Ishingiye ku
myanzuro y’Inama yo kuwa 31 Mutarama 2016
yagarutse cyane cyane ku butumwa bw’Umukuru w’Igihugu bujyanye n’ Umwaka
Mushya wa 2016 ;
Imaze kubona ko
ubwo butumwa bwakiranywe amakenga menshi cyane cyane ku ngingo irebana n’ibiganiro Leta y’u Rwanda ngo yagirana n’abatavugarumwe
nayo ;
Imaze gusesengura
ku buryo bwimbitse iyo ngingo y’ijambo
ry’Umukuru w’Igihugu itagombye
guca mu rihumye abanyapolitiki ahubwo yakagombye gufatwa nk’icyemezo gikomeye muri politiki;
Bishingiye ko
Umukuru w’Igihugu agomba kutava ku ijambo rye cyane cyane ko ibyo ari byo
kiguzi cy’ icyezere agomba kugirirwa ;
Komite Nkuru
Yagutse y’Ishyaka PS IMBERAKURI iramenyesha Abarwanashyaka bayo, Abanyarwanda muri rusange, cyane cyane
Abatavugarumwe na Leta ya Kigali ndetse n’Amahanga ibi bikurikira :
Ingingo ya mbere :
Ishyaka PS IMBERAKURI
riremeza ko Ijambo ry’Umukuru w’Igihugu rijyanye n’ubutumwa bw’Umwaka Mushya wa
2016 ari igikorwa kiri mu mvugiro ya
politiki cyane cyane ku birebana n’aho avuga ko yiteguye kuganira n’Abatavugarumwe
na Leta ye.
Ingingo ya 2 :
Ishyaka PS
IMBERAKURI ryasanze bikwiye ko iyo ngingo riyisesengura kandi
rikayiganiraho mu rwego rwo gushoza
impaka za politiki zirebana
n’uburyo habaho ibiganiro hagati ya Leta ya Kigali n’Abatavugarumwe nayo cyane
cyane ko ibi biganiro bifatwa nk’umuziro mu Rwanda.
Ingingo ya 3 :
Ishyaka PS
IMBERAKURI riboneyeho umwanya wo kwereka Umukuru w’Igihugu ko byari bikwiye ko
hagaragazwa ku ikubitiro urwego
ibiganiro yifuza kugirana n’Abatavugarumwe nawe byaberamo kuko yagombye kutava ku ijambo rye cyane cyane ko icyezere cye gishingiye
kuri iki kiguzi.
Ingingo ya 4 :
Ishyaka PS
IMBERAKURI ritsimbaraye ku biganiro bitagira imbereka
kuko ari byo byonyine byatuma
abanyapolitiki bireba bagera ku bwumvikane busesuye bwaboneka bamaze
kwerekana ibibatanya n’ibibatandukanya bidasubirwaho muri politiki.
Ingingo ya 5 :
Kuva ryashingwa na
nyuma yaho ryemerewe
nk’ishyaka rya mbere mu Rwanda
ritavugarumwe na Leta ya Kigali, Ishyaka PS IMBERAKURI riributsa ko ritigeze
riva kuri uwo mujyo w’ibiganiro kugeza naho ryemera kwibagirwa ibikomere ryatewe
ariko kandi rirasaba kwitondera ibi kurikira :
·
Ishyaka
PS IMBERAKURI ntabwo ari umwanzi w’Igihugu nk’uko Ishyaka FPR INKOTANYI
ribivuga ;
·
Ishyaka
FPR INKOTANYI rigomba kurangwa n’imigenzo myiza kandi rigahumuriza Abatavugarumwe naryo ;
·
Ishyaka PS IMBERAKURI risanga Ishyaka rya FPR
INKOTANYI mu gihe rizaba ryemeye gusasa inzobe rikaganira koko n’Abatavugarumwe
naryo, ariryo rifitemo inyungu cyane kubera ko rizaba rifite inda ya
bukuru ;
·
Naho ubindi impinduka muri politiki zirakataje mu Rwanda kandi Ishyaka FPR INKOTANYI
ntirishobora kuzisubiza inyuma .
Ingingo ya 6 :
Ishyaka PS
IMBERAKURI rirahamagarira amashyaka atavugarumwe na Leta ya Kigali gufatana
urunana nk’uko asanzwe abikora mu gihe cyose ibyo biganiro byaramuka bibaye. Ishyaka
PS IMBERAKURI rirasaba kandi rikomeje ibihugu by’inshuti z’u Rwanda n’Imiryango
mpuzamahanga cyane cyane bifite ababihagarariye mu Rwanda gushyira imbaraga mu
kwimakaza ibyo biganiro cyane cyane ko
ubwo butumwa ari bo ba mbere bwari bugenewe mu rwego bwo gucubya uburakiri bwabo nyuma yaho bamaganiye
ishimutwa ry’Itegeko Nshinga rya 2003 ryakozwe na FPR INKOTANYI binyuze muri Referendumu
ififitse yo kuwa 17 na 18 Ukuboza 2015.
Bikorewe i Kigali,
kuwa 02 Gashyantare 2016
Me NTAGANDA Bernard
Prezida Fondateri
w’Ishyaka PS IMBERAKURI (Sé)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355