Umuco ni ikintu
cy’ingenzi nacyo gishobora kwifashishwa igihe icyo aricyo cyose mu gukemura
amatati hagati mu muryango nkuko byahozeho cyera mbere y’umwaduko w’abazungu
muri Afrika. Uyu muco ushobora no kwifashishwa mu gukemura amatati ashobora
kuvuka hagati y’ibihugu mu gihe cya
none. Ikiganiro giheruka guhita mu Mvo n’Imvano gitangwa n’umunyamakuru Yussuf
Mugenzi, mu byumweru 2 bishize, hatumiwe abarimu 2 ba Kaminuza, umwe uri muri
USA witwa Dr Kambanda C. n’undi uri mu Rwanda witwa Dr Karambizi.Abatumirwa ba
Yussuf Mugenzi bakoresheje : amasezerano
ya Geneve yo muri 1951, amasezerano ya Vienne yo muri 1961, na UN Charter for
civil rights mu gusubiza ikibazo cye” Ni nde uri mu kuri hagati y’Afrika y’Epfo
n’u Rwanda mu matati amaze iminsi agaragara hagati y’ibi bihugu”
Nubwo bombi bari
bafite inyandiko zanditse kimwe, ariko basobanuye ku buryo bunyuranye ibikubiye
muri izi nyandiko ku buryo banzuye basize uwabumvaga mu rujijo , ikibazo cyari
cyabajijwe kitabonewe igisubizo ntakuka. Nyamara aba bagabo bombi kuba barize
politike, bagomba kuba barahuye n’isomo bita “ droit coutumier”= Amategeko
gakondo. Aya mategeko gakondo,
twayagerereranya n’ibyuma bigize ikimodoka nini cyitwa umuco,maze ingengabitekerezo- remezo
uwo muco ushingiyeho twakwita Moteri. Mubyo ukuri, imico y’Afrika y’Epfo n’u
Rwanda irasa, ikagira n’ingengabitekerezo-remezo imwe rukumbi yitwa UBUNTU. Ubu BUNTU bwashoboraga kwifashishwa mu
gusubiza ikibazo cya Bwana Yussuf Mugenzi.
Ingengabitekerezo:UBUNTU
mu Rwanda no muri Afrika y’Epfo
Mu bisobanuro umuvugizi wa Ministeri y’ubucamanza y’Afrika
yEpfo ku kibazo kiri hagati y’igihugu cye n’u Rwanda abwira umunyamakuru
twumvise mu Mvo n’Imvano y’ubushize , Mthozi Mhaga, yakoresheje ijambo Ubuntu yerekana
ko Afrika y’Epfo itazakomeza kwihanganira abavogera ubusugire bwayo: “ ntidushobora gukomeza kwihanganira abihisha inyuma y’ubuntu bwacu ngo bakomeze
bavogere ubusugire bw’igihugu cyacu”
Ubuntu ni iki?
Prezida Zuma akomeye ku muco |
Iri jambo urisanga mu ndimi Bantu( Rwanda,
uganda,zimbabwe, Malawi, Namibia, --- kugera muri Afrika y’Epfo), rifite kanndi
insobanuro imwe:
Mu kinyarwanda turavuga ngo kanaka agira ubuntu: si ukuvuga ko atanga gusa, ahubwo yishimira ko ababanye nawe bagira
amahoro, umutekano, batabarwa mu bibazo, barya bakanywa nkawe.Muri make yumva ko umunezero we ushingiye ku munezero w’abandi.
Kubabarira, no kurangiza ibibazo bigacocerwa mu gacaca, hakabaho ubwiyunge
butarimo imbereka. Gukosora hatangwa indishyi atari ukwihorera, kuko ikigamijwe ari ubwiyunge.Ngiyo insobanuro
umuntu yaha ubuntu mu Rwanda isa n’iyo abaturage b’ibihugu twavuze hejuru
bayiha.
Muri make ijambo Ubuntu(mu rurimi Shona) ryatangiye
gukoreshwa cyane muri Zimbabwe icyo gihe yitwaga Rhodesia,
abaharaniraga kwigobotora ingoma ya ba
Gashakabuhake iyobowe na Ian Smith,
Mugabe n’abandi babwiraga abirabura ko iyi ngengabiterezo iri mu birabura
udasangana abazungu, itatuma bihorera ku bibi abazungu babakoreye, mu gihe
babonye ubwigenge. Niko byagenze rero, Zimbabwe yabonye ubwigenge, abayobozi
bakoresha ubuntu
ngo bunge amoko y’abirabura; kandi babana neza n’abazungu. Mugabe ntiyihimuye
ku bazungu bamufungiye ubusa imyaka 10, bakamubuza no kujya gushyingura umwana we w’imyaka 6,
wari waguye muri Ghana azize Malaria.
Nta n’ubwo yihimuye ku birabura
bari ibyitso bakanakorana na ba Gashakabuhake nka Musenyeri Abel Muzolewa,
Ndabaningi Sithole, n’abandi.Nyuma y’ubwigenge, abazungu bagerageje kuryanisha
amoko 2: Ndebele na Shona Joshua Nkomo na Mugabe baturukagamo, haduka intambara
yamaze hafi imyaka 3 ihitana abantu n’ibintu, Nkomo ahungira mu Bwongereza;
ariko Mugabe ntiyamusangishijeyo maneko ze ngo zimutsindeyo ahubwo yagiye ubwe
mu Bwongereza kumvikana nawe aramucyura, babana neza mu mahoro kugeza igihe uyu
Nkomo yitabiye Imana azize indwara anashaje.
Nyuma y’imyaka 10 ubunntu butanze umusaruro mwiza
muri Zimbabwe, abo muri Afrika y’Epfo nabo bakoresheje iyi ngengabitekerezo mu
gihe bagombaga kuva mu ngoma y’aparheid
bajya mu butegetsi bwa ba nyamwinshi b’abirabura. Iyi ngengabitekerezo, USA
zarayishimye cyane, bituma Prezida Clinton
avuga ko Diplomasi yabo yo mu kinyejana cya 21 izagendera ku ngengabitekerezo
ya UBUNTU yo muri Afrika. Iri
jambo ryagarutsweho nanone na Obama igihe
batahaga ishusho ya Mandela, n’igihe bamusezeragaho bwa nyuma yitabye Imana,
akanguria abaturage ba Afrika y’Epfo gukomeza UBUNTU basigiwe na MADIBA.
1. Ese Afrika y’Epfo yakoze ikosa mu kwakira
abarwanya Kagame ku butaka bwayo?
Mu muco nyarwanda, iyo umuntu aguhungiyeho, igihe
icyo aricyo cyose, haba ku manywa cyangwa ninjoro, ugomba kumwakira utitaye ku gitumye
ahunga.Igikurikiraho ni ukumufungurira,
yamara gutuza ukamubaza uko byamugendekeye. Wowe nawe, mufatanya kureba uko
icyo kibazo cyarangira. Aha, ni ukuvuga ko wowe yahungiyeho ushobora kumubera umuhuza n’umutoteza cyangwa se uwo yagiriye
nabi. Iyo usanze ibyo bidashoboka, yishe nk’umuntu, umushishikariza
kwishyikiriza polisi bidatinze.Ntabwo rero uwo yahunze ashobora kuza mu rugo
iwawe ngo avuge ko atwara uwo muntu , yaba
umuturanyi, umugore, umwana, yewe n’itungo rye ryaguhungiyeho ashaka
kurifata ngo aribage iryo bagwa rirasubikwa itungo rigasubizwa beneryo
ariko bamaze kwemera ko ritakibazwe ahubwo rizagurishwa.
Kutegera abaturage nicyo gituma abategetsi benshi b'Afrika ubuntu bwarabihishe |
Uku niko bimeze no muri Afrika y’Epfo,niyo mpamvu rero iki gihugu nta
kosa ryakoze ryo kwakira ku butaka bwacyo abatavuga rumwe na Leta ya Kagame
barimo Kayumba Nyamwasa na nyakwigendera Koloneli KAREGEYA Patrick.
a) Bajya mu bikorwa
byo kudurumbanya umutekano w’u Rwanda no Gukora Politike kandi ari impunzi!
Mbanje kwihanganisha bariya babuze ababo 18 n’abafite inkomere zirenga 470 byaturutse
kuri Grenade Leta ya FPR ivuga ko zatewe na Kayumba. Mubyo ukuri
sinshyigikiye umuntu wese wafata ubutegetsi amennye amaraso y’inzirakarengane.
Bityo, tugomba kwibukiranya ko uku gufata
ubutegetsi binyuze mu mirwano, aricyo cyatumye abanyarwanda twarataye
bwa buntu burangwa mu
baturanyi no mu bumanuko bw’Afrika. Dusubiye inyuma gato, turibuka ko tukimara
kubona ubwigenge muri Nyakanga 1962, nyuma y’amezi 3 gusa, u Rwanda rwahuye
n’ibitero by’impunzi z’abanyarwanda biyitaga INYENZI
byagejeje muri 1967, ibi bikaba byaraturukaga mu bihugu duturanye cyane
cyane i Burundi: ibi bitero byahitanye
abanyarwanda batabarika.
Nyuma nanone u Rwanda
rwatewe n’impunzi z’abanyarwanda zabaga Uganda muri 1989, abenshi baricwa,
abandi basubira inyuma. Ku itariki ya 1/10/1990, nanone impunzi z’abanyarwanda
zibumbiye mu mutwe FPR Inkotanyi zateye U Rwanda zivuga ko zicyuye impunzi, nyamara
hari imishyikirano kuri iki kibazo yari
iteganyijwe mu Gushyingo 1990 hagati ya UNHCR,
Prezida Habyarimana w’u Rwanda na Prezida Kaguta Museveni wa Uganda, ngo
iki kibazo kirangire hakoreshejwe amahame y’UBUNTU.
Iyi FPR yateye icyo gihe yari iyobowe na Kagame na Kayumba. Mu kinyarwanda turavuga
ngo uwiba ahetse aba yigisha uwo mu mugongo.
Kubona aba bagabo bombi batarashatse gukurikiza ya ngengabitekerezo y’UBUNTU, ngo bashyikirane na Kinani kiriya
gihe ngo batahe mu mahoro, umuntu yavuga ko niba Kayumba koko ari mu batera Grenades,
Kagame nawe abifitemo uruhare, kuko ari mu bigishije
abanyarwanda batabarika gukoresha inzira zimena amaraso na Kayumba arimo aho
guca kuri ya ngengabiterezo y’UBUNTU nyarwanda.
b)
Kayumba na
Karegeya ntibagombaga gukora politike?(umva icyo Nelson Mandela"Madiba" avuga hasi aha kuri iki kibazo)
Niba Kayumba yarahunze, akavuga ko hari akarengane
mu Rwanda, Ingengabiterezo ya UBUNTU, ntimwemerera kwicara ngo adamarare mu gihe azi ko
hari abandi bantu nkawe bafite ibibazo nk’ibye bari mu Rwanda. Kuko inkingi –remezo y’UBUNTU ari ugushaka
umunezero wa buri muntu wese uri mu muryango- nyarwanda, Kayumba
agomba gusakuza, agatabaza kugirango abo
yahungiyeho bumve koko ko uyu muntu hari icyo amariye sosiyete akomokamo: agira ubuntu,
bityo nabo bakaba bagira icyo bakora ngo icyo
kibazo kibonerwe umuti nkuko twabibonye hejuru, ku muntu wahungiye ku
muturanyi.
Aha rero turabona ko Afrika y’Epfo nta kosa yakoze ryo kwakira Kayumba
ku butaka bwayo kandi ntigomba kumubuza kuvuza induru atabariza abanyarwanda
bari mu kangaratete kuko yicecekeye akirira amafranga ye niba ayafite nkuko
abanyrwanda benshi bakora ubu, nawe yaba atagira bwa buntu.
Kayumba Nyamwasa |
2.
Afrika y’Epfo
yarakosheje mu kwirukana abahagarariye u
Rwanda.?
Mu rwego rwa
Diplomasi, biremewe ko mu gihe abahagarariye igihugu runaka bishoye mu bikorwa
bitandukanye n’inshingano zabo, cyane cyane iyo ari ubugizi bwa nabi
cyangwa ubutasi, bahita bahambirizwa bagasubira iwabo:nta nkiko bicamo. Kuba
rero Afrika y’Epfo yarakoze iperereza igasanga aba bahagarariye u Rwanda
bishora mu bikorwa by’iterabwoba mu gihugu cyabo nta kosa bakoze birukana
bariya bantu. Ku ruhande rw’u Rwanda naho nta kosa bakoze kuko ayo mahame ya
dipolomasi avuga ko igihugu kirukaniwe abadipolomate nacyo gishobora kwihimura gihambiriza abahagarariye igihugu kirukanye
abacyo, kuko ibihugu byose bireshya mu rwego
rwa politike mpuzamahanga.
Tugarutse ku muco, Afrika y’Epfo, nta kosa irimo,
kuko mu ngengabitekerezo ya UBUNTU, abantu bose
bayihungiyeho igomba kubungabunga umutekano wabo n’uwo ibintu byabo. Kagame na
Leta ye nta burenganzira bafite na busa bwo kujya gutera bagamije kwica,
guhohotera, gutera ubwoba cyangwa se ubundi bugizi bwa nabi umuntu wese
wahungiye ku butaka bw’Afrika y’Epfo.
Byagenda gute u Rwanda ruhamwe n’icyaha ko rwahohoteye
impunzi ku butaka bwa Afrika y’Epfo?
Nibiramuka bibahamye(u Rwanda) bashobora guhanwa hakurikijwe umuco ugendera ku mahame y’UBUNTU:
gusaba ko u Rwanda rusaba
imbabazi ku mugaragaro kandi rukiyemeza kutazasubira, gutanga indishyi
z’akababaro ku bakorewe icyaha hamwe n’Afrika y’Epfo. Kagame na Leta ye
bakemera gushyikirana na Kayumba, n’abandi bose barwanya ubutegetsi bw’igitugu
bwa Kagame bakarangiza ibibazo bitera ubuhunzi: Kayumba n’impunzi zose bagataha
bakabana n’abandi banyarwanda mu mahoro. U Rwanda runangiye rukanga gukora
ibi tuvuze hejuru, rwahabwa akato mu ruhando rw’amahanga.
3.
Kuki se Afrika y’Epfo itifashishije amahame y’UBUNTU ngo yunge Kagame n’abatavuga rumwe
nawe maze ngo basubire mu rugo( Rwanda)?
Uyu wari umuti w’ingenzi w’ibibazo biri hagati ya
Kagame n’abatavuga rumwe nawe bari muri Afrika y’Epfo no hirya no hino ku isi. Ariko
ikibazo gihari ni uko Perezida Kagame ari
umuntu utarigeze ashaka gushyikirana n’abatavuga rumwe nawe, ahubwo ahitamo
kubakindura, kubafunga, abagize Imana bagatorongera mu mahanga. Mwumvise
umwaka ushize mu kwezi kwa 5 Prezida Kikwete
amusabye gushyikirana na FDLR uko
byagenze: yahise ahinduka umwanzi, ku buryo umubano hagati y’u Rwanda na
Tanzania ubu utameze neza. Nyamara ni ya mahame y’UBUNTU Kikwete yashakaga kwifashisha ngo iki kibazo cyabaye agatereranzamba
mu Rwanda no mu karere kirangire mu mahoro!
4. Iki kibazo
cyarangira gite?
Iki kibazo Kagame
afitanye na Afrika y’Epfo,
agifitanye n’ibihugu byinshi bifite impunzi z’abanyarwanda ku butaka
bwabyo: Sweden yirukanye umudipolomate
w’ u Rwanda muri icyo gihugu mu myaka yashize, undi washinjwaga kuneka impunzi
hagamijwe kuzigirira nabi ahamwa n’icyaha akatirwa igifungo cy’amezi 8 muri
Swede. Ubwongereza buheruka vuba aha guha gasopo u Rwanda.Ibi bihugu byombi
birushinja gushaka kugirira nabi impunzi z’abanyarwanda zahungiye iwabo. UBUNTU rero, nibwo
bwonyine bushobora gutuma Kagame ava muri iki kibazo.Hari urugero rwiza rw’umwe mu bami bayoboye u Rwanda mbere
ye yareberaho.
MIBAMBWE
II SEKARONGORO II GISANURA (1672)
Uyu
mwami azwiho ubwitonzi, kugira ubuntu,
guha amata abakene begereye ibwami. Ibyo byatumye bamuhimba igisingizo bamwita "Rugabishabirenge".
Azwiho no kuba umucamanza utabera kandi wangaga ibihano bidakwiriye
umuntu.
Umunsi umwe, Gisanura yabajije abatware be
igihano gisumbye ibindi, buri wese agenda avuga icye. Umwami asanze
bakabije, buri wese amuhanisha icyo yagiye avuga . Nguko uko umwe wari watahuye
ko igihano cyiza ari ugusambura inzu ziri hafi
aho , bagacaniriza urutare iyo sakamburiro kugeza aho urutare rutukura, noneho
umugome bakarumushyiraho agashirira . Ibyo byahimbwe n'umutware witwaga
Kamegeri.
Umwami yasanze nta muntu mubi (w'umugome) kurusha Kamegeri. Nuko
aca iteka ko uwo Kamegeri bamuhanisha
icyo gihano kibi yahimbiye abandi. Noneho baramuboha bamujugunya ari
muzima ku rutare bacaniriye rwatukuye. Urutare ruramukaranga agenda
arwibirinduraho. Ngibyo iby'urutare rwa
Kamegeri (ruri munsi y'umuhanda hagati ya
Ruhango n'ibiro by’icyahoze ari Komini Kigoma).
No ku ngoma ya Kagame rero, nihabeho ubutabera butabogamye nk’ubu bwa
Mugashabirenge, nihabeho isangira ry’uduke
dufite kandi abakene bahabwe agaciro banitabweho nkuko bikwiye, nihabeho umutima w’imbabazi bamwe boye kwitwa abamarayika
abandi amashitani. Nihabeho kwunga aho kwita ku gushyamiranya no guhana bihanukiriye. Nihabeho UBUMUNTU buhabwe intebe butuyobore twese natwe twese tubuyoboke. Bityo,
imvugo ya Dr Karambizi (umwarimu wa siyansi politike, ugize inama nkuru
y’itangazamakuru mu Rwanda !)ko ubutabera mu
bihugu byose byo ku isi buba bubogamiye ku butegetsi, ntikarambe iwacu. Ahubwo ndi umunyarwanda ibanzirizwe na ndi umuntu wa mugani wa Kizito Mihigo.
Shikama "uharanire ko ukuri gusimbura ikinyoma"
T..
Dr NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku kuri na Demukarasi(SKUD)
_______________________________________________________________________________
Ibyometse ku nyandiko:
Nelson Mandela( Madiba) arasobanura UBUNTU icyo
aricyo:
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355