Pageviews all the time
IJISHO RYA Bihehe / Indirimbo ya Makoki Mugisha
11 comments:
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355
Bihehe ni Abahutu bose bakora nkuko Bihwahwa ( Pasitor Bizimungu ) yakoze cg se yashaka gukora nu ubuyanja bwiwe. Bakame ni Rucyagu, Bizimana, Bosenibamwe, Bamporiki, Habumuremyi, Ntawukiriryayo, Evodi, na abandi benshi babereye ho gukeza Kagame ngo babone Umukati wabo waburi musi batitaye kumibereho yabene wabo. Aba kandi tubafite no hanze ,hari ba Rwaka, Rukokoma, nabandi bagiye bihishya inyuma yu ubushyaka bwa amafuti bashyaka kwerekana ko barwanya Kagame kandi mu byukuri ari abaheshya ingoma ye icyubahiro , no gukomeza gucyanganyikisha rubanda bishakira inyungu zbo. Intare ni mwene Rutagambwa, akaba na yezu sinzi niba ari kristo, wa Abatutsi,ndetse nabo bahutu navuze hejuru. uze kumbwira amanota wampaye yo gusbiza iki kibazo.THANKS
ReplyDeleteAnonymous,
Deleteurakoze cyane gutanga igitekerezo cyawe. Ndmva wihaye 100% atagwa nabi rwose!
Kwikubira umutungo rusange hakoreshejwe iterabwoba ni ingabo abanyagitugu bakoresha. Icyo gihe ibigwari bihita bijya mu ruhande rw'umunyagitugu, bikagaragaza ko ari mu kuri urugero iyo ufashe umuntu nka Victoire Ingabire, ukamufunga uba werekanyeko uzibeshya agakora nkawe atazabikira, iyo ufashe Mushayidi ugafunga ugafata abasirikare bakuru ugafunga abandi bakomeye ukica nka ba Rwigara ba Karegeya ukica ba Gasakure bose n'abandi uba uhahamuye abaturage kuburyo basigara bagusingiza bagutaka kugirango baramuke. Ibi babikora bakiza agatwe niho bamwe bahita bigira abatoni bakemera kuburara no kubabara bitandukanye n'ibyo uburenganzira bubaha icyo gihe niho bahera bicuza kuba bari ubwoko runaka bakiyambura ubwiza bwose bakikatira nta mushinja aho kugirango bahaguruke bamagane akarengane. Igihe kiragera rero bakongererwa ububasha mu mirimo mu mapeti n'ibindi inzirakarengane zikaborera mu mugozi.
ReplyDeleteUrakoze Makoki kubw'iyi ndirimbo itagira uko isa n'iki gitekerezo utanze. Ndagusaba rwose mu izina ry'inshuti za Shikama ko mu gice cya kabiri cy'iyi ndirimbo wadushyiriramo ibikubiye muri iki gitekerezo utanze hejuru.
DeleteErega ukuri ni uko kandi icyo gice cya kabiri ni nako kigomba kuba kimeze ,bitaribyo igice cya mbere cyaba nta kamaro.
DeleteNdi mu bagitegerejanye amatsiko menshi!!
DeleteIyi ndirimbo inyibukije muri Agatendo ka mwene Rutagambwa muri 2008! Bamwe mu Basajya ( indobanure z'abatutsi bavuye Uganda muri 1990) bigabije icyanya cy'umutara bagitera imirwi. Jenerali Kayumba Nyamwasa yiha hegirai 450 ( magana na mirongo itanu) ni ukuvuga ishuro 15 Leta ya Vatikani, Minisitiri Musoni Porotazi atarirukanwa muri Guverinema nawe yihaye Ha480, Jenerali Charles Kayonga, Ha 470 bityo bityo. Umusajya wafashe umurwi muto yihaye Ha 380!
ReplyDeleteIkinyamakuru Umuseso cyanditse kuri aka kandare karahava. Kagame Pawulo yaje gukorwa n'isoni maze muri 2008 ,ajya kwiyamamaza kugirango yerekane ko ari umuyobozi wumva abaturage , byahe byo kajya! Yarakugendeye afata bene gutera Umutara imirwi, atumiza abaturage ngo baze nabo abahe ku mirwi y'ibyo bisambo maze avuga ko buri wese muribyo asigarana Ha 30 ( mirongo itatu).
Televiziyo yerekanye Kagame ari muri ayo mashyamba, abaturage bahabwa impapuro ko bafashe Ha 15 buri wese. Kagame amaze kugenda hashize icyumweru yohereza ikinywamaraso Ibingira ngo kirangize burundu icyo kibazo. Bene gutera imirwi ( ba minisitri n'abasirikare bakuru) bahabwe ahabo n'abaturage bakatirwe ahabo burundu.
AGATENDO: Uwari gubverineri w'intara y'uburenegerazuba, inshyanutsi Tewonesiti Mutsindashyaka, niwe wari washinzwe gufasha kiriya kinywamaraso! Uyu mugabo yaje koherereza ubutumwa uwo bita egiselensi( mwene Rutagambwa) ko abo yita abaturage yahaye ubutaka atari abaturage ahubwo ari abo mu miryango ya biriya bisambo navuze hejuru ku buryo byahise byisubiza ubutaka bwabyo uko bwakabaye!!!!
Kagame akimara kuva mu Mutara, ikinyamakuru UMUSESO cyarongeye cyamagana aka gatendo kari kakozwe na Kagame kivuga ko gishingiye ku nyigo zakozwe n'abashakashatsi, mu habayeho isaranganya ry'ubutaka nta munyarwanda n'umwe wahabwa hegitari n'imwe, ko buri wese yafata 0.7Ha. Ibi Kagame yakoze iki kinaymakuru cyabyise kudashishoza, no kudasaranganya ibyiza by'igihugu.
Nta n'umwaka washize, Tewonesiti Mutsindashyaka Agatsiko ke karamutambikana, kamumanura muri Gereza nkuru ya Kigali (1930), ndsbibutsa ko umugore we Donatila, ariwe wayoboye rwa rukozasoni GACACA. Ikinyamakuru Umuseso nacyo cyahise gifungwa mu gihugu, abagikoreraga baboneza iy'u uhungiro. Mutsindashyaka yaje gufungurwa nyuma y'imyaka 3 niba nibuka neza naho abanyamakuru na n'ubu bari mu buhungiro aho baba mu bwihisho batinya ikiziriko cyangwa utuzi twa Munyuza.
Ahangaha naho harabonekamo intare= biriya bisambo; impyisi= Mutsindashyaka, Bakame= Ikinywamaraso Ibingira.
Ishyamba ni Urwanda;
ReplyDeleteIntare ni Kagame Pahulo;
Bihehe ni ilisti y'abahutu bose ndetse n'abatutsi bibeshye ndetse bakaba bakinishuka ko Democratie ishoboka mu rwanda rw'umwami Kagame;ibi bikaba bisa neza neza nkaho inyamaswa zakwibeshya ngo zizabona umwidegembyo ntawe uzazihutaza mushyamba ry'intare;
Bakame niya liste ndende y'abanyarwanda,kumpamvu zinyuranye,bahitamo kuyoboka bagakomera yombi umwami Kagame.
Urakoze Zubelgutanga iki gitekerezo cyawe.
ReplyDeletehahahah!!! Iyi ndirimbo mpise nyibikaho. Yakoze cyane makoki Mugisha wayitugejejeho.
ReplyDeleteUbundi abazi kuryoshya inkuru bavuga ko Bihehe (yari yitanguranwe ngo igabanye) ikimara kurya urwara rwo mu jisho rikanagana, Intare yasabye bakame kugabanya umuhigo.
Nuko Bakame ifata kimwe cya kabiri iti iki ni icy'umwami w'ishyamba (intare), ifata ikindi gice (kuri 1/2 gisigaye) iti iki ni icy'inyamaswa izirusha ingufu (intare), ifata ikindi gice kinini iti iki ni icy'uwazanye igitekerezo ko tugabana (intare), ifata akandi gasigaye iti aka ni ak'inyamaswa itontoma cyane kuzirusha zose (intare)
noneho ifata uruhu rwari rusigaye iti uru noneho nirwo twe tugomba kugabanya, ni uko irugabanyamo uduce twinshi igenda idusaranganya inyamaswa zisigaye!
Intare ibibonye gutyo iratangara cyane: iti "genda Bakame uri igitangaza, uri umuhanga, uri inararibonye, uzi gukemura amakimbirane ukaba umwe, uzi kubaganya neza mba ndi umwambi, sindabona umugabo ugabanya neza nkawe pe!!! Eh eh eh eh eh!!! Baka, kugabanya neza kuriya wabyigiye he ko mbona udasanzwe!
Bakame nayo iti : "Nyagasani kugabanya neza gutya nabyigishijwe na ririya jisho rya Bihehe riri kunagana"
Uzabyumva neza mu gice kindi kitararangira bishatse kuvugako bakame nawe yabibonaga kimwe na bihehe ariko akisubiraho asanze igitugu kitemera ubwo buringanire.
ReplyDelete