Ibumoso: jenerali Laurent Nkunda
Ya ntambara Pawulo Kagame aherutse gutangaza mu kwezi kwa Mata 2016 itegurwa ryayo rigeze ku musozo ahasigaye ni ugutangira kubara abahitanywe n'intambara, mu gihe Kagame Pawulo we azaba ariho abyinira ku rukoma, kubera amafranaga atubutse azaba ariho akama muri iyo ntambara. Amakuru atangazwa na Radio Itahuka mwumva hejuru aha, aravuga ko mu rwego rwo kongera guteza intambara muri RDCongo, ubu Kagame Pawulo n'Agatsiko ke batangaje ko bafunguye jenerali Laurent Nkunda( ubundi utari unafunze muby'ukuri), iri fungurwa rye rikaba ryahuriranye n'ifungurwa rya murumuna wa Laurent Nkunda wari ufungiye i Kinshasa! Shikama irabibutsa ko Leta ya RDCongo iheruka gutangaza ko M23 yatsinzwe na MONUSCO ifatanyije n'ingabo za RDCongo iheruka kwemererwa gukora nk'ishyaka rya politike muri RDCongo nubwo abo muri M23 bahise bamaganira kure aya makuru. Mukurikire iyi videwo iri hejuru aha.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Muzamenya ukuri maze kubabohore