Hari message maze gusoma muri box yanjye, ituma ngira igitekerezo cyo kugira icyo nyandikaho kuko ije ikurikira izindi zisa nkayo rimwe na rimwe zigaragara no muri comments abantu bahitisha ku mbuga zimwe na zimwe nkoranyambaga. Hari abantu benshi usanga bafite icyo nakwita anxiety ku nkuru zikunze gutambuka ku mbuga nkoranyambaga akenshi zitanzwe n'abatavuga rumwe na Leta y'Agatsiko cyangwa abazi amabi yako ntibayishimire nubwo kaba kabaha umugati rwose.
Urugero natanga ni nka email nandikiwe vuba aha n'umuntu nasuzumye ngasanga aba muri United States of America, anshimira amwe mu makuru ntanga ariko nanone akaba rimwe na rimwe ayashidikanyaho ngo kuko aba afite uburemere bukaze?! Nyumvira vraiment!! Hari aho yambwiye ashidikanya mubyo dutangaza ko Kagame yaba agiye gutera Tanzania (cg se ahubwo yanabitangiye!), aha akangaragariza impungenge z'uko Kagame ubwe urebye situation arimo ibyo byo gutera Tanzania atabibonera imbaraga n'igihe kuko n'urwo ariho rutamworoheye.
Akomeza angaragariza uburyo politiki y'ikinyoma Kagame yakunze gukoresha, Abazungu bamaze kumutahura, arongera ati reba nk'ubu Abahutu nabo bamaze guhumuka uretse ko basigaranye ubwoba gusa, ati Abatutsi nabo kubera ko abicira bene wabo akanajujubya abasigaye, bamaze kumukuraho amaboko. Ati reba namwe mukorana musigaye mumuvamo kugeza aho musigaje gutangaza ikariso yambariyeho. Ibi byose bigaragaza ko Kagame atarota atera Tanzania rwose kuko nta n'amezi ashize ingabo ze za M23 zikubitiwe ahareba i Nzega; ati sinzi icyamara impungenge rwose.
Undi nawe ku rubuga rwa Ikazeiwacu ku nkuru igira iti : Umudipolomate w'u Rwanda ngo yafatiwe i Mwanza, Gen James Kabarebe mu gutera ubwoba Leta y'Uburundi. Uwiyise great lakes, muri commentaire ye yaje iherekeje iyo nkuru ku italiki ya 16 Gicurasi 2014 saa mbiri n'iminota ibiri ninjoro, murufaransa rwiza cyane rwose agaragara nk'umuntu w'intiti, yaratinyutse ahurutura amagambo anenga ibyanditswe ngo kuko Kagame atatera Tanzania n'Uburundi icyarimwe, ngo kubw'iyo mpamvu abantu bazagezaho bafate ibyandikwa nk'ibinyoma!
Reka nsubize aba bose n'abandi batekereza nkabo:
Turangiza intambara yo kubohora u Rwanda(cg se yo kuruboha nk'uko bisigaye bigaragarira buri wese), igihugu cyari cyasenyutse bigaragara, amagufa yanamye ku misozi amasazi atumuka hose, ubukene bunuma abantu batunzwe n'ibisuguti by'imiryango y'Amahanga, imyaka Abahutu basize twari twamaze kuyimara, mbega muri make u Rwanda ntacyo rwari rusigaranye na Kagame ubwe yari yikeneye rwose. Ariko ibyo yabirenzeho nyuma y'umwaka umwe gusa,yahise ajya gutera uruhugu rwa karahabutaka nka Zaire kandi iwe asize ari amatongo gusa.
Sibyo gusa kuko n'igihe Abacengezi bari munkengero za Kigali, basigaye bafata n'abasirikare bacu bakomeye nka Majoro Karyango iyo za Nyakabanda Gitarama, Kagame yirengagije iyo ntambara ajya kongera kurwana Congo bituma anabipfa na Gen Kayumba ubwo yamuzaniraga ubutumwa bw'abandi basirikare bakomeye bamuhereye mu nama mu Ruhengeri bagaragaza ko batajya kurwana I Congo kandi mu rugo umwanzi abageze ku buce! Reba nanone igihe ingabo zacu zarwanaga n'ingabo za Uganda I Kisangani/Congo. Kagame na Kabarebe bahise batangira gupanga gutera Uganda kandi tukiri mu ntambara na Congo yemwe n'Abacengezi twari tutarizera ko barimbutse 100% saa ni saa bagaruka kutuzengereza.
Ese utagiye kure ko igihe yari mu ntambara y'Inkotanyi, Ex Far zitatworoheye, ko yishe Perezida w'Uburundi Ndadaye, icyo gihe iyo Abarundi baza guhorera umukuru wabo, Kagame yari kuba yinjiye mu ntamabara zingahe?Mugomba gusubiza ubwenge ku gihe kuko Kagame muvuga ntimumuzi, tuzagera igihe cyo kumubabwira wese wese. Kuvuga ko atatera ibihugu bibiri icyarimwe ni ukwigiza nkana kuko uriya mugabo ntatekereza kimwe nk'abandi bantu. Ibitekerezo bye bimugaragaza nk'umwiyahuzi kandi umwiyahuzi ntiyita kucyo agiye guhitana n'ingaruka byagira.
amamiliyoni y'inzirakarengane amaze kuvutsa ubuzima yari azi ko ariko bizagenda? Yisanze yamaze gukora ishyano bishoboka ko atari anagambiriye ariko ikosa yakoze gusa ni uko aho kugirango yitangire ave muri ayo mahano, ashobora kuba yariherereye agakubita ya ndahiro ya gishumba(nawe yigeze kuba we) ati ndagaswi n'ubundi uwayikozemo arangirizamo ukuboko, reka mbakindure ari Abatutsi n'Abahutu bose mbamare Kigali nyisige uko nayisanze, ntacyo bimbwiye imiryango y'Abagande twafatanyije kwiba no kwica izancumbikira, Kabarebe na Nziza ni Abagande twasangiye akabisi n'agahiye, ku maraso yose y'inzirakarengane ntabwo nayihariye ndibaza ineza nabagiriye batayibagirwa. Ibyo bisope nibishire ntacyo bimbwiye kuko n'izo za Batutsi barokotse bakundaga Habyarimana ndabizi kandi n'amagufa yababo atangiye kubura isoko ndabona atangiye kumpombera kuko Abahutu bari kwishyuza ayabo ayarimo. Ahaaaa A!
Mbangurunuka Paul
Inshuti ya shikamaye.blogspot.no
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355