbabaza muri ubu buzima bw’itangazamakuru ni ukubona mu Rwanda ibintu bitajya mu buryo nibura ku kigero cya 5% ugereranije n’uko mbyifuza. Impamvu bidashoboka kandi bitazanashoboka FPR igitegeka u Rwanda ni uko abayibereye ku isonga umugambi wabo ari ugusahura igihugu aho kucyubaka.

Pasiteri SIBOMANA Jean, Umuvugizi wa ADEPR wiyemeje kuyisenya akoreshejwe na Musoni na Kagame


















Mubuzima bw’ishuri ryisumbuye nagizemo inshuti nyinshi z’abarokore bo muri iri dini rya ADEPR ndetse no muri Kaminuza nagiye mpura nabo kenshi tukaganira nk’urubyiruko bakambwira ibibazo biri mu idini ryabo. Aho ngereye mu itangazamakuru ubwanjye nikoreye ubushakashatsi bwantwaye imyaka 5 ngenda negeranya ibimenyetso ku mpamvu iri dini rihoramo rwaserera.

ADEPR idini rihoramo rwaserera!

Kuva muri 2005 kugeza muri 2009 nakoze ubushakashatsi ku mpamvu iri dini ryiberamo abakobwa bambara amajipo agera ku bitsi (ku birenge) ariko bakabirengaho bagasambana, ibitambaro bipfutse umutwe wose, batisiga uturangabwiza, bivugwa ko batanywa inzoga (n’ubwo nzi neza ko bayinywa kandi nkaba natanga n’ingero), basenga basakuza batitira nk’abatagira umutima, biyita abakiranutsi kandi bagacira imanza abandi,... impamvu bahorana rwaserera.

Muri ubwo bushakashatsi bwanjye nabashije kuganira n’abapasiteri barenga makumyabiri (20) n’amazina yabo mushatse nayababwira kandi mubo twaganiriye barimo n’uyu SIBOMANA Jean wabaye ikiraro FPR yambukiraho ijya kudurumbanya iri dini ubu rimaze kuba akabarore mu Rwanda kubera ubujiji bwaryaritsemo n’imicungire y’umutungo idahwitse bikiyongera ku myigishirize ikocamye cyane kandi ibusanye n’iyobokamana rikwiye kubwirwa abanyafurika.

Mubo naganirije kandi harimo n’uyu Pasiteri MUTAGANZWA Viateur icyo gihe nibuka ka namusanze i Butare aho yari umushumba n’abandi benshi barimo Pasiteri MATABARO, Pasiteriu USABWIMANA Samuel, n’abandi.

Muri ubwo bushakashtasi bwanjye nabonyemo ibibazo bitatu bikomeye ku buryo bitavanywemo idini mu myaka 10 iza rishobora kuzaba ritakibaho mu Rwanda. Ikibazo cya mbere ni ubujiji bw’abarisengeramo, ikibazo cya kabiri ni inyigisho zikocamye cyane kandi zitangwa n’abantu b’injiji batize ngo basobanukirwe ahubwo babwiriza bishingikirije Umwuka wera (Roho Mutagatifu) naho ikibazo cya gatatu ni akaboko ka FPR kiyemeje kuzasenya iri dini byanze bikunze.  

Insiriri : Ibaruwa yo ku italiki 10 Nzeri 2014

Hashize imyaka igera kuri 20 FPR ishaka gusenya ADEPR ibi kandi twabyanditseho inkuru zitabarika nkiba no mu Rwanda nabyanditseho inkuru ntibuka umubare. Icyo FPR ihora ADEPR ni nk’icyo yahoye Sendika INGABO y’abahinzi-borozi i Gitarama. FPR ivuga ko ADEPR ari indiri y’abahutu igomba gusenywa.

Kubera iyo mpamvu, FPR yashakishije uburyo bwose yasenya iri dini ariko biba iby’ubusa. Umugambi mubisha rero wari ugezweho ariko umukozi w’Imana Pasiteri MUTAGANZWA Viateur ababera ibamba kuko arimo Umwuka w’Imana kandi akaba afite urukundo rw’intama no kwanga kwikoreza itorero umutwaro ritari kuzapfa ryituye.
James GATERA, Umuyobozi Mukuru wa BK wanze guha ideni ADEPR kuko yabonaga ntaho bakura ubwishyu


















Muti ese biteye bite ?: Nk’uko nakunze kubibandikira, uwo Kagame yashinze gusenya ADEPR kandi akayirandurana n’imizi ni minisitiri MUSONI James. Kugira ngo bishoboke, MUSONI yagiriye inama Pasiteri SIBOMNA Jean yo kwaka inguzanyo ya Miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo ibikorwa remezo bya ADEPR biri ku Gisozi byubakwe neza kandi vuba.

Nyamara muri ADEPR nta mugambi wo kuguza ideni wari uhari kuko abakirisitu bari bariyumvikaniye ko bazajya batanga umusanzu wa Miliyoni magana atanu buri gihembwe avuye mu maturo yo ku cyumweru no mu byumba by’amasengesho.

Minisitiri MUSONI James yumvishije Pasiteri SIBOMANA Jean ko azamufasha kubona izo Miliyari ebyiri hanyuma FPR igatwaramo miliyoni magana atanu y’umusanzu kandi n’ayo maturo agakomeza kuza ndetse ko havutse ikibazo FPR ishobora gukingira ikibaba uyu muyobozi ntakurikiranwe kuko bahita bamucikisha bakamujyana kwiga mu Bwongereza.

Kubera gukunda iby’isi yarabyemeye ariko kuko inguzanyo yagombaga gusabwa mu izina ry’idini byari ngombwa ko n’umunyamabanga mukuru ashyira umukono ku nyandiko y’ubusabe. Mbere y’uko asinya ku ibaruwa ya nyuma isaba Pasiteri SIBOMANA Jean agaragiwe na Minisitiri MUSONI batwaye umushinga muri BANKI YA KIGALI bawugejejeyo umuyobozi Mukuru wa BK bwana James GATERA arawanga kuko yabonaga nta bubasha bwo kwishyura iri deni riremereye ADEPR yazabona aribyo twita mu cyongereza SOLVABILITY.

Muri BK byanze, Musoni yafashe akaboko uwo ashaka gusenyera amushyira umwana wa FPR witwa KANYANKORE Alex uyobora BDR (Banki Nyarwanda itsura amajyambere), uyu KANYANKORE mbabwire ko ariwe wahoze ayobora OCIR-CAFE i Gikondo.
KANYANKORE Alex, Umuyobozi Mukuru wa BRD wemeye guha ADEPR ideni rya miliyari ebyiri ku itegeko rya Minisitiri MUSONI James ariko Pstr MUTAGANZWA akaburizamo igikorwa 

























Kanyankore rero nta kuntu yari kwima inguzanyo uje ashorewe n’umubyeyi we ariwe MUSONI atitaye ku birebana n’uburyo iyi nguzanyo yari kuzishyurwa cyangwa yari kuzamburwa Banki. Nk’uko mubona ibaruwa iri ku mugereka w’iyinyandiko, umunyamabanga mukuru wa ADEPR yagize amakenga abonye ibyo byose.

Akimara kwandika iyo baruwa agaragaza amakenga afite, Pasiteri SIBOMANA Jean yahise yihutira kumwirukana amutegeka kwegura ngo kuko yandagaza itorero. Mu makuru SHIKAMA twabonye harimo ko MUSONI na KAGAME bari guhita bacikisha Pasiteri SIBOMANA n’umuryango we wose bakabajyana i Burayi mu Bwongereza n’amafaranga yose y’ideni rya Miliyari ebyiri havuyemo umufuragiro wa FPR.

Nyuma birumvikana ko ADEPR yari kuzabura ibyo yishyura noneho FPR ikajya mu matwi ya BRD n’urukiko ikabategeka kwihutira guteza cyamunara umutungo wose wa ADEPR bityo idini rigahita rihenuka ubutazanzamuka maze umugambi wa Kagame na Musoni ukaba ugezweho.
Banki ya Kigali yarebye kure ikwiye kubishimirwa

Iyi banki nayo nigeze kubandikira ko ari cyo kigo mu Rwanda cyonyine gisigaye kitarasenywa na FPR ngo igihindure igisenzegeri. Ibi rero ntibiva ku busa ahubwo biterwa n’uko Ububiligi buyifiteho ijambo rikomeye uhereye mu ishingwa ryayo. Kuba rero umuyobozi wayo yarabonye ko ADEPR itazabasha kwishyura iri deni nta gitangaza kirimo.

Tubaye nk’abanyura gato mu birebana n’icungamari no kwishyuza inguzanyo, iyo usesengura imyubakirwe y’umushinga usaba inguzanyo ugomba no kureba nyir’uwo mushinga aho azakura ubwishyu. ADEPR rero nk’idini nzi neza cyane nta handi ryakura ubwishyu uretse mu maturo y’abarisengeramo.

Aya maturo ashobora kwiyongeraho andi mafaranga macye aturuka mu bigo byabo nka CEFOCA i Nyabisindu i Gitarama, ku Bitaro by’i Nyamata, i Gihundwe n’ahandi hacyeya. Ibi ntacyo byari bitwaye, ariko ikibazo ni iyo rwaserera navuze ihora muri iri dini igira n’ingaruka ku icungamutungo rya buri mundi.

Uko bigaragara, nta muntu n’umwe wabangamiye FPR mu migambi yayo y’ubujura n’ubugome ngo agire amahoro. Kubera iyi mpamvu, ejo hazaza ha Pasiteri MUTAGANZWA Viateur hanteye impungenge zikomeye kuko bashobora no kumwica cyangwa bakanamufunga kuko yakunze abakirisitu akaburizamo agatsiko k’abajura bashakaga gusenya iri dini kitwikiriye igikoresho cyako ariwe Pasiteri SIBOMANA Jean.

Kwigizayo Pasiteri MUTAGANZWA Viateur abasengera  muri ADEPR, muri SHIKAMA tubaye tubaburiye ngo mumenye uko idini ryanyu ricunzwe na rusahuriramunduru SIBOMANA Jean wungirijwe n’umufundi w’igisambo wayogoje Kigali yambura abo yagendaga abeshya ngo arabubakira.

Kubera iyi mpamvu, ndasaba abakirisitu bo muri ADEPR gukoresha ububasha bafite bakirukana Pasiteri SIBOMANA Jean mbere y’uko iri deni risabwa muri BRD kuko nibatinda ideni rikakwa bazamenye ko ntacyo bazabonaho kandi iyo nguzanyo izaba ari umutwaro uremereye kuri bo n’urubyaro rwabo.

Ahubwo ibiri amambu, aba bakirisitu bakwiye kuzana Pasiteri MUTAGANZWA Viateur aka ariwe bagira umuvugizi mukuru w’iri torero kuko imyitwarire n’imikorere bye byerekanye ko atekerereza idini mu buryo bwagutse kandi bufite iyerekezo kizagirira abakirisitu umumaro.  

Umunsi muzumva i Kigali bavuga ko Pasiteri SIBOMANA Jean yahunze (yacikanye umutungo wa banki) hanyuma mukumva BRD igiye guteza cyamunara CEFOCA i Nyabisindu i Gitarama muzibuke ko umunyamakuru w’umwuga ubimazemo imyaka 11 kandi uzi neza u Rwanda nkanarukunda nkaba naranahunze kubera kuvugira abaturage mbarengera, muzibuke ko nabibabwiye. Abwirwa benshi akumvwa na bene yo!!!

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi (SKUD)
SOMA IYI BARUWA YANDITSWE NA PASITERI MUTAGANZWA Viateur


No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355