Mukurarinda A. |
Urubuga rwanyu Shikama ruheruka kubagezaho mu ntangiriro z'uyu mwaka wa 2015 urutonde rw'abayobozi nako abategetsi bamaze guhungishiriza imiryango yabo hanze kubera kutizera ejo hazaza h'u Rwanda cyane cyane ku bijyanye n'amahoro. Ku rutonde twabagejejeho harimo inkomamashyi Gasamagera Welarisi( Wellars) wahungishirije abakobwa 2 mu gihugu cya Noruveje ndetse umwe akaba aherutse kurongorwa n'umurundi se ntamutahire ubukwe, undi mwana we akaba aba mu gihugu cy'Ububiligi.Uyu Gasamamagera niwe uba aherekeje Kagame Pawulo muri za Rwanda deyi ashishikariza abanyarwanda gutaha! Hari n'umukuru w'inteko ishingamategeko nawe wamaze guhungishiriza abe mu gihugu cy'Ububiligi. Aba bose bafite impamvu zitandukanye baha FPR kugirango itabaca imitwe kandi bakomeze bayikame itarateka; bamwe bavuga ko batandukanye n'abo bashakanye nka Habimana Salehe usigaye uhagarariye Kagame na FPR mu Misiri, abandi bavuga ko abana bagiye kwiga, abandi bakemeza ko abana babo babacitse nka Gasamagera.
Umwe mu bagaragayeho gutoteza abahutu baba abari mu gihugu imbere cyangwa inyuma yacyo, Mukurarindi Ale(Alain) ubu nawe ari mu nzira zerekeza mu buhungiro aho akurikiye umuryango we yamaze kugezayo kera.Uyu mugabo w'umunyamatekegeko, yari umuvugizi w'ubucamanza bw'Agatsiko akaba n'umwe mu bashinjacyaha bahimbiye ibyaha umubyeyi Ingabire Vigitoriya na Dogoteri Mugesera Lewo(Leon); mu kiganiro aherutse kugirana n'urubuga rw'agatsiko IGIHE yemeje ko ku itariki ya 1/1/2016 azaba yageze mu Buholande asanzeyo umugore n'abana be.
Nkuko abandi banyagatsiko bamaze guhaga amakotanyi bakora iyo bashaka gusoka mu gihugu kandi badaciwe amajosi, yarabanje yohereza umugore n'abana bucece, arangije nawe yandikira i Bukuru abasaba ko yasoka agasanga abana n'umugore ngo kuko mukawe ariho yabonye akazi. Muri uku gucengana hagati ya Mukurarinda na FPR hari ikibazo umuntu ahita abona kiri hagati ya FPR n'Abahutu bemeye gupfukamira ingoma mpotozi ya Kagame Pawulo. Kuki Abatutsi bafite imyanya ikomeye mu butegetsi bw'Agatsiko n'abagore babo usanga bafite imyanya ikomeye y'ubutegetsi i Kigali nyamara abahutu babeshywa ko nabo bari muri ubwo butegetsi usanga abagore babo nta myanya bafite muri ubwo butegetsi kugeza bagiye gushakishiriza amahirwe hanze? Abahutukazi nabo bari muri ubwo butegetsi ni uko nabo bibagendekera. Shikama yagiye ibagezaho urutonde rw'abategetsi bakuru n'abo bashakanye bakuka amafranga arenga miliyoni enye ku kwezi , nta muryango w'umuhutu ubona kuri urwo rutonde.
Mukurarinda Ale(Alain) |
Impamvu nta yindi ni uko umuhutu(kazi) ukorera ingoma y'Agatsiko usanga uwo bashakanye atazi ibibera mu gihugu, akenshi yirya akimara nk'abandi banyarwanda ba giseseka. Urugero rumwe umuntu yatanga muri nyinshi tutabonera igihe kurondora; twavuga nka Dg Mujawamariya Jani Darika( Jeanne d'Arc) uhagarariye Agatsiko mu Burusiya akaba yarahoze ari Minisitiri w'uburezi. Nyuma yo kuzungerezwa n'abo mu Gatsiko bamuhimbira ibyaha byo ngo kuba yarashyize ingengasi mu mashuri aho kuyirandura, Agatsiko kamwigijeyo kamujugunya mu Burusiya. Umugabo we icyo gihe yigishaga muri Kaminuza y'u Rwanda i Butare; ubwo birumvikana ko umuryango wahise ucibwamo kabiri kubera impamvu z'akazi!!!! Ibi biba ku bahutu ntibijya biba ku batutsi bo mu Gatsiko kuko iyo umugabo abonye umwanya ,bucya umugore nawe yagabiwe!
Ngo ukwimye ibishyimbo aba akurinze imisuzi, umenya uku guhima abahutu biyemeje kuba ibikoresho by'Agatsiko ariyo nzira Imana yabahaye yo guhunga badaciwe imitwe, none se ntituvuga ngo Imana itera amapfa itera n'aho bahahira?!Turangije kandi twifuriza MUKU (Mukurarinda)kuzasaba imbabazi abana ba Ingabire yavukije urukundo rwa kibyeyi n'umugabo we yagize umupfakazi umugore we akiriho kuko yabaye umwe mu itsinda ry'abahimbabyaha bacishije umutwe Ingabire.
Dg NKUSI
www.shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355