|
Dr NKUSI Joseph/Umuyobozi mukuru wa Shikama |
Ku italiki 11 Kamena 2013 niho urubuga SHIKAMA rwabonye izuba. Icyari kigambiriwe aricyo na n’uyu munsi duhatanira ni uguharanira ko ukuri gusimbura ikinyoma mu mitegekere no mu mibereho ya buri munsi y’abanyarwanda.
SHIKAMA yaje isanga hari n’izindi mbuga zandika mu kinyarwanda nazo zari zifite umugambi mwiza wo guharanira ko abanyarwanda bagira ubutegetsi bushingiye kuri Demukarasi kandi ziracyawukomeje tukaba tubibashimira.
Urubuga SHIKAMA muri uyu mwaka umwe rumaze rwaciye mu nyanja y’imiraba ifite umuvumba ukomeye ariko kuko nta na rimwe ikinyoma gishobora gutsinda ukuri, turacyahagaze bwuma kandi n’ejo hazaza twiteguye guhangana n’ibibazo bya politiki bihari dukoresheje inzira y’amahoro kugeza ubwo tuzicaza abanyarwanda bose ku ntebe ya Demukarasi maze sekinyoma uyigaramyemo azamenengane abanyarwanda batunge batunganirwe.
Muri ibi bibazo byose, twakoze ibishoboka byose ngo twubahirize amategeko mpuzamahanga agenga umwuga w’itangazamakuru duha urubuga abantu bose bakeneye kugaragaza ukuri kandi twiteguye no kukwakira nawe mu gihe uzaza utugana kuko muri SHIKAMA amarembo ahora akinguye akureshya ngo uze wifatanye natwe mu guharanira kwimakaza Demukarasi no kurandura burundu ingoma y’igitugu iganje mu Rwanda.