Pageviews all the time

Ndasubiza Manzi ku gitekerezo cye mu nyandiko: KARINGA, KARINGA, KARINGA/Nkusi Yozefu

Dg NKUSI Yozefu
Hasi aha murahasanga igitekerezo cyanjye  nsubiza umuvandimwe Manzi ku nyandiko KARINGA, KARINGA, KARINGA musanga hano. Iki gitekerezo cyabaye kirekire cyane ku buryo nabonye byaba ngombwa ngishyize aha. Ndashima abavandimwe bakomeje gutanga ibitekerezo byabo nsanga birimo ubunararibonye n'ubushishozi byinshi umuntu yaheraho yubaka u Rwanda rushya; ntimugasaze !!!! 

Mwihanganire amakosa y'icyandikwa muri busangemo. Ni igitekerezo = komanteri si inyandiko!



Muvandimwe Manzi,

Urakoze cyane ku gitekerezo cyawe cyiza cyuzuyemo isesengura.
Ibyo uvuga byose rwose ndemeranya nawe. Iriya Rwanda briefing yari amareshabahutu.Ababihakana nibasubire hejuru barebe ziriya ngingo eshatu Rudasingwa avuga ko yapfuye na Kayumba.Rudasingwa arasoza kuri izo ngingo agira ati: " nanze gukorana n'abantu mwubaka ibintu, bagaca inyuma bakubaka ibindi"! Muri make ni uko 1. kayumba adashaka ko abahutu bazashyirwa mu nzego z'umutekano nyuma ya Kagame nkuko bimeze ubu ku ngoma ya FPR,2. kayumba ntiyifuza ko ubwicanyi bwakozwe na FPR kuva muri 1990 kugeza ubu bwajya ahabona(kuri we kwica Abahutu si icyaha, kiba cyo iyo hishwe umututsi!). 3. kayumba ntiyifuza ko habaho demukarasi mu rwanda nyuma y'ikinywamaraso Kagame, aho umuntu wese azaba afite ijwi rye rimufasha kwihitiramo umuyobora( One man one vote; un homme, une voix).

Ibyerekeye kuba RNC ari FPR, nibyo kuko iriya FPR ishingwa Kayumba yari ahari muri 1987, dore ko we yari yarize n'amategeko muri kaminuza ya Makerere abandi ari inkandagirabitabo uhereye ku ntiti itarize Kagame, ukajyana kuri Kabarebe wirirwa abeshya ngo yize Kaminuza, umenya ari nkimwe ya Mitari biyandikisha muri ULK imyaka 4 yashira ngo babaye icyo ntazi, ugakomeza kuri IBINGIRA utazi gusoma no kwandika ngo wanga urunuka inyuguti ya i yita "akaginga gafite akadomo hejuru". Ikindi nkuko ubivuga, RNC ntiyemera ko habaye jenoside y'Abahutu, ku buryo itanemera ko ubwicanyi bwakorewe abahutu n'abanyabwenge cyangwa abasirikare babakomokaho byakozwe mu izina rya FPR, byose babishyira kuri Kagame kuko yanze ko bagabana ku minyago yo muri RDCongo. Ndibuka mu Mvo n'Imvano, muri 2010 Karegeya avuga ko Kagame Pawulo ariwe wishe Seth Sendashonga, na Lizinde tewonesiti, umunyamakuru Mugenzi yaramubajije ati:" si wowe, wari maneko ushiznwe iperereza se? nawe ati: "igihe nikigera nzisobanura!". Kagame siwe uzenguruka u rwanda yica, hari abapanga ubu bwicanyi, hari n'ababushyira mu bikorwa, aba bose bagomba kubiryozwa kimwe.

Kayumba ntiyigeze asaba imbabazi kuko avuga bica abanyaruhengeri bari mu ntambara nta kibazo, kuri we abanyaruhengeri bose bari abacenngezi, bagombaga kwicwa ndetse bagakurikiranwa no mu buvumu bwa Musanze bakicirwamo!

Ingoma ya Cyami na Karinga , yaba FPR cyangwa RNC barayishyigikiye. uzumve ko hari uwigeze yamagana ubugome ndengakamere ingoma ya Cyami yagiriye Abahutu; yabikora ate se kandi ubugome Abami bakoreye Abahutu mu myaka 400, FPR yaraje ikabikuba inshuro 100 mu kwezi kumwe gusa!!!?

Agatendo: Kayumba umenya ngo yarahindutse ubwo kagame yamwoherezaga mu Bwongereza kwiga agirango amwikize. Aha umenya ngo ariho yumviye ko n'Abahutu ari abantu nkuko byigeze gutangazwa n'ikinyamakuru Umuseso muri 2008 niba nibuka neza. Ubundi uyu kayumba ngo yangaga Abahutu kurusha Kagame!Ariko Rudasingwa aduhishuriye ko urwishe ya nka rukiyirimo.Ndamwibuka yaje muri Libya muri 1995, Inkundarubyino zagiye kureba Kagame wari uherekejwe na Kayumba Nyanmwasa zaje zivuga ko Kagame yaziramukije ariko kayumba ntaziramutse kuko ngo amaboko ye atigeze ava mu mifuko ye !!!

Nkiri kuri Kayumba, uribuka inyandiko nigeze guhitisha aha kuri Shikama mvuga ibya Mashira ya Sabugabo umwami w'i Nduga yicwa na n'umwami w'umututsi  Mibambwe, ninde wagambanye kugirango ibi bigerweho? Ni Munyanya mwene se wa Mashira! Uyu mugabo ashobora kuba yarabeshywe ko mwene se napfa azagirwa umwami w'i Nduga, ariko siko byagenze kuko nawe yahise yicwa amaze kugambana! Pasiteri Bizimungu amaze kugambanira ikinani cyamuuhaye byose, ibishoboka n'ibidashoboka, FPR imaze kumkoresha yaramujugunye ndetse iramujujubya n'ubu rukigeretse! Lizinde , Sendashonga, kanyarengwe, aba bose uko barangije ubuzima bwabo turakuzi; ibi byose kayumba ntashobora kuvuga ko atabigizemo uruhare, dore ko no mu nama yo guhanura indege ya Kinani yari ayirimo, kandi akaba abyiyemerera. Ba Cacana CONDO, nabo niko byabagendekera, RNC iramutse ifashe ubutegetsi, dore ko yamaze no kubasogongeza.

______________________________________

Dg RUDASINGWA Tewjeni( Theogene)

Uyu Rudasingwa nawe ibyo avuga ni ibitabapfu, ndasaba ko nta Muhutu, umutwa,  cyangwa Umututsi muzima umujya inyuma.Rudasingwa uyu yiyemerera ko FPR yamwohereje muri USA kuyihagarrarira , mu myaka 10 yose akavuga ko yakkwirakwije ikinyoma: Iki kinyoma se ni ikihe? Ni icyo tumenyereye: Ko Abahutu ari abicanyi bose, ko nta biciwe RDCongo, ko abahutu biciwe mu majyaruguru RPF yirwanagahaho, ko Abatutsi bavukiye gutegeka Abahutu bakababera abagaragu n'abaja , n'ibindi ntarondoye.

Uyu Rudasingwa yivugiye ku maradiyo mpuzamahanga kenshi ko ingoma ya FPR ari mu bayubatse. 
" Iyi rejime(regime), nyizi neza cyane ko ndi mu bayubatse".

Ibyo yavugaga si ukubeshya, kuko mu Rugwiiro hayoborwa na Directeur de cabinet, Kagame icyo acunga cyane ni amadosiye 2: iya mbere: abantu bagomba kwicwa, 2. umutekano we n'uuryango we n'umutugo we.

Akigera muri Ambasade i Washington, Rudasingwa ikintu cya mbere yabanje gukora ni ukwirukana umuhutukazi yari asanzemo, akabwira abatutsi bakonaga nawe ko ABAHUTU BAMUNUKIRA! Umuntu akaba yabaza Rudasingwa niba ubu yarabonye umuti wo guha Abahutu ngo uwo munuko ushire, babe babana n'Abatutsi bo batanuka!

Muri make, mu Rwanda rushya dukeneye abantu bafite roho ya kimuntu bahumeka UBUMUNTU. Igihugu ntigikeneye abakora bucanshuro, bitwaza amoko ngo bigerere ku nyungu zabo. Dukeneye Abatutsi, Abahutu, n'Abatwa bumva ko umuntu ari nk'undi; aba barahari ariko barapfukirwanwa ngo urumuri rwabo rutaka, ibi bigakorwa n'abakunda umwijima bibumbiye muri FPR na RNC. 

Bitinde bitebuke ariko, aba bene data  nibo bazatsinda, igihe UKURI KUZATSINDA IKINYOMA maze urumuri rwabo rwake ubuziraherezo,maze abuzukuru n'ubuvivi bajye baririmba bati:
"HARABAYE NTIHAKABE, URWANDA RW'AMAHORO N'UBUMWE BAVADIMWE"

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Muzamenya Ukuri maze Kubabohore








44 comments:

  1. Tanga igitekerezo cyawe kuri iyi komanteri.
    Urakoze

    ReplyDelete
    Replies
    1. @ NKUSI Yozefu

      Wakoze cyane kuba wahaye umwanya ibitekerezo byanjye ukanabisangiza n'abandi ndetse unabisesengura ku buryo burushijeho. Burya hari igihe wandika commentaire wabona yasumbye inkuru uburebure ukarekera. Umenya ahari ubutaha umuntu azajya akora inkuru ubwayo akayohereza.

      Ngarutse ku bitekerezo umaze gutanga, nakubwira ko buriya maze kubona ko umuhutu wese utekereza neza atibeshya, akabona atabonerana, akumva atumvirana, uwo muhutu kuri FPR no ku bahezanguni babatutsi birangira yiswe umuextremiste. Uti kuki?
      Kubera ko kuri KALINGA IDEOLOGY (RPF System,n'abahezanguni b'abatusi), umuhutu muzima ni uwubitse umutwe, ni urenzaho, ni uwo batumira mu cyunamo cyo mu kwa 4 akaza butaama, bakamushinyagurira akicecekera, bamutumira mu ntsinzi yo kumuboha ya le 04.07 akaza ahamiriza,etc.
      Kuri Ideologie ya Kalinga rero umuhutu wese utekereza kandi akavuga amabi akorerwa abahutu na Fpr by'umwihariko uwo aba afite ingengasi.

      Buriya ingengabitekerezo ya Kalinga tujye tuyitindaho cyane kugira ngo abantu benshi bayumve, kuko hari benshi bibeshya ko itariho bumva ko ari ubuhezanguni bw'abahutu gusa. Ideologie ya kalinga igaragara mu buryo bwinshi kandi bwihishe ku buryo iyo umuntu atitonze ayicaho atarabutswe, cg akanayamamaza atabizi kubera ukuntu abantu benshi bamaze gucengerwa nayo baba babizi cg batabizi.

      INGERO:

      1. "TWIRINDE IMVUGO ITONEKA"
      Iyi mvugo yazanywe na FPR yihanangiriza abantu(abahutu) Kuvuga imvugo "ikomeretsa" abacitse ku icumu rya "genoc...abatutsi mu w'1994" Mu by'ukuri si byiza gukomeretsa uwo ari we wese wahuye n'insanganya cyane cyane izo kubura abe. Ariko iyo uko gukomeretsa kuba ICYAHA ku bwoko bumwe gusa bw'abatutsi, kwagera ku bahutu bigafatwa ko ari ntacyo bitwaye, ibyo aba ari ubutindi, aba ari ubushinyaguzi, biba byerekana Kalinga ideology ishimangira ko umuhutu ntacyo avuze ko ari a second class citizen. e.g: mu cyunamo uzumva abatutsi benshi bavuga ko abahutu (bose)babahemukiye,ko abahutu batabereka aho bajugunye ababo,ko abahutu ari abagome etc.. ariko hagize umuhutu uvuga ko hari umututsi wamuhemukiye,ko hari umucikacumu wamubeshyeye muri Gacaca, uwo aba ari gukoresha imvugo "itoneka", ariko abo batutsi navuze hejuru bo baba bakoresha imvugo "isanzwe ya Kimarayika". Aha mwaheraho mwumva ukuntu umuntu apfa moralement, psychologiquement mbese agasigara ari igishushungwe nk'uko FPR ya ba Rudasingwa na ba Kayumba yabipanze.

      (Birakomeza...)

      Delete
    2. (...ibikurikira)

      2. KAGAME YICISHIJE INZARA ABANYARWANDA, KAGAME ARAVANGURA ABANYARWANDA,KAGAME ATOTEZA ABANYARWANDA, ETC.

      Iyi mvugo yumvikana cyane muri Opposition hafi ya yose cyane cyane RNC. Nta muntu n'umwe ndumva yerura avuga ko abo banyarwanda abenshi ari ABAHUTU (n'uwavuga ko ari abahutu muri rusange ntiyaba abeshye)
      None se:
      -NZARAMBA: mwambwira umubare w'abatutsi muzi waba uri gusuhuka kubera nzaramba? mwambwira abatutsi muzi barandurira imyaka cyangwa baka imirima yo mu bishanga? None se mwibwira ko ibyo byose ari impurirane (Hasard)? None se kwirirwa abantu bajijisha ngo "abanyarwanda","abanyarwanda" ni uko baba baracengewe n'ubunyarwandaaaaa cg ni ukubihishira nkana kugira ngo ikibazo kitagaragara ko ari abahutu batotejwe, cg abandi bakabivuga batyo ari ukubera nyine ya Ideologie ya kalinga yabacengeye aho baba batinya ko bakwitwa abahezanguni, ko bafite ingengasi, nyamara kandi ibyo baba bari kuvuga ukuri.

      - IVANGURA: Mwambwira ari bande bahezwa mu kazi (uzajye kuri Aeroport, mu ma banki, RRA, ibigo bya leta byose, Ministeri,NGOs,etc.)? Mwambwira ari bande bimwe buruse kubera bya byiciro bitindi by'ubudehe? Ni bande bajya kwiga hanze mu mashuri meza kuri bourse ya Leta?Ni abahe bacuruzi leta yasubije ku isuka? abo bose mvuze uzasanga ari abahutu. Nyamara se kwirirwa umuntu avuza iya bahanda ngo Kagame avangura "abanyarwanda" mwibaza ko bigaragaza uko ikibazo kiri? Ese ubundi ninde wababwiye (abo babivuga) ko kuvuganira abahutu bivuga ko wanga abatutsi? Mu by'ukuri abakikira ikibazo cy'ivangurwa ry'abahutu bakabyitirira abanyarwanda bose, soit baba bafite imigambi mibisha yo kubihishira cg batinya kwitwa abahezanguni, ibyo byose akaba ari imbuto ya ideologie ya Kalinga ishaka gushimangira ko umuhutu ari zero muri byose.

      - ITOTEZWA: Muri rusange umututsi uyobotse PFR, agakurikiza ibyo ishaka byose yaba abyishimiye cg atabyishimiye, uwo ntacyo aba, ariko ku muhutu nta guarantie aba afite nk'iy'umututsi kabone n'iyo nawe yaba ameze atyo, kuko igihe icyo ari cyo cyose fpr iba ishobora kumusubiza ku isuka. Kuko ku bwa FPR abahutu bose bagomba kuza mu kiciro cya gatatu ari nacyo cya nyuma cy'abanyarwanda (nzabigarukaho birambuye). Icyo nshaka kuvuga ni iki? Nk'uko tubizi FPR ntivangura iyo ishaka kwikiza ubangamiye inyungu zayo wese, ariko ikavangura iyo ikora politike zayo zigamije kuyizanira inyungu. iyo umututsi ahohotewe (Rwigara,Kizito,Gasakure,Rwisereka...) Hakumvikana urwamo rwinshi kandi hakanashimangirwa ko abo bahohotewe ari abatutsi bityo Kagame akaba atitaye ku batutsi, bigira uko byumvikana kandi nibyo. Ariko iyo umuhutu atotejwe cyangwa yishwe ( Sendashonga,Munyakazi Laurent, Masabo, Munyakazi(usa),Agatha Kinani, Bizimungu,Ntakirutinka,Ntaganda, Ingabire,etc. Ntihumvikane urwamo rungana n'urw'itotezwa ry'umututsi, ntibanavuge ko abo bantu bose ari abahutu ndetse bamwe muri bo ari nabyo bazira, hakumvikana gusa ko abo bantu ari "abanyarwanda" bazira akarengane ka "Kagame". Icyo nacyo aba ari ikimenyetso cya ideologie ya Kalinga nayo.

      3. GUHISHIRA: EX:UBWICANYI BWAKOREWE ABAHUTU BUKOZE NA KAGAME N'"AGATSIKO KE"

      Ese kuki abantu batajya bibaza impamvu abantu bose bahora bavuga ako "GATSIKO" ka kagame kayogoje ibintu; batajya bavuga ABAGIZE AKO GATSIKO. Abo bantu ni ba baringa ku buryo amazina yabo atazwi ngo bajye ahagaragara??? Nta narimwe ndumva abakoresha iyo mvugo bavuga abagize ako gatsiko. Impamvu nta yindi ni ukwanga "Kwimena inda" kuko bazi ko anytime bashobora kongera bagakorana n'abakagize umunsi Kagame azaba yavuye mu nzira. Ibyo rero nta kindi bihishira usibye Kalinga na ideologie yayo.

      (...birakomeza)

      Delete
    3. (...ibikurikira)

      4. NTITUKIRENGAGIZE "AHO U RWANDA RWAVUYE" n'aho rugeze.

      Iyo ni imvugo dukunda kumvana intore na bamwe muri "Opposition" batareba kure. Ngo kagame hari byinshi "byiza" yakoze! mbese aho "ho u Rwanda Rwavuye" ni nde Waharugejeje? Rwahageze bigenze gute? umuntu azakwicira umuryango wose narangiza akugurire imva nziza n'amasanduku ahenze, anagusanire n'inzu (yasenye), nurangiza ujye umushima ngo hari "aho yagukuye", ngo hari "ibyiza yakoze" quand meme!!! Ni akumiro

      5. N'IBINDI N'IBINDI...
      Mu by'ukuri baba abahutu cg abatutsi cg abatwa nta n'umwe ugomba kugira ideologies supremacistes zo kumva ko hari icyo arusha undi cg ko undi atamufite atabaho, ko agomba gukoresha iyo bwabaga ideologie ye akaba ariyo itsimbatara, igihe cyose bizahora bimeze gutyo umuriro ntuzigera uzima ndabarahiye.

      (Iherezo!)
      (Munyihanganire byabaye birebire nta kundi, ntiwakwandika kuri FPR na Kalinga yayo ngo uzabone impapuro!!)

      Delete
    4. Girimpuhwerwandamubyeyiwatubyayemazeuduhoze!!Thursday, July 14, 2016 1:20:00 am

      Muraho!
      Iyi nyandiko ya Manzi, njye yankanguye! Nabonye ari umuntu uzi gukora ubusesenguzi bugera ku mutima, bukavumbura imizi n'aho itangiriro ry'umutego twitega riherereye!
      Burya ikintu cyitwa "Conviction" ni cyo gihagurutsa umuntu, kikamutera gukora/kudakora iki cg kiriya. Yagaragaje uburyo "convictions" zacu zagoramijwe, bigatuma abanyarwanda twitiranya icyiza n'igisa na cyo; abanyarwanda benshi twaranumye igihe baturatisha indishyi z'akababaro + ubutabera + ejo hazaza heza +... *kuri bamwe*, twarikirije tuvuga tuti "twese bizatugeraho" (ibisa n'icyiza), nyamara icyiza turakizi, kandi twari tukizi kuva na mbere: Turi umwe, turi bamwe, turi abantu, twifitemo ubumuntu!)
      Nitugorore rero igihe kitararenga izo "convictions" zacu!!

      Delete
    5. Manzi,

      ndagushimira cyane ubu bundi buryo wavumbuye bwo gutanga komneteri ndende ukayikatamo ibice gutya! Ngukuriye ingofero!

      Igihe uzaba ufite umwanya ujye utegura inyandiko uyohereze, ariko ubu buryo nabwo ntaho bumwaye mba nkwambuye!

      Delete
  2. Komera Nkusi. Yewe rwose ibyo muri Gasabo iwacu ni ihurizo rikomeye kumva no gusigura. Kuko abigaragaza muri Politiki cg se mu buyobozi, bose bagenda bafite indimi zirenze rumwe.Urwo bavugira ahabona, urwo bavuga bageze mu rugo mu babo...n'urundi babwira inshuti babyumva kimwe... ni ikibazo gikomeye. kuko burya igifasha abakiri bato...ni ukubona umugabo cg umugore utarya indimi imbere y'ukuri.

    Reba nk'ubu ministri w'ubuhinzi ati...mu rwanda nta nzara ihari ahubwo hari amapfa. Abanyarwanda,,,babanje kwibasirwa na Bwaki,,,,nyuma hataho amavunja....nayo atuma kuri malariya ngo nimuze twiturire kuko baduhaye intebe ..malariya iti naganza nte nta mugabo mfite ihita isezerana na Nzaramba...Inzara iri kuyogoza...nyamara nta numwe ubasha kuvugira rubanda ngo FAO ITABARE.

    Ariko se ko hari abagomba kubaho n'abagomba kudandabirana...amahano yarabaye Jenosidi yibasira abanyarwanda. Uwabyishe ni uwahinduye iyi nyito...itsembatsema n'itsembabwoko....uyihakana ndavuga jenosidi uwo Imana izabimwibarize...ariko se...mujya mwibaza...aho bamwe bubakiwe.bakavuzwa,,,bakarihirwa amashuri..ariko n'ubu bakaba badashima ngo bavugire n'abandi basigaye iheruheru...batagira urwara rwo kwishima.

    ikibazo cy'imishahara giteye inkeke...ubusumbane...mu giturage hari uducentre tw'ubucuruzi ariko ubu henshi twarasenyutse...basigaye bacungira kuri kanyanga mbere umntu yarasanga urwaga rutamwizihiye ati...mpa byer aho...avuye kwicira iyogi....ababishinzwe barareba bakanuma ...ngo hato batubikirwa imbehe.
    Ubu rero turabur abantu b'inyanaga mugayo bamagana ikibi aho kivuye hose ndetse n'ukivize wese...hanyuma tukagira abo turebereho.

    Nta kindi kizakiza Rwanda yacu...ni ukwemera abo turibo...umutwa umuhutu umututsi cg abavuka hagati yayo moko...buri wese akaishimira kandi akaubaha abandi.Naho kubeshya no kwibwira ko uzi gutekinika ntacyo bizatuzanira uretse...ceceka mvuge ikazasimburwa na hora mvuge.

    Nkusi mukomeze muduhugure mutwerek inzira ikwiye ...kuko iyo ubonye intwari igutera ubutwari ugatabarana n'abandi.
    Buri wese yubahe undi twamagane ikinyoma twimakaze ukuri ibindi tuzabihabwaho umugereka. Urakoze Nkusi

    ReplyDelete
    Replies
    1. Urakoze nawe anonymous,
      Ibyo uvuga ni ukuri koko! Mu gihe ubuza abaturage guhinga ibihingwa ngandurarugo nk'ibijumba twese twavutse dusanga bikaturera bikatugira abo turibo usibye Kagame wenda we wavutse yinywera amata na rukacarara, abandi twese turasabira ibijumba ku Mana ngo bizongere bikomorerwe mu Rwanda, bihashye inzara.

      Si ibijumba baciwe gusa kuko ngo n'amasaka ntagomba guhingwa kuko yengwamo inzoga kandi nayo FPR yarayiciye ngo abantu bose bajye banywa izipfundikiye!!

      Hagati aho ariko, ngo akabi gasekwa nk'akeza: " hari igihe nicara nkarira ndi umugabo ,numvise nkabona n'ibibera kuri ba Ngofero; ariko hari igihe nyuzamo nkanaseka iyo nibutse ko abababuza epfo na ruguru, bababuzaguhinga ibijumba ejobundi babirwaniraga mu nkambi za Nakivale muri Uganda. Ndetse abenshi ababyeyi babo bajyaga kubicira inshuro.!"

      Ibi nibyo mu kinyarwanda twita kuba " INKIRABUHERI"!

      Erega igihanagyikishije kagame n'Agatsiko ke k'amabandi yitwaje intwaro nkuko umuvugizi wako Uwizeyimana Evode yakise, si ikindi usibye umutekano wako no kwigwizaho ubukire bbw'umurengera mu gihe ba Ngofero bicwa n'inzara na malariya.

      Twaba natwe turi abicanyi dukomeje kurebera ntituvuze induru cyangwa ngo dufate ibinonko tubibatere tuvuga tuti nimugwe kure!

      Iyi nzara Nzaramba, ndagirango ntiyibasiye Abatutsi guusa. Uko watonesha kose, amabi yose yazanywe n'Agatsiko agira ingaruka mbi ku bahutu, abatwa nn'abatutsi!!

      Delete
  3. Mukomere, ibintu biracyagoranye cyane hariya i Rwanda bitewe nuko gutegeka cg kuyobora biguma mu mitwe y'ubwoko bw'abatutsi, umututsi akumva ko kubaho kwe ari kuyobora umuhutu akirengagiza ko umuhutu nawe yize kandi azi kuvuga neza ikinyarwanda n'izindi ndimi, noneho iyo umututsi bimunaniye mu nzira ya demokrasi, nta kindi ni ukwivumbura no kurema intambara. Hari amakuru ariko ntayahagararaho neza keretse abakuru babizi neza bazatubwire ko muri1959 ababiligi bavuze kugabana muri demoklasi noneho abatutsi benshi bagahunga bavuga ko batagabana n'abahutu. Cyakora nanone hariho abatutsi bamaze kumenya inzira y"amahoro.Ariko ni babandi badafite amahame ya gisirikare cg ya cyami.Abahutu nabo bamwe bagomba gukosora umucyo wo guhakwa no gukurikira umuntu ngo nuko yigeze gukomera,bimaze kugaragara ko abenshi muri kiriya gihugu bakomera hejuru y'amaraso y'abantu no mu manyanga bita politiki.

    ReplyDelete
    Replies
    1. Gukamira ku maraso ya Rubanda ntawe byigeze bihira!!

      Delete
  4. Igihugu cyacu kiri mur apartheid itagira izina. Barabanza bakavanaho amoko Tutsi, hutu twa, barangiza bakarisha Génocide yakorewe abatutsi kandi iyo ushishoje usanga abakurikranweho gutegura Génocide nta ruhare bayifitemo. Bakazana za Ibuka, za Farg, reka sinakubwira. Nyuma y'imyaka 22 hari abana barihirirwa amashuri ngaho n'imfumbyi za Génocide. Hari za Ndi umunyarwanda zidafite epfo na ruguru, ibigo bya Leta baragurishije none barimo gushyiraho ibindi, ariko ubundi abantu bararengana, ntawatanga icyo adafite. Tugarutse kuri RNC, byaragaragaye ko Rudasingwa yagerageje kwicuza ibibi yakoze akiri muri FPR, ndibaza ko ari ya mayeri na tactique yo gukurura abayoboke, naho ligne dure ya RNC irimo Kayumba n'abandi basirikare ntibashaka gusaba imbabazi ku bibi bakoze kandi baracyirebera mu ndorerwamo ya HUTU TUTSI. Ndemeza ko Kayumba asimbuye Kagame nta demokarasi yarangwa mu Rwanda. Kandi mbabwire ko igihe cyose igihugu kizaba gitegekwa n'abasirikare musezere kuri demokarasi. Mumenye ko mu gisirikare nta discussion ibaho, haba ordre, icyo bakubwiye nicyo ukora hanyuma uwaguhaye order akazabibazwa. Ni nabyo Kayumba yitwaza avuga ko mu Ruhengeri na Gisenyi yari yahawe amabwiriza, gusa officier supérieur wo mu rwego rwa Kayumba ashobora kwanga gukurikiza amabwiriza yahawe iyo abona atajyanye na éthique. Ntabwo wafungirana abantu mu buvumo ngo uvuge ngo ni Kagame wantumye. Ibyo aribyo byose tugomba gusubira kuri tableau noir, un homme=une voix, abaturage bakitorera abayobozi, abasirikare bagasubira mu bigo byabo kuko poltiki atari iyabo. Habyarimana n'ubwo nawe yategekeshaga igitugu yari amaze kuva mu bya gisirikare, Kagame we nticyizamuvamo kugeza apfuye.

    ReplyDelete
  5. Ndabona bikomeje kuba umuriro utazima, abanyarwanda turacyafite urugendo rutari ruto kuko dukomeje kuruha uwakavuna.


    Baca umugani ngo umwanzi w'umwanzi wanjye aba ari umukunzi wanjye!! ngurwo urwo dupfuye.


    Abo bahutu bose mwakomeje kurondora ngo babaye ibyitso cg ngo bakoranye n'inkotanyi buhumyi aha muri kuvuga ibyo mutazi cg mutabanje gutekerezaho.

    1. Abo bahutu bose ba Kanyarengwe.......kugera kuri ba PTwagiramungu abo bose ntibacanaga uwaka na Habyarimana, ariko nyine kubera wa mugani nahereyeho byatumye biyunga n'inkotanyi ngo bivune Habyarimana batitaye kukindi kintu icyo aricyo cyose. Rukokoma we yageze naho avuga ati niyo bafata Umutara ntacyo bitwaye, kandi koko ntacyo byari bitwaye kuriwe kuko yumvanga Habyarimana ariwe uzaba uhomba bamutwara ibice bimwe by'igihugu.


    Magingo aya rero bigaragara ko amateka ntasomo aduha, Kayumba, Gahima, Rudasingwa, Higiro n'abandi bari muri RNC kuko batandukanye na FPR ya Kagame byatumye benshi bagana iyo RNC kuko ari umwanzi wa FPR bityo kuribo RNC ikwiye kuba inshuti kuko umwanzi wabo ari umwe, ariko ibi byose n'ubuswa no kudatekereza.


    Rudasingwa ubwe yarivugiye ati twaricaye tunanirwa kumvikana, nyuma tuti reka tubanze dukureho Kagame ubundi ibindi tuzaba tubireba nyuma, birangira nabyo byanze. RNC iti ntiwafatanya nuwo mudahuje ideology nonese bahutu mwe ideology yanyu niyihe? ese yaba ihura niyo RNC ifite?


    Biracyagoye cyane, kimwe cyo nuko aho bigeze icyafasha nuko twamera nk'Uburundi hakabaho 50% abahutu n'abatusti naho ubundi muzakomeza mugambanirane mwitwaza ngo umwanzi w'umwanzi wanjye aba ari inshuti.


    RNC ntiyemera ko habayeho ubwicanyi buteguwe bwakorewe abahutu

    FDRL ntiyemera ko abahutu babahezanguni (MRND na CDR) bapanze kwica no kumaraho abatutsi.

    yaba RNC na FDRL bose icyo bahuriraho nuko hari impamvu yabiteye ituma ibyo biba, RNC iti nta agenda yo kwica RPF yigeze igira ahubwo abantu bishe kugiti cyabo ariko si FPR yabatumye. FDRL nabandi bahutu bati iyo indege idahanurwa ntabwo abantu bari gupfa. muri make buri ruhande rugerageza kwiyeza no kwerekana ko ibyabaye byose byakozwe n'abantu kugiti cyabo atari organization runaka yabiteguye ikanabikora.

    Umuntu yavuga byinshi ariko muri make, tureke gukora ibintu twihimura ahubwo tubikore kuko ari ngombwa kandi bifite ingaruka nziza. Rudasingwa ati baranyandaritse reka nanjye mbavemo, biriya Rudasingwa yakoze ni ububwa ntanumuntu muzima wamushima. Evode ati Rukokoma ambereye gito reka mugurishe kuri FPR.....

    ReplyDelete
  6. Ndabasuhuje banywanyi ba shikama, ubu ibyo bene kanyarwanda basigaye bakora ni isindwe ry'ibyago byarutashye kwa kwezi na ya tariki ikirere cy'u Rwanda cyatutumbye kikagusha imvura y'amaraso yagushijwe n'aba bagabo bavuye i mbalala. Nukuri ibyo twaciyemo ni byinshi ariko kugirango tugere ku bwumvikane burambye hagomba kubaho kubwizanya ukuri iki kikaba kidashobora korohera umuhezanguni yaba umuhutu umututsi kuberako iyo ubwiye umututsi ko ibyago byagwiriye u Rwanda byazanywe n'umututsi umututsi ageraho akiraza inyanza wabwira umuhutu uti abahutu mukunda gihurura mugashiduka muri mu rushundura rw'ibyaha mwakoreshejwe na babatutsi ngo sibyo ubyemeye akagira umujinya n'urwango bitababarira. Aha niho mpera mvugako ku isi nzima umunyabwenge ni uca bugufi agafata umuntu nk'undi. Aha rero ndagira ngo nisegure ku bantu banyumvise nabi ubwo nandikaga mvugako NYAMWASA yasabye imbabazi mbishingira ku buhezanguni yahoranye akumvako kwica umuhutu ntacyo bivuze akishongora bigacika arko akageraho aba nka babagabo babambye Yezu hanyuma amaze gucikana bati ni ukuri kokko wawundi yari imwana w'Imana, aba bagabo burya baciye bugufi nubwo bari bamaze kumwica. Uyu Nyamwasa nawe amaze gusanga ntawupfunyika ukuri ngo yitwaze ikinyoma aravugango I WAS IN GOOD POSITION to know everything was going on. Ndabizi nezako Kagame niwe watanze itegeko ryo kurasa indege. Mwabagabo mwe ko muzi ko iru ari urusyo badukoreye nho ni duterure bakaba basanze ikinyoma kitaramba ari Kayumba uvugako genocide aribo bayiteguye kubera iriya ndege na Rudasingwa urwanya kagame gusa ushaka amahoro ni nde umubeshyi ni nde nshaka igisubizo n'inama byanyu nabonye bibi gusa sinshobora kumva ibyiza.

    ReplyDelete
    Replies
    1. Yewe Makoki, nurakoze ku gitekerezo cyawe. ariko kuri iki kibazo urangirijeho wenda abasomyi baragira icyo bakivugaho. ku bwanjye nta tandukaniro riri hagati ya Kayumba na Rudasingwa, ni kibuno na nnyo wa mugani wa kinyarwanda!

      Delete
    2. Nkusi we ndagirango ngushimira ntishongora bya babandi bibwirako bazi ubwenge kurusha abandi ndashimira shikama byimazeyo kandi urabonako abanywanyi bashikama bagiye ahagaragara. Ariko ikintu kimwe nshimira abanyarwanda ni kimwe 'uko hari igihe wibwirango ntibabona ngo barasinziriye kandi bisinzirije urugero rwabaye kuri uyu uherutse guturumbuka akiruka yazanye ikintu we akita kibonumwe ataziko abanyarwanda yagendesheje inzira ndende babonye byinshi bisa nacyo, aho agiye kwihugika agasanga barahari ibyo azanye ngo ni agashya bakamuha ingero zirenga icumi kubyo avuze nibwo Rudasingwa aturumbutse akiruka kuko yasanze nta bunararibonye mu kinyoma. Ndagirango nkubwireko n'abandi baziruka aho bukera amareshyabahutu nashirana beneyo ndabarahiye barata inkanda biruke, icyo nsaba abanyarwanda batahirize umugozi umwe bareke gucurama no gucana intege bakine nka wa mukino aho umukinnyi wigize surivu bamushyiraho batatubo kumugendaho ahindukira bamuriho yiruka bamutega ageraho akava mu kibuga ndababwiza ukuriko na Kagame aziruka muzagirango yagiye guhaha bya bindi byiwe agende nka za hene izi ni intango murakoze ku gisubizo mumpaye mibyukuri innyo n'umusuzi bihuje umunuko kandi umusuzi niwo utumuka mbere kubera nta mbaraga zo kuguma hamwe, Condo atege amaziru namubwira iki. Hanyuma abazi kwitegereza bakomeze bige kuri iyo soko y'imisuzi nayo amaherezo izakama.

      Delete
    3. Muvandimwe Makoki,
      Urakoze cyane, ibyo uvuga ndemeranywa nawe 100%.
      SHIKAMA UHRANIRE KO UKURI GUSIMBURA IKINYOMA.
      Iyi niyo ntego twihaye, nta kinywamaraso kiizadukoma imbere kugeza igezweho.
      Imana izabidufashemo.

      Delete
  7. Mwaramutse? Wakoze Mr/Mrs Manzi kubitekerezo bicukumbuye kandi biyunguruye,biragaragarako dushobora guhera kuri uru rubuga tukagera kumuti w'abanyarwanda ubusanzwe wananiranye kuboneka.N'abandi mwakoze cyane kubitekerezo byanyu kuko narebaga ibikezikezi ariko ntangiye kureba neza.Ngarutse kuri Karinga:Tuziko ideologie ya Karinga ariyo ya Fpr100%.Kuko fpr yaturutse mumavugurura atandukanye ya LUNAR kandi nyine ariyo cyami.Njyewe mbona ibibazo by'abanyarwanda byaragiye irudubi bitewe n'umwami wanyuma wategetse urwanda: kuberako akimara kubona ko havutse Repubulika(indi ideologie ihanganye niyo yari ahagarariye ya LUNAR),nk'umubyeyi wabose yagombaga kuva mubicu agashyitsa amaguru hasi AKEMERA akumvikana n'abari bahagarariye Repubulika bakagabana ubutegetsi.Ariko kubera kwanga kuva ku izima nibyo byabyaye Inyenzi nazo ziyubururamo fpr.Ibyo mvuze bisobanurwa n'amagambo dukunze kumvana abasangirangendo ba hafi ba Kigeli Ndahindurwa harimo Pasitor Mpyisi.
    Byumvikane nezako fpr itsimbaraye 100% kuri ideologie ya LUNAR,ninayo mpamvu wumva abategetsi ba fpr bitsa buri kanya Parmehutu ni uko baziko ariyo mukeba wukuri.Kuri Dr Rudasingwa T.we navugako ari umwe mubatutsi bemera kuvunguraho gato
    Mumabango y'ubugome bwa kalinga abenshi mubatutsi bibonamo,umuntu akaba yavuga ati biriho biraza !!! Ariko nyine abakandamijwe na kalinga aribo bahutu ntibagomba gukomeza kurangazwa n'akantu gato kakozwe ariko karimo uburiganya.

    ReplyDelete
  8. KUuri Nkusi, izinyandiko wanditse horaho nzemera naho ntazemera. Ibyuvuga munyandiko ibanza ndabyemera yuko Kayumba arumuhezanguni, ariko nawe ashobora guhinduka. Iyakabiri ivuga kuri RUDASINGWA wakabije cyane, kuko mubuyobozi abantu bagenda bakuru imitekerereze nimikorere bikagenda bihinduka. Igituma nashyigikira RUDASINGWA sikindi; intabwe yateye asaba imbabazi zamakosaye ndetse nkabankeka yuko haruwo yasabye imbabazi muboyirukanye muri ambasade. Muri politic zomubindi bigugu ntabangana itekaryose "no permanent enemies in politic" ibibivuga yuko ushobora kutumvikana numuntu none ariko ejo mukunvikana. ndumva ariko bimeze kuri Rudasingwa. namwanzi w inyandiko

    ReplyDelete
  9. Nkusi, wihanganire amakosa yo mumyandikire muriyo comment yohejuru kubere ibibazo bya computer. Ariko icyomvuga nuko abantu bicanye nka ba Nyamwasa ntawukwiye kubajya inyuma mugihe batihanye ngo bahindukure. Rudasingwa werero yatangiye gusaba imbabazi nokugaya ibigoramye muri system yabayemo, mbona mwarimukwiye kumuha igihe mukamunenga mubonye amakosa mashya akoze. Erega system iyariyo yose isegeshwa nabantu bayibayemo nka Rudasingwa, iyobahindutse ntaburyarya. Icyafashije inkotanyi ni Barizinde, Gatsinzi Kanyarengwe nabandi. Rudasingwa mumuhe igihe kuko inzira arimo ndayishigikiye, mwebwe mumureke turebe aho imuganisha.

    ReplyDelete
    Replies
    1. Ndumva ushobora kuba ufite ukuri, ariko se kandi muvandimwe hari ibyo nkwisabira rwose ngo nkujye inyuma 100% kuri iki gitekerezo utanze:

      1. Nshakira inyandiko , amajwi , cyangwa videwo Dg Rudasingwa asaba imbabazi, maze ubinyoherereze kuri mahoriwacu@gmail.com
      2. Rudasingwa niwe wubatse iriya ngoma y'ibinywamaraso, nta kuntu wavuga ko Kayumba yishe, Rudasingwa atishe ariwe wapangaga ubwo bwicanyi akabuhereza kayumba igihe yari umunyamabanga mukuru wa FPR, n'umuyobozi mukuru mu biro bya pawulo kagame( Directeur de cabinet). Ese uribuka ko ubwe yivugiye ko Igihe yari umunyamabanga mukuru wa FPR yafataga ibyemezo na Kagame , perezida wa FPR Kanyarengwe icyo gihe , atabizi!!!! urugero atanga ni uko batera Zaire muri 1996, we ( Rudasingwa) na Kagame bari bazi uwo mugambi banawupanze, ariko ya ngirwa Perezida bihwahwa Bizimungu ntacyo yari azi nawe yabyumviye kuri radio RFI nkatwe twese, uko ngo niko byari bimeze no kwa Kanyarengwe!

      3. Ese wigeze wumva Rudasingwa hari icyo avuga ku rupfu rwa kinani? Imyanya yari afite yerekana ko ari mu bateguye uriya mugambi mubisha wo guhanura indege.

      4. Simvuga ngo abanyarwanda bange Rudasingwa kuko yabaye mu Nkotanyi, twe nk'abanyamakuru turasesengura, tukereka abanyarwanda ukuri kwacu, ushatse kurucaga akabikora, ntawe dukoma imbere. Ariko byaba byiza nta muhutu ugiye inyuma ya RNC nshya cg ishaje, kuko nyina uzibyara ari umwe: Karinga!!!

      Delete
    2. Ndakurahiye uku ni ukuri rwanyonga. Kubwanjye mbere yo guhana umuboyi wangaburiye ku isahani mbi nabanza guhana umugore wanjye umuha amabwiriza, none umugore yarure ibiryo ahe umukozi wo mu rugo ngo mushyire ku meza ubanze wadukire umukozi? Hera ku mugore wawe niwe ntandaro. Rudasingwa na Kayumba barangana nka ka kamenyetso bita bihwanye peee nta biruta mbona mo.

      Delete
  10. Docteur,

    Ntabwo nemeranywa na analyse yanyu ko abantu bose bo muri rnc ari abahezanguni cyangwa abakurikira batazi iyo bajya. Nshingiye ku bikorwa byabo nka radio itahuka, ivugira abarenganywa, itanaheza, navugako, ibyari byo byose, niba ibikorwa byabo bibanisha abantu, n'abayobozi bayo nka kayumba bashobora kuba barahindutse bararenze iby'amoko.

    ReplyDelete
    Replies
    1. Muvandimwe Anonymous
      Nadagirango ngusabe kumva neza BBC gahuza , imvo n'imvano y'ubushize! Kurikira ikiganiro kuva ku ntangiriro kugeza kirangiye, urasanga kayumba muvuga ko yahindutse atarahindutse. Muvandi, sesengura amagmbo ya CONDO n'aya Dg Rudasingwa, urasanga Kayumba ari wa wundi wo muri 1990s!

      Niba udashoboye gukurikira icyo kiganiro cyose cy'isaha, jya ku munota wa 54 aho dg Rudasingwa atanga incamake y'ibyo yapfuye na Kayumba.Ibi bikubiye mu ngingo 3 yifuza ko baganiraho na Kayumba kuri BBC Gahuza ngo abanyarwanda bamenye ukuri.

      Delete
    2. @ Anonymous
      Erega ikiremwa muntu kiragoye. Kandi ntawe ukora ibibi gusa nyine. Ariko se iyo ibibi bibaye 90% ibyiza bikaza ari 10% uragira ngo tugire dute. Kandi n'iyo witegereje neza ibyo byitwa ko ari byiza 10% ugasanga bihishe ibinyoma kugeza kuri 70%, harya ibyo byitwa iki?
      Iyo radio itahuka uriho uhamya ko ivugira abarengana, ariko ikabavugira ihisha ukuri,ibyo nibyo ushima?
      - Wigeze wumva Radio itahuka ivuga ko ABAHUTU bariho bicishwa inzara? wigeze uyumva ivuga ko ABAHUTU bari gusenyerwaho nyakatsi?
      - Wigeze wumva Radio itahuka ivuga ko abahutu bari gukumirwa mu mashuri? bakimwa na Bourse?
      - Ese kuki bigera kuri Rwigara na Gasakure Iyo radio itahuka ikavuza iya Bahanda igashimangira cyane ko ari Abatutsi bazize Kagame kandi baramufashije, ariko byagera kuri Nzaramba, Nyakatsi, n'abazunguzayi bikaba "Abanyarwanda" barimo gutotezwa???(Kandi twese tuzi ko leta ibatoteza ikabapyinagaza ibaziza ubuhutu)

      Kuki buri gihe iyo ari ABAHUTU barengana kuko FPR ibaziza ubwo BUHUTU, kuki iryo Tahuka riza ritwumvisha ko ari "abanyarwanda" barenganye, ko Kagame amaze abanyarwanda, etc.(Ko iyo ari yo ideologie mbi ya Kalinga navuze hejuru) None se uko niko kuvuganira abarengana ushima? Ese kuvuganira abarengana uhishira ababarenganya ibyo nibyo ushima? kuvuga ikibazo uhisha isura yacyo nyayo harya niho cyumvikana neza? Ko Izo politiki zo kwicisha abantu inzara ko atari ibimanuka zazanywe na nde? Ngo ni Kagame wenyine harya?

      Nyamara dushatse twakwemera, tukiga amayeri yose Kalinga mu masura anyuranye yose agaragariramo kabone n'iyo yaba ari meza kajana. Reka ndekera aha! Kera hari umusirikare w'umugereki wavuze imvugo yamamaye ngo "JE CRAINS LES DANEENS, MEME QUAND ILS APPORTENT LES CADEAUX"

      Delete
    3. EHUUUHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHH!
      Nagusubize, numve!

      Delete
  11. Nkusi, Makoki we arabihuhuye, icyomvuga hari agatabwe Rudasingwa arusha bagenzi be bo muri FPR nkuko yavuze mubivuze muri kiriya kiganiro. Koko amakosa ya FPR ntakuntu yayahakana numwanya yararimo, ariko ashatse kuyakosora yabikora. Ikindi kandi sinemera 100% yuko Rudasinga yahindutse, icyonemera nuko inzira yatangiye nayikomeza bizaba byiza.
    Nkusi rero, amakosa yabaho mu banyaplitike bose bo kuva 1990 kugeza none, Keretse ba Gatabazi, Bucyana na Gapyisi nabandi beshwe bagiye bazira kugira umurongo nyawo. Twagiramungu naba Kambanda uzasanga bose baragiye bahuzagurika, bakicisha abantu benshi. Nonese tuzanga abanyepolitic bose bomuri biriya bihe? Ibyaribyobyose kuyobora bya democracy nuko abantu bakugirira ikizere "trust" kandi ntabwo ikizere kizanwa nokudakora makosa. Kizanwa nuko umukoze ikosa arisabira imbabazi. Ubworero ndumva ibyomuvuga kuri Rudasingwa nabandi banye politic bakwiye kwikosora ahobakosheje bagasaba imbabazi kugirango tubagirire ikizere nyacyo.

    ReplyDelete
  12. Muvandimwe Mbonyingabo,
    Urakoze gutanga iki gitekerezo, ndumva hari ibyo twumva kimwe n'ibindi tutarumva kimwe. Ibyo twumva kimwe ni uko ukoze ikosa akarisabira imbabazi abikuye ku mutima agomba kubabarirwa koko.

    Ibyo tutumva kimwe ni ibyo uvuga ko umuntu wese ashobora kwidumbukiza muri politike agakora amakosa, ibi ni ibyo abafransa bita " apprendre par essai et erreurs" mu cyongereza " learning by trial and errors". Ibi simbyemera rwose, niba wumva politike itakurimo kuki wayidumbukizamo kugeza aho amakosa yawe ahitana inzirakarengane nkuko bimeze mu rwanda kuva muri 1990 kugeza ubu??

    Nta banyepolitike dufite mu Rwanda ubu nkuko byari bimeze kwa Kinani cyangwa Kayibanda,koko ubona hariho abantu bahangayikishijwe n'imibereho ya Rubanda rugufi. Ab'ubu icyo barangaje imbere ni inyungu zabo bwite gusa!

    Nyarukira ku Kimihurura kuri za Nkomamashyi uze impinyuze. Mbariza Rucagu Bonifasi inyandiko yasohoye muri 1993 ayihawe na FPR akayicisha muri Kangura kugirango FPR yereke amahanga ko Abatutsi bamerewe nabi; niba yari ayobewe ingaruka ibintu nka biriya byagira ku baturage cyane cyane Abatutsi iriya nyandiko ye yashumurizaga Abahutu?!

    Mbariza Safari Stanley wahimbye ingengebitekerezo ya jenoside, niba atari azi ko izagira ingaruka mbi ku banyarwanda?

    Mbariza Bamporiki wicuza kuba yaravutse agasanga ari Umuhutu! Ejo ntibizagutanagaze ubonye zihinduye imirishyo akavuga ko ingoma mbi ya Kagame ariyo yamutegekaga ku ngufu kuvuga biriya bitabapfu nkuko Rucagu ariho abikora ubu yandagaza ingoma ya Kinani na Kayibanda bamushyize ku ibere kuva mu busore bwe!

    None se aba bagabo mvuze hejuru, ejobundi ibintu nibihinduka bakajya imbere y'abantu bakiyandagaza ngo barashaka imbabazi, bazazihabwe? Ese koko bazaba babikuye ku mutima cyangwa ni aya nda??!

    Igihe tuzagirira abanyepolitike bashishikajwe n'imibereho ya rubanda niho tuzagira amahoro mu rwanda, abahutu , abatwa n'abatutsi bakabana mu mahoro.

    ReplyDelete
  13. Itangazo: Ndasaba abvandimwe batanga ibitekerezo byabo kujya bakora uko bashoboye ngo bashyire igitekerezo cyabo ( komanteri) mu bika( Paragraphes) kuko byorohera abasoma kumva vuba ibyo bashaka kuvuga, kandi bigatuma n'amaso atagira ubute bwo gusoma.

    Dore uko wabikora: Nyuma y'imirongo 3 cyangwa ine, kanda kuri (ENTER) iri kuri clavier(keboard) ya laptop(desktop) yawe, maze uhite utangira paragraphe nshya, bityo ,bityo.
    Murakoze

    ReplyDelete
  14. Kuri Nkusi, ndumva ntavuze yuko umuntu wese ushatse yapfakwiroha muripolitike, nomugihe adafite ishyaka ryogufasha abaturage. Ikindi kandi sinemera yuko abantu uvuga yuko babasha kuba abanyepolitike beza, mugihe bakomeza kwihishahisha abanyarwanda barigushira.
    Harumumugani womucyongereza, ngerageje kuwusobanura uravugango "amahirwe akina nabari mukibuga", ba Rudasinga nabandi banyepolitic tugaya, igihe kizaza uzasanga aribo bayobozi b'Urwanda, kuko bemeye kujyamukibuga gukina.

    Rudasingwa na new RNC, ndumva ntako ahuriye na biriya birura - habili Rucagu, Stanley na Bampoliki. Bariya bantu uvuga si abayobozi "leaders" Kuko ibyobakora nukurwana kundazabo gusa. Igihugu cyacu nikimaragutungana, urumva bariya bagabo bashobora kwiyamamaza bagatorwa? Kiriyarero nicyo kizere navugaga "trust", ninacyo kibazo ba Twagiramungu bakirwana nacyo. Kuko iyowakoze ikosa ugata ikizere cyabantu ntubasabe imbabazi ngo unikosore, biraruhije kongera kwizerwa nababature; naho waba inararibonye inshuro ijana.

    Gusaba imbabazi nintambwe nziza ya politic, kugirango abantu bizere umuyobozi wabakoshereje; nubwo bidakuraho ubutabera. Ntabwo turi abacamanza, igihe kizagera amakosa azaburanishwa, abahanwa bahanwe, nababarirwa bababarirwe.

    Tugarutse kubya Rudasingwa nabanyepolitic bacu, byababyiza bishoboka yuko tubatwika bose hakaza abandi bashya. Kuko FPR nubugome, amayeri, ironda koko byahumanyije benshi. Ubwo bidashoboka yuko bose tubatwika, icyotwakora nukubabarira abazasaba imbabazi, abandi bakajyanwa munkiko maze igihugu kigakomeza.

    Ndumva dukwiriye kubabarira abayobozi bafite ubushake bwoguhindura ibintu tukabashyigikira, tukabikore kugirango dutabare abanyarwanda. Ikindi kandi navuga nuko abayobozi barikwihisha ntibagaragare mugihe nkiki, batazigera bagera kubuyobozi. Nibatinyuke batabare abanyarwanda burimuntu murwego arimo, arwanye akarengane nirondakoko.

    ReplyDelete
    Replies
    1. Jean Mbonyingabo,

      Hari amagambo uuze akomeye cyane. Uti:
      1. kubabarira ntibikuraho ubutabera.urongera uti:
      2. abazasaba imbabazi bazazihabwe, abandi bajyanwe mu nkiko.
      Ikibazo mfite ni iki:
      - Abazajyanwa mu butabera ni abazaba batasabye imbabazi???Ndizera ko unsubiza ko ari oya, n'abazisabye ko nabo bazajyanwa mu nkiko kuko uvuga ko kubabarira bidakuraho ubutabera.

      Niba ari uko ibintu bimeze ndumva ibyiza ari uko abicanyi, abagambanyi n'abarucaga bose bazabanza bakishyikiriza ubutabera , bamara gukiranuka nabwo, bakaza gusaba imbabazi Rubanda bahemukiye.

      Urakoze

      Delete
    2. Mbonyingabo we reka kwiteranya na Rubanda nanjye niko nabyumvaga ariko kwiyeza kwe kandi umugera yakoze umaze koreka amamiriyoni ya ba ngofero, kabone n'ubwo yakora urukingo rwawo ababuze ababo ntibazamuhanaguraho icyaha kandi si ubwambere umuntu yicwa n'imbunda ahetse.

      Delete
    3. Mbonyingabo we reka kwiteranya na Rubanda nanjye niko nabyumvaga ariko kwiyeza kwe kandi umugera yakoze umaze koreka amamiriyoni ya ba ngofero, kabone n'ubwo yakora urukingo rwawo ababuze ababo ntibazamuhanaguraho icyaha kandi si ubwambere umuntu yicwa n'imbunda ahetse.

      Delete
  15. Ese ubwo butabera bwabagira abere bwaba ari nyabaki? Keretse bagiye gusaba penetensiya cg bakabatizwa bundi bushya ngo mubyo ukwemera birashoboka ariko ubutabera ntabwo bwakora ikosa ngo bube ubucamanza nibwo bwabagira abere.
    Ikindi tutabeshyanye gusaba imbabazi siko kuzihabwa bene wacu twibukeko hari amatakirangoyi burya izo mbabazi zo ku munota wanyuma ni za zindi umuntu aba yiteguye ko agiye gupfa hanyuma akagira ati reka nicuze ahari hari ubwo ntajya mu muriro, ese iyo mana uba wicuzaho yo ntiba ibona amahitamo ukoresheje? Rubanda irabona reka mbe ndekeye aho.

    ReplyDelete
  16. Ese ubwo butabera bwabagira abere bwaba ari nyabaki? Keretse bagiye gusaba penetensiya cg bakabatizwa bundi bushya ngo mubyo ukwemera birashoboka ariko ubutabera ntabwo bwakora ikosa ngo bube ubucamanza nibwo bwabagira abere.
    Ikindi tutabeshyanye gusaba imbabazi siko kuzihabwa bene wacu twibukeko hari amatakirangoyi burya izo mbabazi zo ku munota wanyuma ni za zindi umuntu aba yiteguye ko agiye gupfa hanyuma akagira ati reka nicuze ahari hari ubwo ntajya mu muriro, ese iyo mana uba wicuzaho yo ntiba ibona amahitamo ukoresheje? Rubanda irabona reka mbe ndekeye aho.

    ReplyDelete
    Replies
    1. Makosi ndumva iribudome igisubizo cyuko ntekera izombabazi zigomba kugenda.

      Ikindi kandi nubwo imana ibabarira umunyabyaha ariko ntabwo ikuraho ingarukambi zicyo cyaha.

      Nonese ntuzi yuko umujura asaba imana imbabazi arike ntibibuze aboyibye kumukurikira?

      Delete
  17. Kuri Nkusi, muvandimwe ibibazo ufite nuburyo usobanura birasobanutse neza. Ariko ndashaka yuko dutandukanya ibintu bibiri, politic nubutabere.

    Muri politic urabizi yuko abantu bashobora gumukunda umuyobozi, nubwo yaba arumunyamakosa ahubwo ukabona niyo abantu bamukundiye. Gukundwa nabantu rero ntibimugira umutagatifu, iyo yakoze amakosa arabihanirwa cyane cyane yuko bavuga yko umuntu abarumwere igihe atarabihamwa nurukiko. urabyumva yuko gukurikira umunya politic kubera umurongo yemeza yuko ashaka kunyura; iyampaye imbamvu ituma mugirira ikizere numva ataribibi.

    Ubutabera bworero igihe buzaba bwaravanguye na politic buzakurikirana abanyamakosa bose, keretse nihaba imbabazi rusange. Uretse yuko numva yuko nizombabazi rusanga ahozatanzwe nko muri Africa yepho zizana kubabarirana hagati yamoko, ariko ntizibuza abakoze amakosa guhanwa.

    Akaga abanyarwanda turimo, nuko politic yacu idatandukanwa nubutabera. Ikikibazo nicyocyatumwe abahutu bitwa abanyabyaha, naho abatutsi bakaba ari abamarayika. Ikibabaje cyane rero nuko bagashaka buhake avuga yuko batwigisha democracy aribo bakomeje gushigikira ayomarorerwa.

    ReplyDelete
  18. Muraho mbere nambere ndabashimiye kubwibitekerezo byiza mutanga.ariko ndashima intambwe rudasingwa ateye kuko aruta kure nyamwasa wicecekeye .


    Tugiye muri bible ho gato tuhasanga umwana wikirara wasabye imbabazi akazihabwa.gusa icyo nsaba rudasingwa nukutubwira amabi hose yakozwe na system yararimo akorewe amoko yose ikindi akagira nibura igikorwa yakorera abanyarwanda nibura akajya avugati banyarwanda narahemutse ariko ngibi ibyiza nabakoreye society nyarwanda.


    Naho kuvuga ngo azacibwa urubanza niyo bamubamba ntago abapfuye bazuka so kubwibyo ahubwo naduhe umusaruro muguhishurira abanyamahanga ibibi byakorewe abahutu nabatutsi nubu bigikomeje.



    ReplyDelete
    Replies
    1. Anonymous,
      Ndemeranya nawe kabisa 100%. Yaba Kayumba cyangwa Rudasingwa, tuzamenya ibyo baribyo nyuma y'umusaruro bazaba batweretse, aho niho tuzamenya koko ubuhinduke bwa buri wese.

      Delete
  19. Haaaaaaa abavukiye mucyaro muzi igikatsi icyaricyo abubu bambabarire kuko musanze intoki for yaraziciye kandi Arizo zaduhaga igikatsi.ngarutse kuri sujet rero muziko igikaysi iyo cyashiragamo amazi harukuntu twagikandaga ukanyunyuza twatuzi turyoshye mwanga kongeramo andi ngo bitabiha.



    Uburero abanyarwanda bari kubakanda nkigikatsi cyashizemo amazi kuko ubu numuyede umufundi bagiye kujya Batanga umusoro.ubworero murumvako igihugu cyabuze no izo basahura none ubu nukudukanda mpaka barimeneyemo.ahaaaaa mwashaka mwava iyo mumahanga tugaterana ingabi mubitugu.

    ReplyDelete
    Replies
    1. Pole sana Rwanda !!! Ubuvuze ukuri abanyarwanda babaye nk'igikatsi cyashizemo isa koko!

      Ariko byatangiye kera kuko abatayeri wasangaga badodera ku mbaraza n'amaduka barahabaciye ubu babahindiye mubyo Agatsiko kita ishyirahamwe ngo kajye kabona uko kabakamamo imisoro

      Delete
  20. Jean Mbonyingabo
    Isesengura ryawe ndaryumva rwose kandi ibyinshi bifite ishingiro. Ariko nkuurikije ikimungu ku mitima y'abahutu n'abatutsi iyi ngoma ya Karinga ya gatatu yaduteye, nifuza (ndavuga ku giti cyanjye):
    1. Nta mbabazi rusange zazaba mu Rwanda, umuhutu n'umututsi wamennye amaraso y'abanyarwanda cyangwa akagira uruhare muri kiriya kimungu azabibazwe imbere y'Imana y'i Rwanda n'abanyarwanda. Ibi nabivuze kuri BBC Gahuza muri 2010, nzabisubiramo kugeza mpfuye.
    Kuki nta mbabazi rusange?Izo mbabazi rusange zagombaga kuba mbere ya 1994, abantu bakicara abashaka gukirira mu myanya y'ubutegetsi ( Abatutsi n'abahutu) bakagabana nta maraso amenetse. Icya kabiri ni uko: nyuma y'ihigabahutu kuva muri 1994 rikaba rigikomeje, bamwe bicwa, abandi bafungirwa ahatava izuba, abandi batotezwa no mu buhungiro, mu gihe abandi bari ku ibere bavuna umuheha bakongerwa undi, sinumva uko kubabarirana uko ariko, kuko numva Abahutu baba baryamiwe cyane.

    2. Politike ya RNC ivuga ngo tuzababarirana kuko twese, twicanye, ndakangurira abahutu n'abatutsi kuyirwanya. Nkuko mabakangurira kurwanya politike y'imibare ya FPR ivuga ko muri jenoside hishwe abatutsi miliyoni naho opozisiyo ikavuga indi mibare; aba bombi ni ukubamagana kuko ni uburyo bwo gukina ku mubyimba abiciwe: yaba umututsi umwe cyangwa babiri, nta muntu waremewe kwicwa; uku niko bimeze no ku bahutu biciwe mu rwanda na FPR cyangwa mu mashyamba ya RDCongo.

    Tunyotewe no kumenya ukuri, aho abacu bajugunywe na FPR. uwateguye jenoside uwo ariwe.uwateguye iterabwoba ryakozwe mu rwnada mbere ya jenoside rigahitana abahutu benshi bari bakomeye nka ba gatabazi na Gapyisi. Dukeneye kumenya ibyobo biri hirya no hino mu gihugu uwabicukuje n'icyo byari bigamije , mbere ya 1994!

    Uko kuri, muvandimwe Mbonyingabo, niko numva kuzazana ubwiyunge naho ubundi tuzaba turimanganya nk'Abarundi n'amahoro yabo bazaniwe n'Arusha, aho bageze urahazi!!!

    Nongeye kugushimira cyane Mbonyingabo

    ReplyDelete
  21. Urakoze cyane nkusi.ibyo rudasingwa nabishyira ahagaragara azaba akoze 80% abanyarwanda bamushakamo.


    Bamwe batangiye kumusebya ngo yamenye amabanga ya politique arikonge mbona ntamabanga arimo ahubwa yatangiye gushyira ukuri ahagaragara amabanga she mukuvangura amoko? Ago niyo mabanga nkusi we abanyapolitike bibitsemo nkayo mabanga ntitubakeneye bazigumire iyo namabanga yabo.

    Nawe se kuvuga amabi mukorera ,mucurira murizo nama zanyu ngo bamenye amabanga?nge nshima rudasingwa numugabo kuko yanze kubika umwanda akawumena hanze ahubwo nadusobanurire neza yikuremo uwomwanda ngo nibanga RYA politique nabikora azaba ateyintambwe mugusabimbabazi erega ukuri Niko gukenewe naho kubika uwo mwanga abawubitse nibabike

    ReplyDelete
    Replies
    1. Komera Anonymous,
      Abavuga ko Rudasingwa yamennye amabanga sinzi izina twabita! Ikibabaje ni uko abenshi ari babandi wumva bavuga ko baharanira kubuhora abahutu!!

      None se kuvuga ko Nyamwasa atifuza kubona Umuhutu mu nzego z'umutekano akaba ashaka ko ibintu biguma uko biri uku na nyuma ya Kagame, niba ari ukuri ikibazo kiri he?

      Ahubwo njye ibi mbibonamo ubutwari, kuko yaratuburiye twese, baba abahutu, abatwa n'abatutsi!Aha agomba gushimirwa aho kwamaganwa.

      Delete

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355