Pageviews all the time

Inkunguzi y'inkware ishoka agaca kayireba: kuki Pawulo Kagame yarenze kubyo yari yasomewe muri Shikama agatera u Burundi ?/NKUSI Yozefu

Bamwe mu bateye n'ibyitso byabo batawe muri yombi
Abasoda boherejwe na Pawulo Kagame gutera u Burundi,
Mu kinyarwanda  duca umugani ngo inkunguzi y'inkware ishoka agaca kayireba. Uyu mugani ukaba ucibwa ku muntu udakenga, agakora ibintu byerekeza kugwa mu mutego w'umwanzi umuhigira hasi kubura hejuru nkuko Agaca gahora karekereje ngo kabone inkware itamba maze kayice kubera imihori yayo. Abarundi nabo baca undi mugani ujya gusa n'uyu werekana ko umuntu ukenga, agashishoza mu byemezo bye aramba maze umwanzi we akamusiga imusozi" Inkware y'inyabugingo itora mu itongo ry'uwayihiga(ga)". Muri ubu bwoko bubiri bw'inkware rero, umuntu ntiyatinya kuvuga ko Pawulo Kagame akora nk'iriya ya mbere naho Petero Nkurunziza agakora nk'iriya ya kabiri.

Kuva mu kwezi kwa Nzeri 2015 kugeza mu mpera z'Ukwakira 2015, Shikama yabagejejeho inyandiko yari ikubiye mu bice bitatu yerekeranye n'ibitero byariho binononsorwa ngo haterwe u Burndi mu Gushyingo 2015 dore ko byatangiye itegurwa muri 2013 nkuko Shikama yagiye ibibatangariza; iyo nyandiko ikaba yari ifite umutwe ugira uti:" Intambara ya rurangiza izambika ubusa abayiteguye bakayishoza ikazasiga ihinduye abakinnyi mu karere k’ibiyaga bigari by 'Afrika( Igice cya Gatatu):IGITERO KU BURUNDI MURI UKU KWEZI K'UGUSHYINGO.

Mu gice cya gatatu cy'iyi nyandiko twabagejejho ukuntu mu Rwanda bari barimbanyije mu gutegura iyi ntamabara, ariko mu Burundi nabo bakaba bari baryamiye amajanja bayizi. Ikintu cyadutangaje muri Shikama ni ukuntu mu Rugwiro birirwa basoma Shikama, bakaba baraburiwe ko i Bushingantahe  babategereje, Kagame akarengaho akohereza abasore barenga 500 gutera u Burundi, hafi 165 bakaba baribasiye Bujumbura, Leta ya Nkurunziza yari ibiteze, igahitanamo hafi abagera ku ijana , abandi ikababoha! Aha rero niho umuntu yavuga ko Pawulo Kagame yakoze nka ya nkunguzi y'inkware ishoka agaca kayireba!

Ibyo Shikama yavuze muri iyi nyandiko (twongeye kubashyirira agasomerwaho kayo hasi aha) byose biriho biraba nkuko twari twabivuze muri iyi nyandiko. Twavuze ko u Burusiya buzahinduka umukinnyi mushya mu karere bugasimbura ba mpatsibihugu babiri aribo USA n'Ubwongereza, mukaba mwarabonye intangiriro yabyo mu kwezi gushize igihe aba bampatsibihugu bari kumwe n'Ububiligi bari basizoye muri LONI ngo Abategetsi b'i Burundi bafatirwe ibihano; Uburusiya bwarahitambitse  burwanya ibyo bihano bugaramye ntibyaba, Gacakura Ubufransa ashaka uko yakura aba bene wabo mu kimwaro ategura andi mahitamo!

Kagame nawe twavugaga ko azatera mu Gushyingo 2015, yarabikoze kuko nta gihe abacengezi be batafatiwe mu cyuho bitegura kugarika ingogo mu Burundi kandi bagafatanwa igihanga: intwaro zitoroshye.Ikindi ni uko twavugaga ko umujyi wa Uvira muri RDCongo uzakorwaho n'iyi mirwano, niko bimeze ubu kuko abateye i Bujumbura vuba aha bari baturutse mu Rwanda ariko bajya gukimirana muri Uvira ngo bayobye uburari. Ikindi twavuze muri iyi nyandiko ni uko muri Tanzania naho baryamiye amajanja. Shikama irabahishurira ko ubu umukandida wa Kagame E. Lowasa uheruka gutsindwa mu matora y'umukuru w'igihugu na n'ubu yirirwa avuza induru mu itangazamakuru ko yatsinze amatora  ishyaka riri ku butegetsi Chama Cha Mapinduzi(CCM), rikamubuza kuyobora Tanzania. Nta karaba rero, ariko kubona Kagame Pawulo atarabashije gufata Bujumbura mu gitero gishize, atakomeza kumutegereza ngo aratera Tanzania amushyire ku butegetsi ku ngufu nkuko yabimwijeje, ibyiza ni uko yajya kwiragirira inka ze agasaza gitore.

Muri make, biragaragara ko Pawulo Kagame na  ba Mpatsibihugu akorera, biyemeje gukora ibishoboka byose ngo bameneshe Petero Nkurunziza ku butegetsi ariko ubushingantahe bwe bumugira nka ya nkware y'inyabugingo itora mu itongo ry'uwayiga(ga). Uyu mugani uwari Perezida w'Uburundi kugeza muri 1974 Misheli Micombero yawuciliye i Butare kuri Sitade Huye muri 1973 yishimira ku ntwari y'u Rwanda Perezida  Gerigori KAYIBANDA bari bashyamiranye bapfa ubwicanyi yakoreraga abahutu b'i Burundi cyane cyane muri 1972; uyu mwanzi we rero akaba yari yatawe muri yombi n'ingoma ya Kinani, Micombero we ariho yidegembya mu gihugu cye. Aho amateka ntazisubiramo maze Umushingantahe Nyene Icubahiro Nkurunziza Petero akazasubira muri uyu mugani ari i Butare, Kagame Pawulo atakiri ku isi y'abazima? Tubitege amaso.

inyandiko ya Shikama yaburiraga Kagame na ba Mpatsibihugu bamwicaje mu Rugwiro

Dg Nkusi Yozefu
www.shikamaye.blogspot.no
Muzamenya Ukuri maze kubabohore






No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355