|
Rubimburirangabo Habyarimana Yozefu GITERA washinze ishyaka APROSOMA muri 1957 |
Hasi aha murahasanga ubutumwa bw'umuvandimwe wacu uri muri Zambia bujyanye na ya tariki ya 10/7/1994, FPR Inkotanyi yaje igatsemba icyitwa umuhutu cyose muri segiteri ya Kibingo muri Komine Runyinya ubu hitwa ngo umurenge wa Karama; hibasiwe cyane cyane igitsina gabo. Abishwe kuri iriya tariki bagera ku ijana (100) hafi ya bose bari abasaza harimo na data umbyara.Turabibutsa ko intambara yarangiye mu Rwanda hose kuri 4/7/1994. Mu butumwa bwinshi nabonye bwo kuzirikana bariya bantu biciwe i Kibingo kuri iriya tariki, nashatse kubasangiza ubu bukurikira burimo inyigisho n'amateka nyiri ubwite yise Kaluvariyo( ndlr: inzira y'umusaraba). Ariko icyo nibanda ho cyane ni interuro ivuga ukuntu Rudatsimburwa ku ijambo Habyarimana Yozefu Gitera yazamuye urutoki ibwami yaka ijambo amasaha agahita andi agataha kugeza igihe umuhutu wundi aje akamufasha ka kaboko ke ngo ibwami babone ko Gitera akeneye kumvwa! Ibi bigomba kutubera isomo twese, ntawe ugomba kwigira Ntibindeba imbere y'amarorerwa Kagame Pawulo akorera abanyarwanda n'abaturanyi. Ntitugomba gutinya ingabo ze z'abicanyi nkuko Gitera atatinye Intore z'ibwami, akababazwa ndetse agakubitwa n'inshyi n'umwami Rudahigwa ariko akaba ari mu bagejeje u Rwanda ku bwigenge na Demukarasi twambuwe na FPR Inkotanyi tariki ya 4/7/1994.
Tugomba gushirika ubwoba tukereka Kagame Pawulo n'agatsiko ke k'Abicanyi ko ba Gitera bashibutseho amashami azatsinda Karinga ya II nkuko ba Rubimburirangabo Gitera, Kayibanda, Makuza, Habyarimana, Bicamumpaka n'abandi batsinze Karinga ya I. Nimusome ubutumwa bw'uwo muvandimwe hasi aha.
Dg Nkusi Yozefu
Mbifulije ibihe byiza muvandimwe wanjye.kandi nkwihanganisha
kimwe n’abandi bose kandi benshi,bahuye n’ibibazo byo muli iki
kinyejana,kibasiye igihugu kimisozi igihumbi,nkaba nkwihanganishije kimwe
n’abavandimwe bacu baliwe n’imbwebwe mu mashyamba ya Congo,inzoka.impyisi,aho
twakoranye karuvaliyo y’imyaka ibili,nkongera kukwihanganisha hamwe n’abuliye
gali ya moshi itujvana I Kisangani yitwa ko itujyanye mu Rwanda,aliko abahageze
mwazabaza uwari uyitwaye,nge nfite umutwe munini imijugujugu ntijya indenga,
aliko umufasha wa Karangwa F.,umufasha wa Bagezaho (murumuna wa Murasampongo
uramuzi I Butare muli ESO abo kuko babaye nk’abiharurutswe baguhoza amalira)
Ndakwihanganisha muvandimwe wange,nk’abavandimwe bacu baguye
I Bulinga,bagatabwa mu cyobo; ndakubona Sebazungu ,ingenieur w’umuhanga
wize iRuhande muli sciences
appliquees.maze Marie jose umufasha wa ing. Sebazungu niba nalinzi ko agahinda
kataguhitanye ngo nkwisabire cg nguhe adress z’umuvandimwe wange Nkusi,ngo mufatanye ikiriyo; kera u Rwanda
rukiri urw’abanyarwanda,twavugaga ko incuti y’incuti yawe aba ali incuti ya
mwese,
Iyo biba biliho nali gushakisha Bernadeta mugafatanya ikiliyo
cya Bagezaho wize droit twasize ku gasi
I Kisangani azira ko sebukwe yigishanyije na se witwaga Karake I Mishishiro,
bose bali
mw’ishyaka MDR ,nyuma chef Gashagaza akamubwira
ko yibeshye,agahungira muli Congo,nyuma isambu ye Munyagahunga akayigura na
leta; mukomere muvandimwe si urwumwe,aliko se kuki? Naho akazi umazemo iminsi
turakagushimira , kera baralilimbaga ngo ntiwaruhiye
ubusa, iyo yali indilimbo y’abagabo b’i Gitrama(Abanyuramatwi)mwakoze.
Ntabwo rero mwaruhiye ubusa mukora uwo mukoro ubagoye,mu buhungiro budafite
ibisobanuro ku Mana,kuko ntawe uheza umuntu mu gihugu ke,mbibonye ubu.
Mukomere tulishimye kandi tubikuye ku
mutima,singe gusa n’incuti za Shikama nayikundishije,nabo bakayiyunvamo.kubera
ubusesenguzi bwayo,.
Mukomera tuli kumwe kandi ukuli kuzatsinda,nuko abantu
nk’ibiremwa turambirwa vuba; ntabwo
mwaruhiye ubusa kuko icyo mwashatse mwakigezeho n’ibindi
muzabigeraho.umurage ntuhera; kuko iyo ntekereje GITERA HABYARIMANA Yozefu wamanitse akaboko umunsi wose ibwami banze
kumuha ijambo bikagera aho haza undi muhutu agafata akaboko karushye (support)
aliko bagezaho ijambo baralimuha;
nuko nge mbambwira
nti,ntimwaruhiye ubusa,kandi ntimuraruhuka,aliko bizagezaho,babahe ijambo akaboko kamanuke nka GITERA
HABYARIMANA Yozefu ,tubalilimbe tuti: “ imbeho” nk’igihe twalilimbaga izuba ryo ku Karubanda, ibyo byose bizwi na bake; ,”IMBEHO” nayo izamenywa na bake, ariko
bavuge bati ntimwaharaniye ubusa.
Mukomere kandi mugire
ijoro ryiza.
Umuvandimwe wanyu wo
muri ZAMBIA
Shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)